Uzaramba Aimbale Karasira yazize guhishura ikinyoma cya Paul Kagame ko yarokoye abacika cumu, byose bikubiye muri iki gitabo yasize yanditse!!!

Igitabo KARASIRA UZARAMBA AIMABLE yanditse twa cyise ngo: Ushobora kwica umunyakuri, ariko ntushobora kwica ukuli kumurimo. Kuko ukuli nta bwo gupfa, ahubwo hapfa abarwanya ukuli. Ubuzima bwa Uzaramba Karasira Aimable bwaranzwe no guhangana ni kinyoma cy’ingoma y’abega yitwa RPF, kugeza arangije igihano cye cy’imyaka (5) maze Theos Badage biganye muri kaminuza y’ u Rwanda UNR, ahamagaza ingabo za R/G, bamwicira mu biro bye.

IGITABO NDANGABUZIMA 

(Autobiographie) NDEKA UNDORERE

“Namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababaturaYohani 8-32”

ISHAKIRO

Impine…………………………………………………………………………………………………. 6

Ngituye……………………………………………………………………………………………….. 8

Gushimira…………………………………………………………………………………………… 10

  1. Intangiriro……………………………………………………………………………………….. 11
  2. Navukiye mu bitaro bya Butare nyura mu cyaro njya gukurira i Kigali (1977-1983) 13
  3. Hutu-Tutsi kuri EPA mu mashuri abanza n’icyanga mu buzima busanzwe (1983-1990) 25
  4. Uko navuye kuri EPA nerekeza mu iseminari nto ya Ndera (1990-1994)………. 34
  5. Hagati ya 1994 kugeza 1998………………………………………………………………. 57

Intambara, ubwicanyi n’ubugome burenze uruvugiro (Mata 1994) …………………. 57

Gicurasi 1994: Igisasu cya FPR…………………………………………………………………. 65

Ninjiye mu ijuru ntapfuye ngeze yo nsanga na ho hari urupfu (tariki ya 04 Nyakanga 1994)         68

Urugendo ruva mu mucyo nabonaga nk’ ijuru nsubira mu muriro utazima (Kanama-Nzeri 1994)               72

  1. Igihugu cy’imvange y’udutsiko na munjyagire mu muryango (Ugushyingo 1994 kugeza Nyakanga 1998)…………………………………………………………………………………………………. 86
  2. Hagati ya Nyakanga 1998 kugeza 2003……………………………………………….. 107

Guhabwa akato, kumakiza no kubura aho ntaha mu biruhuko Abavuga ko tuva indimwe bampa akato kandi banyangisha abo ………………………………………………………………………………… 107

bavuga ko banyanga Intangiriro yange I Ruhande………………………………………. 107

Ibiruhuko byange muri Kaminuza…………………………………………………………………………… 113

Ingando z’Igishari………………………………………………………………………………… 115

Ishami ry’ubumenyi bwa Mudasobwa muri Kaminuza…………………………………. 122

Amatora adasanzwe y’abayobozi ba AGEUNR……………………………………………. 124

Kureresha, kurera no kwiga…………………………………………………………………… 129

  1. Hagati ya 2003 kugeza 2010……………………………………………………………… 133
  2. Hagati ya 2010 kugeza 2020……………………………………………………………… 150

Ubuzima bwarapfubye…………………………………………………………………………. 150

Professor Nigga………………………………………………………………………………….. 154

Nagombaga gufungirwa ingengabitekerezo………………………………………………. 156

Kunyagwa isambu twasigiwe n’ababyeyi byabatijwe isaranganya …………………. 159

Ishapure y’ububabare ya buri munsi……………………………………………………….. 162

Umuryango mushya n’umujinya waturutse hejuru guhera mu …………………………..

mpeshyi za 2019…………………………………………………………………………………. 179

Uyisenga Aime, umusaraba nasigiwe kandi ntafite uwo nawutura ………………… 193

Mbaza nkubwire ukuri kudashya kandi kudahakishwa…………………………………. 195

Ku bijyanye n’ababyeyi banjye………………………………………………………………………………… 195

Ku bijyanye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda……………………………………………………… 199

Ku bijyanye n’ibihugu by’amahanga byagize ubufatanye mu marorerwa ……………………

yabereye  mu Rwanda…………………………………………………………………………………………….. 200

Ku bijyanye n’umupira w’amaguru n’ikipe y’ APR by’umwihariko………………………….. 201

Ku bijyanye n’uburyo nsubiza itangazamakuru, mvuga nihuta cyane …………………… 203

Bimwe mu bibazo naburiye ibisubizo………………………………………………………. 205

  1. Amateka, ibisobanuro n’amagambo agize zimwe mu ndirimbo zanjye………. 212

10.Umurage numva nasiga…………………………………………………………………… 224

11.Umwanzuro rusange……………………………………………………………………….. 228

KARASIRA UZARAMBA AIMABLE……………………………………………………………. 230

Impine

AERG: Association d’Etudiants et Elèves Rescapés du Jenoside

AGEUNR: Association Générale des Etudiants de l’Université Nationale du Rwanda

APR: Armée Patriotique Rwandaise

BBC: British Broadcasting Corporation

CDR: Coalition pour la Défense de la République 

CHK: Centre Hospitalier de Kigali

CND: Conseil National pour le Développement

CSR: Caisse Sociale du Rwanda

CST: College of Sciences and Technology  

CUNISAM :  Centre Universitaire de la Santé Mentale

DMI: Directorate of Military Intelligence

EEG: Electroencephalograph

EPA: Ecole Primaire d’Application

EPLM: Ecole Pratique des Langues Modernes

FAR: Forces d’armés Rwandaise

FPR: Front Patriotique du Rwanda

ICT: Information and Comunication Technologies

IT: Information Technician

MDR: Mouvement Démocratique Rwandais

MRND:             Mouvement       Révolutionnaire                National               pour      le Développement

MSF: Médecins Sans Frontières

NPC: National Police College 

ONG: Organisations Non Gouvernementales

PL: Parti Libéral

PSD: Parti Social-Démocrate

RIB: Rwanda Investigation Bureau

RTLM: Radio Television Libre des Milles Collines

SCAP: Sciences Appliquées

SIDA:  Swedish International Development Cooperation

ULK: University Libre de Kigali

VOA: Voice of America

Ngituye

iki gitabo ngituye abagize umuryango wa Karasira bose, abariho n’abitahiye iwabo wa twese.      Ngituye umuntu wese waheranwe n’agahinda kageretseho ipfunwe, aterwa no kubuzwa uburenganzira bwo kugaragaza agahinda ke, ku mpamvu z’amateka cyangwa za poritiki. Ngituye abanyarwanda bose barenze amacakubiri ashingiye cyane cyane ku moko cyangwa uturere, bakiyumvamo ubumuntu mbere y’ibindi byose.Ni benshi sinabandika bose ariko abatamva mu mutwe no ku mutima ni Kizito Mihigo, Ingabire Umuhoza Victoire na Jean Paul Samputu.

Ngituye imiryango yamfashije mu bihe bitandukanye nyuma ya 1994. Kurya ntazibana zidakomanya amahembe,  ntibivugako bose twabanye neza,  ariko ku mutima ndabazirikana Umuryango wa nyakwigendera Ruzima Joseph;

  • Umuryango wa masenge Therese na mubyara wange Mukarubogo
  • Umuryango wo Padiri Ntabyera Charles
  • Umuryango wa Musabe Jeanne
  • Umuryango wo Munyanzinza Félecien
  • Umuryango wo Bayito
  • Umuryango w’Alvarez waducumbikiye i Tumba muri Huye
  • Umuryango wa Charlie Svahnberg wancumbikiye mu gihugu cya Suwedi
  • Umuryango w’abakarateka bose twakinanye
  • Abaseminarisite bose twiganye
  • Abakozi twakoranye aho nakoze hose, bakambera inshuti nyanshuti
  • Abafana bose b’ikipe ya Rayon Sport

Ngituye by’umwihariko abavandimwe bo muri Palesitina na bo bahora mu karengane nk’ako nagize, tugatandukanywa gusa n’uko bo bagaragaza agahinda kabo mu miryango yabo, bakitotombera hamwe, mu gihe nge ari agahinda ka nyakamwe. 

Ngituye abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’inshuti zabo, atari ugushima ibyo bakora, ahubwo ari ukunenga imiyoborere mibi yabo yo gufasha inshuti z’urugamba zadushyize mu mahano by’umwihariko mu Rwanda mu wa1994, bikanakomereza muri Congo (RDC) aho hapfuye miliyoni nyinshi z’inzirakarengane.

Gushimira

           Ndashimira muri rusange buri muntu wamfashije mu buryo ubwo ari bwo bwose kandi azi ingaruka byashobora kumugiraho.                      Ndashimira bake cyane mu banyarwanda

abatigeze bampa akato, kandi bari baramenye neza amateka yange, yatumaga ari jye n’abandi twabuze abacu mu buryo bumwe, twaritwaga interahamwe kugira ngo bigabanye ubukana bw’ibiremwa by’umwijima byatwiciye.                                                      

         Ndashimira n’ubwihangane bwabandi bambwiweho ibihuha bya munyangire, byari bigamije kuyobya uburari no guhishira ubwicanyi bwakorewe umuryango wange, bukozwe n’abagombaga kuwurokora.                                                                                                         

Ndashimira buri wese wagize uruhare mu iyandikwa ry’iki gitabo, ari abankosoye cyangwa n’abanteye izindi nkunga zaba mu bifatika cyangwa mubitekerezo.   

         Ndashimira uwo ari we wese ushyira mu gaciro akemerana n’imvugo ya Yezu igira iti: “Namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura-Yohani 8-32””

1. Intangiriro 

  Byari mu mpeshyi za 2019, ubwo itangazamakuru rikorera kuri youtube ryatewe amatsiko na bimwe mu bisubizo by’ibibazo natangaga. Benshi bahereye ku bitekerezo byange, bansabye kwandika ibitabo ku bintu binyuranye nabonaga kuri iyi si. Kwandika ku buzima bwange hari igihe nabitekerezaga, nkumva gusa nabikora ari nk’urwandiko ruto, naba nsize igihe naba nshatse kwiyahura kuko numvaga ntavuga ibyambayeho ku mugaragaro. Ariko uko amabanga y’ibyabaye agenda ashyirwa hanze, mpereye ku buhamya bwa Abdoul Ruzibiza n’ubuhamya bwa Mukashema Esperance, nange nafashe ikemezo cyo gufata ikaramu ndandika. 

            Nkanyura gato mu bwana bwange ariko ngashimangira akarengane kabaye ku muryango wacu mbere ya Genoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, mu gihe yakorwaga na nyuma yaho. Nanditse iki gitabo atari ukuzura akaboze, ahubwo ari ukwerekana ko ibyo abanyarwanda bavuga ngo “agahinda ntikica ahubwo kagira mubi” ari impamo. Njye  ahubwo nongeraho ngira nti “agahinda kica umuntu, kakamwica ahagaze”. 

          Agahinda muzabona muri iki gitabo ni natewe n’abamariye abo kwa data wacu, ababyeyi byange:data na mama, murumuna na mushiki wange; ako gahinda kagakomezwa n’uko kubere amateka yange yihariye bitewe n’uko abanyiciye bari mu mpande zose z’abanyarwanda, nabuze uruhande na rumwe mbarizwamo, ari urwiyita ko rwiciwe ari n’urwitwa ko rwishe. Ibyo byose byiyongereyeho na murumuna wange nasigaranye utarashoboye kwiyakira, ndetse n’akarengane ka hato na hato mu nzego zinyuranye, na n’ubu ndacyariho ndacyahumeka, n’ubwo numva narapfuye mpagaze.

Iki gitabo, uretse kuvuga amateka yange, ndizera ko kizabera isanamitima, abantu bose bagiye bagirirwa akarengane, ariko bakabuzwa kubigaragaza, ababuze ababo bakabura uko babakorera ikiriyo, bakabura kwera no kwirabura; nk’uko byagenze ku muryango wange. Ndabambwira nti “muhumure ntimuri mwenyine hari n’abandi benshi baruciye bararumira”.

 Iki gitabo kandi ndifuza ko cyazabera  umusemburo n’inyiyigisho zikomeye, abantu bahora mu karengane k’ibihekane, ngo bashobore kwihangana no kwiyakira mu gihe ukurenganya akurusha ingufu cyangwa ahagarikiwe.Umuti w’ibyo byose ni ukubabarira kugira ngo utaba imbata y’impita gihe yawe. Ariko ntuzibagirwe na rimwe kuko utazi iyo ava ,nta menya iyo ajya. Ku bijyanye n’imbabazi, abafaransa bo baravuga bati “il faut pardonner mais jamais oublier”, ngo ni ngombwa kubabarira ariko ntakwibagirwa.

2. Navukiye mu bitaro bya Butare nyura mu cyaro njya gukurira i Kigali (1977-1983)

Nk’uko nabimenyeshejwe maze guca akenge, ni uko tariki ya 13 Uwakira 1977 ari bwo navukiye mu bitaro bya Kaminuza Nkuru y’uRwanda. Mvuka ndi imfura mu muryango wa data Karasira Claver, na mama Mukaruzamba Gorette. Banyise amazina abiri: Karasira Aimable, ariko data yongeraho irindi izina yari yararose akora mu ruganda rw’icyayi ku Mulindi wa Byumba aho bakoresha ururimi rw’igikiga, iryo zina ngo ryari Okazarame bisobanura Uzaramba, amazina yange yose ni Karasira Uzaramba Aimable.

Data Karasira Claver ni uwa Nyamvumba wa Rudakemwa wa Girimandwa wa Nyamuniha.  Mama Mukaruzamba Goretti ni mwene Gashambayita wa Nyirindekwe wa Sebantu wa Rutugande wa  Mutsobe wa Kanyabungo wa Mugunga wa Ndoba, akomoka mu muryango w’abanyiginya.                                                                                                                   

Umuryango wacu muri 1976 wari uturanye n’uwa sogokuru Nyamvumba David; ahitwa m’umudugudu wa Rugerero, akagari ka Mwendo, umurenge wa Rwaniro mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo. Mu gihe cy’amavuka yange hitwaga Komine Rusatira.Aho muri icyo gihe guhere mbere yo muri 1994,hari imiryango migari y’abatutsi; bivuga ko data na we yari umututsi. Mukaruzamba ari we mama ntabwo yari kavukire mu karere kamwe naka data, ahubwo yari yaraturutse mu cyahoze ari komine Ruhashya, ahitwa i Kiruhura, akaba yari umututsikazi w’umunyiginya.

Ubukwe bwa data Karasira Claver na mama Mukaruzamba Goretti, mu mwaka wa 1976

 Tureke ibyo nagiye menya nkuze, tugaruke ku myaka yo gukura. Ni ukuvuga ko nk’abandi bana navutse nk’ uruhinja, mba igisekeramwanzi n’igitambambuga . Muri icyo gihe numvaga ndi nk’umumarayika wibereye mu ijuru nk’uko ababaye cyane cyane mu madini ya gikirisitu idini babiducengejemo. Nibuka ko hari hagezweho indirimbo yitwa “Sinyola”, nkajya mbaza mama aho abavugira muri radiyo bari kuko ari we twakundaga kwirirwana. Na we akambeshya ko bari muri radio imbere, ko na twe tuzinjiramo! Ngayo nguko.

Karasira Aimable ku meze 14

 Hagati aho muri za 1979, twimukiye i Rusatira aho bitaga i Sogwe muri Gihana ari na ho mushiki wange akaba n’ubuheta bw’umuryango Ingabire Marie Goretti yavukiye, ku itariki ya 23/11/1979. Nibuka ko najyaga numva agahinja karira nkabaza aho katurutse. Nyuma gato, data yagiye mu mahugurwa muby’ubworozi bw’amafi, i Bouaké muri Cote d’Ivoire. Mushiki wange akiri uruhinja yaje kurogwa n’abaturanyi ubutamikano; bimara igihe kinini bitaramenyekana, kuko uwamuroze yari inshuti y’umuryango kandi bose bakunda gusenga.                     

Mama yageze aho ashinguka mubya kizungu n’amasengesho, ajyana n’umuturanyi nyamara atizeraga, amwereka umuganga wa gakondo wo mu mayaga. Iby’ubwo buvuzi bwa Gihanga buvanzemo n’ubuhanga byakozwe ninjoro mu gihe jye numvaga ari umuziki w’amarira ntazi icyo byavugaga. Aho dukuriye mama yatubwiye ko uwo muvuzi gakondo yashitse uwari waraturogeye, atanga n’ikimenyetso simusiga,avugako tuzasanga uwo waturogeye yari yarasadutse mu gahanga bamushika. Kuko ubundi bakunda gushika umuntu asinziriye, akava ku rutara dore ko ari na rwo yararagaho, akikubita hasi, akaba yanagaragaza igikomere. Ngayo nguko!

Uhagaze ibumoso ni jyewe mfite imyaka 3, mama ari hagati na mushiki wange warimo  kuroherwa yicaye iburyo

Hashize igihe gito data akubutse muri Cote d’Ivoire, Sogokuru Nyamvumba David, yitaba Imana mu mwaka wa 1979 nkaba iyo shusho nkiyifite mu mutwe, mbona aho twavuye i Sogwe tujya kumushyingura, icyo gihe nari mpetswe mu mugongo na mubyara wange Kalisa umwana wa Gatarina. Uwo Gatarina yari imfura mu muryango data yavukagamo. Sogokuru Nyamvumba ni we wanyuma kuri urwo rwego umuryango wacu wari ubuze maze guca akenge; kuko nyogokuru ubyara mama yitabye Imana ndi uruhinja, aho bivugwa ko yazize amarozi.Naho ku bijyanye na mama, byo byari agahomamunwa kuko ise ari we sogokuru Gashamabayita na nyina ari we nyogokuru Kantanga, bari baritabye Imana afite imyaka 16. Amaze kuba impfubyi yabanje kurererwa  mu babikirira b’i Kiruhura, nyuma ajya gushyingirwa ajya gusabirwa  ku mubyeyi witwagwa Louise w’i Kinkanga. Yatubwiraga ko basaza be bahunze mu 1959, umwe banamuteye icumu ahunga, naho mukuru we Mukakarara akaba yari yarahungiye i Burundi. Reka wenda nkomereze aho mbabwirako kubera ayo mateka ya mama; yatumaga atubwira buri gihe ko abahutu ari babi, ndetse ko n’abatutsi bahoraga ari inzirakarengane bitewe nuko icyajyaga kuba cyose mu Rwanda, babitwazaga. Ibi yakundaga kubimbwira nk’imfura ye, ku buryo aho twakoresahaga amagambo nk’ umu H (hashi) byasobanuraga umuhutu naho umu TS (tese) bigasobanura umututsi,  ariko ibi  nzabigarukaho mvuga uko byagenze igihe nari ntangiye amashuri abanza.

 Ntararenga aho rero,  icyo namenye ni uko nka mama wari warize mu gihe cye, atigeze yumvikana n’umuryango wa sebukwe ari we sogokuru. Ibyo byaterwa n’uko mama yakurikizaga ibyo yari yarakuye mu ishuri, bimeze nk’uburinganire n’uburenganzira bw’abari n’abategarugori bw’iki gihe, mu gihe abo mu muryango wa data bakurikizaga wa muco gakondo, ntibigire aho bihurira, bigatuma mama bamufata nk’umusirimu cyangwa umwirasi. Ibyo ntibyabujije mama kumbwira inshuro nyinshi ko sogokuru yari umugabo, akaba intwari. Nk’aho, yigeze kujya kuburanira abana b’imfubyi bari bagiye kunyagwa ibyabo, icyo gihe ikibazo yagishyikirije umwami Rudahigwa. Abo bana barimo mukuru wacu wo kwa data wacu Budala, wazize Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, akaba yarasize imfubyi yitwa Fils, ukiriho kano kanya nandika iki gitabo. Uretse sogukuru, abandi bose mama yabafataga nk’injiji, ari na zo nkurikizi twagize zo kutagirana na bo umubano mwiza.

Aho i Rusatira, data yakoraga akazi k’ubugoronome, ari na byo yari yarigiye muri “Groupe scolaire” y’i Butare. Ariko kubera ko atumvikanaga na burugumesitiri Nyawenda wahayoboraga, muri 1980yigiriye gukora mu mugi wa Kigali. Aho ku isambu ye  I Sogwe hafi yaho bita kuri “Arete” kwa Mupanda, twahasize umukozi twitaga Rwabukakali waturagiriraga inka zageraga kuri eshatu yahororeraga. Mbibutse ko uwo Nyawenda yijanditse ku buryo bugaragara muri Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda yo muri 1994. 

Twageze i Kigali mfite hafi imyaka itatu n’igice; tubanza gutura mu Biryogo ari na ho ge na mushiki wange twaherewe isakaramentu rya batisimu muri paruwase ya “Saint Michel”. tariki ya 24 Nyakanga1980. 

Ifishi yange ya batisimu 

Tumaze amezi make nyuma y’uko tubatizwa, Data yageze aho agura inzu mu murenge wa Gitega ahitwa Kigarama. Aho ni ho mama yibarukiye ubuheture akaba na murumuna wange, akaba yariswe Tuyisenge Rukundo Emmanuel.Uwo murumuna wange igihe kinini yaranzwe no kudakunda kurya, ababyeyi bamuvuje mu mu kizungu biranga kugeza aho baketse ko ngo arwaye akameme,gusa iyo yo kutarya yagiye ikira uko yakuraga.Uko twari tumaze kuba abana 3 kandi batoya, buri wese yagiraga akabyiniriro ke.Jye banyitaga “Petit”, mushiki wange bakamwita”Kiki”cyangwa”Makikiri” naho murumuna wange we bamwitaga”Bebe”. Ni muri icyo gihe kandi mama yabonye akazi muri Caisse d’épargne du Rwanda, akazi yagezeho akakavanwaho muri 1988.

Muri iyo myaka umuryango wacu warushijeho gukataza mu bukirisitu gatorika, aho iwacu twakundaga kwakira amasengesho yakorerwa mu ngo. Data kenshi yayoboraga umuryango remezo, ndetse akaba yari yarahawe ububasha bwo gufasha padiri gutanga ukarisitiya muri santarari ya Cyahafi; ubu magingo aya ikaba yarahindutse paruwasi Cyahafi. Zimwe mu nshuti basenganaga harimo Tugizimana Clément waje no kubyara murumuna wange muri batisimu. Nage ntiyibagiwe nari narabyawe muri batisimu na Padiri Munyengabe Francois Xavier wigize kuba padiri mukuru wa paruwase Mushubi ho mu Bunyambiriri ubu ni muri Diyosezi ya Gikongoro. Mama nawe yabarizwa mu baregiyomariya,  prezidiyumu ya “Saint Michel”; abo nibuka basenganaga ni Vigitoriya  Nsanzubuhoro Kantengwa wigishaga Ikinyarwanda muri “Lycée Notre Dame de Citeaux ” na Habamenshi Cariniya.. Byageze n’aho mama asaba umukobwa wa musenyiri wa diocese ya butare witwa Gertulde kubyara mushiki wange muri batisimu. Ibi nibyerekana nta shiti ko twari umuryango w’ abakirisitu gaturika bakomeye, babandi bavugaga rozali mbere yo kuryama, bumvaga misa ya mugitondo buri munsi; batangaga uburere bushingiye ku idini.

Mu bijyanye n’akazi, ku ruhande rwa papa, yakunda kuvuga Kabagambe Bosco, umugabo wa Mwamine akaba na se wa Nelly Mukazayire ubu ukora muri pererezidansi[1]. Undi numvaga data yavugaga ko bakoranaga neza yari Ruremesha Joseph baniganye mu mashuri yisumbuye muri “Groupe Scolaire Officiel de Butare”. Aba bose bari bahuriye mu bworozi bw’amafi; n’ubwo numvise ko data yabanje gukora mu nganda z’icyayi i Shagasha no ku Mulindi.Undi mugabo wari inshuti yacu waducitseho mu 1990 ni Rufifi wari utuye mu Biryogo.

Data mu by’ubworozi bw’amafi, muri icyo gihe yakoranye n’abakoreya bo muri Koreya ya ruguru. Abo bakoreya bagiraga imyitwarire itangaje, aho babonaga amashusho dusanzwe twitirira Bikira Mariya na Yezu, bakagira bati utuzuru twabo ni nk’ utw’ abanyamerika. Bakazira kubi igisa nk’umunyamerika cyose kandi bakaba barakundaga imikino njyarugamba. Ntibatinyaga kwinjira mu gikoni bakarya ibyo basanze kuko ngo iwabo babaho nk’umuryango umwe w’abakomuniste. Batuzaniraga ibitabo buri munsi byerekana ubutwari bwa Koreya ya Ruguru n’akarengane bagiriwe n’abanyamerika. Kuva ubwo nka njye wari imfura nahise nkunda  Koreya ya Ruguru n’abayobozi yari ifite barimo Kim Il-sung ndetse n’umuhungu we Kim Jong-Il.

Muri icyo gihe muri za 1981 kugeza 1985 hari intambara yari ikomeye muri Uganda,ndetse n’itotezwa ry’abanyarwanda bari Uganda mugihe cya Milton Obote, ariko kuko twari abana nta cyo twari tuzi.Twabibwiwe n’uko abo mumuryango wa masenge Nyirakamondo Therese baje baduhungiyeho aho twari dutuye ku Gitega i Nyarugenge. Icyatangaje ni uko bagiye iyo bavukaga i Mwendo ya Huye bagatangwa na benewabo ngo ni inyenzi. Abo babatanze na bo bari abatutsi bashakaga kwikubira imitungo y’umuryango. Ni cyo gihe jye nahise ntangira gucengerwa n’amoko HUTU, TUTSI, kuko n’ubwo mu rugo bari bariyeguriye Imana nyuma y’imirimo bari bashinzwe, uwo ari we wese yaba umushyitsi, umukozi wo murugo, inshuti n’abandi twabanzanga kubabonamo ubwo HUTU TUTSI, tugira tuti fora uriya ni iki ? Ni umu TS cyangwa ni umu H? Ibyo mama Mukaruzamba ni we wabikoreshaga cyane avuga ukuntu umuryango we wose wahunze 1959, agatandukana na mukuru we Mukakarara wari warahungiye i Burundi ndetse na musaza we ngo wahunze atewe icumu. Ibyo byose n’ubwo nari mutoya cyane barabimbwiraga kuko nari imfura.Tugarutse kwa masenge n’umuryango we warenganye ushaka gutaha kubera kwirukanwa na Milton Obote[2], mubyara wange nyakwigendera Gasana Vianey, baramufungishije ngo ni inyenzi, icyo gihe ni papa wamufunguje yifashishije Croix Rouge na HCR.

