Kabila agonganishije abatavuga rumwe nawe,ngo yigumire kubutegetsi!!!
Mu gihe abashyigikiye Felix Tshisekedi Chilombo bakomeje kwishimira intsinzi y’uwo munyapolitiki wabarirwaga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, urundi ruhande rw’abo bahiganwaga mu matora rukomeje kugaragaza ko rutemera ibyatangajwe na CENI. Yaba umukandida Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri bose ndetse na kiliziya gatolika yo muri icyo gihugu ntibabikozwa.
Kugeza ubu ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bisa n’ibitihutiye kugira icyo bitangaza ku byatangajwe n’akanama gashinzwe amatora yo muri Congo.
Bwana Delphin Rukumbuzi Ntanyoma, impuguke mu bya politike ikurikiranira hafi ibibera muri Kongo, arimo kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Rotterdam mu Buholandi. Yatangiye abwira umunyamakuru Geoffrey Mutagoma w’Ijwi ry’Amerika uko abona itorwa rya Tshisekedi risobanuye.