Museveni ashobora gukurikira Omar Ell-Bashir wa Sudan


Bobi Wine (wambaye ingofero itukura) ubwo yatabwaga muri yombi na polisi ya Uganda

Amakuru avuga ko Bobi Wine, umudepite akaba n’umunyamuziki, yatawe muri yombi na polisi ya Uganda kuri uyu wa mbere.Bobi Wine yatawe muri yombi na polisi ya Uganda

Ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku ipaji izwi ya Wine, buvuga ko “yatawe muri yombi mu buryo buhutaza”. Ni ubutumwa bugaragaza ko bwanditswe n’undi muntu ukoresha urubuga rwe.

Gutabwa muri yombi kwa Wine – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi Ssentamu – kubaye nyuma yaho ibitaramo bye by’umuziki biburijwemo ejo kuri Pasika. Byari biteganyijwe kubera mu murwa mukuru Kampala, Arua na Lira.

Mu itangazo polisi ya Uganda yasohoye ku munsi w’ejo ku cyumweru, ivuga ko abateguye ibyo bitaramo “bananiwe kubahiriza amabwiriza akaze kurushaho ajyanye n’umutekano ndetse n’impungenge zijyanye n’ibikorwaremezo by’ahantu hari hateganyijwe kubera ibitaramo”.

Umuziki utandukanywe na politiki

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Wine yatangaje ko igitaramo cyahagaritswe kibaye icya 124 cye gihagaritswe kuva mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2018.

Bamwe mu bategura ibitaramo by’umuziki muri Uganda bashyize igitutu kuri leta ko irimo ibahombya kuko baba bashoye menshi mu gutegura ibi bitaramo nyuma leta ikabihagarika.

Ikinyamakuru Daily Monitor kitabogamiye kuri leta ya Uganda kivuga ko ku wa kabiri w’icyumweru gishize Perezida Yoweri Museveni yahuye na bamwe mu bahanzi, abanyamuziki n’abategura ibitaramo ababwira ko bagomba gutandukanya umuziki na politiki.

Muri iyi nama, Bwana Museveni yahaye aba bahanzi miliyari ebyiri z’amashilingi ya Uganda ngo bayagabane nk’impozamarira y’ibyo bahombye ku bitaramo bateguye bigahagarikwa.

Bwana Museveni nubwo yabasabye gutanduakanya umuziki na politiki, we mu bikorwa bye by’ubukangurambaga yagiye agaragara akoresha umuziki n’abanyamuziki banyuranye.

Mu mwaka wa 2016 yiyamamariza manda ya gatanu yo gutegeka Uganda, Bwana Museveni na we yinjiye mu muziki anasohora indirimbo.

Skip to toolbar