Umuco wagezweho witwaga kwitutsura, aho uwabaga yari afite amafaranga, yashoboraga gutanga ruswa kuri komine bakamuhindurira bakamugira umuhutu. Icyo gihe n’abazamukomokaho bose babaga ari abahutu, akaba ari yo mpamvu hari  abantu,babaga ari abahutu mu ndangamuntu zabo, naho mubwoko bw’ukuri ari abatutsi. 

Hano reka mpashimangire cyane, uretse wenda ipfunwe abumva ko ari bacye biyumvagamo, ariko byahitaga birangiriraho. Ntiwashoboraga kuba watsindiye amanota ngo ntibayandike ku inyemezamanota yawe kubera ubwoko. Cyane cyane nko kuri EPA aho nize, abenshi bahigishaga bari mu bwoko bw’abatutsi, bakaba benshi muri bo baraje no gufungwa  mu gihe cy’ibyitso. Ahubwo iby’ivangura byari byariswe poritike y’iringaniza,  byazaga mu gihe cyo kwemerera abajya mu mashuri yisumbuye, bagendeye ku bwoko n’akarere.Ngarutse ku ijambo ryo kwemerwa.

Iri jambo ryo “Kwemererwa” ryari ritandukanye no gutsinda;ni uko imyanya yari mikeya bakaba batarashobora gufata abatsinze bose! Poritike y’iringaniza mu bwoko yagenderaga ku ijanisha ry’abahutu, abatutsi n’abatwa. Naho kuringaniza uturere ngo bashakaga ko uturere twadindijwe na poritike yabanje ya Gregoire Kayibanda yahaye abanyenduga(abo mu majyepfo ya Nyabarongo) amahirwe yo kwiga kurusha abakiga (bo mumajyaruguru mu cyahoze ari perefegitu Gisenyi na Ruhengeri.Muri make iringaniza ry’uturere byari ikibazo cya KigaNduga ubisobanure.

Mu mashuri abanza, guhera kuri jye nk’imfura na mushiki wange narushaga imyaka ibiri na murumuna wange narushaga imyaka ine, twese baduhatiraga kwiga no kuba abambere mu ishuri. Ku buryo iyo twabaga abakabiri cyangwa abagatatu, abarimu badushimaga ariko twebwe tuzi ko turibukubitwe iz’akabwana tugeze mu rugo. Baduhatiraga kwiga imibare, ikinyarwanda no gukoresha igifaransa mu rugo. Icyo tutize n’igiswayire kuko bavugaga ko ari ikirimi cy’ababeshyi n’abarimanganya, ku by’umwihariko nkange wanganga ikinyoma kuva kera byanguye neza. Impamvu batubwiraga ibyo, iyo twabaga twiherereye, barazidusobanuriraga; bagira bati “ubu mu Rwanda hari gahunda y’iringaniza kandi nta mahirwe mufite kuko icya mbere muri abatutsi, icya kabiri muri abanyenduga b’I Butare”. Abarimu bamwe banyigishije mu mashuri abanza nkibuka,harimo mwalimu Venansiya wanyigishije mu wa mbere, mwalimu Honorée wanyigishije mu wa kabiri, mwarimu Tereziya wanyigishije mu wa gatatu,mwarimu Tereza wanyigishije mu wa kane,

Rozaliya (warangwaga no gukubita abanyeshuri inkoni nyinshi kandi mu cyico) wanyigishije mu wa gatanu, mwalimu Julienne wanyigishije mu wa gatandatu, mwarimu Brandine wanyigishije mu wa karindwi na mwarimu Pulukeriya.  

Hari ibibazo twagiranye n’aba barimu bose kuko twanga kwereka abandi bana b’abaswa mu bizamini byari bigamije kureba uko ibigo bihagaze mu kwigisha neza.  Mu by’ukuri ni mama wabitubuzaga kuko yakoreshaga umwanya we mwinshi atwiyigishiriza mu rugo. Reka ndekera aho nta mutaranga nka ba gitimujisho bataranga ba nyina n’iyo baba bari mu nama cyangwa mu ruhame; ukibaza uti uriya uharabika uwamuhaye ibere, jye ashima umunsi nzaba ntakiriho azamvuga ibiki?  Kari akanyuzemo!

Tukiri abana bato mu rugo bari baratumenyereje ni mugoroba kuducira imigani,ariko aho ngereye mu wa kane,barahinduye bakajya batubwira incamake z’ibitabo batiraga muri “Centre Culturelle Franco Rwande”.Bimwe mu bitabo batubwiraga ,harimo ibya “Alexandre Dumas ”,ibya  “Victor Hugo” nk’igitabo bita “Les misérables”

Ku bijyange n’ibyo twigishwaga,  wasaganga byari kimwe kuri buri mu munyeshuri wigaga aho yigira hose mu Rwanda. Ni ukuvuga ko umwana w’umuhinzi yigaga bimwe n’ibyo umwana wa Perezida yigaga. Ariko ntibyabujije ko hari amashuri nka 2 y’ababirigi (“Ecole belge”), yajyaga yigwamo n’abanyarwanda bake cyane bari bifite. Ndetse hakaba hari n’irindi shuri ryabaga i Gikondo ry’abazayirwa ryitwaga “Ecole Zairoise”, ryo ryiyigishirizaga gahunda zo muri Zayire ari yo RDC y’iki gihe. Iyo byageraga ku kwigisha mateka, wasanganga bitandukanye n’ibivugwa kano kanya nandika iki gitabo. Batwigishagako hariho amako atatu; bakayakurikiranya uko yatuye u Rwanda ari byo GATWA, GAHUTU na GATUTSI.

Ikindi ntakwibagirwa cyaturanze mu mashuri,  kuko n’ubwo  no mu zindi nzego na ho byahabaga, ni ANIMASIYO (twagereranya n’ibyo ubu bita gushyiraho MORALI). Animasiyo yakorwaga igihe cyose twinjiye mu ishuri, cyangwa bakayiharira igihe kirenze bitewe na gahunda yabaga yegereje, nko gusurwa n’umushyitsi cyangwa perezida runaka, yubile zinyuranye n’ibindi byinshi. Icyo gihe twarataga ibigwi by’umukuru w’igihugu General Major Habyarimana Yuvenali. Ntihaburagamo indirimbo “Umugambi ni umwe banyarwanda”; yahimbwe na Capitaine Nsengiyumva Bernard wayoboraga Compagnie Musique yo muri Camp Kigali. Iyo ndirimbo ku bayibuka yagiraga iti«Umugambi ni umwe Banyarwanda, amahoro, ubumwe n’amajyambere, MRND yacu nziza sugira maze usagambe mu Rwanda……».

Ubu twayigereranya n’iyo bita “Intsinzi” ugereranyije n’igihe yaririmbirwaga, kuko n’”Intsinzi” nayo iririmbwa iyo FPR cyangwa ikipe y’igihugu byageze ku ntego. Ikindi ni uko mu gihe abubu biga imyaka 6 y’amashuri abanza, twe twize uwa karindwi n’uwa munani. Mu byo batwigishaga hafi ya byose twabyigaga mu rurimi rw’ikinyarwanda hakiyongeramo n’imyuga : kudoda, kubumba amatafari, gucura, no kubaza. Gusa hari ikibazo n’ubu nkunda kwibaza, iyo twigagaga kubaza, twasorezaga mu kubaza ubuhiri kandi ubuhiri bwa buri munyeshuri aho twigaga, bwabikwagwa muri atoliye y’ikigo. Mu by’ukuri bwari ubwo kuzakora iki? Ngaho namwe basomyi nimwivumburire!

Ku bijyanye n’imikino, abakobwa bakinaga kibariko, kipiri, gupikana, gusimbuka umugozi, gusimbuka ubudodo n’ibindi.Naho abahungu hafi ya twese, twakinaga umupira wa “karere”, bawitaga gutyo kuko mu giturage wabaga warabanzwe mu birere mu gihe mu mujyi wabaga ubanzwe mu mashashi. 

Twirukansaga ibigurudumu cyangwa ibiringi, twakundaga gukina agati, twakoraga imodoka mu nsinga no mu bikarito, twakinaga biye, mu mpeshyi twakoraga indege, amataratara mu bikenyeri n’utundi dukino nibagiwe. Iyo mikino yose yari igamije gukomeza umubiri n’ubushuti hagati yacu, bitandukanye na twa dukino twateye dukoresha mu mutwe twica amaso nk’utwo kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone. Byabaga byiza birushijeho mu gihe cy’impeshyi, aho isizeni yabaga itangiye, ikawa n’amasaka byeze, abana bo mu mugi bakoherezwa gusura abo mu byaro, n’abo mu cyaro bakajya mu mugi. Imiryango yarasuragana, abo mu mugi bakohereza amakaziye ya byeri zo mu nganda, ubwo ndashaka kuvuga Primus, naho abo mu cyaro bakohereza ikigage n’urwagwa. Icyo gihe habaga ifaranga ryarajejetaga,buri wese abigaragaza mu mvugo no ku isura,ntiwabigereranya n’ubungu aho nta sizene ikiba,ukumva ubu abantu bose bahora bataka ngo barakubiswe.

Muri iyo myaka by’umwihariko, mu muryango wacu twari twaratojwe kujya mu misa ya buri munsi, ariko aho dutangiriye amashuri abanza, twakundaga kumva misa y’igifaransa kuri paruwase ya Saint Michel.  Impamvu nyamukuru yari ukugira ngo tumenye igifaransa, dore ko ari rwo rurimi rw’icyo gihe rwerekanaga abantu bajijutse.  Icyo ntazibagirwa ni uko muri izo misa z’igifaransa zose, nta n’imwe umuryango wa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana perezida wa repubulika ya 2 wajyaga usiba.  Nyakwigendera Habyarimana we yazaga nka rimwe mu kwezi, ariko madamu we n’abana be bo bazaga muri buri misa y’igifaransa yatangiraga saa kumi n’ebyeri za nimugoroba kugeza saa moya z’ijoro. Hari n’igihe nigeze kubona Perezida habyarimana aha imfashanyo umuntu wari waramugaye amaguru,.Ntararenga aho, reka mvuge ko iyo ngereranyije ababarindiraga umutekano muri icyo gihe n’abawurindira abari muri uwo mwanya kano kanya nandika igitabo, usanga nta mahuriro bifitanye. Kuko abarindaga umuryango wa Habyarimana mu kiliziya ntibarengaga umwe cyangwa babiri. Icyo gihe umuryango wa perezida wicaraga iteka kuntbe y’imbere,misa yarangira bagasohoka bwa mbere bakajya mu modoka ya bo imwe,barinzwe n’abagabo babiri bambaye gisivile.

Tukiri muri katedarale ya Saint Michel, hari umuhango wabaga mu mpera z’umwaka wo gushimira Imana, witwaga “Te Deum”. Aho ni ho ababyeyi bacu batwerekaga abayobozi bariho icyo gihe, dore ko nta na Televizion y’igihugu yari yakaza, kuko yafunguye bwa mbere muri 1992. Abayobozi bose n’abandi bakomeye byabaga ari nk’itegeko kuhagera kuko iteka habaga harimo n’umukuru w’igihugu Habyarimana. Umuyobozi bakundaga kutwereka tukumva twishimye yari Nyakwigendera Colonel Ruhashya, batubwira ko ari we umututsi wenyine ku rwego rw’abasirikare bakuru u Rwanda rwari rufite.Akaba yaranakijije Colonel Kanyarengwe igihe inyenzi zamufataga, zikamukuba ,zimutwika imisatsi.

Nkiri mu mashuri abanza, nka njye w’imfura uko nacaga akenge, mama wange cyane cyane yakundaga kumbwira ko mu Rwanda nta mutekano wari uhari n’ubwo rwose byagaragaraga ko wari uhari. Yanyigishaga ko inkubiri zose za politiki zabaga mu

Rwanda, abatutsi ari bo baherwagaho, akanansobanurira ko ari na ko byari bimeze I Burundi ku bahutu, cyane cyane iyo namubazaga icyatumye twiganaga n’abana benshi b’abarundi. 

Guhera mu mwaka wa gatanu, nategetswe kujya njyana indangamanota kwa padiri mukuru Nikodemu Nayigiziki wa paruwase ya “Saint Michel”. Bansobanuriraga ko yari yo nzira yonyine yo kuzatoranywamo mu gukora ikizamini cy’isemineri. Nababaza impamvu ntakwiringira ikizamini rusange cya leta kandi narabaga uwambere kuva mu wa mbere, igisubizo kikaba ngo “uri umututsi ukanaba umunyabutare, ntuzishinge ibirara nka Kigurube bivunirwa umuheha bikongezwa undi!”.  

Akabi gasekwa nk’akeza koko! Igitangaje ntabicishije amatsiko, ariko nkaba nzabibasobanurira mu mpapuro zikurikira; ni uko ubwo bwoba, uko guhangayika, izo mpungenge, na n’ubu ntaho byagiye ahubwo byikubye inshuri zitabarika. 

Uko kuba mu myanya ya mbere mu ishuri, kuri jye n’abo twavaga inda imwe byateraga ishyari umunyaruhengeri wari utuye munsi yo mu rugo witwa Turimubanzi Samuel n’umugore we wa kabiri w’umututsikazi w’umunyenduga Yudita (Uwa mbere yari yaramwohereje ku isambu). Nuko bagategeka abana babo kujya batera  amabuye hejuru y’inzu yacu uko bashaka. Iyo mu rugo bihanizaga, babaza impamvu y’urwo rugomo, igisubuzo cyahoraga ari kimwe agira ati “uzi ico ni ndico gamwa?”. Twajyana ikirego mu nzego z’ubutegetsi, bakatwikiza ngo bazakigaho ubutaha, dore ko uwari konseye Stanislas we yanatubwiraga ati “abatutsi ni ko mwabaye mugira itiku”. Ngaho rero aho jye naboneraga akarengane k’umututsi; Nk’iyo yagiranaga urubanza n’umuhutu, iyo yashakaga kujya mu mashuri yisumbuye na kaminuza, iyo yashakaga kujya mu gisirikare. 

Naho ibindi nk’imyuga n’indi mirimo cyane cyane iy’ubucuruzi, ntawe leta ya Habyarimana yabangamiraga, nta na mananiza cyangwa imisoro ihambaye bashyiragaho abantu muri rusange. Si nk’ubu rwose usanga hari abo bita abazunguzayi usanga bacurwa bufuni na buhoro, bahohoterwa kubera ko bashaka ko ngo Kigali isa neza, igaturwa n’abasa neza, mbega isura nziza imbere y’abanyamahanga baza gusura umugi wa Kigali.

Muri 1988 mu kiruhuko cyo mu mpeshyi, ni bwo mukuru wacu wo kwa mama wacu nigeze kubabwira ko yitwaga Kirere Constantin wabaga i Burundi yaje kudusura. Yavugaga ikirundi n’igifaransa doreko yari afite se w’umuzayirwa. Yamaze na we ibyumweru bibiri, icyo gihe akaba yarigaga mu wa 4 w’amashuri yisumbuye mu gihe jye nari mu wa 5 w’amashuri abanza. Nibuka ko icyo gihe yadusabye kujya kumweraka stade “Amahoro” ; kuko abarundi bayirahiriraga bavuga ko iwabo nta stade nziza nka yo bagiraga. Icyo gihe twamujyanye yo arizihirwa bimwe birenze. Byajyaga bivugwa ko abaterankunga bahitishijemo perezida Habyarimana w’uRwanda na perezida Bagaza w’uBurundi, gutoranya kubakirwa stade cyangwa televiziyo. Ngo nuko Habyarimana ahitamo stade naho Bagaza ahitamo televiziyo. 

Tugarutse ku bya mukuru wacu Kirere, ni uko i Burundi habaye ubwicanyi ndetse n’impunzi zimwe z’abahutu zihungira mu Rwanda. Twaramuhangayikiye cyane agiye gutaha, ariko akadusubiza inshuro nyinshi ati”nzoshika rwose nzoshika”

Tubyemezwa n’uko icyo gihe yari afite urupapuro rw’inzira rwemewe. Kuva yagenda ntitwigeze twongera kumenya amakuru yabo, uwazasoma iki gitabo agasanga hari icyo abaziho azamenyeshe.

Mu ntangiriro za 1990 niga mu mwaka wa karindwi, nabazwaga n’abarimu banyuranye igihe mama azabyarira, nabaza mama akansubiza ko adatwite! Kuko ntari nzi ibimenyetso by’umugore utwite nkasubiza abarimu ko mama arwaye mu nda ariko adatwite. Ntibyatinze ni bwo muri Gicurasi bamujyanye kwa muganga, asiga adusabye kumuvugira amasengesho arimo na rozari ; kuko icyo gihe umubare w’abagore bagwa ku nda wari ukiri munini. Tariki ya 17 Gicurasi ni bwo inkuru nziza yatashye mu muryango wacu ko twibarutse umwana wa bucura ari we UYISENGA AIME ariko akabyiniriro ke kakaba “Mbembe”. 

Twagakuye  mu gitabo cy’igifaransa cyitwaga ngo”Les oreilles ne dépassent jamais la tete”.Muri icyo gitabo harimo umugani uvuga se n’abana be babari : Mbembe na Erombe. Muri icyo gihe kandi ni bwo nibuka icyanga cy’ubuzima kuko hagati ya 1986 na 1990, habaye ibintu byiza byinshi n’ukuza kw’ibihangange binyuranye. Ndibuka ukuza mu Rwanda kwa Mbilia bel et Rochereau ndetse na Cecile Kayirebwa.Ibitaramo binyuranye byarimo iserukiramuco ry’amahoro ryaberaga i Gisenyi, imikino inyuranye: iy’umupira w’amaguru yarangizwaga n’igikombe cya “Trophé Habyarimana” cyaje kwitwa igikombe cy’amahoro, ukuza kwa PapaYOHANI PAULO II, Colonel Muammar Gaddafi, Mobutu Sese Seku n’abandi ntakibuka neza.

4. Uko navuye kuri EPA nerekeza mu iseminari nto ya Ndera (1990-1994)            

Mu mperaza 1990; ni bwo hatangiye kumvikana inkuru zitatangaga ihumure kandi zabaga zivuye mu binyamakuru bivutse vuba. Byarimo nka Kanguka yayoborwaga na Rwabukwisi Vincent, umuterankunga mukuru ari Kajeguhakwa Valens byagaragaraga ko irwanya Leta kandi hari uruhande rundi rutari ruzwi icyo gihe gusa nyuma byagaragaye ko yari ishyigikiye FPR inkotanyi.Hakaba, na Kangura ya Ngeze Hassan (we yabanje gukora muri Kanguka, , yabaga iri ku ruhande rwa Leta. Ni muri uwo mwaka mu mpeshyi, Pastor Bonnke na Papa Yohani Paulo wa 2, basuye u Rwanda;

ingendo ziriyongera cyane cyane izavaga Uganda zije mu Rwanda. Pastor Bonnke byavugwaga ko yari afite ububasha bwo gikiza indwara, we icyo gihe bamwimye stade, bamwemerera gukorera ahitwa “tapis rouge3” honyine. Ku byerekeranye na Papa we, batubwiraga ko icyo gihe imodoka zitwara abantu zambukaga umupaka wa Uganda nta mananiza zashyizweho yo kwambutsa abavaga Uganda baje mu Rwanda kureba Papa Yohani Pawulo II. 

Kubwa Papa nibwo ingendo ziyongereye, nahubundi muri 1989, habayeho ubwumvikane hagati ya leta ya Uganda n’u Rwanda. Hemezwako impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda zajya ziza gusura imiryango ya zo nta nkomyi. Kuva ubwo Bus ya ONATRACOM yatangiye kujya I kampala na bus z’I kampala zikaza mu Rwannda. Abanyarwanda b’impunzi bakaza gusura imiryango yabo bagasubirayo nta nkomyi. Gusa na none bikaba byahwihwiswagako aho Papa yasuraga hose haba intambara.

Ku ya 1 Ukwakira 1990, Umutwe wa FPR INKOTANYI, wari ugizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye i Bugande, wateye u Rwanda uyobowe na Jenerali Rwigema Fred, impunzi y’umunyarwanda akaba n’umusirikari mukuru wa Leta ‘u Bugande. Mu byo bavugaga ko baje kurwanira harimo demokarasi; ariko urebye demokarasi ya FPR magingo aya nandika iki gitabo, wavuga uti “koko uwapfuye yarihuse. Uwumvise ibyo FPR yarwaniraga, n’ibyo ikora ubu , ukareba raporo z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iz’abanyamakuru batagira umupaka, ubona biteye agahinda gakabije. Ukareba umubano n’ibindi bihugu, ubona ko “Eight Points Program” ikiri mu nzira nk’ukwezi. Urugero rufatika ni uko ubu nandika iki gitabo mu ntangiriro za 2020, Rwanda iri ku mwanya wa 4 mu bihugu bitishimye ku isi, aho ruri inyuma ya Somalia, Burundi, Siriya, n’ibindi bifite intambara ntarondora.

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990, mu baturage hatangiye urwikekwe buhoro buhoro, ku buryo umuryango wacu wari warimukiye ku Gitega, wari uzwi nk’abatutsi batavangiye wahise wibasirwa kimwe n’undi muryango w’umututsi w’umunyakibuye, nyakwigendera muganga Bunozande Nasson wakoraga muri CHK (ibitaro bya kigali). Ariko icyo gihe data nti yari mu rugo kuko yari yarahawe kuyobora uburobyi bw’amafi mu biyaga bya Burera Ruhondo.                             

N’ubwo muryango wacu ntaho wari uhuriye na FPR, umwuka mubi watangiye kuzamuka hagati yawo n’abaturanyi bari biganjemo abakiga [3] kugeza ubwo twatangiye gushinjwa mu buryo bweruye gukorana n’abanzi. Ibyo byagaragaye cyane guhera mu ijoro rya tariki 4 rishyira tariki 5 Ukwakira, umunsi utazibagirana mu mugi wa Kigali, kubera urusaku rw’amasasu rw’imbunda zinyuranye rwaraye ruvuga kuva nka saa tunu z’ijoro kugeza bukeye mu gitondo. Iryo joro ryose twaraye tutagohetse kuko twumvaga urusaku rw’amasasu , tukarwana cyane no gupfuka umunwa murumuna wacu Aimé wari umaze amezi ane avutse, tumubuza kurira kuko we icyo gihe nta n’icyo yari yitayeho. Iyo ntekereje uko murumuna wange ubu yataye umutwe, ntangira kumva igihe yatangiriye guhungabana nko kubona yaratangiye kumva urusaku rw’amasasu afite amezi ane gusa. 

Mu gitondo amasasu yaragabanutse, nuko twe n’abaturanyi, tubyukira mu kumena umwanda twaraye twitumye, mu musarani doreko ingo zari zifite ubwiherero mu nzu ku Gitega zari mbarwa. Bamwe bahwihwisaga ko ari igitero cy’inkotanyi cyari cyagerageje gufata umugi, abandi bakavuga ko ryari ikinamico rya Leta, ryari ryagizwemo uruhare n’uwari perefe w’umugi Coloneli Renzaho Tharcisse.

3 Ni ikibuga kiri munsi ya stade y’akarere ka Nyamirambo, hakinirwaho umupira w’amaguru, hari amashuri menshi yigisha ibyo gutwara imodoka, mu minsi ishize hari mu hantu hanywerwagaho urumogi, andi mateka hagize ni uko ari hamwe mu harasiwe abantu bari barahamwe n’ibyaha bya genocide, urimo uzwi cyane akaba ari Nyakwigendera Karamira Froduard                                           

Ikibazo cy’amoko cyahise cyubura mu Rwanda ku buryo mu minsi mike yakurikiyeho, abanyarwanda bagera kuri 10 000 bahise batabwa muri yombi, bakekwaho kuba « ibyitso by’inkotanyi ». Ku ikubitiro mu bahigwaga havugwagamo Kajegukwa Valens, Majyambere Silas, Sakumi Anselme, Sisi Evariste, Karamira Frodouard na Rwigara Asinapol, we byanavugwaga ko yari yarubakiye inzu umwami Kigeli, inzu yagumye aho ariko byararangiye isenywe na”system”. Mu bandi harimo ni abatutsi benshi ba rubanda rusanzwe, bafashwe hagendewe  ku ndangamuntu n’uruhushya rwo gutura mu mugi wa Kigali. 

Kuva ubwo hahise hashyirwaho impushya zo kuva muri komine ujya mu yindi. Twe twagize amahirwe ntitwafungwa mu byitso kuko twari tukiri abana kandi nk’uko nabivuze haruguru, data icyo gihe yakoreraga mu Ruhengeri ku biyaga bya Burera na Ruhondo, mu bijyanye n’ubworozi bw’amafi.  Gusa twasatswe inshuro nyinshi n’abasirikare kugeza n’ubwo umunsi umwe, abaturanyi bitwaje imihoro bateye urugo rwacu, rwarimo igiti cy’avoka n’ibiti 2 by’ipapayi. Bari batumwe n’umuturanyi w’umuhutu w’umukiga, Turimubanzi Samuel, waje gufungirwa Jenoside kugeza mu gihe cya gacaca. Agifungurwa hari igihe namubonye yiyambariye agapira ka FPR, ng’urwo urusobe rwo mu Rwanda. Ubwo rero abo bari batumwe na Turimubanzi, batemye ibiti byose bavuga ko hashoboraga kwihishamo ‘Inyenzi[4]’. 

