Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe wafatiye ibihano abategetsi b’Abarusiya n’Abanyasiriya icyenda. Abo barimo umuyobozi wa GRU, urwego rw’ubutasi rw’igisilikali cy’Uburusiya, n’umwungirije.
Uburayi Bwafatiye Ibihano Abategetsi b’Abarusiya
Ubulayi burega aba bantu gukoresha intwaro z’ubumara ku baturage muri Siriya no ku Murusiya Sergei Skripal n’umukobwa we mu mwaka ushize mu Bwongereza. Uburusiya buhakana ibirego byo gushaka kwica Skripal.
Nk’uko itangazo ry’Ubulayi ribivuga, ibihano birimo kubima visa, gufatira imitungo bafite mu bihugu by’Ubulayi, no kubuza kuboherereza imali.