Nta bwo babeshya birazwi yuko Museveni ariwe perezida w’uRwanda kuko yimika uwo ashaka agakuraho uwo adashaka!

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda.Ibi bisobanuye ko Umwakagara atakibaho yamaze gupfa imbere ya amaso ya bazungu.

Ikinyamakuru The Times gisohoka buri munsi mu Bwongereza kikaba kimaze imyaka n’imyaka mu itangazamakuru, gitangiye kujya kita perezida Museveni wa Uganda perezida w’u Rwanda, ku mpamvu umuntu atamenya niba ari ukwibeshya bisanzwe cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma.

Iki kinyamakuru kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Werurwe 2018 kikaba cyasohoye inkuru ivuga kuri perezida Museveni ariko mu mutwe w’inkuru kimwita perezida w’u Rwanda.

Umutwe w’iyi nkuru mu Cyongereza uragira uti: “Africa sleeps too much, says President Museveni of Rwanda”ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ko perezida Museveni w’u Rwanda avuga ko Afurika isinziriye cyane.

Birashoboka ko uku kwaba ari ukwibeshya gusanzwe, ariko na none umuntu yakeka ko iki kinyamakuru kuri uyu wa Gatatu cyari cyabyukanye u Rwanda dore ko cyanakoze izindi nkuru zasohokeye neza isaha imwe n’iyi ya Museveni (12:01am), harimo ivuga uwahoze mu bashinzwe kurinda perezida Kagame witwa Noble Marara kivuga ko yaburiwe ko hari abashaka kumugirira nabi nubwo ngo atabwiwe niba ari leta y’u Rwanda. Iyi nkuru yahawe umutwe ugira uti: “Rwandan exile warned he could be assassinated”

Kuri iyo saha ya saa 12:01am na none kandi, iki kinyamakuru The Times cyasohoye indi nkuru na none ivuga kuri Noble Marara ariko yo kiyiha umutwe mu Cyongereza ugira uti: Rwanda deserves to be condemned as much as Russia”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ko u Rwanda rukwiriye gucibwa urubanza kimwe n’u Burusiya.

Ikinamico ya Noble Marara na DMI na SISI EVALISTE na Mukashema Esperance abanyarwanda barabimenyereye:

Umuntu rero akaba yakwibaza kuri izi nkuru 3 zose zivugamo u Rwanda harimo imwe yita perezida Museveni wa Uganda perezida w’u Rwanda n’izindi 2 zitavuga neza u Rwanda kandi zikaba zasohokeye zose isaha imwe nk’aho zakorewe umunsi umwe zikabikwa zigasohorerwa rimwe.

Ikinyamakuru The Times ni ikinyamakuru gisohoka buri munsi kuva kuwa Mbere kugeza kuwa gatandatu, kikaba ari ikinyamakuru cy’igihugu gifite ikicaro I London.

Cyatangiye gukora mu 1785 kitwa The Daily Universal Register mbere yo gufata izina kitwa kuri ubu kuwa 01 Mutarama 1788 kikaba kimaze imyaka isaga 230 mu kazi k’itangazamakuru.

Skip to toolbar