[1] https://www.jeuneafrique.com/mag/426198/societe/rwanda-nellymukazayire-fardeau-heritage/

[2] https://en.wikipedia.org/wiki/Milton_Obote

Agahenge kagarutse muri Uganda, uwo muryango wa masenge wagezaho wisubirirayo, hasigara mubyara wange Mukarubogo Julienne, nyuma y’amezi make nawe arigendera, kuva ubwo nitwongera kumenya akanunu kabo. Ni muri icyo gihe kandi mukuru wa mama witwa Mukakara Immaculé yaje kudusura avuye i Bujumbura mu Buyenzi, kuva yahunga ni bwo yarabonanye na murumuna we ari we mama. Amubwira ko yashakanye n’ umuzayirwa, atwereka n’amafoto y’umuryango we. Yari yanatuzaniye amamesa y’i Burundi, atwigisha no guteka dore ko ababaga i Burundi bavugaga ko abo mu Rwanda batari bazi guteka neza cyane cyane urukarango. Nyuma y’ibyumweru bibiri yisubiriye i Burundi adusezeranya ko azatwoherereza umwana we w’imfura ngo witwaga Constantin Kirere, anatubwira ko iwabo i Bujumbura byari byoroshye kuyobora umuntu kurusha Kigali. Ngo, kubera ko amazu yaho yari afite imibare iharanga n’imihanda ifite amazina azwi, mu gihe i Kigali, abavaga hanze bazaga bayoboreza aho umuntu yakoraga. 

3. Hutu-Tutsi kuri EPA mu mashuri abanza n’icyanga mu buzima busanzwe (1983-1990)

Muri 1983 ni bwo natangiye ishuri ariko ntujuje imyaka kuko icyo gihe imyaka fatiro yo gutangira amashuri abanza yari irindwi kandi jye nari mfite itandatu gusa. Bankoresheje ikizamini cyo gucisha ukuboko hejuru y’umutwe nkakora ku gutwi birananira, ariko kuko nari naratangiriye kwiga mu rugo, umukuru w’ikigo cya EPA ya Nyarugenge, Casmir afatanyije na Nkurikiyinka,wari mwarimu umwe rukumbi w’umugabo, baranyemerera. Nkaba narashimishwaga cyane n’urubaho twandikagaho dukoreshe itushi

Buri ntangiriro z’umwaka,  cyane cyane mu cyumweru cya mbere n’icya kabiri, baraduhagurutsa bahereye ku moko “hutu”na”tutsi”, dore ko aho nize nta twa nigeze mbona. Mu myaka ya mbere abana wabonaga batabizi, ndetse abarimu bakabatuma ngo babaze ababyeyi, cyangwa ukabona umwana ahagurutse mu bahutu, bavuga n’abatutsi, agahaguruka!

Gusa jye guhera mu wa mbere nari mbizi. Ibyo byo kubaza “hutu”,” tutsi” n’abanyamahanga byagaragarako ari imibare bashakaga kumenya kuko nta n’umwe wajya abizira ngo abe yahanwa cyangwa adindizwe mu myigire. Igisekeje ni uko nta shuri ryakundaga kurenza abatutsi batatu, ahubwo iyo bahagurutsaga abanyamahanga, nabonaga benshi cyane ari impunzi z’abarundi. Kubona abatutsi akenshi barabaga ari bake, umwe, babiri cyangwa se batatu gusa,si uko batabaga barimo ahubwo hari

[3] Abakiga yari imvugo yakoreshwaga mu kuvuga abavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda,  muri perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi; bakaba bari biganje mu butegetse kuva igihe Habyarimana Yuvenali yahirikaga Geregori Kayibanda. Aba bakiga mu bya politike batandukanye n’abatuye ubu mu rukiga rwa Gicumbi aho banafite ururimi rwabo rutandukanye n’ikinyarwanda. Muri byo bya politike, abakiga n’abanyenduga, batandukanywa n’umugezi wa Nyabarongo.

[4] Inyenzi ni imitwe y’impunzi yagerageje gutera u Rwanda nyuma  yo guhunga muri 1959, nizina ubwabo biyise ryavuga Ingangurarugoo Yimeje kuba Ingenzi.Iryo jambo kimwe n’andi atera ipfunwe abatutsi (urugero:inzoka) yakoreshwaga iyo habaga habaye amakimbirane hagati y’abahutu n’abatuts Iryo totezwa ryatumye duhahamuka, tugira ubwoba, twimukira mu nzu yacu yari itaruzura neza ahitwaga Kabuguru mu murenge wa Nyakabanda, hagati ya Stade y’akarere ka Nyamirambo na Hotel Baoba. Twimutse mu buryo bwari

butangaje, kuko twazindukaga iya rubika tugatwara utuntu dukeya, abatubonaga bakekaga ko twabaga tugiye mu misa ya mugitondo. 

Ibiremeye nk’intebe, imeza n’ibitanda twabikodeshereje imodoka umunsi umwe, ba baturanyi basigara bakubitira agatoki ku kandi.Twahise tunacirira akabwana, tukita Makasi, kugira ngo ijye imoka hari icyo yumvise kuko twari tugiye mu rugo runini cyane ugereranyije n’aho twabaga. Icyatugoye cyane ni ukujya kwiga kuri EPA tuvuye hafi ya Baoba, kandi twaragombaga no gutaha saa sita.

Hano ni jye n’abavandimwe bange tukimara kwimukira I Nyamirambo, ariko ubu ni jye usigaye n’ako mubona kari agahinja, abasigaye bose  bishwe na “system”

Hagati aho abari batoranyijwe batumweho na seminari ya Mutagatifu Visenti ya diyoseze ya Kigali ngo bakore ikizamini, na njye nisangamo dore ko bafataga ababaga aba mbere muri buri paruwase. Abavaga mu ma paruwase ya Kigali nka “Saint Michel”, Mutagatifu Andereya, Gikondo n’ahandi hafi twakoreye ikizamini muri “Lycée Notre Dame de Citeaux”. Icyo nakongeraho ni uko byari byaremejwe ko abanyeshuri bagombaga gukora ikizamini cya nyuma cyo kwinjira mu mashuri yisumbuye; hari abo mu mwaka wa 7 n’uwa 8 ; jye icyo gihe nari mu wa 8.            

Dore uko twinjiye mu mwaka mushya wakurikiraga ; ninjoro mu rukerera rwa tariki ya 1 ya Mutarama 1991 nibwo televiziyo y’igihugu yafunguwe bwa mbere hacaho n’ijambo ry’ umukuru w ‘igihugu nyakubahwa Habyarimana Yuvenali. 

Ikindi nibuka ni uko mu ntangiriro z’uwo mwaka, nyuma y’ibyumweru bike, twumvise urusaku rw ’amasasu rwari rukabije muri Rwezamenyo, nyuma yo guhungabana gato twamenyeshejwe ko yari umusirikare wari ukubutse ku rugamba, yigiriye mu ndaya ntibabyumva kimwe, ni bwo yatangiye kurasa abari aho hafi, haje n’abasirikare, barasana karahava, nyuma y’amasaha menshi, bageze aho baramurasa.  Ni aho  havuye izina rya MATIMBA[4]. Mu mwaka wa munani ni bwo nigiye gukomezwa, iryo isakaramentu ndiherwa muri paruwase ya Saint Michel tariki 19 Gicurasi 1991, aho icyo gihe banampinduriye uwari warambyaye muri batisimu padiri Munyambibi, bamusimbuza uwaririmbaga muri korali mu misa y’igifarasansa ari we Jean de Dieu Maniraguha.

Uyu ni umunsi nari nakomerejweho, ariko muri aba mubona hasigaye jye na murumuna wange mubona w’uruhinja mama akikiye 

Muri Kamena ni bwo ubuyobozi bwa EPA bwatumiye abanyeshuri bo mu wa 7 no mu wa 8 mu nama rusange. Ni bwo badusomeye ubutumwa bari bahawe na paruwase ya Saint Michel, bwavugaga ko abari batsinze ikizamini cyo kwinjira mu iseminari

Cyakora ntibyashobotse kuko abakobwa twiganaga bavugije induru mbere, umugambi upfuba utyo.Ubuyobozi bwa EPA bwahisemo kwimurira Kigurube ku ishuri rya Saint Famille kandi nyamara hari hasigaye gusa ukwezi ngo turangize. Uyu Kigurube ubu ni umuntu ukomeye muri diaspora y’abanyarwanda baba mu Bubiligi, bigahwihwiswa ko yaba yarakatiwe na gacaca yo ku Gitega, ariko ngo bitewe n’ubucuti afitanye na “system”, ngo ibyo bibi byose yakoze byabaye mpfabusa.

Urwo rusaku rwa Masasu rwumvikanye barugereranya n’urugamba rukomeye rwahuje FAR na FPR muri Matimba y’iByumba  bari 2 : Karasira Aimable na Ntabyera Charles ubu wanabaye padiri. Muri icyo gihe tukaba twari dutangiye kwiyumvamo ubuhangange, ariko byagera kuri Murahoneza Louis wari uzwi ku kabyiniriro ka Kigurube bigahumira ku mirari.Uyu Kigurube twari duturanye ku Gitega nko muri metero 100, bimwe mu byamuranze nibuka, ni uko yamennye murumuna ijisho. Kigurube ni na we wayoboraga ibikorwa byo gusabagiza (kumena ibicuruzwa abanyeshuri bakabirira ubuntu), kugeza ubwo atemwe ikiganza kubera gusabagiza ibisheke. 

Ku munsi w’amanota yabaga afite urutonde rw’abo yagomba gukubita, kuburyo mu 1988, yakubise ingiga y’igiti musaza wa Munyakayanza Kabanyiginya  Cathy twigagana, uwo wakubiswe yateye ubwenge kugeza ubwo yajyanwaga kwa muganga. Kigurube turi mu wa munani yateze ikibaho mwarimu Purukeriya (twangaga cyane kubera ukuntu yadukubitaga, ndetse ngo umugabo we akaba yari umutwa, n’ubwo byahwihwiswaga ko yari inshuti ya Kamirindi). Iyo gahunda ishuri ryose twari twayemeye ndetse twemeranyijwe ko Kigurube atanga akamenyetso, tukajya munsi y’intebe, ikibaho kikamena impanga mwarimu Purukeriya. 

Hano twigaga muwa 8, jyewe ndi uwa gatatu mu bahagaze uturutse ibumoso, Kigurube we ni uwa mbere mu bicaye uturutse iburyo

Muri Nzeri 1991, twiteguye tugura ibyo bari badutumye nuko nsezera ku muryango mpakira ibyasabwaga njya gutangira ishuri mu  iseminari ya Mutagatifu Visenti ya Ndera. Yari interina yujuje ikanarenza ibyasabwaga cyane cyane mu bijyanye n’imyitwaririre n’ubuhanga aho gahunda zose zayoborwaga n’INZOGERA, mbega “Cishwa aha” nziza y’inzogera. Ababyeyi bange rero bandagije Banituze Bernardin (Ubu ni padiri muri muri “Saint Paul “) wari asanzwe ahiga, twavaga muri paruwase imwe, twese twararangije kuri EPA; Ikindi namenye nyuma ni uko iwacu bamumpaye ngo ambere ikitegererezo cyo kuzajya mba uwa mbere n’ubwo nashoboye byibira kuba uwa 4 mu banyeshuri nka 30, aho buri wese yavaga mu ishuri rye yabaga uwa mbere. Nyamara mu iseminari ibyo ntibabibyitagaho ahubwo bababaga bafite umubare ntarengwa wo kwemerera abagombaga  kuhiga, hakiyongeraho ko n’ababaga bafite imyitwarire mibi bakabacyura nta mpuhwe. Mu iseminari kandi twagiraga icyo gihe amashami 2 ari yo “Latin Science (LS)”na “Latin Langue Moderne (LLM)”. Ishami rya mbere ryari iry’ikilatini n’ubumenyi, mu gihe irya kabiri ryari iry’ikilatini n’indimi zigezweho.

Ayo amashami yatangwaga hagendewe ku manota umuntu yabaga yarabonye mu kizamini cyamwinjizaga mu iseminari n’ubwo hari gihe nyuma byahindukaga.  

Ku munsi wa mbere tuhagera, twasanze urutonde rwari rwanditseho byose mu byo twabaga tuzakoresha: nimero z’igitanda na nimero y’ameza umuntu yagombaga kuzakoresha uwo mwaka, kandi byahindukaga buri mwaka, no muri chapeli ndetse no mu ishuri ntitwari twemerewe guhindura imyanya, ariko nibura ni twe twayihitiragamo.    

Uwo munsi wa mbere twatangiye, nyuma yo gufata ifunguro rya ninjoro, twumvise inzogera irangira, abari bahamenyereye batubwira ko iyo nzogera yasobanuraga kujya mu nama rusange na padiri mukuru.Twagiye rero muri iyo nama noneho Padiri Havugimana André bitaga Rwara[4], asaba buri mururu[4] kuvuga izina rye na paruwase akomokamo, kuko twabaga tuvuye muri paruwase zose za diyoseze ya Kigali. Abaruru batatu baradusekeje tubura umwuka.

Uwa mbere ni Ntabyera Charles (ubu ni padiri ukorera mu iseminari y’I Ndera) wavuze ati «mbere yo kubabwira izina ryange mwiriwe ? Muraho? Nitwa Ntabyera mvuye muri paruwase ya Saint Michel”. Uwa kabiri ni Uwizeyimana Elias, wavuze izina rye, ubundi bigeze kuri paruwasi asa nk’uvuga afana nk’uko tuvuga Rayon, we ati « Ruhuha Ruhuha Ruhuha Ruhuha….. » Uwa 3, we ntiyavuze ibisekeje ahubwo yasaga nkusekeje, yarahagutse ati “nitwa Rwego Gasasira Antoine(ubu ni dogiteri mpuzamahanga mu buganga) mvuye muri paruwase ya Gikondo”. Ariko yabivuze yicaye turamubura kuko iyo yahagararaga yareshyaga nk’uwicaye, bihumira ku mirari kuko yiswe Rwego (nyamara yageze aho aba muremure, ubu aransumba).

Mu iseminari ya Mutagatifu Visenti ya Ndera mu mwaka wa mbere natangajwe n’ukuntu hari igihe cyari giteganyijwe cyo kutavuga; nko mu gitondo tugiye gukaraba kugeza tuvuye mu misa, twinjiye mu refegitwari, tumaze kurangiza isengesho ryo kurya. Ndibuka ko ku munsi wa mbere mu gitondo nasuhuje Banituze wari wanzanye, aranyihorera, ngira ngo n’urwango ariko nabimenye nyuma ko kwari ugukurikiza amategeko.

Muri rusange mu iseminari badutoza kwiga dushyizeho umwete, gusenga no kuririmbira Imana, kwubahana, kubana kivandimwe ariko cyane cyane n’imikino inyuranye ariko byose bikaba byari “CISHWA AHA” igamije kugira umuntu umugabo w’intangarugero.Uretse amasomo asanzwe, gahunda yo mu iseminari yari iteye gutya : buri munsi abaruru ni bo bozaga ibyo abandi bose babaga baririyeho, bakurikije imeza bicaragaho , saa saba, abandi bose uvanyemo abaruru, bahataga ibirayi cyangwa ibijumba bitewe n’ibyagombaga kuribwa. 

Kuwa mbere twakoraga umukino wo kwiruka wari itegeko kuri bose kandi byibura tukiruka kilometero 5 ahantu habaga hateganijwe nk’i Jurwe cyangwa kwa Mbonampeka. Kuwa 3 nyuma ya saa sita, nta masomo yahabaga, ahubwo habaga isuku mu kigo hose yakorwaga n’abaseminari harimo gusukura aho twasengeraga, aho twariraga n’ubwiherero….ibyo byose bikaba byarayoborwa n’abayobozi b’imeza. Nyuma twarakarabaga tukajya mu ishuri ry’indirimbo aho abaseminari bari baratoranyijwe kutwigisha indirimbo, bakaba bari baranasonewe iyo mirimo y’isuku. 

Batwigishaga indirimbo twakoreshaga mu misa. Kuwa gatandatu byari bimeze nko ku wa gatatu neza neza n’uko hiyongeragamo na filimi ya ni mugoroba nyuma y’amasengesho. Indi minsi ntavuze twigaga bisanzwe, ariko tukagira n’imikino tubarizwamo; nkange nahereye mu karate, nyuma njya mu izamu ry’ikipe y’ikigo mu mupira w’amaguru. Ku bijyanye n’imikino byabaga ari icyaha gikomeye kutayitabira, abatarabikoraga babita ama “fotwe[4]” , kenshi bakaba barahabwaga amanota make mu myitwarire (mu iseminari byararutaga gukora udukosa duto, ariko ukagaragara kuruta kwitonda ariko ntugaragare).

Ku cyumweru nta masomo y’abarimu twagiraga, ariko agatima kabaga karehareha ku mirire yabaga yihariye uwo munsi, aho mu gitondo twavovoraga sheshe10 ; bamwe mu bandikiwe bashyikiriwzaga amabarwa yabo yabaga yaje mu gasanduku k’iposita k’iseminari ya Mutagatifu Visenti ya Ndera. Saa sita rero amata yabyaraga amavuta kuko ku meza habaga hari n’inyama. Mu by’ukuri twaryaga neza n’ubwo twabaga tuva ahantu hanyuranye, ku buryo iyo twajyaga mu biruhuko binini, bamwe bagarukaga ku ishuri babazwa indarwa y’igikatu yabafashe, ariko nyuma y’ibyumweru nka 2, bakagarura ubuyanja kubera ifunguro ryo mu

iseminari wagereranya n’imboneza mirire yondora. Iyo ugereranyije uko icyo gihe twigaga, twafatwaga nyamara nta mudasobwa cya murandasi, wakemeza uko ubuzima bwakera bwari bwiza kurusha ubwubu nandika kino gitabo ; muri make ubuzima BWARAPFUBYE kuri jye. 

     Rimwe mu cyumweru, buri shuri ryagiraga amasaha 2 yo gukora mu gishanga ahahingwaga soya, urubingo n’ibindi byafashaga iseminari mu kwihaza mu biribwa. Abaseminari basurwaga ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, bakajya mu giterane mu isoko ryo ku Murindi kuwa gatatu wa mbere w’ukwezi. Ikindi cyari ingenzi mu iseminari yari imiryango twagomba kubarizwamo ; urugero : abasukuti, abakuruwa ruje, abasaveri, abajeki, abakarisimatike,…..

Uretse ibyo byiza ndondoye, hazagamo amwe mu makosa atarishimirwana bose . Nahera mu yo nakoraga nagenage ubwange, ngasoreze ku yakorwaga n’abandi,  jye ntarimo. Gusa ayo makosa urebye yatangiranaga n’umwaka wa kabiri. Harimo kwiga ninjoro mu masaha atemewe kugira ngo tugire amanota menshi (DUNE[4]), gusarura imbuto cyane cyane avoka tukazitara mu mashuka, gucyuza[4] no kugira imifi[4] na esuwime; byabaga iteye ubwoba. Reka mbahe nk’urwenya rujyanye n’ibyo. ,ni aho umuriro wigeze kubura, maze umunyeshuri mugenzi wacu  Corneille afatwa n’ikiboko kinini afite avoca, akeka mugenzi we wari igisore witwa Edouard, bakundaga kwita Kiburugutu.

Corneille atera hejuru avuga ati “Kiburugutu Kiburugutu, umuriro nugaruka ndaguhonda” ; umuriro ugarutse asanga ni

Nyakwigendera padiri Rugasira Ananias wari ushinzwe umutungo ; gusa nyine yaramubabariye.Undi ni Semanyenzi nawe wahanuye avoka umuriro wagiye (doreko iyo umuriro waburaga ari byo twikoreraga), tugeze muri chapeli zinyanyagira zijya kuri aritari n’umuriro uhita uza. Amakosa yandi yakorwagwa byari ugutoroka ikigo bakajya kunywa inzoga mu Gahoromani ka Rubungo, komine iseminari yabarizwagamo. Abandi bajyaga kubinda[4] ibyana[4] byigaga muri APRED Ndera.      

  Iyo habaga umunsi mukuru wa mutagatifu Visenti, kenshi arikipisikopi Nsengiyumva Visenti yaradusuraga ; hakaba misa nziza, imyidagaduro, imikino, tugashyirwa igorora mu masaha ya saa sita tukarya ikimasa twabaga twabagiwe. Buri mwaka habaga umwiherero ariko mu myiherero itatu nahakoze, nta wanshimishije nk’uwa Padiri Munyeshyaka Wensisilasi, kuko yari afite impano yo kwigisha no gusetsa. Gusa nyine ni uko ngo umuntu ari mugari, naho kwemera ko yijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, n’ukuntu yigishaga urukundo bikunze kumbera ikizamini. Muri buri kirihuko, twabaga dutegetswe kujyanira ba padiri bakuru ba paruwasi twabaga dukomokamo indangmanota zacu, ngo barebe niba twarateye imbere cyangwa twarasubuye inyuma,bakabona kuzisinyaho. 

Icyo gihe muri paruwasi Saint Michel, habonekaga Nyakwigendera Kalibushi na Padiri Kibanguka. Kibanguka we yarangwaga no gukubita ku mugaragaro, abaseminari bababaga bazanye amanota mabi, cyane cyane ayo mu myitwarire, gusa jye nagize amahirwe ko narinze mpava atankubise.N’ababyeyi babaga bategetswe gusinya ku ndangamanota, ibyo bikaba byarerekanaga ko twarerwaga mu bufatanye bw’impande eshatu: iseminari, paruwase n’ababyeyi.

 Mu kiruhuko cya 1992-93, mushiki wange yarakomejwe ahindurirwa uwari waramubyaye muri batisimu witwa Suzanne Nyiraneza, abyarwa na Gertulde Mukamazimpaka akaba n’umukobwa wa musenyeri muri diyoseze ya Butare. Gertulde icyo gihe yanazanye na barumuna be bari bafite abana bakubagana, ariko uwari uhebuje ni Ndayishimiye Bertrand wakuze akagera aho akiyita Bull Dog .  Nyuma Papa yagiye mu mahugurwa mu Misiri mu by’ubuhinzi agaruka narasubiye ku ishuri. 

Mushiki wange na Gertulde wari waramubyaye muri batisimu Iki gihe mushiki wange yari yakomejwe,uhereye ibumoso hari akana gato cyane niko kakuze gahinduka igihangange Bull Dog,nagenage nkahita nkurikiraho

Uko iminsi yagendaga yegera 1994, umwuka wagenda urushaho kuba mubi hagati y’abahutu n’abatutsi, bitewe n’impunzi zari zinyanyagiye muri Kigali cyane cyane ahitwa Nyacyonga. Imyigaragambyo y’amashyaka menshi, itegwa rya za grenades, zategwaga ahahuriraga abantu benshi nko mu tubari ,imodoka n’aho bazitegeraga. Habaye kandi  uguhirikwa ku butegetsi no kwicwa bya Merekiyo Ndadaye wo mu Burundi kwabaye 21 Ukwakira 1993, impfu z’abanyaporitike banyuranye nka Gatabazi Felecien wo mu PSD  wishwe kuri 21 Gashyantare 1994 agahita akurikirwa n’uwari umukuru wa CDR Bucyana Martin wishwe 22 Gashyantare 1994. Hariho n’amakuru y’urwango twabonaga kuri Televiziyo y’u Rwanda. interahamwe Katumba n’abandi benshi bicwaga my buryo butumvikana, gusa bikaba byarakukirwaga n’ubwicanyi bwibasiraga abatutsi n’abahutu batavugagaga rumwe na MRND.

Twumvaga Radio Rwanda na RTLM, Radiyo Muhabura[4] tugasoma n’ ibindi binyamakuru byari byiganjemo ingengabitekerezo z’amacakubiri, nka Kangura, Kanguka n’ibindi. Abasemanari benshi bari batangiye kugaragaza amacakubiri, ariko tugira abayobozi beza, badushyizeho igitsure cyiza barimo: uwari umuyobozi w’iseminari Musenyeri Havugimana Andereya, uwahindutse arikipisikopi muri kano kanya nandika kino gitabo, musenyeri Antoine Kambanda twitaga Gatikiro[4],  kuko byavugwaga ko yize Uganda agahabwa ubupadiri na Papa Yohani Pawulo wa 2. Hari kandi Padiri Yohani Bosiko, nyakwigendera Padiri Yosefu, nyakwigendera Padiri Rugasira Ananiyasi, nyakwigendera Padiri Don Tito. 

Bamwe mu banyeshuri bari batangiye gutunga utu radiyo tutemewe, kwambara imidari ya Habyarimana Yuvenali, kwambara inkweto zari zifite ibara rya CDR. Tugarutse ku iyicwa ry’abanyaporitike kenshi byakurikirwaga no kwica abatutsi ahantu hanyuranye ; byagaragaraga ko hashobora kuba Jenoside

(Icyotenderwa : ijambo Jenoside icyo gihe ntiryavugwa). 

Ndibuka mugenzi wange wigaga mu ishami ry’indimi, Nyakwigendera Visenti aho yasukaga amarira nk’igitambambuga, atubwira ko umuryango wabo bawutsembye kubera iyicwa rya Rwambuka mu Bugesera. 

