Raila Odinga arahagera saa 12:00 kuza kurahira

Amakuru akomeje guturuka muri Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko irahira rya Raila Odinga ririmo gutegurirwa mu bustani bwa Uhuru park rirakomeje amakuru inyangeNews ikomeje kubakurikiranira amakuru nkuko yabibasezeranije  ubu muri Uhuru Park hamaze kugera abarenga ibihumbi [20,000] by’abantu bamaze kuhagera muri Miliyoni isaga ya bantu bateganijwe kuza muri uwo muhango wirahira rya Raila Odinga watsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya.

Umuhango nyirizina uratangira saa 10:00 za mugitondo,byari byitezwe yuko hari bubeho guhanga hagati yabashyigikiye Raila Odinga na Police,ariko ubuyobozi bwa NASA buhagarariwe na Norman Magaya mu nama yaraye ibaye ni njoro rya cyeye basabye abanywanyi babo ko bakwiye kwirinda kuba batana mu mitwe na police,yuko igikorwa kigiye gukorwa kiribukorwe mu mahoro(peaceful and successful)

Umuhango wo gutegura no gushyira mu bikorwa ukaba urimbanije wo kurahiza Raila Odinga,ariko bikaba binitizwe ko abakomoka mu bwoko bwa bakikuyu bitwa MUNG’IKI,twagereranya n’interahamwe cyangwa intorehamwe ngo biteguye guteza akavuyo mu gihe Raila ari bube arahizwa.

Abo mu bwoko bwa bakikuyu kumunsi wejo bakoze umuhango wo guterekerera Raila Odinga ngo kugirango batazamburwa ubutunzi bwabo bahora bakeka ko bazabwamburwa wagirango babubonye mu nzira zidakwiriye.

Ndetse amakuru avuga ko banasabaga abakurambere babo kutemerera Odinga kuzarahizwa,ariko ubanza abo bazimu bashobora kuba bayobeye bakaba barindagiye kuko amakuru dufite aravugako gahunda zikomeje gutegurwa.

Ikindi kandi igisirikare cya KDF nacyo kimaze gutangaza yuko amagambo arimo avugwa ko ngo bashobora kuza gufasha igipolice kurwanya irahira rya Odinga ari ibihuha ntaho bihuriye nukuru uko niko umuvugizi w’iigisirikare wa KDF yabitangaje.

Society ya IPSOS nayo mu isesengura ryayo yatangaje ko,police niramuka ishatse gukoresha imbaraga zo kubuza Odinga kurahira bagatangira kurasa abaturage,birashoboka yuko bene wabo bari mu gipolice bashobora nabo guhita barasa abapolice bagenzi babo bivuga ngo ishobora guhita  ihindukamo intambara hagati ya police na police uko niko IPSOS yaashyize ahabona isesengura ryabo.

Abapolice bo bavuga ko ngo bashobora kwemera kuba barasa abaturage,ariko bakagira ubwoba igihe amasasu azaba abashiranye abavandimwe babo bishe igihe bazaba basigaye batapfuye bashobora guhitana abo ba police.Police ikaba ivuga ko ngo nibabona ibintu bikomeye ngo barahita bakuramo akabo karenge ko ari nta mpamvu yo kurwana ari nta cyo bapfa!

Abayobozi bakomeye ba NASA bamaze kugera mu bustani bwa Uhuru Park ndetse bakaba bakomeje gutegereza nabandi bayobozi ba NASA nabo bakomeje kuhagera,kandi ngo Uhuru Park yamaze kuzura ku buryo ikibuga gishobora kuza kuba gitoya.

Mu gitondo hari aba police benshi cyane,ariko kugeza ubu police ngo yaba yihishe mu nzu ya ministeri yubuzima,ariko bamaze kuva Uhuru Park.Biravugwa ko bigaragara ko hari amahoro mu murwa Nairobi ku buryo imirimo mu murwa Nairobi irakomeje kandi biravugwa ko ngo kugera saa 12 bashobora kuhagera baje kurahira.

Amakuru aravuga ko televiyo ya Cetizen na NTV leta yamaze kubifunga kugirango batekerekana irahira rya Raila Odinga ndetse na maradio afatiye kurizo televiyo yuko nazo zamaze gufungwa.

Skip to toolbar