UMUSITA akomeje kwitwara neza ata muri yombi za magigiri z’Umwakagara

Uganda : Urwego Rw’iperereza Rwa Gisirikare (CMI) Rwashimuse Abandi Banyarwanda, Darius Kayobera N’umugore We Claudine Uwineza

Uyu muryango ufite abana 3 bato (imyaka 9,6,3) usanzwe ukorera ibikorwa by’ubucuruzi mu myaka 7 ishize ahitwa Musajjalumba muri Kampala,  washimuswe n’abakozi b’Umutwe wa gisirikare ushinzwe ubutasi muri Uganda [ CMI ] kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama. Uyu muryango washimuswe ni uw ‘ abanyarwanda barimo umugabo n’umugore, umubyeyi w’umugore n’umugabo we hamwe n’abana babo batatu batoya, uw’imyaka 9, 6, na 3.

Kayobera Darius n’umugore we Uwineza Claudine bafashwe mu gicuku mu gihe bari aho bakorera ubucuruzi bwabo ku muhanda wa Musajjalumba Road i Kampala.

Darius Kayobera .

Amakuru  ava muri Uganda, avuga ko Kayobera yahoze akorera umurimo w’ubucuruzi muri iki gihugu cy’igituranyi mu myaka irindwi ishize, akaba anafite inzu z’ubucuruzi zikorerwamo ubwogoshi (saloons) ahitwa Rubaga.

Kugeza ubu kandi muri Uganda hamaze gutabwa muri yombi abanyarwanda benshi mu buryo butemewe n’amategeko.

Urutonde rw’Abanyarwanda  bamaze gushimutirwa muri Uganda

Ingero zirenga cumu n’ebyiri zimaze kuvugwa mu nkuru zitandukanye mu myaka nk’ibiri ishize aho CMI n’igipolisi cya Uganda benderezaga bidasubirwaho umunyarwanda utambuka mu muhanda ndetse n’utuye muri Uganda.

Nk’uko bimaze kuba urwitwazo akenshi, amakuru atugeraho avuga ko uyu mutwe  wa CMI mu gufata abanyarwanda muri iki gihugu cy’u Bugande, ukunze gushyira imbere urwitwazo ko ngo aba banyarwanda ari intasi/maneko z’u Rwanda.

Uyu mutwe kuva mu myaka mike ishize wagerageje kenshi gutoteza no kwibasira  Abanyarwanda,  ufata ugafunga, bagakorerwa iyica rubozo kugeza n’ubu abafashwe bose bafunzwe muburyo bunyuranije n’amategeko, abandi bafungiye ahantu hatazwi.

Claudene Uwineza .

Akenshi bafatwa bahatirwa kwinjira mu modoka nta nteguza nta no kubaza impamvu.

Mu masura apfutse (masked), aba bagizi ba nabi kandi bakora ibi bajugunya abanyarwanda ku ngufu mu modoka nk’aho atari ibiremwa muntu bakabatunga imbunda babatera ubwoba, izi nzirakarengaze zikazengurukanwa umujyi mbere y’uko zijyanwa mu nzu z’imbohe. Aba banyarwanda bahererekanywa n’izi ntasi bakajugungwa mu tuzu tw’imbohe bita ‘safe houses’ cyangwa bakajyanwa ahandi hantu hagenewe gukorera abantu iyicarubozo.

Skip to toolbar