Hari icyaduteye urujijo, ubwo umuyobozi mukuru w’iseminari umunsi umwe kuwa gatatu  nyuma y’imirimo y’isuku yatwerekaga filimi yitwaga ngo “Igihugu mu kindi”; yatubwiye ko twagombaga kumenya inkuru y’impamo. Muri iyo filimi herekanwagamo agace kari karafashwe n’inkotanyi n’abayobozi babo bitwaga ba afande barimo afande Paul Kagame, Afande Kaka, Afande Kayumba, Afande Dodo n’abandi benshi ntibuka. Iyo filimi itarigeze yerekanwa n’urundi rwego urwo ari rwo rwose rwa Leta yatumye dukeka ko mu buyobozi bw’iyo seminari harimo bantu bakoranaga na FPR rwihishwa, bikaba wenda ari na byo byatumye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bababaga mu Rwanda, harishwe padiri Rugasira Ananiyasi, ubundi utahigwaga kuko yari umuhutu, hakanakomeretswa padiri Havugimana Andereya na we w’umuhutu.  

    Mbere gato yo muri Mata 1994, kuwa mbere, umunsi umwe bamwe mu babyeyi bari baraye basuye abana babo kuko ku cyumweru cya mbere wabaga ari umundi wo gusura, habaye isakwa rusange ridasanzwe mu iseminari yose, bigaragaragara hacyekwagamo ibikoresho bya gisirikare; gusa bivaniyemo ibitabo, utujerekani tw’ikigage n’avoka zari zahunitswe kwa Gaston, Eric n’abandi. Ikindi nibuka ni ibisasu byakundaga gutegwa ahantu hahurira abantu benshi muri za gare, mu tubari, mu modoka zitwara abantu n’abandi; twakunze kwibaza ababikoraga, ariko uretse ko ubu ukurikije ubuhamya bwagiye bushyirwa hanze, ibiremwa by’umwijima byabikoze umuntu atabiyoberwa. Nsanzwe ngira ihame ryange riteye gutya “ikizakubwira umuntu utazwi wakoze igikorwa iki n’iki, ni uzabigiramo inyungu zigaragara ” 

 Ibyo wanabigenderaho ushatse kumenya uwarashe indege yari itwaye Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali.  

Buri biruhuko twaratahaga, ngashimishwa cyane n’uko murumuna wange yagendaga akura, kuko natangiye yari uruhinja rukambakamba, ariko uko nazaga ni ko nasangaga yararushijeho gukura.Ikindi cyanshimishaga ni ka kabwana twari twaraciririye tuva ku Gitega, kari karabaye imbwa nini kandi y’amakare yatumaga nta wavogeraga urugo rwacu.  

Ku itariki ya 4 Kanama 1993, nyuma y’imyaka 3 y’intambara yamenaga amaraso y’abaturage, intumwa za guverinoma yariho icyo gihe iyobowe na Perezida Habyarimana Juvénal n’izari zihagarariye FPR ziyobowe na Kanyarengwe Alexis, zasinye amasezerano y’Amahoro mu mugi wa Arusha muri Tanzaniya. Mu minsi yakurikiyeho Inkotanyi 600 zatashye muri CND. Icyo gihe umuhanda wari wuzuye, abantu benshi baje kwakira FPR itaha CND, bamwe banonyemo abaturanyi babo, abandi babonama abo bafitanye isano, gusa nagenage icyo gihe nagiyeyo ariko mbura aho mpagarara kuko hari abafana barenze aba Rayons Sport cyangwa isiganwa ry’amagare  [4].

Iyi photo ni yo ya nyuma twifotoje nk’umuryango hafi Mata 1994

Ifoto ya nyuma ya data na murumuna wange twasigaranye hafi ya Mata 1994

Ifoto ya nyuma ya mama na murumuna wange twasigaranye hafi ya Mata 1994

5. Hagati ya 1994 kugeza 1998

INTAMBARA, UBWICANYI N’UBUGOME BURENZE URUVUGIRO (MATA 1994)

Ibiruhuko bya pasika ya 1994 twabyinjiyemo uko bisanzwe, ariko ntitwari tuzi ko bamwe twari dusezeranyeho  bwa nyuma. Mbere yo gukomeza, navuga abarimu beza banyigishije kuko mu byukuri ni bwo mperuka kwiga, ibya kurikiye nyuma byari ugupfundikanya ari nayo mpamvu nkunda gukoresha imvugo ngo ubuzima “Bwarapfubye”. Abo barimu ni Gasana Emmanuel wigishaga ikilatini n’igifaransa,Vulembo wigishaga igifaransa, Seburimbwa Emmanuel wigishaga ikinyarwanda, Munana Emmanuel wigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi na Migabo wigishaga muzika n’uburere mboneragihugu. 

Reka tugaruke ku biruhuko bidasanzwe aho nkigera mu rugo numvaga mama afite impungenge ko hashoboraga kuba intambara nk’uko yabibwirwaga n’abatutsikazi bagenzi be basenganaga.   Mu muryango wacu mu gihe cy’ibiruhuko, twakoraga uturimo tunyuranye, nyuma ya sa sita tukajya mu mikino cyangwa tukareba umupira kuri televiziyo. Ku wa gatatu, tariki 6 Mata 1994 twagiye kureba kimwe cya kabiri cya CAN cyari cyahuje Nijeria na Cote d’Iviore. Uwo mukino twawurebeye kuri Home y’abasaveri imbere ya stade y’akarere ka Nyamirambo; byari mu gihe cy’imbeho ni imvura nyinshi.Twaratashye dukora uturimo dusanzwe, turangije tuvuga ishapule, turaryama ariko turara twumva ibintu bikubita nk’inkuba ntitwabyitaho kuko twari mu gihe cy’imvura y’itumba. Bukeye twarabyutse nk’uko bisanzwe, ariko twumva kuri radiyo hariho “musique classique” (indirimbo zitagira amagambo), dutangira kwikanga, tubajije abo mu muryango w’umuturanyi Munyanziza Felicien, batubwira ko indege yarimo abakuru b’ibihugu 2 : Nyakubahwa Habyarimana Yuvenali na Nyakubahwa Ntaryamira Sipiriyani n’abandi 10 bari kumwe ko yarashwe, ntihagire n’umwe urokoka. Nyakwigendera Habyarimana yari afite imyaka57 y’amavuko n’imyaka 21 yari amaze ku buperezida mugihe nyakwigendera Ntaryamira yari afite imyaka39, amaze amezi 2 gusa ku bupererezida. 

Ntari nakomeza, reka nihanganishe imiryango y’abo baguye mu ndege cyane ko bari bagiye gushakira amahoro ibihugu byacu. Nyuma y’iyo nkuru hari abaturanyi bari mu mashyaka nka  PSD, PL, MDR barimo uwitwa Romalisi batangiye kwinywera byeri ngo Kinani ariwe perezida Habyarimana yapfuye. Nyamara tugakomeza kumva amasasu avugira kure, ndetse kuko twari duturiye ahirengeye, twashoboye kubona amwe mu mazu y’abatutsi yari yatangiye kutwikwa ku Gitega, aho twamenye nyuma ko batwikiye bakanica umuryango wo kwa Sekanuma n’umuhungu we wari umurasta wishwe aciwe umutwe. 

Mu kanya gato byahise bihinduka twumva amasasu avugiye ku musozi wa Kigali, twese duhita twihindira mu mazu, n’abanywaga byeri bazitaho bajya kwihisha. By’umwihariko umuryango wacu wihishe hagati y’ibyumba ; tuvuga amasengesho yose abaho ya kiliziya Gatolika turayarangiza. Twongeraho isengesho ryatoraguwe mu mva ya Yezu, bavugagako rikora ibitangaza ariko nkaba narabonye nta cyo ryakoze ku bikorwa by’inkotanyi.

Dutangiye kumva amasasu asa nk’avugira aho twari dutuye, haje abasirikare 2 n’umuntu wari wambaye sivile, barasa urugi rwacu, hameneka ikirahuri, niko gukurura rido, babona ko nta bintu by’agaciro byari bihari, bagenda bavuga ngo aba ni abakene nkatwe twese ; bigaragara ko bagenzwaga ahanini no gusahura.Ubwoba bwarushagaho kutwica kubera murumuna wacu Aimé, wari umaze imyaka ine gusa, wumvaga amasasu akarira ; hakiyongeraho n’imbwa Makasi yashoboraga kumoka. Nyamara n’ibisimba bizi ubwenge kuko kuva yakumva amasasu, Makasi ntiyongeye kumoka kugeza mu kwa Nyakanga 94 intambara irangiye. Nuko rero amasasu yakomeje kuvugira aho twari dutuye, twumva avugira mu mpande zose. 

Bukeye twaragiye twihisha mu ntanzi z’urugo hari ibiti bya sipure, duhurirayo n’umuturanyi Eliézer, aduha amakuru y’uko bari bamaze kwica umuhungu w’umunyemari Gatemberezi witwaga Fisto akaba yaranakinaga ibyo gusetsa muri “les ass de la comédie”, anatubwira ko Makuza Bernard hari abasirikare bari bamutwaye dore ko twari dutandukanyijwe hafi na metero ijana gusa.

ICYITONDERWA: Abasoma iki gitabo bari bataraca akenge muri 1994, ntimuzatangazwe n’uko itumanaho ryakorwaga mbere. Kubona amakuru byari bikomeye kuko telefone ngendanwa zari zitaraza mu Rwanda, byumvikane ko na murandasi, imbuga nkoranyambaga nka facebook, Whatsapp byari bitarabaho. 

Twikomereze rero, ubwo twagumye kwihisha kugeza ubwo abapagasi twari duturanye baduteye nijoro, badutera ubwoba, bashaka ko tujya hamwe n’abandi ; barangije basoromye amashu na karoti barangije barigendera, ariko ntibyari ubugome ahubwo yari inzara. Abo bapagasi barindaga inzu ya Mubumbyi wakoraga muri banki ya BCR (Banque Commerciale du Rwanda ubu yahindutse I&M Bank) na Ambasaderi Sendegeya wari uhagarariye u Rwanda muri Libiya. Intambara y’amasasu n’ibibunda biremereye yarakomeje. Ubwo rero nk’uko twabitegetswe twagiye kuri bariyeri n’abandi baturanyi, ariko jye bambuza kuhaza ku manywa kuko nari nkabije kugira isura y’abatutsi ari na bo bahigwa.Umunsi wa mbere twahise tubona imbangukiragutaba isa nk’iyari ihamagajwe. Iyo ambulance twabonye havamo abagabo 2 bajya guterura Monika, umugore wa Stanislas nyiri Hoteli Baoba[4] wagerageje

gusimbuka igipangu akavunika kuko yari munini. Uwo mugore n’ubwo yagiye ntawe umukozeho, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, yakoreye abaturanyi be ibintu by’agahomamunwa. 

Wenda byaba byaratewe n’uko hashize igihe gito havuze amasasu menshi muri Baoba, mukanya gato bavuga ko ari imbunda bari bavumbuye yo igihe bahasakaga. Impamvu wenda batangiriye kuri Baoba basaka, ni uko nyiri Baoba yabanaga nabi n’abaturanyi be bapfa ubutaka, ikindi byahwihwiswaga ko haberaga inama za poritike n’ikimenyimenyi mbere gato y’intambara yo muri 1994 hari hamaze igihe gito haturikiye igisasu cyari giteze muri iyo hoteli. 

Icyakurikiyeho ni uko bamwe mu bapagasi bitwaraga nk’interahamwe bahise bafata basaza 2 ba Monika, barabatemagura, abari kuri bariyeri bahungira mu ngo zabo. Hashize amasaha make batubwira ko musaza umwe wa Monika yahise apfa, undi bakamubika mu bihuru ari intere ku buryo nijoro, hari abagiraneza bamushyiraga igikoma. Gusa mu minsi mike na we yageze aho yitaba Imana; hagakekwa ko yishwe n’uwitwa Fulgence wagendanaga n’uwitwaga Kijanja. Ni abo bonyine baguye kuri bariyeri y’aho twari dutuye. Hari ibyo bavuga ko bariyeri zose zari zigamije kwica; oya rwose nka bariyeri twari turiho, twabaga twicaranye n’abantu nka Makuza Bernard wabarwa mubataravugaga rumwe na MRND, ariko rwose ahubwo jye nabigereranya na ligala[4] z’ubu, uretse ko iyo hazagamo interahamwe zivuye ahandi cyangwa abandi banyarugomo, hari abo bagiraga inama yo kuba biciriyeho.     

Mu gihe cy’iyubura ry’imirwano hagati ya FFR na FAR, Radiyo Rwanda na RTLM zahoraga zigisha ko imvano y’intambara yari urupfu rwa Habyarimana rwatewe na byari ibya Paul Kagame na FPR ye. Ku bw’ibyo rero bigishaga ko intambara ari uguhangana n’inkotanyi aho ziri hose nta kwita ku myaka, bagatanga urugero ko Kagame wabateraga ibibazo ari uko yahunze akiri muto bakamureka. RTLM yigishaga ko inkotanyi yose aho yari iri yagombaga gupfa, yaba umusaza cyangwa uruhinja. Kuko nyuma yo kurenga ku mishyikirirano ya Arusha, buri ruhande yaba FPR cyangwa FAR ,bari biyemeje ko ari yo ntambara ya nyuma, ari yo ntambara rurangiza. 

Cyakora ku mvugo yakoreshwaga cyane na RTLM, iyo bavugaga inkotanyi, babaga bashaka kuvuga umututsi. Ni byo koko ishobora no kuba yari na rurangiza kuko ku mpande zombi nta mfungwa z’intambara zigeze zihererekanywa nyuma y’iyo ntambara. Intambara rero yakomeje ubukana, aho nko mu minsi nk’ibiri gusa inkotanyi zari zafashe cyangwa zahawe n’ababiligi bari muri MINUAR umusozi wa Rebero. Ibisasu bya rutura byanyuranagamo bimwe biva cyangwa bijya ku musozi wa Rebero, umusozi wa Kigali na CND.   

Hagati aho inzara yakomeje kutwica aho twari twihishe, dore ko hari igihe twajyaga kuri bariyeri ngo abaturanyi bemeze ko batuzi, ubundi tugasubira kwihisha iyo interahamwe za Nyakabanda zabaga zizamutse. Ikindi kibazo ni uko abakozi ba Leta bari bamaze amezi make badahembwa. Jye Karasira kuko nigaga mu iseminari, nkaba ntari nzwi cyane muri karitsiye, byabaye ngombwa ko banshakira ikemezo gisimbura indangamuntu, maze uwari nyumbakumi wacu Seruhinja Stanislas wari usanzwe ari n’umukozi wa Bralirwa arabigarama (menya yarabitewe n’ubwoba kuko na we yari umunyabutare). 

Icyangombwa gisimbura indangamuntu nagihawe n’undi mu nyumbakumi w’umukavukire witwa Muhizi wari ufite umuhungu witwa Muvara wakinanga umukino w’intoki (Hand Ball akanabyina imbyino gakondo. Uko ni na ko bamwe mu bahutu bashoboraga kujya guhaha cyangwa gusahura ababaga bishwe, bagendaga batugezaho amakuru y’abishwe kuko nta telefone mobile zabagaho, habagaho telefone zo mu ngo zisanzwe kandi zagirwaga na bake. Ni ukuvuga ko amakuru yose, uretse ayanyuraga kuri radiyo, yabaga ari ihererekanyamvugo. 

Sinavuga ibya Radiyo ngo nsige RTLM yari radiyo rutwitsi, yakanguriraga abahutu kurwanya FPR yari yubuye imirwano, ariko icyo nayigayiye ndetse na guverenoma y’abatabazi mu rusange, ni uko batamenye umwanzi w’ukuri w’ urugamba, ahubwo ingufu za bo bakazitakaza bica inzirakarengane z’abatutsi zimwe zitari zinazi iyo byavaga n’iyo byajyaga. Ariko ntibujije ko hari abatutsi bene wacu, b’inshuti n’abandi muri rusange, bari barohereje abana babo mu nkotanyi kandi bizwi rwose binafitiwe gihamya. N’ubwo bamwe babeshya ngo ko cyaziraga kikaziririzwa kumva Muhabura cyangwa kuvuga inkotanyi, si byo namba. Ibyo byabanje rugikubita guhera muri 1990-1991. Nyuma haje kubaho igihe cya poritike y’amashyaka menshi yemerewe, tariki 6 Kamena 1991. Icyo gihe abataravugaga rumwe na Leta bo mu mashyaka anyuranye : MDR, PSD, PL ,…n’ayandi bari barangajwe imbere na Twagiramungu Faustin, benshi bagaragagarije urukundo inkotanyi ku mugaragaro, ku buryo n’ubu nibuka umushoferi witwa Pawulo wagendaga acuranga radiyo MUHABURA . 

Ikindi kimenyetso mushobora no kwibonera mu mashusho kuri youtube ni ukuntu inkotanyi zaje CND, zakiriwe n’abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na MRND, bazakira nk’ingabo zitsinze urugamba, ku buryo wagira ngo ni Rayon Sport yari itwaye igikombe, kandi benshi muri izo nkotanyi zari zizwi n’abahoze ari abaturanyi babo. 

Ntawe uzibagirwaga mu gihe cy’agahenge ukuntu ikipe ya football na volleyball ya FPR yaje gukina n’urubyiruko rutavugaga rumwe na MRND rwarimo PSD na PL, nyamara ntibanyurwa hashize iminsi mike baba barashe Gatabazi, ba bagizi ba nabi bahora batamenyekana. Ibintu byari byarahindutse aho uwari umukuru w’igihugu bamwitaga “Gisunzu” cyangwa “Kinani” ; bakaririmba bagira bati “…Habyarimana Gisunzu navaho impundu zizavuga… ” Ese zaravuze? Umbaze nkubaze ! Gusa byahindutse nko mu isogonda, igihe inkuru yatahaga i Rwanda ko indege yari itwaye abaperezida b’uRwanda n’uBurundi, na bari babaherekeje yarashwe ! Abahutu b’abanyaporitike bo hejuru batavugaga rumwe na MRND na CDR, kuri tariki 7 Mata bahise bicwa. Abahutu basigaye bose batangiye kumva ko bageramiwe, bakurikije ibyari byarabaye i Burundi twavuze, barebye aba perezida babo 2 ; Habyarimana nta Ntaryamira, gusa uburyo rero bahisemo gukoresha birwanaho ni bwo bwabaye amahano kandi bukazahora bubakurikirana iteka ryose. Kuko aho guhangana n’uwo bakekaga ko ari we wari wahanuye indenge ngo banarwane n’ingabo ze, ahubwo bishoye mu nzirakarengane, bihera kuri za rukurikirizindi, abahutu benshi biyumvamo “interahamwe” na “CDR”, bihereye cyane kubari injiji, abari bafite umutima nda  ,barasahura, abandi bishora mu bakobwa beza bari barabuze mbere kuko habaga amategeko, bitwikira ibura ry’amategeko babafata ku ngufu, kwica bigeraho bihinduka umukino cyangwa ibiyobyabwenge aho wumvaga umuntu azinduka avuga ati «ko hose twaharangije, uyu munsi turakora[4] he ? ».

Twigarukire ku ntambara yari yubuye mu 1994, FAR na FPR barwaniraga impinga z’ imisozi.  FAR yari ifite umusozi wa Mont Kigali, FPR ifite umusozi wa Rebero no ku Gisozi, ubundi umusozi wa Jari, bahoraga bawusimburanwaho. Iyo misozi yatumaga buri mutwe utera ibisasu mu birindiro by’undi ; gusa abaturage benshi bari mu gice cyayoborwaga na FAR. Hashize nk’ukwezi intamabara yubuye, habaye isakwa rikomeye muri karitsiye twari dutuyemo, hafi ya Baoba n’amazu yari aya ONATRACOM, ari na ho Makuza Bernard yari atuye. Icyo gihe jye nagiye mu rundi rugo bari basatse mbere, ku buryo abasirikare babwiye umuryango wange bati  « n’ubundi n’ejo bazabasaka, reka tubareke muzagwa ku bandi ». 

Nyamara mu mazu ya ONATRACOM ho bahishe abatutsi benshi kandi bishwe n’urubyiruko rwa kavukire rwari rwariyise interahamwe n’izindi nterahamwe zari zaraturutse aho tutazi. Muri ayo mazu, icyambere basanzemo abantu benshi bari barahageze mbere bahunga bya bitero byabaye i Gikondo na Biryogo, bitwaje urupfu rwa Gatumba na Mutombo ; abo bantu baraje bahungira mu batutsi benewabo ariko ntihagira n’umwe wabamenye muri karitsiye. Abo bose barabishe kandi bakoresheje intwaro gakondo kugeza n’ubwo utwana tw’impinja baduhonze ku bibambasi, abakecuru babakubita impiri n’imipanga bitwaje gusa ngo babasanganye jumelle na yo y’igikinisho.

Icyo bagusanganaga cyose warakiziraga kuko ndibuka ko twahise ducukura umwobo dutaba cassettes zose za Kayirebwa twari twaraguze. Hagati aho kwa Makuza byavuzwe ko bahasanze imbunda, gusa akaba yaraberetse uruhushya rwo kuyitunga, ngo banashatse kumwica, ariko uwari ubayoboye yagize ati « ni mumureke, tumwishe twaba duhemukiye se kandi we yari  umugabo ». Uwiyitaga CDR wari umaze guhonda agahinja ku kibambasi, abari kuri bariyeri bamubajije impamvu ari bwo buryo yahisemo, yahise abasubiza ashize amanga agira ati « na Kanjogera iyo yajyaga guhaguruka, yahagurukiraga ku mpinja z’abahutu azishinze amacumu  ndetse na Kagame wari wabateje intambara,bari baramuhunganye afite imyaka ibiri». Izo mvugo yarakoreshejwe cyane mu kwica urwagashinyaguro muri Jenoside. 

GICURASI 1994: IGISASU CYA FPR

Muri Gicurasi 1994, imiryango myinshi yabaga mu mugi wa Kigali yari yaratangiye guhungira mu cyaro,  cyane cyane mu majyepfo no muri perefegitura ya Gisenyi kuko ho nta ntambara y’amasasu yari yakahageze. N’ubwo hari ubwoba bwo kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, umuryango wange wari ucyuzuye kugeza kuri 21 Gicurasi 1994, ubwo intambara ikomeye yari igamije gufata ikibuga cy’indege n’ikigo cya Gisirikare cy’i Kanombe, yakurikiwe no gufatwa kwa Kicukiro. Uwo munsi umuryango wacu wagushije ishyano, ubwo igisasu cyo mu bwoko bwa Katiyusha cyaguye mu rugo iwacu kirashwe na FPR ariko cyari gitumbereye abasirikare ba FAR bari ku musozi wa Kigali hafi neza y’aho twari dutuye. Igisasu cyafashe murumuna wange Tuyisenge Rukundo Emmanuel wari ufite imyaka 13, ahita acika amaguru yombi akomereka no mu gatuza. Umuturanyi wacu wari ufite imodoka, wanakoraga nka kontabure wa perefegitura y’umujyi wa Kigali, Munyanziza Félecien yafashije papa kumujyana mu bitaro bya Kigali(CHK). Bwaracyeye batumenyesha ko yitabye Imana, batahana umurambo, ariko byahwihwiswaga ko uretse no kwicwa n’icyo gisasu, imiti yari yarabanye abaganga mike ku buryo uwo babonaga abatinza kandi atazakira bahitaga bamutera urw’ingusho ngo apfe vuba. 

Munyanziza yaduhaye amafaranga ibihumbi bitatu, tuguramo ikigage cy’abitabiriye gushyingura n’uwabaje isandaku muri kimwe mu bitanda twari dufite. Data yavuze ijambo ryo kumuherekeza, amushyingurana bibiliya Gatolika nk’impano. Murumuna wange muto Aimé, we byanze kumuvamo kugeza n’ubu kuko yibuka ko gato mbere y’uko akubitwa na katiyusha, bakinaga agakino bavuga ngo « numfata ndaguheha ». Nyuma y’urwo rupfu rwa Emmanuel, nk’umuryango twafashe umwanzuro wo gutatana kugira ngo twongere amahirwe yo kubaho kuri bamwe mu basigaye. 

Twabanje gusaba Fulgence na Kijanja kuduhungisha babaza mama icyari cyanditse ku ndangamuntu, abashubije ko ari”tutsi”, barikanga bati n’abo twari twajyanye barabatwambuye. Bashakaga kuvuga abo mu muryango wa Nosenti wari umaze igihe gito azize igisasu bari bateze Baoba, umugore we n’abana be bose barahunze bageze ku Giti cy’inyoni barabica bose. Jyewe nasigaranye na data ku rugo kubera ko ngo uko nasaga ntashoboraga kurenga bariyeri yo ku Giti cy’inyoni. Mama, murumuna wange muto na mushiki wange berekeje i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, bahabwa rifuti n’umuryango wari uhunze, uherekejwe n’abasirikare, bagamije kujya i Mwendo aho data yakomokaga . Mwendo y’i Rwaniro yari ifite amateka yo guhangana n’abahutu bashakaga kwambuka Mwogo ngo baze guteza imvururu, bakabahashya. Ibyo byabaye igihe cyose inyenzi zateraga n’igihe cy’akaduruvayo kakozwe bashaka kuguraho Gregoire Kayibanda (1963-1972). 

Kuva icyo gihe twagumye mu rugo twihishe ariko byagera nijoro intambara ikegera cyane aho twari dutuye ku buryo banarasaga ibisasu bibonesha abasirikare ukaba wababona, bakanatukana ; umwe ati « rasa iyo mbwa y’umuhutu kuma nyina», undi agasubiza agira ati  « kubita iyo mbwa y’umututsi yo gaswera nyina…nta kugoreka ugendeye kuri ibyo bitutsi,wabonaga ko yari intambara rurangiza yari ihanganyishije FAR (igizwe n’igive kinini cy’abahutu) na FPR (yari igizwe n’igice kinini cy’impunzi z’abatutsi). Inkotanyi zamaze igihe kinini zarafashe umusigiti witiriwe Kadafi tukibaza icyaburaga ngo zidutabare dore ko hari hakiri abatutsi benshi bari bakeneye ubutabazi, nyamara bagakomeza gupfa urusorongo iyo interahamwe zabonaga agahenge cyane cyane ko n’izo nterahamwe zabaga zitazwi muri karitsiye,ahubwo zabaga zaturutse ahandi. 

