Umwaka nibyumweru (21) umunyapolitike Ben Rutabana amaze afungiye muri Uganda kumabwiriza ya Kayumba Nyamwasa!!?

Umwaka urarangiye ni byumweru (21) umunyepolitike akaba n’umuhanzi «Ben Rutabana» ashimuswe nabayobozi bakuru ba RNC bayobowe na Kayumba Nyamwasa.Kubufatanye bwa Leta ya Uganda binyuze mu nzego z’ubutasi za CMI,‹Ben Rutabana› yatumiwe n’umuyobozi we mukuru kujya guhurira mu nama mu murwa wa Kampala Uganda,akigera ku kibuga cy’Indege inzego za CMI zihita ziramushimuta aburirwa irengero.

Ibi byabaye nyuma y’intambara rnc batangije muri DRCongo bagirango babone uko binjira mu Rwanda bakureho ubutegetsi bwa FPR na Kagame.Ariko bitewe ni uko abakomeseri bakuru (senior cadres) banze igitugu cya Kayumba Nyamwasa washakaga kubayobora buhumyi kandi aribo batanga imisanzu yarimutunze,yahisemo kumarisha ingabo kuko zari kuruhande rw’abarwanya icyo gitugu cya Nyamwasa,nawe ahitamo kubamarisha ndetse bamwe bafatirwa kurugamba bajyanwa I Kigali.

Kayumba Nyamwasa n’inzeog z’ubutasi za Uganda za CMI zakomeje guhakana ko ataribo bamufite mu gihe ibimenyetso byose byigaragaza ko aribo bamufite.

Ndetse n’ubuhanuzi buvuga ko,aribo bamufite ndetse ko bari hafi kumurekura,ariko kubera ibibazo bya covid19 ngirango nibyo byatumye batamurekura.Ikindi gitangaje ni uko batifuza kumukurira kubutaka bwa Uganda,ahubwo barimo kuvugana na Leta ya Kenya ngo bazamuzane muri Kenya abe ariho bamurekurira.Ariko kandi bakanatinya ko itangaza makuru rizahita rimenya rikabishyira ku karubanda.

Ni nk’aho bifuza ko umuryango we bavugana kugirango nibamurekura batazabishyira mu binyamakuru,ukibaza nimba Ben niba azakomeza kwihisha mu gihe azaba yarekuwe bikayoberana.Ngayo ng’uko abo ngo nibo barimo gushakira abanyarwanda demokarasi nubwisanzure mu gihe barimo guharanira ubwo bwisanzure na demokarasi Nyamwasa we alimo Kubica no kubahsimuta.

Nyuma yishimutwa rya Ben Rutabana nibwo abari abanyamuryango wa RNC ishyaka rya politike ryaje guhinduka umutwe witerabwoba kubera ibikorwa byakinyamaswa byigaragaje muri uwo mutwe wa politike utavuga rumwe na Gatsiko ka Kigali.

Nyuma y’emezi (9) ashimuswe nibwo havutse urugaga nyarwanda rutavuga rumwe na gatsiko ka Kigali,rwitwa «Rwanda Alians For Change» ibyo Nyamwasa Kayumba yatinyaga biba birabaye!!!

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar