Umwakagara ibyo yavuze ni ukuli(imva ikinyoma cya Paul Rusesabagina uko yabeshye VOA)

Nibyo Paul Rusesabagina niwe wijyanye mu Rwanda kubwumvikane bwe na Leta y’uRwanda.Nkuko Umwakagara yabihamije imbere yitangazamakuru aho yagize ati,‹Paul Rusesabagina›: ‘Ni we wanizanye’.

Paul Rusesabagina yeretswe abanyamakuru ku wa mbere mu gihe cy’umwanya muto, ntiyahawe umwanya wo kugira icyo avuga

Avuga ku ifatwa rya Paul Rusesabagina weretswe abanyamakuru ku wa mbere i Kigali, Perezida Paul Kagame yavuze ko “ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora [no] kwizana wabeshywe ukisanga hano”.

“… Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri nde?”

Ati: “Byabaye nko guhamagara nimero ya telefone ukaza gusanga wibeshye nimero wahamagaye. Kandi inzego zabigizemo uruhare zambwiye ko nta nenge yabayemo”.

Mu kiganiro yatanze kuri radio na televiziyo y’u Rwanda uyu munsi ku cyumweru nimugoroba, yavuze ko “ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa, ntabwo ari ikindi kibazo”.

“Kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano, nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe”.

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko yashimutiwe i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) – ibyo umutegetsi wo muri icyo gihugu utaratangajwe izina wavuganye na televiziyo CNN yahakanye.

Ni bwo bwa mbere Perezida Kagame agize icyo avuze ku mugaragaro ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina wamenyekanye nyuma yo gushingirwaho inkuru ya filimi Hotel Rwanda y’abemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Bwana Rusesabagina aregwa n’u Rwanda ibyaha byo “kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni…”

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.

Bwana Kagame yavuze ko ibyo byuko hari abo yarokoye byakomeza bikagibwaho impaka, ariko ko atari icyaha cyashingirwaho urubanza mu nkiko.

Yavuze ko akurikiranyweho kuba ari mu mitwe “igirira nabi Abanyarwanda”.

Ati: “Amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki ze kubera ibyakozwe n’iyo mitwe navugaga, ibyo ngibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze”.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'igitangazamakuru cya leta
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’igitangazamakuru cya leta Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) ku wa mbere bwavuze ko yafashwe hashize igihe “ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera”, kandi ko yafashwe “binyuze ku bufatanye mpuzamahanga”.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, David Rugaza yatangajwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nk’umunyamategeko ugiye kunganira Paul Rusesabagina.

Me Rugaza yavuze ko Bwana Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Ariko impirimbanyi iri bugufi y’umuryango we yanditse kuri Twitter ko abanyamategeko bo muri Amerika, Canada n’Ububiligi batanzwe n’umuryango we banzwe n’u Rwanda, ko ngo n’umunyamategeko wo mu Rwanda yari yahisemo na we yanzwe.

‘Guhindura amateka’

Bwana Kagame yavuze no kuri Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu ashinjwa ibyaha bya Jenoside, nyuma yo kumara imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga. Ubu ari kuburanishwa mu Bufaransa.

Ati: “Sinibwira ko hari imbaraga z’igitangaza zakoreshejwe”, iyo biba ibyo “baba baranamuduhaye mbere yaho”.

Yongeyeho ko ifatwa rye ari uburyo bwo kwikuraho icyaha, ko bishoboka ko ari ukugira ngo atagwa kuri icyo gihugu, kandi no kugira ngo iyo minsi ya nyuma ayikoreshe “mu gupfobya amateka”.

Yanakomoje kuri Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwahamije ibyaha bya Jenoside akaba afungiye muri Mali, uherutse gutangaza igitabo.

Ati: “Umuntu waciriwe urubanza wanditse igitabo, ahawe umwanya wo kwandika igitabo gihakana amateka yamugejeje aho ngaho”.

“Ni ukugira ngo bahindure amateka n’uruhare bayafitemo”.

Skip to toolbar