Byambereye urujijo ariko harimo ibyo nasobanukiwe mu gihe nandika iki gitabo nyuma yo gusoma igitabo Generali Romeo Dallaire, aho avuga ko ” …bamwe mu bapfuye bashobora kugerekwa kuri Paul Kagame kuko atihutishije bikorwa bye…”[4]. Mu kwa gatandatu twumvise ukuza kw’ abafaransa muri Operation Turquoise, ducika intege twumva ko bazabuza inkotanyi kutugeraho kandi twarazibonaga hafi nko muri kilometero ebyeri. RTLM na Kantano wayo bazanye indirimbo ngo « …Vive la France,

Vive le Rwanda, Vive la coopération franco-rwandais ».Twabaye nk’abakubiswe n’inkuba duhebera urwaje.Twari dufite akaradiyo gato kuburyo RTLM twayikurikiraga, n’igihe bayirasaga hagakomerekamo Hitimana Noël twarabyumvise,. Kuko yafunze akanyaga gato, ihita isubiraho ariko  hakomeje Habimana Kantano, Valeriya Bemeriki na George Ruggiu wavugaga mu gifaransa. Gusa bafataga micro ukamvamo urwango rurengeje bari Bemeriki na

Noel.                                                                                                       

 Inzara n’ubukene icyo gihe byari bitugeze ku buce ku buryo twari dusigaye dutungwa na porici twahabwaga n’abapagasi twari duturanye, babonaga uburyo bwo gusahura, tukasa inkwi ku bitanda n’intebe byari bidafite akamaro, kubera gutinya kujya ku isoko kandi nta mafaranga twari dufite mu rugo, ubundi twahabwaga ibiryo n’abapagasi twari duturanye.

NINJIYE MU IJURU NTAPFUYE NGEZE YO NSANGA NA HO HARI URUPFU (TARIKI YA 04 NYAKANGA 1994)

Kera kabaye, dore ko tutibukaga n’amatariki, hari iminsi ibiri inkotanyi zakoresheje imbunda za rutura zirasa ibisasu byasandariraga mu kirere bikicamo ibindi bisasu bigasandara ku musozi wa Kigali.Uko barasaga ibisasu twahitaga dukusha, kuko byazaga biduhira mu kirere, wakusha bigafata abagihaze cg abari ahantu hirengeye, akabi gasekwa nk’akeza, n’imbwa yacu Makasi yari yaramenye “gukusha[4]“. Ku mugoroba w’uwo munsi wa kabiri tariki 3 Nyakanga, kuko twari duturiye umuhanda twahengereje dutangira kubona abantu bahunga barimo n’abambaye gisirikare. Bwaracyeye twumva amasasu yagabanutse cyane, haraswa rimwe rimwe, cyane iryo bitaga « miru » kuko iyo ryaraswagwa bavugaga ko rivuye mu mbunda z’inkotanyi, papa yasohotse gato, numva agarutse avuza induru ngo « FPR Oye »! Ahita ababwira ati “sindi jyenyine, ahubwo ndi kumwe n’umuhungu wange”. Arampamagara

ati « ngwino usuhuze abavandimwe bawe ». Nakwemeza nta buryarya ngira nti « uwo munsi ni wo nishimye cyane kurusha indi minsi yose yo mu buzima bwange ».  

Mu mutima natekerezaga ukuntu ntagitemwe n’interahamwe, ukuntu ntakibuze uburenganzira bwange ngo ni uko ndi umututsi cyangwa umunyabutare. Kumva amagambo meza yavugwaga n’inkotanyi wabonaga zaratojwe ikinyabupfura no kubaha. Nta magambo nabona yo kubisobanura uretse ko numvaga ngeze mu ijuru ntapfuye. Ako kanya hari umusirikare wo muri FAR, utari uzi ko abandi bahunze, umwe yaramuhagaritse ati « urajya he » ? Uwari abayoboye bitaga Afande yahise abwira umusirikare mugenzi we ati « ngwino nta kibazo turi abanyu », atambutse nka metero 3, bahise bamurasa mu mutwe, umurambo uguma aho mu nzira, ngo uriya yari “Haduyi”. 

Nyuma y’ibyo babanje kudukusanyiriza hamwe kuri stade y’akarere ka Nyamirambo, batubwira ko bagiye gusukura umugi bawuvanamo interahamwe n’abasirikare ba FAR batari bashoboye guhunga. Aho twari turi nari mfite ibyishimo byinshi ndetse nkanaririmbira abandi indirimbo najyaga numva kuri Muhabura. Gusa ukajya kubona, ukabona inkotanyi zirajezirobyemo umuntu, zikongera zikagaruka zikarobamo undi, gutyo gutyo nyamara mu kajwi gatuje kandi kuje ikinyabupfura. 

Byageze sa cyenda abaturage bamaze kugwira, batumanura mu kigo cya “Saint André”, duhurirayo n’abandi bari baturutse za Nyakabanda, Biryogo, Gitega n’ahandi. Mu kumanuka tuva kuri stade ya Nyamirambo tujya muri “Saint André”, hari imirambo myinshi cyane yari iri ku mpande z’umuhanda n’amazu menshi yari yarasenywe n’imirwano cyane cyane hafi y’umusigiti wo kwa Kaddafi. Nyuma y’iminsi 2 baduhaye uruhushya rwo gusubira mu ngo zacu tugafata ibiribwa, ubundi tukagaruka mu kigo cya “Saint André”. Jyewe ubwange narizamukiye mbona ba bandi bose barobye mu bantu ndetse n’abandi bagaragara nk’abasazi barishwe babohewe inyuma (ari byo bitaga “akandoyi”), bajanjaguwe uduhanga, ariko nta na kimwe byambwiye ugereranyije n’ibyo interahamwe zari zarakoze. 

Numvaga ari ibisanzwe kandi bitewe n’isura yange, numvaga jye nta cyo bantwara kuko inkotanyi zarankundaga dore ko bamwe twanganaga mu myaka, bamwe nari mbazi kuko bari abaturanyi, abandi twari twariganye mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza no kuri Mayanja na Habinshuti Rachid we wajyaga atubwira ibyiza by’ingabo za Museveni muri 1988.Icyari gitangaje gusa ni ubwinshi bw’abana bari batarageza ku myaka bitaga ba KADOGO, ibyo ubundi bindi bihugu biba ari icyaha gikomeye gusa kugeza nubu nawari wabirega FPR.Twamaze ibyumweru bibiri muri “Saint André” babona kuterukura ngo dutahe burundu mu ngo zacu, ariko abahamagazwaga n’inkotanyi bose ntawagarukaga, ahubwo twabonaga imirambo yabo kenshi hafi  y’ibyobo bya gisirikare bitaga “indake” byabaga byaracukuwe mu rwego rwo kwihishamo ibisasu. 

Nka ruguru ya stade ya Nyamirambo, hari n’ibyobo bitatu nabonyemo abantu bishwe nyuma yuko FPR ifata ubutegetse. Hari ubudasa ugereranyije n’interahamwe, kuko iyo batumizaga umuntu, ntibakoreshaga amajwi ateye ubwoba nk’ay’interahamwe, ahubwo bagiraga bati « wowe, ngwino hari icyo tukubaza ». Ubwo nyine nyuma y’igihe gito ukazumva dosiye yarizinze. Ibyo nibike mu byo nakomeje kujya nibonera naniyumvira, ariko ushatse kubiva imuzi wasoma ibyatangajwe na Judi[4].Ntari nibagirwa, tukiri mu kigo cya”Saint André”, abasirikare b’inkotanyi bajyaga baza bakatuganiriza batwumvisha ukuntu twari twarapfukiranwe cyangwa ukuntu twabeshywaga, bati «murabona dufite imirizo[4] ?»  Gusa hari inkotanyi ntazibagirwa yadushyize hamwe, turi abaturage benshi itubwira ivanga indimi:igiswayile n’ikinyarwanda, nk’uko n’izindi nkotanyi zose zavuganaga na rubanda. 

Yaragize ati « ati Kinani yari yarabishe kweli, gukora umuganda kweli ? Kwishyura ibintu Mungu yabahereye ubuntu, ubwo se koko muremera mukishyura amazi ? Kuki mwemera mukishyura umuriro? » Iyo nkotanyi uwampuza  na yo ubu nkayereka fagitire y’amazi n’amashanyarazi, nkayibaza iby’umuganda n’amande bashyizeho.Mbega duhuye namubaza byinshi, n’ubwo nzi ko ari ibyo bitaga gutera igipindi.

Umuhanzi akaba n’umuhanuzi Byumvuhore yabivuze neza ati«Demokarasi irahenda[4] !”».

Twasubiye mu rugo jye na papa, turongera turatura tukajya tugenda twakira n’abandi batahukaga. Ibyo kurya cyane cyane pate jaune ntibyaburaga kandi hari igihe twajyanaga n’abasirikare kubafasha gusahura, bakavanamo ibyo bakeneye ibindi bakabidusigira. Kujya gusahura kenshi twajyanaga n’abasirikare, ariko  batubuzaga kwijyana twe tugakekako ari impuhwe, ariko nyuma twasanze baragira ngo tutabona imirambo y’abantu bari bishwe nyuma y’intambara. Urugero nka Kidade wapfuye nyuma, none na murumuna we Yussuf Kazayira Bigabiro[4] yaburiwe irengero vubaha muri za 2016.    

  Muri rusange hari abahise bibagirwa amahano yabaye mu Rwanda, bahita bigira mu gusahura ibintu no kubohoza amazu. Ayo mahano yaje kwemezwa n’umuryango w’abibumbye ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse ko jye nifuza ko yakwitwa

« JENOSIDE          YAKOREWE        ABATUTSI        BARI      MU      RWANDA ».

Impamvu mbivuga gutyo ni uko hari abatutsi bavuye mu mahanga anyuranye, bakorewe ibibi birimo kubashyira mu buhunzi, ariko ibyo sinzi neza niba byakwitwa Jenoside. 

URUGENDO RUVA MU MUCYO NABONAGA NK’ IJURU NSUBIRA MU MURIRO UTAZIMA (KANAMA-NZERI 1994)

Twigarukire muri cya gihe twari twasubiye mu ngo zacu, nta makuru na make y’abandi bagize umuryango wacu dufite, kuko nta téléphone mobile zabagaho. Data yatangiye gucuruza isegereti ndetse rigenda ryunguka kuko inkotanyi zari abakiriya bacu b’imena, bishyuraga neza kandi urebeye inyuma ukubona zari zifite ikinyabupfura kirengeje. Hari igihe numvaga nahita nigira mu nkotanyi, kubera ibyiza zaje zigamba dore ko mu nsi yacu kwa Ndazigaruye, umugabo wari ufite igipangu cyiza cyane cyahise kibohozwa n’Afande Gashayija icyo gihe wari ufite ipeti rya major, anayoboye bataillon ya Zebra, ku buryo nange numvaga nazijyamo, ariko papa akambuza kumusiga tutaramenya amakuru y’abandi. Ibibi mushobora kumva mvuze ku nkotanyi byinshi nabimenye nyuma, naho ubundi nabafataga nk’abacunguzi, nshingiye ku gipindi radiyo Muhabura yahoraga idutera, numvaga u Rwanda rwari kuzaba paradizo, gusa kuri jye byambereye ikinyuranyo. 

Kera kabaye muri Kanama 1994, umunsi wa kabiri nishimye mu buzima bwange ni ukubona mama wambyaye na murumuna wacu wa bucura bagaruka mu modoka ya Daihatsu y’ubururu yari ibahaye rifuti ari bazima. Turahoberana, turasakuza tubabaza aho mushiki wange yari ari, mama atubwira ko yari akirwaye kolera, yarahisemo kwigumira iyo babaga. Tumaze gusubiza agatima impembero, dushize igishyika, tubwira mama inkuru y’uko twabagaho twaratandukanye, na we atunyuriramo muri make uko byabagendekeye, agira ati « reka twihangane Imana iracyaturinze, n’ubwo twapfushije Emmanuel, abasigaye tuzabaho neza. Burya twahagurutse i Kigali muri lifuti y’umuryango warimo umusirikare, nta byangombwa batwatse, dusoreza urugendo rwacu i Gatagara kuko hari inshuti yange yitwa Tereza, yari yaramugaye amaguru ni ho twagumye. Muri icyo gihe natumye umupagasi w’umuhutu ngo ambarize amakuru y’iMwendo n’iSogwe agarauka ambwira ko ab’i Mwendo babamaze, banakoresheje indege, mu gihe i Sogwe ya Gihana ho ngo bashatse gusenya inzu yacu bakabibuzwa n’umuhutu wahacungaga witwa Rwabukakari ngo wasahuraga bya hato na hato».

Akomeza inkuru noneho atubwira uko yavuye i Gatagara agira ati :

«Twagumye i Gatagara, ariko umunsi twumvise amasasu, interahamwe zari kuri bariyeri zarashwiragiye, mbega ukuntu byari ibinyabwoba ! Inkotanyi zifashe Gatagara zitujyana twese zitwerekeza ku Mayaga, twambuka Rwabusoro twakirwa mu nkambi ya Ririma. Ubu ni ho nahakoraga umurimo wo gusemurira abaganga batagira umupaka igihe bavura abaturage batumva igifaransa. Mushiki wawe Ingabire mu minsi itatu nzajya kumuzana. Inkotanyi zifite ikinyabupfura n’uburere, ukoze icyaha niyo yaba ari uwabo bamuhaniraho. Hari uwarezwe gufata ku ngufu, bamurasira mu ruhame. Uwo bakekaga ko ari interahamwe bamutwara n’umuryango we wose bakabica nijoro».                     

Mama yanadusobanuriye uko iyo nkambi ya Ririma yari iteye gutya : « harimo abaturage bari bahatuye cyangwa batuye hafi yaho, inkotanyi zarahafashe bahari, ntibabona uburyo bwo guhunga. Harimo abo bavanaga aho bafataga cyane cyane mu majyepfo, za  Ruhango, Nyanza n’agace ka Butare kuko bangaga icyo gihe kwegerana na “Zone Turquoise”. Harimo abari bamaze gucika kuicumu ry’ubwicanyi bwari bwarahabereye hari n’impunzi nyinshi z’abanyarwanda bari barahungiye i Burundi muri 1959 na 1973, bari bahari bategereje ko Kigali itunganywa ngo bayinjiremo ». Abo ni na bo bambere bazanye umuco wo “kubohoza[4]” nyuma y’inkotanyi.

Mama yageze n’aho adusetsa acishamo ati «harya inzu yo kwa naka hari umuntu uyirimo, nti oya! Ati jyenda wishyirireho izina ryawe twe twari ahafashwe n’inkotanyi ni wo muco badutoje». Ibyo nabibonye nyuma gato aho cyane cyane abanyarwanda bari barahungiye i Burundi, bazaga baturutse mu karere ka Bugesera, bakundaga kwandika ku mazu ngo «iyi yarafashwe »; rimwe na rimwe bakongeraho ngo «inzu z’interahamwe tugomba kuzibohoza »; nyamara ibyo bakabivuga abakorewe Jenoside nyabo bicecekeye cyangwa bicaye mu gahinga baririmba agahinda wa mugani w’ikinyarwanda. Ibyo byatumye ndushaho kumva impamvu nyakwigendera Kizito Mihigo yagendeye ahimba indirimbo, avuga ngoa Hataka uvuga ngo «Hataka nyirubukozwemo, naho nyirubuteruranwe n’akebo akinumira». Gusa umujinya w’abari bahungutse bavuye i Burundi, ku rundi ruhande wawumva kuko bivugwa ko bakiri i Burundi ,bake muri bo bari barateye imbere mu bucuruzi, bubaka amazu meza cyane y’ikitegererezo, bitera abarundi ishyari, ngo basabye ubuyobozi kubuza abo banyarwanda kubaka maze uwaboyoraga u Burundi icyo gihe witwaga Bagaza yarabasubije ati «mubareke bubake izo nzu nziza ariko mumenye ko nta mapine zifite ngo bazazitahane». Ako kari agaciyemo.

Nyuma y’iminsi 2 hari ku munsi mukuru wa “Assomption”, mama yafashe urugendo asubira i Ririma, ajyanywe no kujya kureba mushiki wange uko yari ameze. Papa, jyewe na murumuna wange Uyisenga wari ufite imyaka ine, twakomeje ubuzima busanzwe dutegereje mama.

Ndetse Papa we yari yaranasubiye ku kazi nk’abandi bakozi bose ba Leta bari bakiri i Kigali, dore ko biyambajwe gusubira ku kazi icyo gihe  bahembwaga ibyo kurya birimo imvungure, ibishyimbo na pate jaune. 

Muri icyo gihe ndetse mu nama yari yabereye kuri stade ngo hari ikibazo cyiza papa yari yabajije uwitwaga ko yari umukuru wa FPR Colonel Kanyarengwe Alexis, numva abari bavuyeyo baramushimaga ariko mu by’ukuri sinigeze mbabaza ibyo yabajije. Hashize icyumweru dutangira kubona ko mama yatinze, ndabyibuka ko umunsi umwe umugabo witwa Gatari Serapiyo yaje ku muturanyi witwaga Eliézer, nuko atumiza data, nange nagiyeyo kuko hari mu rugo duhana imbibi. 

Byagaragaraga ko baganiraga nk’abari bari baziranye mu bwana, bavuga iby’i Kinkanga na Kiruhura, noneho uwo Gatari asaba papa ko yashaka amafaranga yo kugura essence, bagateranya bakajya kuzana mama, kuko Gatari we ngo yarasanzwe akora ingendo zo gutwara ibintu hagati ya Kigali na Ririma. Papa yasanze amafaranga yamucaga yari umurengera ahitamo kwigirayo, amaze kubona ibyumweru 2 byihiritse nta kanunu k’umugore n’umwana.

Uyu Gatari mbabwira igihe namubonaga yari muzima, ariko nyuma muri za 2007 aho twari duturanye Kacyiru, akaba yari yaramugaye akaguru kubera impanuka.Gatari sinshidikanyako yari azi urupfu rw’umuryango wacu,kuko yaduhatiraga kujyayo,abandi nkeka ni abo ku muryango w’uwitwa Louise aho mama yarerewe,kuko byavugwagako inka mama yakowe nyuma yagiye kwa Louise akayisubiza. Nyuma yo kugenda kwa papa, ni jye wasigaye ku rugo mfashijwe n’abaturanyi bagendaga bahunguka. 

Cyakora bagendaga barushaho guhangayikira abari bagiye, kubera ko bari batinze kugaruka, ariko tugakomeza kugira ikizere kuko mama yari yatubwiye neza ko yari mu nkambi ya Ririma, aho MSF (umuryango w’abaganga batagira umupaka bakoreraga. Nyuma na none y’ibyumweru 2, abaturanyi bangiriye inama yo kujya kwirebera, hagati aho nta mpungenge nta nkeya nari mfite, gusa natekerezaga ko baba barembejwe na macinya na kolera kuko byavuzaga ubuhuha mu nkambi nyinshi zari ziri mu Rwanda. Sinatekerezaga ko inkotanyi zashoboraga kubica n’ubwo magingo ayo hari abantu inkotanyi zicaga buhoro buhoro babita interahamwe. 

Hari nk’abaturanyi bacu bishe bashaka gusa kubatwara ibintu; ariko nari ntarumva umututsi bishe. Navuga nk’umuhungu witwaga Mupenzi wabaga haruguru ya Baoba, twasanze mu gitondo yapfuye ndetse n’igikoresho bari bamwicishije kigihari: ku ruhande rumwe agafuni, ku rundi ruhande ari agashoka. Bakimara kumuhamba umusirikare w’inkotanyi witwaga Porotogene yahise aza kuhabohoza.

Ndetse na ba bapagasi bose twari duturanye, bari baraduhishe, abatarashoboye guhunga mbere ya tariki 4 Nyakanga, bose batwarwaga mu mikwabu yabaga kenshi, ariko kugeza na n’ubu nta n’umwe muri bo wigeze agaruka.                                                                        Ngarutse ku by’u urugendo rwo kujya kureba umuryango wange      wari       uheze    mu         nkambi ya           Ririma   mu         Bugesera, nabamenyesha ko nta tike nari mfite. Byabaye ngombwa ko mukuru wange wo kwa data wacu Dawudi Shokoli (warokotse kuko Jenoside yabaye ari i Kigali); yamfashije kugurisha amashyiga n’ipasi by’amashanyarazi, baduha ibihumbi bine. 

Hari ku cyumweru, ubwo nazindukaga nkabanza ngasiga murumuna wanje ku muturanyi Eliézer, ubundi njya muri gare yari yubatse ahari ubu City Tower. Nateze imodoka yaganaga i Ririma n’ubwo ntari mpazi bwose, gusa nabwiye komvuwayeri ko nitugera ku nkambi ansigayo nuko arabinyemerera. Twanyuze iya Kabuga, tumanuka mu muhanda wari igitaka, tugenda nk’amasaha abiri, bigeze nka sa tanu n’igice tuba tugezeyo. 

Nkigera ku nkambi, ntibyangoye kuko werekeza i Ririma, iburyo bwange nahise mbona ahari handi MSF. Ngeze kuri icyo cyapa mbona umugabo abasirikare basuhuzaga ngo «Afande», abasivili bamwita nyakubahwa, nange njya ku murongo mubwira nshize amanga ko hari abantu bo mu muryango wange baharwariye nari nje kureba. Ambaza amazina y’abo nashakaga, mvuze amazina ya papa na mama mbona ahinduye isura, ansaba kujya kwicara iruhande ngo ntegereze akanya gato babanshakire. Muri ako kanya gato haje umukobwa wari mu kigero cya mushiki wanye (imyaka 15); ambwira ko ngomba gukora uko nshoboye nkahita nkiza ubuzima bwange. 

Yagenda anganiriza nk’umuntu basanzwe baziranye, tugeze nko muri metero mirongo itanu arambwira ati «mama wawe akigaruka, hari abari baramugiriye ishyari kuko yakoraga nk’umusemuzi, baramutanze bavuga ko yajyaga abwira mu gifaransa abaganga ba MSF ko inkotanyi hari imiryango zajyaga zitoranya zikajya kuyica nijoro».Yakomeje agira ati « mama wawe akigaruka, bahise bamufata na mushiki wawe bajya kubica, na papa wawe aje kubaza uko bimeze baramujyana baramwica; nawe rero ibyiza, kiza ubuzima bwawe ugende wihuta ujye aho batakubona, urebe ko wabona imodoka wisubirire i Kigali». Nahise numva umusatsi umvuye ku mutwe, nsesa urumeza, mubaza impamvu yumva ko babishe, ambwira ko wari umuco wari umaze kumenyerwa ko umuntu wese bafashe bamwica nijoro cyangwa bakamwicira ahantu hatagaragara.  Ambwira ko gihamya ari uko hari n’abajyaga babyigamba cyane cyane ko muri iyo nkambi hari huzuyemo abanyarwanda bari impunzi i Burundi, bavugaga bashize amanga ibyiza byo kwica abahutu kubera ibyaberaga I Burundi muri FRODEBU, by’aba “sans echec” n’aba “sans defaite”; bicaga abantu babita amaboro[4]

Tugarutse kuri urwo rugendo rwari intangiriro y’inzira y’umusaraba yange mu Rwanda, nubahirije ibyo uwo mukobwa yambwiye, nshogoshera umuhanda ngana i Kigali, ngeze nko muri kilometero imwe, mbona ahantu abantu bicaraga, aba “caders” bakabategera imodoka, ndahicara ntegerezanya n’abandi. Mu bitekerezo byange numvagaga bidashoboka, kuba nararokotse interahamwe, mu kanya nk’ako guhumbya ngahita ngirwa imfubyi na FPR kandi nari nzi neza ko iwacu, nta poritike bakoraga, nta n’ikindi kibi bakoze. Nakomeje gutegereza imodoka gusa aba kino gihe ntibapfa kubyumva neza. Icyo gihe nta moto washoboraga kuba wabona ngo uyitege, nta telephone mobile zabagaho ngo ube wabwira abawe ba kure, taxi zakoraga urugendo rumwe gusa ahabaga hagendwa. Ubwo rero kera kabaye nka saa kumi, imodoka ya gisirikare yarahagaze ibaza abashakaga kujya i Kigali, mba manitse akaboko nabo bati “ngwino tugutware kadogo”, tuza tuganira banyishimiye ariko jye ibitekerezo biri ahandi. Twageze kwa Rubangura tuvamo, ntaha n’amaguru ngeze munsi y’umusigiti wa ONATRACOM (ubu yahindutse RITCO); njya kubitekerereza umucikacumu wasenganaga na mama ndetse baganiraga amabanga y’inkotanyi mbere yo mu 1994. Kuko uwo yari afite basaza be na bene wabo b’umugabo we mu nkotanyi, izina rye ni Kayitesi Janvière. Ikiyongeraho kandi ni uko yari yaranahuye na papa intambara yararangiye. 

Kayitesi icyo gihe nasanze iwe bamwe mu nkotanyi zinyweraga byeri kandi zirya amasamaki yokeje, mbimubwiyeho gato, ati uzagaruke mu gitondo, aransezerera ndataha njya kuryama, sinabona n’intege zo kujya kuzana murumuna wange kuko natinyaga ko ari bumbaze ngo mama ari hehe? Bucyeye nagiye kwa Janvière, ampa amafaranga igihumbi n’ibiro bibiri by’ibishyimbo. Ubwo nagiye kuzana murumuna wange wari ufite imyaka 4, ambaza uko mu rugo bari bameze, mubeshya ko nasize barwaye; ariko uko iminsi yahitaga ni ko yakomezaga kubimbaza, nkabura icyo musubiza. 

