Abashumba babazwa ni uko Umwami Kigeli Ndoli ahawe euros 750m
May 28, 2026 njyanwa mu iyerekwa mbona komite yihererekanya bubasha yashyizweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ngo itegure gahunda uko uwo muhango uzakorwa neza ku buryo bunoze neza. Mbona ko mbere yuko iyo komite itangira babanje kubahiriza ingingo ya 2 ivuga yuko mbere yuko batangira igikorwa bazabanza koherereza Umwami Kigeli Ndoli €453,333 mbona abashumba (Pastors) bari muriyo komite bagize ishyari n’uburakari bwayo ma euro agiye kohererezwa Umwami Kigeli Ndoli maze bakaja bagenda bivugisha mu nzira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, wibuke mu Buhanuzi ko bwavuze ko abashumba bashakaga gushyira muri ibyo biganiro ngo nabo bazashyirwa mu bwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo babifashijwemo na Leta aho kwiringira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bavuga ko bakorera, ahubwo biringiye umukuru w’igihugu Paul Kagame niyompamvu baciriweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona hamanuka umuriro waruturutse mu ijuru, ariko uwo muriro wa manukaga ugwa hasi nk’imvura, ariko atari imvura. Uwo muriro waje mu muyaga waruturutse ku ijuru ryo mu butayu bugufiya, uza mu bwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, uliya muriro wabonye wa manutse hasi mu bwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo, n’imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yohereje kurinda ubwami bugiye kwima ingoma mu Rwanda bugasimbura ubwami bw’abega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com










