Mu Bwongereza polisi yataye muri yombi Julian Assange washinze WikiLeaks. Itangazo ryayo rivuga ko Assange yafatiwe muri ambasade ya Equateur y’i Londres. Isobanura ko yinjiyemo itumiwe n’iyi ambasade, guverinoma ya Equateur imaze kwambura Assange ubuhungiro yari yaramuhaye.
Julian Assange ukomoka mu gihugu cya Australia yari mu buhungiro adasohoka muri ambasade ya Equateur i Londres kuva mu 2012. Arashakishwa n’ubucamanza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gushyira ahagaragara ibyaha imushinja.
Minisiteri y’ubucamanza y’Amerika yatangaje ko Assange aregwa ubufatanyacyaha n’Umunyamerikakazi Chelsea Manning kwiba amabanga y’igihugu banyuze mu ikoranabuhanga mu kwezi kwa gatatu 2010. Icyo gihe Chelsea Manning yari umusilikali akora mu nzego z’iperereza z’ingabo z’Amerika.
Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko yafashe Assange ibisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Perezida wa Equateur, Lenín Moreno, yavuze ko guverinoma ye yambuye ubuhungiro Assange kubera ko yari irambiwe nabi imyitwarire ye. Yasobanuye ko Assange yari atunze ibyuma by’ikoranabuhanga atari yemerewe, gufunga ibyuma by’umutekano bifata amashusho, kugira urugomo ku barinda ambasade, no kwiba amabanga y’umutekano y’ambasade yari imucumbikiye.
Perezida Moreno yongeyeho ko mu minsi ishize WikiLeaks ya Julian Assange yashyize ku karubanda amabanga ya Vatikani. Mbere yabyo na nyuma yabyo, abakozi bo hejuru ba Wikileaks baramusuye muri ambasade. Perezida Moreno, ati: “Ibi bisobanuye ko Assange yakomeje imilimo ye muri Wikileaks,” ikigo yavuze ko “kivanga mu buzima bwite bw’ibindi bihugu.”
N’uko abigishwa bongera kuza aho ari baramubaza bati, mwigisha ko wavugiye mu migani biriya wavugaga byasobanuraga iki? Na we arababaza ati ibiki navugaga? Baramusubiza bati, hari Read More »
Ko naherutse uri magigiri mwiza byagenze gute ngo za magigiri zigukorera zihinduke stupid? Ni gute bakoresha inyandiko imwe mu gihe cyingana ni myaka (8) aho bakoresha Read More »
“What is the mandate of security forces inside of Gaza? And we hope that it is peacekeeping, because if it’s peace enforcing, nobody will want to Read More »
Perhaps not since President Franklin D. Roosevelt established the Advisory Committee on Uranium in October 1939, whose mission would eventually lead to the creation of the Read More »
The legislation, which intends to strengthen the US’ long-term economic and technological competitiveness, has a dual track approach to deal with workforce shortages — drawing more Read More »

Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people