Nyuma ho gato n’umugore wa wa muturanyi nababwiye wadufashije igihe murumuna wange yicwaga na kayitusha; uwo mubyeyi uzwi ku izina rya mama Diane yampaye na we amafaranga igihumbi. Hano nakwibutsa ko yatahutse avuye Zayire akaba yarabanje kuza mbere kubanza kureba uko byari byifashe. Yari umututsikazi kandi umukire Gatemberezi uva inda imwe na nyina we yari yarahageze kare. Ndetse nibuka ko uwo Gatemberezi yajyaga atujyana kumufasha gusahura inzu z’abahutu babaga barahungiye Zayire. Ni ukuvuga ko kugeza muri 2004, abanyarwanda bampaye amafaranga yo kumfasha nta cyo bancaga ari Janvière na mama Diane. Nageze aho mbaza Eliézer aho nakura Gatari, andangira aho yari atuye, hakaba hari Kacyiru mu mazu ya CSR.

Nagiyeyo inshuro zirenga eshanu ngenda n’amagaru kandi ngenda umuhanda wose kuva kuri Stade y’iNyamirambo kugera Kacyiru, uko nageragayo ngo nzagaruke ari kumbariza. 

Ndabyibuka disi ko umunsi umwe mvuyeyo nahuye na Ernestine umukobwa wa Nyakwigendera Rizinde, akambaza uko meze nkamubeshya ko meze neza, aho dutandukaniye ku mutima namugiriye ishyari, mbona abayeho neza kuko ise Colonel Theoneste Rizinde yari mu bantu bari bakomeye mu nkotanyi. Gusa ngo nyine uwo ziba zitari zakorera ibisa nk’ibyo zankoreye ziba zikimushakira ibirungo, namwe kano kanya musoma iyi page niba bitarababaho, bizababaho. Ibi mbivugiye ishyari ry’ ubusa nagiriye Ernestine Rizinde, nibeshyaga ko na we atazumva icyanga cyazo.

Ku bijyanye na Gatari nasiragiraga njya kureba, akanyihisha kugeza ncitse intege, ndahamya ntashidikanya ko azi neza (niba atari nawe wabicishije) imburagasani zishe umuryango wange.

Hashize igihe gito, abasirikare b’inkotanyi baje kubohoza inzu y’umuturanyi wacu Ambasaderi Sendegeya, bayibohoreza umuryango wa Bayito Innocent, batubitsa intebe n’ameza bari bafite, banatwihera ku buntu imifuka 2 ya pate jaune. Nyuma y’umunsi umwe umugore wa Bayito bitaga mama Alida n’abavandimwe be bimukiye muri iyo nzu, bambera abaturanyi beza kuko ubwo irungu ryahise rishira, nagira n’aho njya, nkabasigira murumuna wange wari ufite imyaka 4 gusa. 

Nageze ubwo mbwirwa kujya kureba niba iwacu bari mu mfungwa za FPR zari zibaruye muri mudasobwa za Croix Rouge mu Kiyovu.  Ariko kuko iwacu babatwaye muri bya bihe batumizaga abaturage ngo bajye mu nama, bikarangira bitabye Imana, birumvikana ko ntaho bari bafungiye. Reka na nasobanurire abakerensa aya makuru bibaza niba naba nasubiyeyo kubaza uko byagenze, ko bitashobotse nk’uko utaba ufite inka ngo wumve intare (ikirango cya FPR) iyitambikanye mu gihuru, ngo usubireyo ubaze iyo ntare uko byagenze.

Mu kwa cumi ni bwo babyara bange bose bari abasirikare b’inkotanyi badusuye, abo Ni Rurakaza, Gasana Vianey, Andereya na Mukarubogo Julienne. Nari ngifite ikizere gikeya  cyo kubabona, noneho nsangira n’uwo mubyara wange wari umusirikare Gasana, ndamubaza nti « ese ntiwajya kumbariza uko byagenze » ? Kuko yari yanagasomye yanshubije agira ati « Kadogo itonde, natwe tugiyeyo batwica, iyo tubonye muri twe haduyi, tumwicana n’umuryango we wose ». Kuko yari yamaze kunywa inzoga zihagije namubajije aho baba bataniye n’interahamwe ansubiza agira ati « biriya bihutu byicanaga ubuhubutsi, umujinya, kandi bikabikorera ku mugaragaro, naho twe dupfa kumenya ko uri haduyi, umuryango wose turawurangiza ntuzamenye n’aho wahambwe », neza neza ibyo yambwiye nongeye kubyibuka nsomye igitabo cya Judi River[4].

Kuva ubwo nahise ngira imitekerereze idasanwe kuko nta wundi numva ujya abivuga ku mugaragaro, kuva icyo gihe mu 1994 kugeza ubu nandika iyi nteruro muri 2020 natangiye:

  • Gufata FPR-Inkotanyi n’ibyayo byose nk’inzigo kuri jyewe.
  • Guhorana ubwoba ku musirikare wese w’inkotanyi cyane cyane abari bakirimo muri 1994.
  • Gutinya kureba abasirikare bakomeye n’abandi bayobozi ba FPR kuri televiziyo.
  • Gutinya kuba hamwe n’abatutsi cyane cyane iyo batangiye kumbaza uburyo narokotse kuko iyo mvuze ko niciwe n’inkotanyi bambonamo ubuhutu.
  • Kumva mu mitekerereze ko umuntu uwo ari we wese duhuye ansomamo ko niciwe n’inkotanyi, kimwe n’abantu bose baba bamvuga bari kure ntabumva, numva bavuga ibyange n’inkotanyi. Biba bisobanuye ko ubutegetsi bwose bunyanga kuko mbona bugizwe na FPR-Inkotanyi, abandi bakaba ari nk’udukingirizo nk’uko hanze bikunzwe kuvugwa.
  • Kutamenya aho nkorera ikiriyo: kuko iyo ngiye mu batutsi banzi numva umutima unshinja ko bari kundyanira inzara, kandi nkaba ntajya mu bahutu biciwe n’inkotanyi kuko bo ngo bihoranira ipfunwe z’ibyo bene wabo bakoze; nkarangiza nibaza nti « nacumuye iki Mwimanyi »?.
  • Kumva ubuzima bwarapfubye ku buryo ubuzima bwiza nazabutangira ngiye hanze y’u Rwanda, ubutegetsi buhindutse cyangwa igihe nzaba napfuye. Gusa ku bijyanye n’uburyo bwa kabiri bw’uko ubutegetsi buriho bwahinduka, byo byatumye ntakaza ikizere burundu, kuko iyo urebye uko abatavuga rumwe na FPR bitwara ubona abenshi, bifitemo akajagari gakomeye ku buryo nta kizere batanga.
  • Kuva icyo gihe sinashoboye gukoresha iminsi mikuru nko guhabwa Diplome, kwizihiza umunsi w’amavuko kuko ntawe mbona nakwizera nk’inshuti mu banyarwanda.
  • Kutabona mu buryo bworoshye ibyangombwa byerekana ko abange bitabye Imana

Ubwo nagerageje kwiyakira bikanga kuko ntumvaga impamvu y’ibyabaye n’uruhare twaba twarabigizemo, ngashengurwa na murumuna wange w’imyaka ine nagomba kurera kandi nta bumenyi mubyo kurera nari mfite ndetse b’abitwaga ko ari benewacu baka baratubonagamo ababatera ikibazo imbere ya FPR. Hagati aho inzu twari dufite ku Gitega umuryango wavuye i Burundi wayibohoje ngo niy’interahamwe, najya kuyiburana bakanyaka ikemezo cy’uko babyeyi bange bapfuye. Birumvikana ko icyo cyemezo, uretse nange, n’undi wese wiciwe n’inkotanyi nta cyo ashobora kubona. 

Uko abaturanyi bahunze cyera n’abahunze mu 1994 muri Zayire bakomeje kugenda bagaruka, uko benewacu cyane cyane abari mu gisirikare cy’inkotanyi bakundaga kugenda baza kudusura, jye na murumuna wange, twagiye tugarura ubwenge kuko twasaga nka bari barabutaye. Umunsi umwe mubyara wange Julienne yabonye uruhushya rw’iminsi ibiri, aza kudusura, adufasha gusukura urugo n’inzu byari byarahindutse nk’iyarara mu gihuru, bukeye yambara imyenda ya gisirikare, tujyana kuri segiteri Gitega, ya nzu bari batubohoje bahita bemera noneho kuzajya bayishyura ku kwezi, bakishyura ibihumbi bitatu Magana atanu. 

Hashize ibyumweru bibiri yohereje mama we ari we masenge n’umugore wa data wacu Venansiya, baza kudusura bari kumwe na mubyara wange muto Jakilina na Fisi umwana wa Budala mukuru wange wa kwa data wacu, wari warishwe muri Jenoside. Hari habaye umuhango wo kurahira kw’abadepite bwa mbere nyuma ya Jenoside. Uwo muhango watumye na mukuru wange wo kwa data wacu, Gerald umuhungu wa Nyakwigendera Karoli Kabandana; nawe tubonana, aradusura kuko yari yaje aherekeje afandi Ngoga mu irahira ry’inteko ishinga-mategeko ya nyuma ya Jenoside. Yari yambaye gisirikare ari mu barindaga afande Ngoga, andangira mwene wacu Shamurenzi Isa, wari utuye kuri sainte Famille na Munyandamutsa wakoreraga kuri segiteri Gikondo, ngo njye mbasura ngo ni benewabo.    

Hagati aho nabonanye n’abandi banyeshuri twiganaga i Ndera; harimo Ntabyera Charles, Kamilindi Didasi, Nzajyibwami Aristide, Rugamba Gilbert n’Ayirwanda Eric (abo banyuma bombi twari twarabonanye muri Saint Andre, banambonana na papa). Twagerageje no gusura n’abandi, tunahana amakuru dusanga kubw’amahirwe mu ishuri twigagamo ari ryo ryari umwaka wa 3 w’ikilatini n’ubumenyi twarapfushije gusa umunyeshuri umwe, umwe ariko warimo benshi kubera impano yari afite. Uwo yitwaga Muhumuza Tharcisse twakunda kwita Mbitezamatwi, akaba yari umuhungu wa Dominique Makeli wakoraga muri ORINFOR kugeza muri 1994. 

Urungano rw’abaseminarisiti, mpereye ku byo kwa Makeli, nibuka ko twafashe gahunda yo gusurana nyuma y’intambara, gusa twashoboye gusura Jacques Sindayigaya na mama wa Muhumuza ari we wari umugore wa Makeli. Mu gihe abandi basahuraga ibyuma bihenze, twe twafataga amagare, tukajya gusahura ibitabo mu isomero ryo mu iseminari y’iNdera, isemininari icyo gihe yasaga nabi kuko yari yarakiriye impunzi, ndetse na Padiri mukuru wayo Havugimana yari yararashwe, Padiri wari ushinzwe umutungo Nyakwigendera Rugasira Ananias yarishwe. Charles reka mugarukeho, ni we nasuye bwa mbere intambara ikirangira, twavaga muri paruwasi yacu ya Saint Michel Kandi twigaga mu ishuri rimwe.  Byahumiye ku mirari ambwiye ko na wese John, ari inkotanyi zamwishe, ibyo byose byatumye umuryango we umbera umuryango w’ukuri. 

Ni yo mpamvu buri munsi mpoza ku mutima umuryango wa Charles, mama we n’abavandimwe be, mbashimira urugwiro, impuhwe n’ihumure buri gihe banyakirizaga iteka iyo najyaga kubasura. Abo bavandimwe ni Jemusi, Joseph, Tereza na Elizabeti.

6. Igihugu cy’imvange y’udutsiko na munyangire mu muryango (Ugushyingo 1994 kugeza Nyakanga 1998)

Mubyara wacu Julienne yaje kudusura mu Ugushyingo, atwereka ukuntu byari bihangayikijije kuba mu nzu turi babiri gusa, kandi hari abantu benshi icyo gihe baziraga imitungo yabo. Atubaza niba twakwemera kubana n’undi muryango bari bafite icyo bapfana kwa se kandi akaba yari yizeye ko utaduhemukira. Icyo gihe nabyemeye ntazuyaje gusa mbasaba ko bajya bampa amafaranga ibihumbi 10 buri kwezi, baremera. Uwo wari umuryango wa Nyakwigendera Ruzima Joseph n’umugore we Makurata. Baje mu mpera z’ukwa cumi na kabiri, tubana nk’umuryango umwe nta kibazo, dukundanye twunze bumwe. Ariko nakumva ukuntu bavugaga abahutu nabi n’ukuntu barataga inkotanyi ku mutima nti “aba bantu ni bamenya ibyange bazandya iboro nta kabuza”.

        Inzu yacu yari igizwe n’ibyumba 4, aho kurira n’aho kuganirira, aho gutekera, ubwiherero 3 n’aharara umukozi. Twumvikanyeko jye na murumuna wange dufata icyumba kimwe gusa. Ruzima Joseph yatwararaga ibimodoka bikurururana, bivana imizigo za Nairobi cyangwa Dar Salam. Bari bafite abana 3 na nyirasenge wabo twitaga Senge, abo bana ni : Yvette, Ruzima Yves, n’undi warwaragurikaga cyane witwaga Claudine, witabye Imana muri 1997. Abana b’uwo muryango baritondaga kandi bamenyeranye n’imbwa Makasi mu gihe kidatinze. Kubera imvugo buri gihe numvanaga uwo muryango, byansabye gutakambira mwene wacu wacitse ku icumu, wabaga i Kigali ngo abasobanurire inkuru nyayo yange. Uwo nabisabye yitwa Alufonsina, na we mbere yari inshuti ya mama, kandi akaba akomoka i Mwendo. Nuko Alufonsina twitaga Mama           Nshuti (kuko umwe mu bana be yitwaga Nshuti Gacinya) aza kubibabwira ariko jye ku mutima mbona bitabanyuze, cyane cyane ko imvugo yabo yari urwango rw’abahutu babaga mu Rwanda kandi uwiciwe n’inkotanyi wese yafatwaga nk’umuhutu. Gusa twakomeje kubana mu muryango umwe, umuryango wakundanga gusurwa, ndetse bamwe bakaza bakaba no muri iyo nzu yacu amazi menshi. 

Abo ni nka sebukwe wa Ruzima witwaga mutama[4] Sekiromba, muramu wa Ruzima witwa Rubagumya Innocent, baramukazi be barimo Sekiromba Speciose bita mama Bebe, Mariya n’umugabo witwa Dr Rudasinga Joseph.

      Twageze aho tunamenyana n’undi muryango munini, benewabo wa Julienne n’umugore wa Ruzima, bari batuye mu nzu bari barabohoje hafi y’isoko aho René wigize kuyobara abasukuti mu Rwanda yaracumbitse mbere. Uwo muryango wari ugizwe n’aba bakurikira: Mugabo wagezaho agakorera mu rukiko rw’Arusha, Murangira Theoneste wigishaga muri KIST, Kazungu wageze aho akaba umushoferi wa afande Jules Rutaremera, mushiki wabo Francoise. Uwo Francoise mu myaka yakurikiye, yageze aho arashaka, gusa byatumye yangana n’umuryango we wose kuko ngo yashatse umuhutu. Hari na mubyara wabo Jakilina nyuma y’ibyabaye muri 1994, namubonye atwite nyuma sinamenye aho iyo nda yagiye…ni abo ngabo nibyo mvuze mbibukaho. Aho twari dutuye kenshi habaga iminsi mikuru kuko abantu bari maze kuhatura ari benshi uko bakomezaga gutahuka; ari bari barahunze kera mbere ya 1994 n’abari barahungutse muri 1994. 

Hari amafaranga menshi y’ababaga barasahuye, abakoraga muri za ONG n’abandi banyuranye, babyita kurya INTSINZI. Mu gace twari dutuyemo, hari abagabo b’inyangamugayo barimo Munyanziza Felicien, Bayito, Eliézer, Ruzima n’abandi; ku buryo nta bibazo byajyaga bihaba, uretse umugore umwe ntavuze wagiraga ubugambo kandi agashaka buri gihe kwigira umusirimu, uruta abandi utanga amategeko n’ibindi. Hagati aho ni na ko nanyuzagamo ngasura umuryango wange wo kwa Data wabaga ku Muhima hafi yo kuri Yamahaya, wari ugizwe na bakuru bange bo kwa Data wacu: Shokori na Karori, nyina wabo Venansiya (natinyaga cyane kuko ababyeyi bange bambwiraga ko yarogaga, ari na we ngo waroze sogokuru na nyogokuru). 

         Muri icyo gihe kandi haje urundi rungano rwakoraga mu gakinjiro n’ubundi bwubatsi, rwabagamo uwitwa Andereya, Felegisi, Alegisi (finyole), Gahambamazi, Venusiti, Viyani n’umukuru muritwe witwaga Onesifori wari warubatse inzu ya Mubumbyi. Uwo Venusiti wari umufundi utarigeze akora ikibi na kimwe yageze aho ashimutwa ubutagaruka muri za 1997. 

        Ni bwo rero natangiye kunywa inzoga n’isegereti, ariko kugeza na n’ubu nkaba nywa inzoga nyinshi, atari icyanga cyazo kibintera ahubwo ari ukugeregeza kwiyibagiza gato ibyambayeho n’akarengane nabonaga icyo gihe n’ubu nkibona.  N’ubwo bwose bitemera ahubwo ibibazo bigakomeza kwiyongera, ku buryo navuga ko nabaye umugaragu w’ibimpa agahenge. Abantu bari inshuti zo mu muryango wange, ariko zari zarategereje uko bizarangira, zatangajwe no kumva ukuntu nemeye kubana n’umuryango wa Ruzima, bakancengezamo amatwara yo gushaka undi mupangayi, ariko ukumva barashakaga kwigira na none aba komisiyoneri bitwaje aho abantu bari baraturutse. Ababimbwiraga cyane ni Kayitesi Janvière na Mukangira Rubangura Goretti wari utuye kuri JOC. Abantu bitewe n’aho bari baraturuse bagira amazina atandukanye:

Abasopecya: ni abanyarwanda bari mu Rwanda muri 1994 ; bakundaga kurangwa no guhakirizwa ku bababaga batahutse, kandi bose bakavuga ko bari barakandamijwe, banahigwaga muri Jenoside (kandi kenshi babaga babeshya ngo bitandukanye n’interahamwe), uretse ko n’abacikacumu rya Jenoside nabo babarwa mu basopecya.

  • Abajepe: Bari abanyarwanda bari barahungiye i Burundi mbere ya 1994, benshi bari barahunze hagati ya 1959 na 1973, bakaba bararangwaga no kuvuga ikirundi, igiswayili no gutuka uwo banze ngo ni “interahamwe”. Iyo wabakodeshaga inzu, wabaga witeze ikinyuranye n’icy’abadubayi.
  • Abadubayi: Bari abanyarwanda bari barahungiye muri Zayire mbere ya 1994, benshi bari barahunze hagati ya 1959 na 1973, bakaba bararangwaga no kuvuga iringara ryinshi n’ubusirimu kandi muri rusange nta ribi bagiraga. Babaga baravuye za Kinshasa. Abo kubakodesha amazu wabaga uzi ko uzishyurwa. Ariko uko iminsi yagenda ihita n’abaturutse muri Kivu twageze aho tubita abadubayi.
  • Abatizedi: Bari abanyarwanda bari barahungiye muri Tanzaniya mbere ya 1994, benshi bari barahunze hagati ya 1959 na 1973, bakaba bararangwaga no kuvuga ngo igiswayire cy’umwimerere, bari bake kandi muri rusange nta ribi bagiraga.
  • Abasajya: Bari abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda mbere ya za 86 . Nta bindi byinshi nabavugaho kuko iyo nshatse kubavuga ngira ubwoba.
  • Abanyamurenge : abenshi bari batuye Kimisagara. Bo ntibiyitaga abanyarwanda nta n’ubwo bavugaga ko bahungutse. Ahubwo bavugaga ko bahungiye mu Rwanda, ko kandi bazasubira iwabo I Mulenge.
  • Nyuma hajemo na za tingitingi ;abo bari barahungiye muri Zaire(RDC) bagarurwa n’intamara yakuyeho Mobutu Seseko, ariko magingo aya nandika iki gitabo abenshi ni ababyibagiwe. Ibi bikerekana ukuntu kwishishanya burya na nyuma ya1994 byahise byikora bitewe n’aho abantu bari baraturutse n’ibyari byarababayeho mu mateka yabo ya bugufi. Twigarukiye mu buzima bwange, nkubwire uko natangiye guhunga ubwigunge no kwongera ubwirinzi, njya mu mukino wa Karate. Nawutangiye ku mugaragaro muri 1995kuri Home y’abasaveri muri club yitwa Hantei Shiai, sensei[4] yari iya Kambanda Saidi, Sempai[4] akaba Nsengiyumva Issa. Impamvu mvuze ku mugaragaro ni uko na mbere twarawukinaga. Data nyuma yo kujya asagarirwa n’abakiga bo ku Gitega yageze aho ajya muri club yakoreraga ku Kabusunzu yatozwaga na sensei Musanganya, Kamanzi Ephrem, Mukamayire Theodore na Kalisa; gusa icyo gihe data yabikinaga byagisaza, ageze aho aranabireka.
  • Uretse ibya karate, urungano rwacu rw’iNyamirambo rwarimo jyewe, Chevalier na Remy bo kwa Munyanziza, Andereya n’abandi, buri wa gatandatu na buri cyumweru, twajyaga kuruhura ubwonko tureba filime kwa “Mayaka”, twarangiza rimwe na rimwe tukisengerera brochettes, chapatti n’asusa, kandi icyo gihe byaguraha hagati ya 50Frws na 100Frws. Muri iryo tsinda kandi twakundaga kurangirana ahantu habaga habaye iminsi mikuru,
  • tukajya kwivumbira, abandi nka Chevalier bakajya kwibindira ibyana.  
  • Maze gutangira karate, nyuma y’amezi 5, mukwa munani nari maze kubona umukandara w’umuhondo. Ni no muri uwo mwaka twasubukuye amashuri, mu iseminari ya mutagatifu Visenti. Iseminari ntoya ya Mutagatifu Visenti yakiriye n’abaseminarisite bava mu ma seminari abiri yari yarashegeshejwe n’intambara, ihita iyoborwa na Padiri Bahujimihigo Kizito wayoboraga iseminari y’iZaza, wagezaho nyuma agirwa Musenyeri. Izo semininari zaje i Ndera ni iseminari nto yo ku Rwesero na seminari nto y’iZaza. 

      Ku munsi wa mbere w’isubukurwa ry’amasomo nyuma ya Jenoside, abari basanzwe i Ndera twarumiwe, kuko twabonye abari bavuye I Zaza, amategeko y’imyitwarire n’iyindi myifatire nta cyo yari ibabwiye. Barashomaga[4] bakajya mu misa uko bashatse, bagasimbuka ikigo bakanywa uko bifite, bari bakifitemo amagambo y’uko biciwe n’uko na bo, bamwe muri bo twitaga dizata[4], bishe abandi, bajyaga gusambana n’abakobwa hanze y’ikigo bitewe n’uko babaga bafite ayo guhonga, bashobora no gutaha iwabo batabimenyesheje padiri…n’ibindi binyuranye. Abari bavuye ku Rwesero bo baritondaga cyane, bakabwiriza kandi bose bigaga indimi. Abari basanzwe i Ndera bigabanyije muri ibyo bice bibiri. Nk’uko ikibi buri gihe gitsinda ikiza, njye wisanze mu gice cy’ibyigenge byari bivuye iZaza, icyo nakoraga cyane ni ugutaha nta ruhushya, no kunywa isegereti n’inzoga iyo nabaga mfite amafaranga yo kubigura. 

     Ikindi kandi ni uko igihe cyose namaze i Ndera kugeza ndangirijeyo umwaka wa kane, nta misa nongeye gusubiramo, zose narazishomaga. Impamvu padiri Bahujimihigo Kizito yaturekaga ubu ni bwo mbyumva, ntibyari ukudutoza uburara ahubwo byari ukudutwaza buhoro buhoro, kuko twari dufite ibikomere binyuranye no guhahamuka kunyuranye, hakwiyongeramo n’ama dizata, bigahumira ku mirari. Nangaga akarengane, ndabyibuka ko ko nari mbikubitiwe igihe hari haje abaseminarisite bari bavuye Zaïre (RDC y’ubu) bashaka kwigana natwe, umwe ko yari akiva mu gisirikare yitwaga Albert Zayirois, wagezeho ahinduka Albert Zagaro na Serugo Jean Baptise. 

     Icyo gihe abo twari dusanganywe bari banyishe kuko narwayagaje ko bahohoterwa cyangwa babannyuzura mu buryo bw’abadizata. Kuri jyewe rero, mwibuke ko nababwiye ukuntu iwacu twasengaga cyane kandi buri gihe. Mu masengesho yacu hari isengesho bavugaga ko ryatoraguwe mu mva ya Yezu, ko ryakoraga ibitangaza birimo kurinda impanuka n’impfu zitunguranye z’abantu! 

     Kuva rero mu 1994 igihe murumuna wange yicwaga na katiyusha, n’umuryango wange usigaye ukicirwa aho utakorerwa ikiriyo, nahise mbona ko amasengesho y’Imana nta cyo avuze ku NKOTANYI, ko ibyiza ari uguhebera urwaje, ugapfa uhagaze kugeza igihe upfiriye burundu. Ubwo rero twize igihembwe kimwe cyari gisigaye, mpita nimukira mu mwaka wa kane, aho uretse no gusiba misa ahubwo nakubitaga n’abashakaga kunyigana bigatuma mfatwa. Ni muri urwo rwego nakubise umwana wigaga muwa mbere witwaga Nicyoribera washakaga gukwepa misa. Yagiye kundega kwa Padiri Kizito, ni bwo Kizito yampaye igihano cyo guhagara imbere y’umuryango kugeza ampaye uburenganzira bwo kuhava. Akajya gusenga, akagaruka, akatsa imodoka akagenda hashira akanya akagaruka, nkategereza, reka da! Bigeze nijoro ni bwo yambwiye ati “bibe ubwambere n’ubwanyuma ntozongera kujya udiha abana b’abandi”. 

