Abari abanzi b’igihugu,ubu nibo bakunzi bacyo?

Nyuma yuko Leta y’Ababiligi ikuriyeho ubwami bw’uRwanda,bahise bimika republika itemewe n’amategeko.Iyo republika ya yobowe n’umunyenduga witwa Gregoire Kayibanda.wayoboye hafi imyaka (13),amaze kugera kubutegetsi yibwiye ko azabugumaho ubuzira herezo.

Umufaransa nawe ntasinziriye,yihutiye guha imyitozo ingabo zicyo gihe zitwaga FARE,bamaze gutegura umugambi w’uzasimbura Kayibanda,bahise bamukubita coup d’état Kayibanda bamusimbuza Habyarimana yuvenali.

Nawe amaze kugera k’ubutegetsi yabonye ko imbaraga zikuyeho ababiligi zidasanzwe,ahita yigira muri paradise ategereje kwinjira mu ijuru.Nibwo Rukiga batangiye kuririmba umwana w’umukiga bati n’IKINANI cyananiye abagome n’abagambanyi.

Abatutsi nabo bari batatanijwe n’ababiligi,nta bwo bari baranyuzwe no kuba impunzi.Nibwo bafashije UMUSITA M7,bamushyira ku butegetsi bagirana amasezerano yuko nawe namara kugera kubutegetsi azabafasha bagataha iwabo,ari naho iwabo wa M7ni.

Ariko abamufashije kugera kubutegetsi,ntabwo bigeze bamenya amateka ye,uko yavuye mu Rwanda n’umuryango we bagahungira muri Uganda.Ubusanzwe M7ni akomoka I Butare,akaba akomoka mu muryango wa cyami,ariko bitewe n’umuco wicyo gihe,byabaye ngombwa ko nyina umubyara ahungira muri Uganda aho kugirango bajye kumuroha muruzi.

Igihe cyo gutangira intambara Gen.Gisa Fred Rwigema warufitanye amasezerano n’ubwami bw’uRwanda,yahise gutangiza urugamba muri za 1990 ukwakira taliki 01.

Ariko umwana w’UMUSITA nta bwo yabyishimiye,ahubwo yahisemo gukorana na TITO Rutaremara nubundi wabereye M7ni umugaragu we w’igenamigambi y’intambara yavanye Obotte kubutegetsi muri 1986 mukwezi kwa kabili afata ubutegetsi.Rutaremara niwe wateguye Umwakagara bategura umugambi wo kwirenza Gen.Gisa Fred Rwigema waje gusimburwa n’Umwakagara inzozi z’umwana w’UMUSITA zibara zirasohoye.

Nyuma y’imyka (4) IKINANI cyananiye abagome n’abagambanyi,yaje gucibwa igihanga maze umwakagara mu izina rya Uganda yima ingoma.

Ubutegetsi bwa FPR,butangira bwitwaga ubutegetsi bw’abavuye Uganda.Ariko uko iminsi yagendaga ishira,niko ibintu byagendaga bihinduka mu ibanga.Abaturutse Uganda batangiye kwibasirwa n’ingoma bimitse!Bayoberwa ibibaye,ntabwo bamenye ko,Kega ka rugambwa yageze muruganiriro.

Kega ka rugara ka rutagambwa abonye bimukomeranye ati,tugomba kwitabaza Gatarama,baramuhamagara bamushyira ku ibere,babona imbaraga ziracyari nkeya.Bitabaza Gashambo,nabwo babona ingufu ntiziri kwiyongera,bahamagara gasinga,babona ko bidahagije,bongeraho Gashingwe babona barakwiye bafunga imiryango.

Baribwira bati,ubu neno tuzategeka kuzageza Umwami Yesu Kristo agarutse!None muri iyi minsi,babonye ko byakomeye bati muhamagare Rusesabagina yishimutishe duhurire I Dubai tumuzane iwacu nahagera azemere ibyaha,hanyuma azasaba imbabazi maze tumubabarire tumushyire muri politike tuzabone uwo tuzakoresha 2024.Hagati aho na Ingabire tuzaba tumugaraguza agati,tuyobobya uburali kugirango nawe azadushyigikire ashyire mu butegetsi kuko nawe n’uwiwacu Gitarama.

Ubu rero hasigaye Padiri Nahimana Thomas nawe mu minsi iri mbere azaba ageze mu gihugu,ibyo kumufungira Nairobi,n’iParis byari inkinamico bakinaga.Sinzi nimba Nyirampingikirane Mukashema Esperance nawe nimba azagororerwa ko yabaye umunyamakuru wa Calixte Nsabimana Sankara watangije ikinamico.

Biriumvikana neza ko radio ubumwe izamanuka ikajya gukorera mu gihugu,ndetse byashoboka ko,nikinyamakuru veritasinfo.fr nacyo cyazamanuka kikajya gukorera mu gihugu imbere.Maze umukambwe Twagiramungu Faustin utazi uko bakina ikarita ya politike azisanga asigaye wenyine.

Ndetse ntabwo byatangaza amahanga narwa rubyiruko rwa JAMBO ASBL narwo rwakumvikana na FPR,kuko bose ari Gitarama maze bagahitamo kumanuka bakajya kwifatanya gushinga ubutegetsi bufite imbaraga butajegajega maze bakemera ko habaho kamarampaka (referendum) yuko basezereye (REP) itemewe n’amategeko maze bakimika ubwami bw’Abega na Gitarama uwo niwo mugambi balimo gutegura uyumunsi.

Skip to toolbar