Perezida Putin ‘yarakajwe’ n’igifungo urukiko rwo muri Amerika rwakatiye maneko w’Uburusiya


Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko igifungo cyakatiwe Maria Butina giteje “uburakari”

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko yarakajwe n’icyemezo cy’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwakatiye igifungo maneko Maria Butina w’Uburusiya, avuga ko ari “ugukoresha nabi ubutabera”.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru, Butina yakatiwe igifungo cy’amezi 18 muri gereza nyuma yo guhamwa no kugerageza kwinjirira amatsinda ya politiki muri Amerika agamije guhindura ingamba zayo ngo zibogamire ku Burusiya.

Uyu Butina w’imyaka 30 y’amavuko yemereye urukiko ubufatanyacyaha mu gukora nka maneko w’igihugu cy’amahanga.

Mu magambo ye ya mbere yavuze ku mugaragaro ejo ku wa gatandatu kuri icyo cyemezo cy’urukiko, Bwana Putin yavuze ko “bidasobanutse neza icyaha yahamijwe n’urukiko cyangwa ibyaha yakoze”.

  WILLIAM HENNESSY JR 
Butina yemeye icyaha nyuma yo kugirana amasezerano n’abashinjacyaha

Aganira n’abanyamakuru i Beijing mu murwa mukuru w’Ubushinwa, Bwana Putin yagize ati:

“Ntekereza ko ari urugero rwiza rwo ‘kwikura mu isoni’. Bamutaye muri yombi, nuko uyu mukobwa bamushyira muri gereza. Ariko nta kintu na kimwe yari yakoze, rero mu rwego rwo kugaragaza ubucucu bwuzuye neza bara…bamuhimbiye igifungo cy’amezi 18 mu kwerekana ko hari ikintu cyamuhamye”.

Aya magambo ya Bwana Putin aje ashimangira ayatangajwe ku wa gatanu na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu.

Icyo gihe, iyi minisiteri yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko “uteye isoni ku bucamanza bw’Amerika”, inashinja urukiko gushyira mu bikorwa “itegeko rigaragara rya politiki”.

 
Maria Butina yakatiwe nyuma yo kwemera ko yafashije leta y’Uburusiya kugerageza guhindura ingamba za leta y’Amerika

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook rw’ambasade y’Uburusiya i Washington, iyi ambasade yavuze ko Butina ari “imfungwa ya politiki” ndetse isaba ko ahita arekurwa.

Mbere yaho, leta y’Uburusiya yari yavuze ko urubanza rwa Butina rushingiye ku birego “bihimbano”.

Uyu Murusiyakazi w’impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutunga imbunda, afunze kuva yatabwa muri yombi ku kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2018.

Iki gifungo cy’amezi 18 yakatiwe kizakurwamo n’amezi icyenda yari amaze afunze. Biteganyijwe ko azahita yoherezwa mu Burusiya akimara kurangiza igifungo cye.

Skip to toolbar