Aho bucyera impunzi za KIZIBA barazica bihanga,abega barracyafite inyota ya maraso!!!

Impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba mu burengerazuba bw’u Rwanda zivuga ko zitinya ifatwa ry’abayobozi bazo.
Icyoba gikomeje kuba cyose mu nkambi ya Kiziba mu burengerazuba bw’u Rwanda, icumbikiye impunzi zavuye muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo.

Impunzi ziravuga ko kugicamunsi amatsinda y’abapolisi yongeye kwinjira mu nkambi bigakurura uruhagarara mu mpunzi.

Impunzi zitewe impungenge n’uko igipolisi cyafata bamwe mu bazikuriye, leta y’u Rwanda ikavugako zimwe muri izi mpunzi zidashaka gukurikiza amategeko y’igihugu.

Ari leta cyangwa se polisi y’u Rwanda ntawari watangaza aho bahagaze kuri iki kibazo.

Hagati aho urubanza rwa bamwe muri izi mpunzi rwagombaga kubera mu mujyi wa Muhanga rwasubitswe. Abantu cumi n’umwe niho bahasize ubuzima igihe impunzi zigaragambyaga hashize amezi abiri

Abantu 22 nibo bari bitabye urukiko, bakaba ari bamwe mu bakurikiranyweho kugira uruhare mu myigaragambyo y’izi mpunzi yabaye mu mezi 2 ashize ubwo bavaga mu nkambi bakerekeza ku nyubako za HCR mu mujyi wa Karongi.

Icyo gihe 11 bahasize ubuzima, urukiko rukaba ruvuga ko hacyegeranywa ibimenyetso bibashinja kandi ko bamwe batari bafite umunyamategeko ubunganira.

Skip to toolbar