   Icyerekanaga ko Kizito atari ashyigikiye ubwo burara, ni uko iyo yasangaga washomye ,yaguhaga ibihano bimenze nk’icyo yampaye.Yasanga uryamye ati “uzabyuka ari uko nguhaye uburenganzira”; akaba yakureka ukamaramo icyumweru, ukavamo warazinutswe gukwepera mu buriri.Ubundi sinarengaga umwanya wa gatanu mu iseminari, ariko nyuma ya1994 kwiga byatangiye kugenda byanga, nkananirwa vuba, naba ndi gukora ibintu nk’ibaza impamvu ndikubikora, cyane cyane na murumuna wange nasigaga muri wa muryango nabonaga iteka baramurereshaga inkoni. 

Hano twari mu iseminari ya Mutagatifu Visenti mu 1995-96

Byabaye ngombwa ko nsaba guhindura ikigo mbinyujije kuri wa mwene wabo w’umugore wa Ruzima witwa Mugabo, ansabira Shampiyona wayoboraga Lycée ya Kigali birangira biciyemo.           

    Muri Lycée ya Kigali twatangiye icyumweru mbere ho iseminari y’iNdera.Umunsi wo gutangira i Ndera wabaga ari nk’umunsi mukuru w’ubusabane nange nagiyeyo ntakiri n’umunyeshuri waho kuko nari naremerewe ndetse naranatangiye muri LDK. Mu by’ukuri nta kintu na kimwe kingenzi cyari kinjyanye, uretse kwisangirira byeri nkuko byari bisanzwe ku munsi wo gutangira.

    Ubwo twagiye aho bitaga mu Gahoromani ka Rubungo, nuko abakundaga byeri tuziha umuhogo kera kabaye, turataha. Tugeze yo, bagenzi bacu bari badutanze batubwira ko hari ibiryo bari batubikiye mu ruriro. Jye n’uwitwa Baganizi Emile, tuba tugiye gufungura, mpumbije gato mbura Emile, nyuma mbona ari kurenga, kibuno mpa amaguru agana muri dortoir, mu buryamo, ngaruye amaso gato mbona padiri Kayitana imbere yange, insoni ziranyica mbura aho nkwirwa. Kayitana ahita ambwira ati “Inda nini gusa, ni yo izabata ku gasi, ni yo yatumye mukora amahano”. Ubwo numva anshyize muri bwa bwoko burangwa n’inda, sinaripfana ndamubaza nti « Padi, ari jye nawe ninde ufite inda nini? ». Kayitana nta jambo yongeyeho yahise yigendera. Nange nisokoreza imyaka, ndangije njya kuryama, ni bwo nabonye Kayitana azanye na Kizito barandeba barangije barigendera. Mu gitondo kuwa kabiri sa moya nari nageze mu Lyce ya Kigali nje kwiga Gasore[4]

    Ibyo ni byo benshi mu bansebya bavuga ko banyirukanye mu iseminari kandi nari narahavuye kera. Gusa ndaboneraho nsaba imbabazi Musenyeri Kayitana z’ibyo namubwiye bitewe n’ibindi naketse wenda atanashakaga kumbwira ndetse n’amashagaga y’imyaka icyo gihe nari mfite n’amateka nari maze kunyuramo. Ngeze mu Lycée ya Kigali byarahindutse cyane kuko nahise ngira ubwisanzure ntigeze, ubushobozi bwo mu ishuri buragabanuka cyane ariko ibijyange na Karate byo bitera imbere cyane, kuko nirirwaga mu byo  gusura amatorero anyuranye ya karate yakiniraga mu mugi wa Kigali: Muri JOC kwa Sensei Frank, kuri club Rafiki na sensei Nyakwigendera Janvier no kuri club Tigre ya sensei Karangwa Fideli. 

Ibumoso: Sempai Haguma, hagati: jyewe, iburyo: sempai Octave, inyuma: sempai Assoumani Carate

 Hagati aho nasuye inshuro 2 inshuti zange zo mu iseminari; inshuro ya mbere byagenze neza, abo twiganaga baramperekeje ntaha amahoro, inshuro ya kabiri imvura yabyaye inkangu kuko abari bamperekeje bose baguwe gitumo na padiri Kayitana wayoboraga iseminari. Noneho na ya nzika asa nk’uwirukana ishuri ryose, nyuma bose abatuma ababyeyi, babahagarika by’agateganyo kandi bari hafi yo gukora ikizamini cya Leta. Byatumye abayeyi babo bose bamenya. Abatarirukanywe benshi ni abataramperekeje ndetse n’abaje nyuma yange bagaragaza ikinyabupfura kidasanzwe bari aba “tingitingi”. Abo rero abenshi mbere y’iyihanurwa ry’indege ya Habyarimana bari abanyeshuri b’abahanga badafite umuhamagaro na mba, batwibwiriraga ukuri ko bagombaga gukomeza mu yandi makaminuza kuko bari bafite ubwenge bunyuranye butari ubwo kuba abapadiri. 

          Icyatangaje, nyuma yo guhunguka no kuva Tingitingi, benshi bahise babona ko nta handi bazabona akazi kuko ingoma zari zahindutse(from Habyarimana Power to Kagame Regime) ; bishakishamo umuhamagaro ku ngufu cyangwa barabeshya kubera amaburakindi, ngabo aba padiri n’ibisonga bya papa na Musenyeri dusigaranye. Ni yo mpamvu muzumva amakuru y’abapadiri bajya gusenya ingo z’abandi, ntibikabatangaze kuko baba baragiye mu gipadiri ari amaburakindi! Erega nimushaka muze tubyermere, gusa Atari ku gitugu cya ba gitimujisho koko “Bwarapfubye”, ubuzima bwacu bwarapfubye!

Twakomeje kubana na wa muryango wa Ruzima Joseph, ndetse bagera aho banibaruka umwana bahimbaga Bebeto, gusa bikaba byari biteye impungenge kuko byavugwaga ko Ruzima n’umugore we bari barwaye HIV, ariko ibitangaza by’abaganga n’Imana byatumye Bebeto ashobora gukura akaba n’ubu nandika kino gika muri 2020 akiri muzima.Gusa ibyo kurwara HIV kwabo nta gihamya yo kwa muganga, ahubwo byavugwaga n’abo bari baraturukanye i Burundi n’abandi baturanyi. Jye hari n’igihe ntabyemerega kuko nabonaga ari munini akaba na muremure.    

        Hagati muri 1996 ni bwo wa mugabo Ruzima Joseph wari wariyemeje kubana natwe, yavuye isafari ananiwe dore ko yatwaraga za rukurururana, ararwara araremba, amara igihe arwaye.Yarwaye nk’ukwezi ageraho yitaba Imana. Yaherekejwe n’abantu benshi cyane, bigaragara ko yari yarabanye na benshi. Amafaranga rero birumvikana yatangiye kujya aza nabi ndetse n’umugore we n’umwana wabo witwaga Claudine bakomezaga kuremba kuko koko bari barwaye cya cyago.    

         Abashyitsi bose, inshuti z’uwo muryango wa Ruzima n’abaturanyi bishyamangazaga (barimo umugore nkunda gutsinda ariko waduteranyije na benshi), batwogeyeho uburimiro, batwumvisha ko iyo nzu twabanagamo y’ababyeyi bange, ari twe byafashije ni ukuvuga jye na murumuna wange; kuko iyo umuryango wa Ruzima utaza twari kuba twarishwe kera n’inkotanyi kandi ko n’abo bo kwa Ruzima bari kwibonera indi nzu nziza bari kwibohoreza nk’abandi bose. 

         Ibyo bavugaga byari ukuri, ariko uko imyaka yagendaga ijya imbere, byataga agaciro, kuko nka Rose Kabuye wayoboraga umugi wa kigari, yari yaratangiye kwirukana bamwe muri bari barabohoje amazu y’abahutu.

Abasomyi mutumva iryo hangana twagiranye n’abasigaye bari mu gice cyari gishyugikiye umuryango wa Ruzima, mugereranye n’igice cyari kigizwe n’imfubyi 2: umwe afite imyaka 20 ari we jye tuburana n’abasigaye bose, bizwi ko twe twiciwe n’inkotanyi mugihe aba twaburanaga bo bari impunzi zatahutse zivuye I Burundi kandi bari barakoreye icyama kuko Ruzima yari umucada! Ni urucabana kumva uruhande rwari kugira benshi. Muyandi magambo ni nk’uko inyamaswa zaca urubanza urwo ari rwose hagati y’intare n’intama. 

Ikibazo cyo kunsubiza inzu yacu kandi inzu zari zaratangiye kugira agaciro bagiciye amazi, nange ndiyakira ahubwo nikomereza karate yari yarambereye imaragahinda, nkagera aho nkarenzaho inzoga n’isegereti. Nabonye umukandara wa Orange tariki 5 Gicurasi 1996. Icyo gihe abanyeshuri twakinanaga bari bateye ubwuzu n’ubwoba barimo: Nsengiyumva Issa, Kagabo Roger, perezida Kazeneza, Nyiringango Octave, Aimable Gashagaza, Gilbert, Ben Rutabana, Adamu, Hakiri, Ngongo, Guiness uyu ufite utubari twinshi n’abandi. Kubera ko muri 1997 nari ngeze muwa gatandatu, nahisemo kwigira muri club ya Tigre yatozwaga na Fidel, kuko yigishga Wado-Ryu kubera izi mpamvu:

  • Club ya Tigre yari hafi yakoreraga muri Lycée ya Kigali, ku buryo byandindaga ibihano byo gukererwa bya sempai Issa wo muri Hantei Shiai.
  • Kuko nari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, nari ntangiye kugira inzozi zo kuzajya kwiga muri kaminuza kandi club yari ikomeye icyo gihe yari iya Sensei Sinzi murumuna wa Sensei Fideli, ari yo mpamvu byari mu nyungu zange zo guhindura karate, nkava muri Shotokan nkajya muri Wado-ryunakinaga.

           Muri Club Tigre nabonyemo umukandara w’icyatsi tariki 17 Mata 1997, ubwo yakiniraga mu Gakinjiro iruhande rwa ETM. Nakomeje kuhakinira kugeza mu 1998 ubwo nari ngiye kwiga muri kaminuza Nkuru y’Urwanda i Ruhande . Abakinnyi twakinanye bakanshimisha kandi nkaba nkibibuka  ni Paul Emile, Rurangayire Guy, Joseph, Charmant, Ndushabandi Petit, Issa, Kaniziyo, Assouman Van Dame, Biraro Olivier, Kimasa Thierry, Musabire Jean de Dieu na Diogene. Twageze aho tugaruka muri salle ya Lycée ya Kigali, aho gahunda y’imyitozo yari nimugoroba  kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatantu no ku cyumweru mu gitondo.   

            Muri cyo gihe kandi sinzibagirwa ubwo uwari ushinzwe umutekano muri segiteri Nyakabanda akaba yari n’umusirikare w’inkotanyi witwaga Peter bakunda kwita Puma, yantumije ngo muhe amakuru. Mu by’ukuru twari no mu rungano rumwe kuko atari yajya mu gisirikare yacuruzanyaga na nyina agataro mu bice bya tapis rouge, akaba yaranakoraga ateletizime, asiganwa mu kwiruka n’amaguru. Yambajije uruhare Seruhinja Stanislas na Munyanziza Felicien bagize ku mpfu z’abantu baguye mu gace k’iwacu cyane cyane basaza ba Monique, umugore wa Baoba. Jye namusobanuriye ngira nti “ahubwo abo umbaza, iyo tutabagira nta n’umwe wari kurokoka”. Ansubiza agira ati “wa muginga we, ujya wireba mu ndorerwamo? umuntu w’imfura nkawe kuki uvugira interahamwe?” Byaramubabaje kuko nanze kubashinja, ariko we n’abo bakoranaga , wasangaga bababazwaga n’uko umuhutu n’umututsi bari mu Rwanda mbere yo muri 1994 bashobora kubana bumvikana

           Tugarutse gato muri wa muryango wa nyakwigendera Ruzima, twakomeje kubana, ariko bampa amafaranga bigoye. Nyuma gato n’undi mwana wabo witwaga Claudine muri 1997 yageze aho yitaba Imana, azize HIV iwabo bari baramwanduje akivuka, nk’uko abaturanyi babihwihwisaga. Icyo gihe nange nari ngeze mu mwaka wa gatandatu nitegura gukora ikizamini cya leta; ari na ko nkomeza kubibutsa gutangira gushaka inzu, bakanga bakavunira ibiti mu matwi cyane cyane aho bari bashyigikiwe na mama Diane wakundaga iteka kwigaragaza neza ku bantu bavuye hanze no kwishyamangaza ku bakomeye. 

            Nakoze ikizamini cya Leta ngitsinda ha Mana kuko kenshi nabaga nibereye mu nzoga,bikaba byaraterwaga n’uko nabonaga inzu twabagamo yarasaga nk’iyari yarabohojwe kandi iyo ikodeshwa hari kuvamo amafaranga yari kumfasha kwiyishyurira amashuri n’ibindi nkenerwa. Ako gahinda kiyongeragaho rimwe na rimwe no gucunaguzwa ngo twiciwe n’inkotanyi, ari abo muri uwo muryango nabagamo ndetse n’abaturanyi. 

       Ukwicira abantu ubusa nk’umuzamu warindaga kwa gatemberezi n’akandi karengane k’ibihekane nabonaga, harimo no kubohozwa isambu n’inzu by’I Masaka nzababwira nitonze. Ako gahinda n’ishavu byagabanywaga rimwe na sipori ubundi n’inzoga n’isegereti. Nabigaragaje igihe naburaga intege zo kwitabira umunsi mukuru wo kubona DIPLOME, nari nyibonye biruhije, ariko kubera kubura uwo niyumvugamo nk’inshuti, naretse kujyayo. Kuva ubwo kugeza kano kanya nandika iki gitabo (2020), nta munsi mukuru cyangwa ibirori nari nakoresha. 

      Nyuma yo kubona diploma mu binyabuzima n’ubutabire, natangiye gutekereza ahazaza, mbona ko nakodesha iyo nzu twabagamo nkabona amafaranga yantunga na murumuna wange wari umaze imyaka 8. Nabikozaga umuryango wa nyakwigendera Ruzima bakabigarama, biba ngombwa ko mbibwira nyumbakumi Vianey, ansubiza ko nta bushobozi yari afite ku bantu bavuye hanze. Umunsi umwe ari mu ntangiriro ya 1998, byabaye ngombwa ko mbibaza nyumbakumi turi mu kabari ko kwa mama Diane, maze abitera utwatsi. Nari ndi kumwe n’inshuti yange bitaga Kinyata (ubu ndandika iki gika muri 2020, ari umwe mu bashinzwe umutekano mu kagari ka Biryogo) bari banafite Studio muri Gare yari hafi yo kwa Rubangura. Uwo Kinyata byaramubabaje, dufatanyije duhita turwana na Vianey n’abandi bose bari basigaye. Ayo makimbirane yatumye umuryango wa Ruzima uturekera inzu, ujya gukodesha ku

Kimisagara.                                                                                          

Inzu tumaze kuyisubizwa, abanzi n’abakunzi, abandwanyaga nyiburana, bose bose, umwe umwe yazaga ambwira ko yambonera umupangayi yizeye cyane cyane ko amazu yari imbonekarimwe kuko n’abari barazibohoje, perefe w’umugi wa Kigali Roza Kabuye yajyaga bamwe azibavanamo. Guhera ku uwari wemeye kumfasha kurera murumuna wange witwa Kayitesi Janvière , n’abiyitaga inshuti zange baramfatiranye, buri wese ati “ngufitiye umupangayi mwiza”, ndetse benshi bakitwaza aho bari baraturutse. Jye nahisemo kuyiha umugabo wabaga mu Rwanda 1994 witwaga François (magingo ya wahungiye Zambia).

 Uwo Kayitesi Janvière ntiyareraga murumuna wange mu buryo busanzwe, ahubwo byari n’amasezerano y’akazi kukoburi kwezi namwishyuraga amafaranga y’indezo angana na 30% by’ubukode bw’inzu yacu. Mu kwa gatatu 1998, ni bwo imirimo yo kuyivugurura yatangiye, François anyishyurira hamwe amezi atatu, mpita nange njya muri geto nishyuraga 5000Frws ku kwezi, ngomba kwitunga ku giti cyanye ndetse ngomba no kwibuka kujya kwishyura Janvière. Ibyo byabaye muri bya biruhuko bingana n’umwaka ababaga barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, bagombaga gutegereza. Byabaye ngombwa ko njya no gushaka akazi k’ubu security, muri ” Intersec “, nyura kuri sifu Bosco, ariko kubera ikimenyane ndakabura kandi nari umukarateka wari ufite umukandara w’icyatsi. Bosco (Coco) yanshyize ku ruhande ati “Oss[4], akazi uragakwiriye, amashuri usabwa urayujuje, ariko hano ni ikimenyane, bisaba kuba uri demobu cyangwa wohereje na ba Kibamba”.                                                                                           

      Mu guhashya irungu nagerageje gusura benewacu bose, mpera kwa mubyara wange Gasana Viyani wari waravuye mu gisirikare akaba umucungagereza wa gereza ya Nyanza. Nasuye kandi Muhamedi na Hemedi bo kwa Djuma wo kwa Bijyibwami, nasuye mukuru wange wo kwa data wacu Gerald wari mu barindanga Ngoga (icyo gihe bavugaga ko bamuroze). 

    Nasuye kandi umuryango wa Shamurenzi Yesa, nsura umuryango wa Munyandamutsa, mpabwa urugwiro gusa n’umuhungu we wari suliyetona witwaga Christophe, byagaragaraga ko gusa yari  arwaye (ubu nandika iki gika, yarakize, akora mu bitaro bya gisirikare i Kanombe). Nasuye mushiki wanye wo kwa data wacu Jakilina (mama Chantal), umukobwa wa Gatarahiya. Nafashe inzira njya gusura masenge umwe nigeze, witwa Tereza wabaga i Kayonza aho bitaga ku Giparara. Uwo munsi sinawibagirwa kuko byari kuwa gatandatu, kuwa gatanu wari wawubanjirije nari nagiye gushungera igikorwa kidasanzwe cyo kurasira mu ruhame bamwe mu bashinjwaga ibyaha byo muri 94, uwari uzwi cyane yari Karamira Froduard. Ubwo rero masenge Tereza yanyakiriye neza anyereka abishywa bange bari impanga z’amahasa Mutangana na Mutesi (Boy na Girl, abana mubyara wange Julienne yari yaribarutse mu 1995; nyuma nagiye gusura na Julienne aho yarimo  kumenyera ubuzima bwa demobu[4]. Nasuye inshuro nyinshi mushiki wange wo kwa data wacu Budamari na babyara bange Rurakaza na Viriginiya. 

Nti byari ngombwa ko ndondora abo bose, ariko icyo nabamenyesha ni uko uwansuye muri abo bose ari mubyara wange Julienne wenyine. Abandi byasaga nko kubahakwaho, bamwe ndetse iyo twahuraga ntibatinyaga kumbwira ko impamvu batansura FPR yabafata nabi, kuko bizwi ko ari yo yanyiciye. Ngiyo MUNYANGIRE mbamo guhera 1994 kugeza ubu. Gusa gusura abavandimwe, bikagera aho babifatamo nko kubahakwaho ngo ni uko bo bacitse kw’icumu wowe ukaba wariciwe n’ingabo zifite ubutegetsi nkeka nta handi biba uretse bwa budasa bwo mu   Rwanda.

Hari indi miryango ntazibagirwa nakundaga gusura igihe twari mu kiruhuko kinini, dutegereje kujya kwiga muri Kaminuza. Iyo ni imiryango yo kwa ka Ntabyera Charles no kwa Gakwaya Rugamba Gilbert; uyu wanyuma we twahuriraga cyane ku mukino wa karate. Hari n’indi nshuti tuzahurira mu ijuru witwaga Alexis wari dizata. Alexis ubundi namumenyeshejwe n’uwo data yari yarabyaye muri batisimu, witwa Safari mwene Nyamuhinzi Aloys w’I Mwendo. Uwo Safari benewacu bambwiraga ko yari interahamwe, ariko nange mubwiye ko twiciwe n’inkotanyi, byatumye tuba inshuti anampuza na dizata Alexis. Alexis yibishaga imbunda, akaba ari mu bahigwaga na Military Police yayoborwaga na Afande Rwahama Jackson. Alegisi yaje ku kagambane ko kunyica yari yagiriwe inama na Safari nk’uko yabimbwiye nyuma. 

       Nakijijwe n’uko yasanze mu nzu narimo jyenyine harimo ifoto ya Bob Marley, akubitaraho ko nari umututsi kandi uwamutumye yari umuhutu, bigahumira ku mirari ku myemerere yange y’icyo gihe ko urumogi nta rubonagamo icyaha. Alegisi namubwiye ibyange, arangije aranyihanganisha, ambwira agira ati “jyewe si ndi umunyarwanda, ndi umurundi, batuzanye mu gisirikare batwizeza ibyiza byose, ndeka umuryango wange, ariko ku rugamba n’abanyarwanda b’ubwenegihugu bavuye mu Rwanda n’i Burundi, bamwe bicwaga bakekwaho kunekera Habyarimana, abandi bakekwaho kurata amashuri, ndetse ngo nagenage

bigeze gushaka kunkukubita agafuni badufatanye urumogi ariko kuko harimo abari baravuye Uganda baratubabariye; Ni yo mpamvu nawe wakwihangana kuko abafite ibibazo birenze ibyawe aribo benshi”.                                                                               

Alexis yambiwiye inkuru y’ibyabaye i Kibeho nk’umusirikare wabigizemo uruhare ,yaragize ati “kadogo bene wanyu, si beza, bafashe bamwe muri twe baduha imbunda n’amasasu, badutegeka kwambara gisivile no kwivanga n’impunzi, hanyuma twabona imodoka ya Afande Ibingira inyuze hafi, tukayirashisha hafi, noneho bakabona uburyo bwiza bwo kwitwaza ko bagomba kwitabara batera mu nkambi, kuko MINUAR yari yarababereye ibamba, ababibonye cyangwa ababyumvise bacyetse ko ari impunzi zaturasheho kandi ni abasirikari bacu bivanze na zo barirasisha! Uzi abo twishe ? Umenye uko byagenze wasara ni yo mpamvu nkubwira ko bene wanyu ari abagome  bujuje ibyangombwa byo kwica inzirakarengane”. 

        Alexis nongeye kumva amakuru ye nyabwiwe na Safari ko yagiye kwiba ibyuma by’imodoka bakamwica, umurambo we ukanarangishwa muri CHK, ariko kuko umuryango utari ufite ubwishyu, akaba ngo ashobora kuba yarashyizwe mu imashine isya imirambo cyangwa baramutwitse kuko ariko bihwihwiswa ko babuze ababahamba.

abakina karate ari umuryango umwe, ni muri ubwo buryo nagishije inama sensei Sinzi Tharcisse, angira inama ko bazanyakira gikarateka, yongeraho ko bazamfata nk’umucikacumu, AERG ikampa icumbi ndetse anangira inama yo kugura igare yakoreshaga ngo rijye rimfasha kujya kwiga EPLM mva muri campus njya ku iTaba ya Huye,dore ko hari urugendo rurerure.

Jye na Alexis wari waratorotse igisirikare cya APR

Reka tugaruke ku buzima bushya nari kwitegura bwo kujya mu mugi mushya, gutangira gahunda nshya ari byo kujya mu mugi wa Butare nyuma y’igihe kinini cyane, no kujya gutangira Kaminuza. Twari twarigishijwe ko

7. Hagati ya Nyakanga 1998 kugeza 2003

GUHABWA AKATO, KUMAKIZA NO KUBURA AHO NTAHA MU BIRUHUKO ABAVUGA KO TUVA INDIMWE BAMPA AKATO KANDI BANYANGISHA ABO BAVUGA KO BANYANGA INTANGIRIRO YANGE I RUHANDE

Nyuma yo kurebera umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi  muri sale ya “Saint André” aho ikipe y’u Bufaransa yatsinze iya Brazil ibitego 3-0, nkumva ko hari abacuruzi bo muri Kigali ngali (ugana Musanze) bari barasiwe gufana ikipe y’u bufaransa kandi nange ari yo nafanaga, nahise nyuma y’umunsi umwe nimukira burundu i Butare tariki 14 Nyakanga 1994. Nkigera yo nagiye gushaka uwabyaye mushiki wange muri batisimu,witwa Gertulde, gusa nkaba nari nzi ko ari umukobwa wa musenyeri kandi akaba yarakoreraga muri economat. Ngenda nitwaje ifoto ye mbasha kugera aho atuye, aranyakira ambaza uko mu rugo byagenze ndabimubwira. 

Ariko n’ubwo dusurana simushira amakenga ku rupfu rw’abo mu muryango wacu. Nawe se umuntu wari uzi aho twari dutuye, akaba yari afite imodoka y’akazi, kuki atananyarutse ngo arebe niba n’umwana yari yarabyaye muri batisimu yararokotse? Reka twigarukire ku bya kaminuza. Uguhangayika kwange kubera kubura aho kuba mu gihe niga kaminiza nabigejeje ku mugabo François wakodeshaga inzu yacu, andangira uwashoboraga kumfasha “kumakiza”[4] kuko yari afite baramu be bari bamaze igihe muri kaminuza. Uwagombaga “kumakiza” yitwa Innocent wari uzwi ku rihimbano rya Kimicanga. Nagiye mu cyumba cya Kimicanga, ambwira ko bari buzuye ariko ko nashoboraga gusasa umufuka wo kuryamamo nari mfite munsi ya meza, nkajya nsasa bose barangije kuryama.

