UN ishyira u Rwanda mu bihugu bitanu bya nyuma bituwe n’abaturage batishimye

Umugabo ureba agace gatuwemo mu bucucike mu mujyi wa Kigali, gateganye n’inzu zigezweho. Abahatuye bavuga ko ubuyobozi bw’umujyi bushaka kuhabimura ku gahato nta ngurane hagahabwa umushoramari ngo ahubake inzu zigezweho – ibyo umujyi wa Kigali uhakana

Sudani y’epfo, Zimbabwe, u Rwanda na République centrafricaine (Central African Republic) biri mu bihugu bituwe n’abantu batishimye kurusha ahandi ku isi, nkuko bikubiye mu cyegeranyo gishya cy’umuryango w’abibumbye, UN World Happiness Index.

Iki cyegeranyo cyasohotse ejo ku wa gatanu ku munsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013.

Afghanistan ni yo ya nyuma mu kugira abaturage bishimye mu bihugu 153 byatangajwe muri icyo cyegeranyo.

Finland, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatangajwe nk’igihugu gituwe n’abantu bishimye cyane ku isi.

Ibihugu byo mu Burayi bw’amajyaruguru – birimo na Finland – biza mu myanya ine muri itanu ya mbere kuri uru rutonde.

Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko aho abaturage bishimye cyane ari aho baba bumva igihugu ari icyabo kandi bakagirira icyizere abaturage bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubutegetsi.

Abashakashatsi basabye abantu batandukanye ku isi kwisuzuma ku bipimo by’ibyishimo byabo, banagendera ku bintu birimo ibyo igihugu cyinjiza mu bukungu, ibipimo bya ruswa, ubutabera n’ibindi.

Raporo y’uyu mwaka yakozwe mbere yuko icyorezo cya coronavirus cyaduka.

Ibihugu bitanu bya mbere:

1) Finland

2 Denmark

3) Ubusuwisi

4) Iceland

5) Norway (Norvège)

Ibihugu bitanu bya nyuma:

149) Central African Republic

150) U Rwanda

151) Zimbabwe

152) Sudani y’epfo

153) Afghanistan

Skip to toolbar