Daily Archives: June 5, 2020
File number irigukora umurimo!!!
Kuki u Rwanda Rwirukanye Abadiplomate b’Ababiligi Babiri? Leta y’u Rwanda iherutse kwirukana abadiplomate b’Ububiligi bariri ku mpamvu zitarasobanuka neza. Abo badiplomate bakoraga muri ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda, Xavier Foolebouct, wari umujyanama wa mbere na Liyetona Koloneli BEM Cedric Billiet ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, bamenyeshejwe n’u Rwanda ko bagomba kuva muri icyo gihugu mu ntangiriro z’ukwezi gushize nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi. Gusa, ntibyahise byubahirizwa kubera ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid 19 zatumye ingendo z’indege zidashoboka.