Ikinyoma cy’Abega n’umunsi!Azabeshye abatabazi!!!

Mu ruzinduko mu karere ka Rubavu Perezida Paul Kagame yibanze ku kubwira abaturage uko ubucuruzi bukwiye gukorwa anababwira ko nava ku butegetsi ashobora kujya kwikorera.Ariko se abega babaho batica ngo babone uko biba???

Mu ruzinduko arimo mu majyaruguru n’iburengerazuba bw’u Rwanda, Bwana Kagame ibyo abwira abaturage byibanda ku mutekano, imibereho myiza n’ubukungu.
Akarere ka Rubavu yasuye uyu munsi ubukungu bwako bushingira ku bucuruzi bwambukiranya umupaka ugahuza n’umugi wa Goma muri Kongo.
Mu ijambo ryanyuraga kuri Radio na Televiziyo by’igihugu biri kuba yavuze ko abacuruzi ba hano bakwiye kwagura isoko ryabo bakanagura iryo hakurya (muri Kongo).
Leta yo ikabafasha mu kubaha umutekano no kubaka imibanire n’imigenderanire n’andi masoko.
Yabwiye abacuruzi ko bakwiye guhora bashaka kubona byinshi birenze, aho kumva ko bishoboye kuko babona inyungu bacuruje ibintu bicye ku bantu bacye.
Ati: ” …ugacuruza utuntu ducye, ubwo kandi wahenze abantu, ibintu byabuze…ariko kubera ko wowe witwa ngo wabonye inyungu ukarekera aho. Ntabwo ari byo, ntabwo ari ko abantu bakora business.
“Ngewe ndi uwikorera… cyangwa igihe nzaba nagiye muri uyu mwuga… birashoboka umunsi narangije ibi…nshobora kuzajya kwikorera. Ntabwo abikorera bakwiye kunyurwa na bikeye babona”.
 
Perezida Kagame yabwiye abacuruzi ko bakwiye guhora bashaka kubona byinshi birenze
Kagame, umucuruzi?
Si ubwa mbere Bwana Kagame agaragaje ko akunda ‘ubucuruzi’.
Mu 2015 Perezida Kagame yatangaje ko se (Deogratias Rutagambwa) yari umucuruzi uri mu batangije kompanyi y’ubucuruzi yari izwi cyane mu Rwanda yitwaga TRAFIPRO.
David Himbara wari umujyanama wa Bwana Kagame, ubu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, mu 2016 yanditse igitabo yise Kagame’s Economic Mirage, muri cyo avuga ko ubucuruzi mu Rwanda bwihariwe kandi bugengwa n’ishyaka riri ku butegetsi bukayoborwa na Paul Kagame.
Mu gitabo kitwa Rwanda, Inc cyo mu 2014 cyanditswe na Patricia Crisafulli na Andrea Redmond, abantu banyuranye barimo ‘Perezida’ Bill Clinton bavuze ko u Rwanda ari igihugu cyakoze ibidasanzwe mu bukungu kuko ‘kiyobowe nk’ikigo cy’imari gicunzwe neza’ n’umuyobozi mukuru (CEO) wacyo Paul Kagame.
Ariko kuva kwa Kagame ku butegetsi akajya mu bucuruzi bishobora kuba bitari hafi, kuko itegeko nshinga ry’u Rwanda rimwemerera kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2034.
Skip to toolbar