Mu Bwongereza polisi yataye muri yombi Julian Assange washinze WikiLeaks. Itangazo ryayo rivuga ko Assange yafatiwe muri ambasade ya Equateur y’i Londres. Isobanura ko yinjiyemo itumiwe n’iyi ambasade, guverinoma ya Equateur imaze kwambura Assange ubuhungiro yari yaramuhaye.
Julian Assange ukomoka mu gihugu cya Australia yari mu buhungiro adasohoka muri ambasade ya Equateur i Londres kuva mu 2012. Arashakishwa n’ubucamanza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gushyira ahagaragara ibyaha imushinja.
Minisiteri y’ubucamanza y’Amerika yatangaje ko Assange aregwa ubufatanyacyaha n’Umunyamerikakazi Chelsea Manning kwiba amabanga y’igihugu banyuze mu ikoranabuhanga mu kwezi kwa gatatu 2010. Icyo gihe Chelsea Manning yari umusilikali akora mu nzego z’iperereza z’ingabo z’Amerika.
Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko yafashe Assange ibisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Perezida wa Equateur, Lenín Moreno, yavuze ko guverinoma ye yambuye ubuhungiro Assange kubera ko yari irambiwe nabi imyitwarire ye. Yasobanuye ko Assange yari atunze ibyuma by’ikoranabuhanga atari yemerewe, gufunga ibyuma by’umutekano bifata amashusho, kugira urugomo ku barinda ambasade, no kwiba amabanga y’umutekano y’ambasade yari imucumbikiye.
Perezida Moreno yongeyeho ko mu minsi ishize WikiLeaks ya Julian Assange yashyize ku karubanda amabanga ya Vatikani. Mbere yabyo na nyuma yabyo, abakozi bo hejuru ba Wikileaks baramusuye muri ambasade. Perezida Moreno, ati: “Ibi bisobanuye ko Assange yakomeje imilimo ye muri Wikileaks,” ikigo yavuze ko “kivanga mu buzima bwite bw’ibindi bihugu.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guhagarara ku ndangagaciro zabo, bakigira ku bandi ariko birinda guhinduka ngo babe nka bo, mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Read More »
Trump’s attempts to improve ties with both Turkey and Saudi Arabia brought about the US lending its endorsement to al-Sharaa’s Islamist regime in Damascus. The result Read More »
What is clearly a political opinion is redefined as a crime, and the French nation, supposedly sovereign and in charge of its own destiny, shouldn’t be Read More »
Iyi inkuru twayikozeho amatohoza mu mwaka wa 2012 twahuye n’umwe mu basaza bahambye Rutagambwa, nta bwo ‘Umwakagara Paul Kagame adahari yari yaragiye gushaka imibereho. Maze Read More »