Paul Kagame nta bwo yananiranye gukurwa ku butegetsi: Abanyarwanda bakomeje kuba mu gihirahiro cya abanyepolitike bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bw’abega, bitewe no kuba amashyaka atavuga rumwe na Kigali usanga nabo imikorere yabo ntaho itandukaniye nishyaka rya RPF–Paul Kagame.
Politike yironda moko, akarere, ni cyinewabo, byose biri mu mashyaka arwanya ubutegetsi buriho nabwo butoroheye abanyarwanda basanzwe abaturage bahisemo kwikorera imirimo yabo yubaka igihugu, ariko ugasanga Paul Kagame na RPF mu bugome bwabo batabaha guhumeka ahubwo birirwa batwika amasoko ni bicuruzwa byabo kugirango barusheho gukena.
Ariko ikibi muri ibi byose, ni uko noneho bemeye umurage wa Paul Kagame witwa MUNYANGIRE:
Iyo urebye muri iki gihe RNC yasigayemo abatutsi bavuye Uganda, ariko cyane abagize umuryango wa Kayumba Nyamwasa ba byara be, bishwa be, na bandi bafitanye ibisanira bya hafi kuba ari abashambo etc. Hamwe na bahutu bemeye kuba ibikoresho bya RNC, the same thing na RPF-Paul Kagame.
Iyo ugarutse ku bacika cumu bigicumbi cyo kwa Rwigara Assinapol usanga naho mbere na mbere haza umuryango wa Rwigara Assinapol, hagakurikiraho umuryango wa Kayijuka, hakaza abacika cumu bandi basanzwe bemeye gutega amashyi hakaza abahutu basahurira mu nduru uko niko scenario ya politike nyarwanda imeze kugeza magingo aya.
Abacika cumu ubwabo bacitsemo ibice Umwakagara Paul Kagame no kwa Rwigara-Kayijuka families bahisemo gucamo ibice abanyarwanda bacitse ku icumu rya genocide yabaye mu Rwanda 1994.
Divide and rules irimo gukorwa na banyepolitike kubera inyungu zabo, usanga iyi mikorere idashobora gukuraho ubutegetsi buriho cyane ko bose bamaze gucirwaho iteka rya burundu haba ubutegetsi buriho cyangwa ababurwanya bose Uwiteka Imana Nyiringabo yabashyize mu gatebo kamwe.
Umwami YUHI IV we yabaye ikiragi nta bwo yari yigera avuganira abanyarwanda cyangwa ngo abahumurize mu bibazo bagenda banyuramo, kuva twamwimika ngo abe Umwami wabanyarwanda. Ahubwo yahisemo kuruca akarumira ubanza kuba yitwa Umwami ibyo ubwa byo bimuhagije!
Kuba Umwami cyangwa kuba umuyobozi wa baturage bisobanuye kubavugira mu gihe bibaye ngombwa cyane iyo barimo kunyura mukaga gakomeye aho ubuzima bwabo bushobora kurimburwa.
Gukururana kwa Kayumba Nyamwasa na Adeline Rwigara biri munyungu zabo bwite, kandi byahaye amahirwe akomeye cyane Paul Kagame gukomeza kwica abanyarwanda nta cyo yikanga kuko intambara barimo kurwana si none bazayirangiza. Abanyarwanda bakora politike bafite imitima mibi cyane ku buryo usanga bavuga bati niba atari jye uzategaka reka abanyarwanda bashire!
Ubu uko ibintu bimeze, biragoye kuba muri RNC utaravuye Uganda cyangwa utari umuhutu. Kuba waba mu gicumbi biragoye cyane kuba utari umucika cumu uzwi no kwa Rwigara-Kayijuka ngo babe bakwakira, cyangwa se ngo ube uri umugabo/umugore wemere gutamikwa intonorano maze ubabere umuzindaro.
Hanyuma se ninde wambwira ya gahunda yo kwishyurira impunzi kwa Rwigara-Kayijuka bari batangije mu myaka 3 ishize aho yarangiriye? Bishyuriye impunzi kuri radio iteme birangira gutyo nka za hene!
Bizagorana cyane kuba abakora politike mu Rwanda bashaka gusimbura ubutegetsi buriho bakoresheje ikinyoma nk’icyo RPF bakoresheje. Ubu abantu bose bacanye ku maso cyane! Gusa abaturage nibo bahababarira kuko abandi bibitseho cash zitubutse z’umurengera ntabwo abana babo bashobora kunanirwa kwiga amashuli meza bashaka, cyangwa ngo babure amafunguro bifuza.
Wa mugani w’ Umwakagara inzira y’intambara yarabananiye, kunyura muri DRCongo byaranze, kunyura mu gihugu cy’Uburundi nta bwo bishoboka, Tanzania nta bwo yabemerera, demokarasi yarabananiye. Mu byukuri usibye kudutakariza umwanya batubeshya ngo tubahange amaso, murabona hari icyo bazatugezaho?
RNC barwanya itangaza makuru ryigenga, igicumbi ni uko nabo barwanya itangaza makuru ryigenga, birirwa kuri YOUTUBE bashakisha vies ngo barusheho kuba abakire kuko umutwe umwe w’umuntu wishyurwa euros 1.
Bivuze ko ubonye abantu ibihumbi cumu bakareba ikiganiro cyawe bakakirangiza cyose uba wizeye guhabwa euros ibihumbi €10,000.
Noneho mumbwire iyi politike ivanzemo ubucuruzi izashoboka? Mwabonye uko Robert Kabera yishwe abakorera kuri YOUTUBE bayuye agatubutse bivuze ko bahora bifuza ko Paul Kagame yajya yica abantu kugirango babone cash ziturutse mu maraso y’inzirakarengane ubwo urumva bazifuza ryali ko Kagame yavaho?
Bivuze yuko ubugome bwa Paul Kagame bwahindutse ubucuruzi kuko abantu bose basigaye bahahira kuri YOUTUBE.
egretnewseditor@gmail.comÂ



