HomePoliticsGahunda ya Brexit mu Mayira Abiri PoliticsTop News Gahunda ya Brexit mu Mayira Abiri March 20, 2019 0 55 Share FacebookXPinterestWhatsApp Bamwe mu Bari mu myiyerekano yo kugaragaza ko bashigikye Brexit mu kwezi kwa kabiri Komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yavuze ko kwigiza inyumaBrexit, gahunda y’ Ubwongereza kuva muri uwo muryango kugeza ku ya 30 z’ukwa gatandatu bishobora guteza ibibazo bikomeye by’amategeko n’ibya politike. Ubwongereza bwari bwasabye ko bwakwigiza inyuma gahunda yabwo yo gusohoka muri uwo muryango ariko ishami rishinzwe iby’amategeko mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ryavuze ko bwahitamo taliki ya 23 z’ukwa gatanu cyangwa bakazavamo mu mpera z’umwaka. Komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yemeje ko yakiriye u rwandiko rwa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May rurimo ubwo ubusabe. Thereza May akeneye umwanya kuko abadepite banze kwemera gahunda yagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi yo kuwuvamo Amatora y’inteko ishinga amategeko y’uwo muryango azaba ku italiki 23 kugeza 26 z’ukwa gatanu none komisiyo yavuze ko Ubwongereza buramutse bushatse guhabwa igihe kirekire byasaba Ubumwe bw’Uburayi gutorera icyo cyemezo. Birasaba kandi ko abayobozi 27 bose muri uwo muryango babyemera. Ubwongereza buramutse bwemerewe kwigiza inyuma gahunda yo kuva muri uwo muryango, bwasabwa kwifata mu biganiro n’ibyemezo byose biwureba. Komisiyo kandi iravuga ko uwo mwanya Ubwongereza buramutse buwuhawe utagomba gukoreshwa mu biganiro bigamije gusesa amasezerano bwagiranye n’uwo muryango. Share on Facebook Share Share on TwitterTweet Share on Pinterest Share Share on LinkedIn Share Share on Digg Share Share FacebookXPinterestWhatsApp Previous articleUmwakagara yagiye kuraguza kumucyecuru w’umupfumu kazi,witwa “NYIRAMANDWA ku GIKONGORO NYAMAGABE”Next articleUmwakagara yishyize hanze!!! RELATED ARTICLES Top News Kurikira uko Bosco empire akoreshwa na Leta ya Paul Kagame September 9, 2026 Inte'l Thank China: Republicans and Communists Agree on Data Centers September 9, 2026 Top News The Dominant Future of Fusion Energy September 9, 2026 - Advertisment - Most Popular Kurikira uko Bosco empire akoreshwa na Leta ya Paul Kagame September 9, 2026 Thank China: Republicans and Communists Agree on Data Centers September 9, 2026 The Dominant Future of Fusion Energy September 9, 2026 UK, France among 12 states backing sanctions on illegal Israeli settlements September 8, 2026 Load more Recent Comments registrera dig f"or binance on Abashumba kubera guhangana nijambo ry’ubuhanuzi bagiye kujyanwa mu gikombe cy’urupfu!!!