U Rwanda rwasubije Afurika y’epfo yahamagaje ambasaderi warwo Vincent Karega

Mu gisubizo cya mbere gitanzwe ku mugaragaro na leta y’u Rwanda nyuma yaho Afurika y’epfo ihamagarije ambasaderi wayo mu Rwanda ngo bajye inama, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda “rushishikajwe no gusubukura umubano n’Afurika y’epfo”.

Mu itangazo riri mu rurimi rw’Icyongereza iyi minisiteri yasohoye ku wa gatatu, yavuze ko ibyo bisanzwe byaremejwe n’abakuru b’ibihugu byombi – Paul Kagame w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo – ubwo bahuriraga i Kigali nyuma y’inama y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ryongeraho ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yamenyesheje “impungenge zikomeye” ifite ku byo ivuga ko ari “igerageza rikomeje” rikorwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Afurika y’epfo “mu gutinza cyangwa kuyobya” ibikorwa byo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Muri iryo tangazo, u Rwanda ruvuga ko “rutewe impungenge” no kuba minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Afurika y’epfo “ihitamo kwizera ibihuha no kuyobya bikwirakwizwa n’abatavuga rumwe nayo baba muri Canada no muri Afurika y’epfo kurusha ibyo yizezwa na leta y’u Rwanda”.

Hashize iminsi Afurika y’epfo ihamagaje George Nkosinathi Twala, ambasaderi wayo mu Rwanda, ngo bajye inama, ndetse ihamagaza na Vincent Karega, ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo.

Ndivhuwo Mabaya, umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo, yabwiye BBC ko leta y’iki gihugu yatangiye ibikorwa byo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari imwe mu mpamvu zo guhamagaza ambasaderi wayo mu Rwanda.

Ariko yanavuze ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Afurika y’epfo yababajwe n’amagambo yo gusebanya yanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo yakoreshejwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko ikinyamakuru Rushyashya gitangaza amakuru agaragara nk’abogamiye kuri leta y’u Rwanda, cyari giherutse kwita Lindiwe Sisulu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo, “inshoreke” ya Kayumba Nyamwasa. Ariko ngo iyo nkuru yaje gusibwa ku rubuga rwa interineti rw’icyo kinyamakuru.

Bwana Mabaya yavuze ko ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo, Vincent Karega, yahamagajwe maze amenyeshwa akababaro k’Afurika y’epfo.

Yavuze ko amagambo yakoreshejwe n’umutegetsi wo mu Rwanda “atemewe” kandi “agomba guhagarara”.

Yavuze ko Afurika y’epfo yifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda ariko bigakorwa hadakoreshejwe gusebanya ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha amagambo adakoreshwa mu mibanire y’ibihugu cyangwa diplomasi.

 
Agatotsi hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda katewe nuko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo, Lindiwe Sisulu, yemereye mu kiganiro n’abanyamakuru ko mu kwezi gushize yabonanye na Kayumba Nyamwasa

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda “rwanze ihamagazwa rya hato na hato” ry’ambasaderi waryo muri Afurika y’epfo “ku mpamvu rutazi, zirimo n’inkuru z’ibinyamakuru bitazwi”.

Iri tangazo ryongeraho ko gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi “bidashobora gushingirwa ku biganiro byifuzwa” n’abo mu mitwe u Rwanda ruvuga ko igamije guhungabanya umutekano kandi ruvuga ko igizwe n'”abanyabyaha” iyobowe n’abahamijwe ibyaha n’inkiko cyangwa bashakishwa.

Iryo tangazo risoza rivuga ko u Rwanda rugifite “ubushake” bwuko umubano hagati y’ibihugu byombi “wasubukurwa byihuse” binyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa mu bubanyi n’amahanga, nkuko rivuga ko byemejwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

Kubonana na Kayumba Nyamwasa

Agatotsi hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda katewe nuko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Lindiwe Sisulu, yemereye mu kiganiro n’abanyamakuru ko mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe yabonanye na Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wahungiye muri icyo gihugu.

Iyo nama ya Kayumba na minisitiri Sisulu yarakaje u Rwanda, bituma Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amagambo yababaje Afurika y’epfo.

Skip to toolbar