Umubumbe udasanzwe w’umunyota ahagwa ‘imvura y’ibyuma’

Abahanga mu bumenyi bw’isanzure babonye umubumbe uri ukwawo aho bishoboka ko hagwa imvura y’ibyuma.Birumvikana nka filimi ya ‘science fiction’ ariko ni imiterere idasanzwe y’indi mibumbe iri kubonwa muri iki gihe.

Uyu mubumbe wahawe izina rya Wasp-76b, igipimo cy’ubushyuhe bwawo ‘ku manywa’ kirenga 2,400C – ubushyuhe buhagije ngo icyuma gihinduke umwuka.

Uruhande ‘rw’ijoro’ ubushyuhe bugera kuri dogere 1,000 z’ubushyuhe, zishobora gutuma ibyo byuma byegerana bikagwa nk’imvura.

Ni ahantu hatangaje nk’uko bivugwa na Dr David Ehrenreich wo muri kaminuza ya Geneva.

Yabwiye BBC ati: “Tekereza aho kuba ibitonyanga by’amazi ari ibitonyanga by’ibyuma bimanuka”.

Uyu mushakashatsi w’Umusuwisi na bagenzi be bamaze gutangaza ibyo babonye kuri uyu mubumbe udasanzwe muri Journal Nature.

Itsinda ryabo rivuga uko ryakoresheje igikoresho kigezweho (Espresso spectrometer) ahantu hareberwa isanzure muri Chile kugira ngo bige imiterere ya Wasp-76b akantu ku kandi.

Uyu mubumbe uri ku ntera ya light year 640 uvuye hano turi, light year imwe ireshya na kilimetero tiriyari 9.46 trillion.

Abahanga bavuga ko wegereye cyane inyenyeri yawo ku buryo ukoresha amasaha 43 gusa ngo ube urangije kuyizenguruka.

Bifata iminsi 365 umubumbe wacu ngo ube urangije kuzenguruka inyenyeri yawo (izuba).

Ikindi kintu gitangaje kuri Wasp-76b ni uko uruhande rwawo rumwe gusa ari rwo ruhora rwitegeye inyenyeri yawo.

Espresso, igikoresho gishya cyo kureba mu isanzuraESO/S.BRUNIER Espresso, igikoresho gishya cyo kureba mu isanzura

Ibi ni nako bimeze ku ukwezi – satellite y’isi – kuko iteka ryose tubona gusa uruhande rumwe rw’ukwezi.

Ibi bivuze ko igihande gihora ku manywa cya Wasp-76b gihorana umunyota.

Bakoresheje Espresso spectrometer, aba bahanga bavuga ko babonye ibimenyetso by’umwuka w’ibyuma ku rubibi rw’ijoro, aho kuri uyu mubumbe ijoro rigabanira n’amanywa.

Gusa igihe aba bahanga barebye aho bucyera ntibabonye ibimenyetso bya wa mwuka.

Dr Ehrenreich arasobanura ati: “Ibyo dutekereza ni uko icyuma cyegerana nijoro. Nubwo bwose haba hashyushye kuri 1,400C, ho ni nk’ubukonje buhagije ngo icyuma cyegerane nk’ibitonyanga ndetse byanashoboka bikagwa nk’imvura.

“Ibyo rero bishobora kugwa mu gice cy’ikirere tudashobora kubonesha ibikoresho dufite ubu”.

Wasp-76b ni umubumbe munini w’imyuka (gas planet) uruta ubunini inshuro ebyiri uwa Jupiter – nawo ni umubumbe w’imyuka – uri mu igaragiye izuba nk’uwacu.

Skip to toolbar