HCR ivuguruza umubare w’impunzi zapfuye watanzwe n’u Rwanda

HCR ntihuza na leta y’u Rwanda ku mubare w’impunzi zasize ubuzima ku Kibuye

Ishami rya Loni rishinzwe impunzi, HCR, riravuga ko impunzi z’Abanyekongo zaguye mu myigaragambyo yakozwe n’impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba mu burengerazuba bw’u Rwanda, ari 11 aho kuba 5.

Leta y’u Rwanda yariherutse kuvuga ko impunzi zahasize ubuzima ari eshanu gusa, kandi ko zaguye mu muvundano ngo zitarashwe n’abashinzwe umutekano.

HCR yabivuze mw’itangazo yasohoye, ariko ntabwo rivuga umunsi izo mpunzi zapfiriyeho; riravuga gusa ko impunzi umunani zaguye i Karongi, eshatu zigwa mu nkambi ya Kiziba.

Iryo shyirahamwe riravuga ko hari abandi benshi bakomeretse barimo n’abapolisi, ivuga kandi ko abantu batari gupfa iyo hadakoreshwa ingufu zirenze urugero.

Muri iryo tangazo kandi HCR iravuga ko ituze ryagarutse muri iyo nkambi ku buryo uyu munsi ibikorwa byo gufasha impunzi byagombaga gusubukurwa.

Mu Rwanda, imibare mishya itangazwa n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR, iremeza ko impunzi 11 z’Abanyekongo ari zo zishwe n’igipolisi cy’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Muri abo harimo 8 barasiwe ku cyicaro cya HCR i Karongi, abandi 3 bicirwa mu nkambi ya Kiziba. Impunzi ziri muri iyo nkambi ziravuga ko kugeza ubu amashuri agifunzwe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Claude Ganza Munyamagana yakurikirnaye iyi nkuru.

Skip to toolbar