Omar al-Bashir wahoze ategeka Sudani yajyanywe muri gereza


Ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa kane ni bwo igisirikare cya Sudani cyahiritse ku butegetsi Bwana Bashir wari ubumazeho imyaka hafi 30

Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani yajyanywe muri gereza irinzwe bikomeye ya Kobar yo muri icyo gihugu, nyuma y’iminsi ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya.

Benewabo na Bwana Bashir babwiye BBC ko ku wa kabiri nijoro ari bwo yatwawe akajyanwa muri iyo gereza iri mu murwa mukuru Khartoum – gereza yahoze afungiramo abatavuga rumwe na we akiri ku butegetsi yamazeho imyaka hafi 30.

Amakuru avuga ko yafungiwe mu cyumba cye wenyine ndetse akaba arinzwe bikomeye.

Amakuru kandi avuga ko mbere yaho Bwana Bashir yari afungiwe mu nyubako ya perezida aho yari arinzwe bikomeye.

Abaturage benshi ba Sudani bafite icyizere ko uyu wahoze ari perezida azaryozwa ibibi byakozwe ku butegetsi bwe.

Itsinda ry’abajenerali bari ku butegetsi kuri ubu, bavuga ko Bwana Bashir atazohererezwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ko ahubwo azaburanishirizwa muri Sudani.

ICC imushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko-muntu ivuga ko byakorewe mu ntara ya Darfour iri mu burengerazuba bw’igihugu, ikirego Bwana Bashir ahakana.

Umunyamakuru wa BBC Will Ross avuga ko abigaragambya basaba ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile nibaramuka babonye gihamya ifatika ko Bwana Bashir ari muri gereza, bashobora kumva bagize icyizere ku ruhande rumwe ko iki gihugu gishobora gutera intambwe kiva mu bihe byashize byaranzwe n’ikandamiza.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP/Getty Images
Image caption Hashize amezi haba imyigaragambyo muri Sudani

Ihirikwa ku butegetsi rya Bwana Bashir ryaje rikurikira imyigaragambyo imaze amezi, yatangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, abigaragambya binubira izamuka ry’ibiciro birimo n’iry’ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa mu buzima, nk’igiciro cy’umugati n’icy’ibikomoka kuri peteroli.

Ubwo yahirikwaga ku butegetsi ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa kane, Awad Ibn Auf wari uyoboye itsinda ry’abasirikare bamuhiritse yavuze ko yatawe muri yombi akaba ari “ahantu hatekanye”. Na we ubwe yaje kwegura nyuma yaho gato.

‘Uganda ntiyasaba imbabazi’

Nuko Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan atangazwa nk’uwamusimbuye ku buyobozi bw’inama nkuru y’igisirikare iyoboye inzibacyuho iteganyijwe kumara imyaka ibiri, aba abaye umutegetsi mukuru wa Sudani wa gatatu mu gihe cy’iminsi.

Abigaragambya basezeranyije ko bazaguma mu mihanda kugeza ubwo ubutegetsi bushyizwe mu maboko y’abasivile.

Hagati aho, ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Henry Okello Oryem, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, avuga ko igihugu cye kitasaba imbabazi na busa ku kuba cyari cyatangaje ko cyakwiga ku kuba cyaha ubuhungiro Bwana Bashir abaye abusabye.

Nka kimwe mu bihugu binyamuryango by’urukiko rwa ICC, Uganda yagakwiye kumuta muri yombi aramutse ageze muri icyo gihugu. ICC ntacyo iratangaza

Skip to toolbar