Mbere yuko abanyarwanda mutangira kujya impaka kuri Rusesabagina Paul impamvu yongeye gushaka kugaruka muri politike nyarwanda akavuga ko Leta y’ u Rwanda yamusabye gukorana nayo, mukwiye kubanza kwibanza ngo, ninde watumye Rusesabagina Paul amenyekana? Yakoranye film ya genocide yakorewe Abautsi 1994, abifashijwemo na RPF, banasangiye cash zavuye muri iyo film ku buryo banyaze abacika cumu 5% bari bumvikanye kuzabaha kugirango IBUKA itange amakuru azajya muri iyo film na makuru nahagazeho jyewe ubwanjye.
Rusesabagina Paul ukomoka Gitarama yakoreshejwe na Leta ya RPF kurindagiza abatavuga rumwe nayo, yaje guhabwa umudali wo kuba intwari muri film, maze Kagame atangira guteza ubwega, amwita umwanzi w’ u Rwanda, kimwe ni uko Sankara Calisti yoherejwe muri South Africa kujya kuneka RNC nyuma yaho akaza kuyivamo arangije misiyo bari bamutumye nibwo yaje guhuzwa na Paul Rusesabagina.
Abanyamwanda bakwiye kwibaza ngo ninde wahuje Paul Rusesabagina, Sankara Calisti, Mukashema Esperance na Twagiramungu Faustin.
Numara kubona igisubizo wongere wibaze ngo, kuki nyuma yo gufungwa kwa Paul Rusesabagina ariho SISI Evaliste yapfuye nyuma y’umwaka umugore we Mukashema Esperance nawe yahise amukurikira, na none nyuma y’igihe gitoya Twagiramungu Fastin na we agapfa. Umugore wabwiye Mukashema Esperance wari yigize umuhanuzi kazi, ni we wamuroze hamwe n’umugabo we, kandi ibi narabimubwiye yanga kumva ibyo mubwira arambwira ngo n’umuhanuzi kazi yizeye. Basangiye ijagi yuzuye igikoma mbareba kuri video mu bwira ko atari Ubuhanuzi yahawe, ahubwo ko uwamuhanuriye ari we uzica umugabo we nyuma na we akazamwirenza. Ariko gusuzugura kw’abanyarwanda n’umunsi yanciye nyabarongo birangira akurikiye umugabo we!!! Muzashakishe umugore wasengeraga Muakashema na Sisi Evaliste muzamenya uwari we uwo ni we wabahaye munyuze iyubusamo.
Inshingano za Paul Rusesabagina kwa ugafasha Leta y’ u Rwanda uburyo bazagera kuri Twagiramungu Faustin bari barabuze uko bamugeraho. Indi inshingano yarafite kwari ugufasha RPF uburyo bazagera kuri Mukashema Esperance warufite amabanga y’uburyo aba padiri biciwe Igakurazo muri Gitarama, na mabanga y’uko yagambaniye ubwami bw’ u Rwanda bugendera ku itegekonshinga kuko yari umwe mu bajyanama b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kuko umugabo Sisi yari umuhindura kandi yari umucuruzi ukomeye mbere yuko yirukanwa na Leta ya RPF mu Rwanda.
Igisubizo kuri byose, n’ukuvuga ngo, buriya hari uwo bashaka kwica ariko babuze uko bamwica barimo gushaka kumuhuza na Paul Rusesabagina. Niyompamvu Rusesabagina Paul yongeye kuguruka muri politike nyarwanda. Ishimutwa rya Paul Rusesabagina bwari uburyo bwo kuburizamo amakuru yari ya mwanditsweho kugirango abo yataye mu mutego bazapfe afunze maze bigaragare ko bose uko bakoranaga bahuye ni bibazo.
Kuba US yarafunguye Paul Rusesabagina, kwari ukugirango barwaneho ku cyubahiro cya America bari barahaye Paul Rusesabagina umudali wabo kugirango Paul Kagame atawutesha agaciro.
Kuba Paul Rusesabagina agarutse kuri politike nyarwanda bizafasha cyane Leta ya Kigali gukomeza kurangaza abanyarwanda batavuga rumwe nayo, kuko kugeza magingo aya babuze uwo bakoresha ufatika abazungu bemera. Ba bloggers babo barimo JP turayishimye wiyemereye kumugaragaro ko atabarirwa mu bigarasha ko we ari uwabo, wongereho JP Ntagara wataye agaciro muri iki gihe, wongereho Noble Marara n abagenzi be nabo bamaze guta agaciro cyane ubona batagifite abantu babakurikira kuri za channel zabo kubera ko baratahuwe.
Kuba Leta ya Kagame Paul yarafatiwe ibihano bijyanye ni manza zitabera n’Ubuhanuzi. Kandi kugeza magingo aya, nta bwo bazi ejo habo hazaza kuri iyi ngoma ya Donald trump. Gusa ibyo nta bwo bibabuza gukora itekinika.

Ntimutangazwe ni uko mu minsi iri mbere wabona umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ahunze igihugu nyuma yo gukora ikiraka cyiza we na Laywer Gashema Felician bombi ukumva ngo bagiye mu mahanga bahunze u Rwanda kandi bagiye muri misiyo yo gukorera agatsiko ka Leta ya Kigali.
Abanyarwanda mukwiye kuba maso cyane kuko amayeri ya RPF muzayamenya mushaje cyane.
egretnewseditor@gmail.comÂ



