Jyewe Majeshi Leon na madame ROSE ukora umwuga wa clearing company nitwe twahuje Rusesabagina nurwego rwa DMI

Nyuma y’imyka (14) jyewe umunyamakuru w’inyangenewss.com n’umugore witwa ROSE ukora umulimo wa ‹clearing company› akura ibintu byabacuruzi muri  magerwa.Twahuje «Gen.Jack Musemakweri» na ‹Paul RUSESABAGINA› tunyuze kumugore we wari inshuti ya Rose tubahuza na Leta ya Kigali binyuze murwego rw’iperereza rwa DMI rwali ruyobowe na Gen.Jack Musemakweri icyo gihe hari kuri Pantagone ibiro bikuru by’ingabo za RDF.

Uhereye icyo gihe, nibwo muri 2007 havutse umutwe wa FLN,waje kuyoborwa na Calixte NSABIMANA,aya makuru nakunze kuyavuga cyane ariko sinigeze nyavuga nyavuye imuzi.Rusesabagina yakomeje kubeshya amahanga kugeza naho yabuze icyo abwira ikinyamakuru The New Yourk cyo muri America.None ngo Umwakagara niwe wamushimuse bajye babeshya abashinwa batazi ikinyakadomo.

Byose byari mu mugambi wo kuburizamo abatavuga rumwe n’agatsiko kayoboye ingoma y’abega Kigali.Tekereza ubu ngubu aho Twagiramungu Faustin asigaye.Amakuru twagiye tuyatangaza ariko bakayasuzugura,iyo baza kuyumvira uyumunsi ntabwo aba akozwe nisoni none asigaye ku gasi.

Rusesabagina yatangiye gukorana na Leta yagatsiko ka FPR,nyuma yo gusohora film yise hotel Rwanda in hundreds days.Amasezerano yari yagiranye na IBUKA ishyirahamwe ry’abacika cumu ko,azabaha 5% kuyo azakura muri filme,ntabwo ya yatanze ahubwo ya yasangiye na FPR abacika cumu baburiramo gutyo!

Amaze kwambura abacika cumu,niho hatangiye ibibazo bikomeye ndetse byaje no kuviramo IBUKA gusa naho ihanganye na Leta mu gihe Leta yari ihagarariye IBUKA nta cyo yigeze ikora.Tumaze guhuza Gen.Jack Musemakweri na Rose ubwo bo bakomeje gushakisha uko bavugana na Rusesa kuko Rose yarinshuti ya amdame Rusesa uko niko batangiye gutekinika amahanga kugeza aho yishimutishije akabeshya ko Umwakagara ariwe wamushimuse!

Ariko gahunda yo gukora film,yo ndayizi neza kuko icyo gihe nari iscort wa Dr.Rose Mukankomeje ni ukuvuga ko,gahunda zose zogutunganya film zose ndazizi ndiwbira ko ntawangisha impaka.Ukuntu rero byaje guhuza nagahunda zo guhuza Rusesa na DMI ngirango Imana niyo yabikoze kuko yarizi uburiganya bwabo bazakorera abanyarwanda.Maze guhuza Rose umudekarala Gen.Jack Musemakweri yahise abwira admin bampa agashimwe ndigendera hanyuma na Rose aza kunshimira kuko namuhuje na General mu gihe ba captain birirwaga bamukuraho amakuru kandi ntibagire icyo bamumarira mu gihe abashatseho ubufasha.

Uko niko nagiye nishingira network y’ubutasi kugirango mbashe kumenya uko igihugu gikora,menye ko nzagituramo cyangwa nzongera kuba impunzi.Za magigiri nyinshi zambonaga mu biro byazo zibwiraga ko ndi umwe nabo,ariko mu byukuli ni akazi nari narihimbiye maze kubona gahunda zabo aho zigana ndumirwa hari hasigaye kwiyambaza Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Skip to toolbar