Nahise ntangira kwiga gahunda ya EPLM ku mashuri yo ku Itaba, nkaba naragendanaga cyane na Karenzi Robert na Kamali Placide. EPLM yari gahunda ku banyeshuri bose biteguraga gutangira umwaka wa mbere muri kaminuza, yo kwiga indimi; icyongereza ku babaga barakoreshaga igifaransa mu mashuri yisumbuye, n’igifaransa barakoreshaga icyongereza. 

Ikintu kitwa irungu naciye ukubiri na cyo kuva ubwo kuko nari ntangiye kuba mu muryango munini wa Kaminuza, abantu bose bahise bamenya kubera ingofero y’abarasta nakundaga kwambara. Muri Kaminuza habaga gahunda zinyuranye nk’imyidagaduro muri auditorium nini na Gymnase bya Kaminuza, isomero ryarimo ibitabo byinshi na Arboretum yari ishyamba rinini kandi ryiza cyane ritabagamo ibikoko biryana. Ikindi  cyari gitangaje yari kantine yakoraga amasaha 24/24 ,ku buryo ku bo muwa mbere, iyo wazaga udafite aho kuryama wigiraga muri kantine ugatahana n’umusinzi uhabonye.Ahandi hantu heza nyabura harangaga Kaminuza nkuru y’uRwanda ni ishyama rinini cyane ryitwagwa Arboretum,aho hafashaga abakoraga sport nku kwiruka,abajyaga mu masengesho, abakundanaga, abanywaga urumogi,..gukora ibyo bashaka bisanzuye .Bamwe mu bo twakundaga kuba turi kumwe twiga EPLM

barimo Rwego Gasasira, Rugamba Gakwaya, Sebori, Kamali, Muhozi, Karenzi, Kamonyo, Gaparayi, Thierry, Rugira Charles, Gatsinda n’abandi ntibuka.

Uhereye iburyo ni jye na bamwe mu bo twiganaga  EPLM

Jyewe na bamwe mu bo twiganaga EPLM

Hagati aho habaye inama y’AERG yo kwakira abashya, nange ndashogoshera nyijyamo. Iyo nama mu by’ukuri yari iteye ubwoba kuko batubuzaga kuzashakana n’abahutu ndetse no kubitondera muri rusange kuko ngo bashoboraga kuduhemukira. Icyiza cy’iyo nama ni uko badutozaga gushyira hamwe ndetse no gukora imiryango mpimbano hagati yacu “Famille symbolique”, aho umwe yashoboraga kuba papa w’umuryango, abandi bakaba  basaza cyangwa  bashiki b’abandi. Byari byiza ku bari mu muryango w’AERG kuko byatumaga abanyamuryango bashobora kuvuga ibibazo byari hagati yabo, nko gushakira abashya amacumbi, dore ko ari na cyo cyari kindaje inshinga. 

Ku bijanye n’icumbi, nabajije uwari ku rwego rwo hejuru ari we Ndemire Olivier,  anyohereza Kwa Mbarushimana Deo, noneho bose bakajya bambwira ngo nzaze ejo, ejo hagera bagasubiramo ngo nzaze ejo kugeza igihe narambiriwe mbivamo, nkomeza kwisasira hasi kwa Kimicanga. Abo banyimye icumbi no kuba umunyamuryango wa AERG ntibari bayobewe ko ndi umucikacumu wa Jenoside cyane cyane ko kwa data I Rwaniro ibyahabereye bizwi ku rwego rw’igihugu,  ahubwo banyangiye kubera ko bari baramenye ko n’inkotanyi zanyiciye ababyeyi n’abavandimwe. Hashize nk’amezi abiri nahuye na sensei[4] Sinzi nawe wari ukomeye muri AERG, ambaza abo nabanaga nabo, mubwira amazina aratangara cyane ni ko kunsubiza ati”mwana wa mama, mbaye nguhanuye, bariya bahutu ubana na bo bazakwica” . Naramwihoreye, ariko mu mutima, inama ze nabonye ari zo kunyangisha abari barangiriye impuhwe kurusha abo twari duhuje ubucikacumu bari batangiye kunshyira mu kato.  

Nakomeje kwiga ururimi rw’icyongereza,  nigishwa na mwarimu Speciose, nkomeza no kwikinira karate ari na ko mbivanga no kwinywera inzoga bya hato na hato. Nashoboye gutsinda EPLM no muri karate mbona umukandara w’ubururu tariki 3 Werurwe 1999. Mu bo twakoranye ikizamini cya Karate, harimo na nyakwigendera Mihigo Kizito,  Musa, Theogene n’abandi.

Ibiruhuko byange muri Kaminuza

Mu kiruhuko cyambere muri kaminuza,  abandi bose baratashye, nsigarana n’abanyeshuri bake cyane kuko ntari mfite aho ntaha. Abari bemerewe gusigara babaga ari abayobozi bakuru b’AGEUNR, abacikacumu bo muri AERG, abanyeshuri b’abasirikare babaga badashaka gutaha , n’abakinnyi babaga bari mu myiteguro cyane cyane abakinaga mu ikipe y’ikigo ya Volley ball. Abandi bose basigaye, ntibabaga bafite uburenganzira bwo kuguma mu macumbi no kurira muri resitora ya Kaminuza. Ndibanda ku kiruhuko cya mbere, ariko n’ibindi byose byambereye kimwe usibye ko maze gutangira kwiga ikoranabuhanga nabonaga ibyo nahugiragaho birimo gukoresha za computers mu gusoma amakuru, ku downloadinga indirimbo no kwihugura mu bumenyi bunyuranye.                                                                                                 

 Umunyeshuri twabaga dusangiye ibibazo by’irungu yari Ruganzu, umucikacumu wo ku Kibuye, utaragiraga aho ataha kuko umuryango we bari barawumaze mu Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda. Ruganzu icyo tutahuriragaho ni uko we yabaga afite ikarita yo kurya n’icyumba cyo kuryamamo yemererwa n’AERG.  Ruganzu rero yaramfashaga cyane kuko yancumbikiraga mu cyumba yabaga yemerewe. Kuko yikundiraga kwinywera isegereti, Ruganzu ntiyagiraga ubushake bwo kurya, ibyo nkabyungukiragamo.

Yaba agiye kurya nkamurya inyomeko nkaka ikanya gusa, ubundi tukicarana, nkarya ku byo yabaga adashoboye. Ubundi tukirirwana na Ruganzu muri kantine tureba umukino wa billard, tunakina umukino wa kikeri (umukino bakinisha udukinnyi tw’udupupe dutera udupira), byagera nimugoroba tukajya kureba filimi n’ibiganiro muri auditorium ya Kaminuza byashyirwagaho na Gabriel bitaga Bakame cyangwa Sungura, kubera ko yasaga nk’urukwavu. Nguko uko nashoboye kujya nsunika iminsi mu gihe cy’ibiruhuko, aho nanabazwaga ibibazo byinshi ngo kuki jye ntajya ntaha.  Ngaho rero aho ikindi kibazo gikomeye mu buzima bwange cyahereye; sinashoboraga kutabonwa n’abo banyeshuri bake bagumaga ku ishuri mu gihe cy’ibiruhuko. Ni bwo rero batangiye kugenda bankoraho iperereza nk’uko umwe muri bo yabimbwiye, bamaze kumenya ko niciwe n’inkotanyi babibwiwe n’abo twiganye mu iseminari y’iNdera, batangiye guhimba inkuru z’ibinyoma zinyerekeyeho. Kuko nari nzwi cyane, byaba muri karate cyangwa kubera ibiparu nakundaga guterera abo twasangiraga mu Giconard [4], no kogeza iby’abarasta.  

Byatumye ibyo bihimbano byakorwaga n’abari bamenyereye umugi wa Huye babikwiza hose. Kuko Huye yari umugi muto worohoga mu kuwukwizamo ibihuha, guhera Rwabuye kugera mu i Rango,u mugi uba uwurangije. Ibyo bihuha nzabigarukaho mu buryo bwimbitse mu bika bitaha. 

Reka nigarukire mu biruhuko, ubwo umunsi umwe Ruganzu yarwaye akaremba, akaba ari jye wamujyanye kwa muganga aho Burasa Pascal na we w’umucikacumu yaje kumumfasha kumurwaza.

Burasa Pascal wabaga ku wari perefe wa Butare witwaga Semuhungu (ntabwo ari Semuhungu w’umucuruzi); bose twabaga duhuje ubuzima, ahubwo amacakubiri agaturuka hejuru. Ruganzu yageze aho arakira dore ko yararwaye umutima, ubundi ajya kuruhukira mu ba furere mariste b’I Save mbere y’uko dutangira umwaka wa mbere. Burasa Pascal we yageze aho ajya kwibera Canada.

  INGANDO Z’IGISHARI

 Nyuma y’ikiruhuko kinini cyabaye dushoje amasomo y’icyongereza, habanje guhwihwiswa iby‘ingando z’abanyeshuri, nk’uko abari baratubanjirije bari barayikoze. Byaduteye ubwoba baba ari abanyeshuri b’abasivile ndetse n’abasirikare. Izo ngando zari iza kabiri muri Kaminuza zose zabaga mu Rwanda. Izambere zakorewe igice kimwe i Ruhande, ikindi i Gishari, zikaba zarakoreshejwe n’abanyeshuri b’abasirikare bazikoresha abanyeshuri b’abasivile, hakaba rero harabayemo za munyangire zisanzwe zituranga, gutera ipfunwe abanyeshuri no kubasuzuguza kuri bagenzi babo. 

            Ngibyo rero ibyaduteraga ikirungurira cyo gukora ingando bitewe n’akaga abari baratubanjirije bahuye na ko.Nk’umuntu ukora sport, ariko kandi ufite ibiro byinshi, nahise ntangira imyitozo irimo mucaka n’imyitozo ya karate nk’umuntu wari ufite icyo gihe umukandara w’ubururu. Byageze aho biba impamo, hatangwa itangazo ryahamagariraga abari barangije EPLM n’abigaga ISAE Ruburizi guhurira kuri stade Amahoro aho bus za ONATRACOM zadutwaye zitwerekezai Gishari ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, icyo gihe byari muri Kamena 1999. Uwo mugoroba twararanye ibyishimo bidasanzwe, kuko byari byamaze kugaragara ko nta basirikare bigaga muri Kaminuza bagombaga kudutoza. 

           Nk’uko nabivuze haruguru ikiciro cya mbere cyagiriwe ubugome n’abanyeshuri b’abasirikare babatozaga; barimo uwitwaga Shitani na COCO mboro-metal[4] n’abandi basirikare, ibyo bikaba byaragize n’ingaruka zitazibagirana aho Theos badege yiyamamaje ari umwe akagira 30% kubera kurambirwa ubuyobozi bwa gisirikare muri kaminuza. Nimugoroba tugeze i Gishari, buri muntu yahawe ikiringiti, ahabwa na matelas, ubundi ba kinigamazi twahise twisomera kuri byeri tuzi ko bitazakomera. Iminsi 2 twayimaze tugirwa inama n’afandi Lieutonant Claude, wari inzobe cyane akandi agakundwa na “banakosi”43

          Ku munsi wa kabiri , kuko nta gitsure cyari gihari, twigiriye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi, aho twakunda kujya kunywera inzoga, muri icyo gihe twari kwinywera byeri, twageze aho tubona abasirikare nka 5, barangwaga no kunanuka cyane, amaso atukuye n’amajwi yasaraye. Umwe mu bo twari kumwe aratubwira ati” mbonyemo mubyara wange, bariya ni abarimu kandi nta mishinyiko bagira”. Nta cyo badutwaye uretse kutubwira ngo ejo tuzabona. Abo barimu ba gisirikare bari bayobowe na sous-lieutenant Yussuf. Mu gitondo twumvise amafirimbi sa kumi, turipanga dukora mucakamucaka, nyuma batangira kutubaza niba nta muntu wari ufite indwara ikomeye. 

           Nahise mba mu bambere batangaje ko mfite indwara yihariye y’umutima cyane cyane ko nari mfite ubunini burengeje igipimo gisanzwe. Icyari kigiye gukurikira yari “Introduction to the camp”; aho habaga ibyo kunnyuzura bikabije, gukubitwa, gutukwa, imyitozo y’agahato no kwiyanduza ku gahato, bakoresha amafiribi asakuza cyane bavuga bati “Lala chini koma nyoko, viringita”, bivuga ngo “ryama hasi, gatuba ka nyoko, kururuka ku butaka”.

Hano nari maze kubona umukandara w’ubururu muri 1999

wari ufite ijisho rimwe ritarebaga neza, atwigisha iminsi mike cyane, adusobanuri impamvu y’ibihano bahoraga baduha birimo kuviringita no ifunguro ryose kenshi ryabaga ari imvungure, uretse ko bajyaga banaduha akanyama rimwe mu cyumweru. Twageze aho dusurwa n’afande Kiboko gucucuma, agira ati” ese mwakoze introduction? Jye ubundi banyitaga Kiboko kubera gukubita inkoni, none imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yaratubujije, ubu dukoresha imyitozo y’umubiri mu rwego rw’agahato”. 

Nyuma hiyongereyeho abandi barimu mu bya gisirikare bari bavuye muri Ethiopia kubera imirwano yari imaze iminsi yadutse hagati ya Ethiopia na Erytrea. Abo ba commando bari bayobowe na Afande captain Kopa. Abo ba commando bari abana beza, batwigishije kwihisha no kwirwanaho, bageraho bakurikirwa n’Afande Habibu; watwigishije kurasa, anaduha urugero arashisha machine gun. Ibyo ni ko byari biri muri rusange, ariko nageze aho ndarwara, nifatira matela nyijyana mu nzu y’abarwayi, maze gukira nigumira yo, abasirikare barabibonaga ariko bakisekera bati mwabonye Kibonge wanyu. 

Icyari gishekeje ni uko nitabiraga imyitozo yose, kwiruka, gucucuma, akarasisi… n’ibindi ariko byagera mu biganiro ngahita ndwara kuko nabonaga ari ibipindi gusa, numvaga byisnhi byari ibinyoma icyo gihe. Ingando si twe twabonye zirangira, ku munsi wa nyuma Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yari izifite mu nshingano zayo idukorera umunsi mukuru, iduha amafaranga y’itike na bus zo kutugeza kuri stade Amahoro, aho batuvanye bwa mbere batuzana. Kuri jye izo ngando ni nk’aho nta kintu gishyashya nungutsemo nari nkeneye, gusa kubw’imyitozo ngorarumubiri, zari nziza ku batarayikoraga buri gihe. Ikintu cyonyine nungutse mu ngando ni ijambo rivuga ngo“uduhe inema yo kwemera ibyo tudashobora guhindura”, iryo jambo usanga utarikoresheje mu Rwanda wasara cyangwa ukiyahura ukurikije ibihabera.

Karasira mu ngando z’i Gishari ku kiyaga cya Muhazi
Karasira mu ngando z’i Gishari Ikiruhuko gito nyuma y’ingando z’i Gishari

Introduction yararangiye, badukusanyiriza hamwe, barangije, batubwira  ko ibisigaye byose gukorwa kugeza dutashye, bizaba bisa n’ibyo twari tukivamo. Baduciyemo ibyo bita « ama coy », palatuni na section, ku bw’amahirwe bahise bangira umuyobozi wa palatuni. Kubijyanye no kuyobora ayo matsinda ya banakosi, nta kindi kizamini cyatangwaga, barebaga uko umuntu yasaga, bakamuhitamo uko bishakiye nta kindi kizamini kibaye. Gahunda zose zagengwaga n’amafirimbi kandi ibikenerwa byose byabaga ahantu hatandukanye cyane nko muri kilometero imwe. 

            Mu gitondo twazindukiraga muri mucakamucaka, twagaruka tukajya ku karasisi, tukajya gukaraba, tugahita tujya kunywa igikoma, ubundi tukavoma amazi ku kiyaga cya Muhazi, igihe gisigaye tukajya mu idarasa[4] aho twabaga twicaye mu mbuga hasi ku ruzuba, abayobozi banyuranye bakadusura, bakatwigisha, haba hari n’abafite ibibazo bakabibaza bakabisubizwa. 

         Ku mugoroba nyuma yo kurya twajyaga mu gitamaduni45, aho twabwirwaga amakuru tukanashyiraho morali, tugataha igihe abarimu mu bya gisirikare baduhereye uruhushya. Ijambo ryakoreshwaga kenshi kuri banakosi, iyo bitabaga cyangwa bemeye ibyo bababwira ryari MOJA;

n’umusivile w’umucikacumu wari unashigikiwe n’AERG, uwo ni Nkurunziza Gustave wagombaga guhangana n’Afandi Theos Badege wari ushyigikiwe n’abanyeshuli b’abasirikare bigaga muri Kiminuza. N’indi myanya yari ikomeye dore ko hari abajyaga kugurisha inka z’iwabo ngo bakunde bashoremo amafaranga, byavugwaga ko bayagaruzaga iyo babaga bashoboye gutorwa kuko kwiba umutungo w’abanyeshuri wa Kaminuza byabaga biboroheye.

Kuva natora mu Rwanda, kugeza n’ubu muri 2020 nandikia iki gitabo, ni bwo nari mbonye amatora afite demokarasi kandi ananyuze mu mucyo (kuko andi matora sinyitaho, n’iyo ntoye buri gihe ndifata).

Muri Kaminuza nahawe akato, nkabona amanota make yange nabaga naruhiye jyenyine.

         Guhabwa akato ubundi byatangiye neza nyuma ya 1994, kuko benshi bamfataga nk’umwanzi w’igihu kuberako umuryango wange wishwe n’unkotanyi.Ryari ihame ko buri yaryo tugakora ikizamini cya nyuma kenshi cyabaga ku wa gatanu, ubundi tukigira mu tubyiniro twari tugezweho nko kuri Somborero, Faucon, M16 n’ahandi.

wese wiciwe n’inkotanyi afatwa nk’interahamwe, icyo gihe bamwe mu banyeshuri twiganaga bari baramenye abakuru yange ntibanyikoze,uretse ko nange ntawe nagiriraga ikizere bigatuma mba nyakamwe.Kwiga nakomeje kubifatantanya no gusura murumuna wange iNyanza, gusa nkansanga ubuzima burushaho kumubera bubi, inkoni nyinshi, incyuro nyinshi ko avuka ku nterahamwe,ko ari uwanyina (kuko nababwiye ko mama atumvikanaga na bene wacu) n’ibiryo bike cyane. Nk’uko nagenage nari ntarabona icumbi mu gihe benewacu bo muri AERG (ikibabaje ni uko hafi y’abo bose babaga bagifite ba se na ba nyina wa mugani w’indirimbo ya Kizito ngo “hatakwa nyirubukozwemo”). 

           Nageze aho mbona icumbi ndyishyura ibihumbi 50 uwitwaga Stanislas wigaga muri faculté ya education iryo cumbi ryari hafi y’ahahoze “rectorat” hitwa “VUBA”. Nakomeje guturana na Ruganzu, ariko buri wese aba ukwe. Hagati aho mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 1999-2000, hateganyijwe kwiga ibyo bitaga ama credits; isomo ryarangiza ama credits

AMATORA ADASANZWE Y’ABAYOBOZI BA AGEUNR

Nk’uko nabivuze mu bika byabanje, hari umwuka mubi hagati y’abanyeshuri b’abasirikare n’abanyeshuri b’abasiviri .Kimwe mu byabiteye ni uko mu ngando zambere, zabereye i Ruhande nyuma zikimukira i Gishari, abanyeshuri b’abasirikare batababaniye neza. Ndetse hari n’agasuzuguro n’igitinyiro byarangwaga n’abanyeshuri b’abasirikare, aho “badepasaga” ku mirongo yajyaga muri restora, aho bashoboraga kubasanga muri kantine, bakabahagurutsa, aho bashoboraga guhinduza gahunda zapanzwe muri auditorium ngo kuko batabishaka. 

Afande Vianey we yigeze no kwicaza mugenzi wacu witwaga Seboli hasi mu mabuye, ngo abe ari ho anywera byeri ye. Umuryango w’AGEUNR wari umuryango rusange w’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kandi buri mwaka wagiraga amatora yo gusimbuza ababaga bacyuye igihe n’ababaga bamaze gutorwa. Kuri prezidanse ni ho hari ikibazo gikomeye cyane kuko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, buri gihe perezida wa AGEUNR yabaga ari umusirikare. Twahera kuri afandi Naramabuye wayoboye manda 2 zikurikiranya, afandi Eric n’Afandi Shadrack. Uretse na perezida na commissaire w’umutekano yagombaga kuba ari umusirikare.    

Mu mpera z’umwaka wa 1999, abakandida bageze aho baratoranywa baranamenyekana, ariko ikibazo gikomeye kivuka ku mwanya wa perezidanse aho hajemo n’umusivile w’umucikacumu wari unashigikiwe n’AERG, uwo ni Nkurunziza Gustave wagombaga guhangana n’Afandi Theos Badege wari ushyigikiwe n’abanyeshuli b’abasirikare bigaga muri Kiminuza. N’indi myanya yari ikomeye dore ko hari abajyaga kugurisha inka z’iwabo ngo bakunde bashoremo amafaranga, byavugwaga ko bayagaruzaga iyo babaga bashoboye gutorwa kuko kwiba umutungo w’abanyeshuri wa Kaminuza byabaga biboroheye.

Kuva natora mu Rwanda, kugeza n’ubu muri 2020 nandikia iki gitabo, ni bwo nari mbonye amatora afite demokarasi kandi ananyuze mu mucyo (kuko andi matora sinyitaho, n’iyo ntoye buri gihe ndifata). Muri ayo matora n’ubu nkeka ko nta yandi asa na yo yakwemerwa mu Rwanda, kuko abakandida bose baganyaga uburenganzi kandi buri mukandida yagombaga kubaha no gufata kimwe abanyeshuri, kuko mbere buri munyeshuri yari yemerewe gutora. Mu gihe cyo kubara amajwi byakorwaga ku mugaragaro, buri wese yari yemerewe

kubikurikira.Urugero rushekeje nabaha rwo kubaha abazatora, ni nk’uko iyo umu kandida w’igitsinagore yabaga yiyamamaza hari abasore bazaga bakamusoma , bamwizeza kumutora, hashira akanya ukabona bagarutse bahinduye imyambaro ngo bongere babone amahirwe yo gusoma umukobwa wiyamamazaga gutyo gutyo. Ibyo byakorwaga cyane n’ishuri ryigaga itangazamakuru bitaga aba “delicants”, abo nibuka bigagamo ni Nzabonimana Guillaume, Rwamuneza, Rukundo, Paul (Ami des jeunes) n’abandi.

Twigarukire kuri ya matora igihe yari agiye kuba, twabonye amasura menshi y’abantu tutari tuzi, bakatubwira ko zari za maneko n’ikimenyimenyi, nyuma y’amatora bahise babura. Iby’abantu babaga batazwi bazaga muri kaminuza, tukababona cyane muri za restora, bakundaga kuza mbere gato y’amatora ya AGEUNR cyangwa mbere gato y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu , izo gahunda zarangira, na bo bagahita biciraho. Muri ya matora twari twiteze , hasigaye iminsi mike ngo abe, twumvise Gustave ngo yakuyemo kandidatire ye kubera iterabwoba ngo abantu batazwi bari bamushyizeho. 

Abasigaye benshi byaratubabaje ku buryo twagendaga twitotombera mu matamatama. Ubwo abari bashyigikiye Badege babibonye batangira kujya batera ubwoba abararaga mu kirongozi cya RINDA[4], abo badateye ubwoba bakabaha amafaranga.Ni muri urwo rwego uwitwa Buhura, twari twariganye muri Lycée ya Kigali yampaye ibihumbi 5 ngo nshake abazatora Badege kandi icyo gihe primus yaguraga 250 Frws, Mutsing igura 300Frws. Nahise nguririra inshuti zange, zimbwira ko n’ubwo ziyanywereye, zitatora umusirikare. 

Indi mpamvu iyo byageraga kuri Badege byahumiraga ku mirari, ni uko hari umukino wari warahuje mu myaka 2 ishize ikipe ya Kaminuza ya Volley Ball na KVC, muri uwo mukino abashatse kujya gufana  Kigali aho wabereye bajyanywe kuri brigade (Sitasiyo ya polisi) ya Huye yayoborwaga na Badege, maze babahata igiti kuko bari banze kuva mu modoka zari zagenewe abakinnyi n’ababaherekeje, ku buryo bahavuye bazinutswe abasirikare, cyane cyane abajandarume. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, ya matora nyamatora, amatora y’ukuri yaba yarabaye mu Rwanda kuva rwabaho, yarashyize araba. Uwiyamamarizaga perezidansi yari asigaye ari umwe ariwe Badege, Nkurunziza we bamukurishijemo kandidatire. Amatora yabaye mu ituze atangira mu gitondo ageza saa cyenda, guhera sa kumi n’imwe batangira kubara ku mugaragaro. Kuri Badege abenshi aho kumutora bandikaga Subukangaga n’andi magambo yari ateye ubwoba, amatora yarangiye Badege abonye akayabo ka 30% by’amajwi yose. 

Iyo umukandida wiyamamaje wenyine ku mwanya uyu n’uyu atashoboraga kugira 50%, amatora yasubirwagamo, uwo mukandida atarimo, akaba ari na byo byabaye ku mukandida Theos Badege. Dutandukiriye gato rero, ngo “abakiranye neza barongera”makuru ya Nkurunziza Gustave naTheos Badege nongeye kuyasoma mu kinyamakuru “umuryango.com[4]” muri 2017 aho Nkurunziza Gustave wari uherutse gutorerwa kuba

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe kuri manda yabanjirije iyi yari atangiye na ruswa ivugwa ko yabaye mu matora ya manda ya kabiri.  

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yemereye ikinyamakuru Umuryango ko koko uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho ibyaha nk’ibyabagenzi be bari basanzwe bari mu maboko ya polisi.

Tugaruke muri 2000 muri Mutarama turangije ikirihuko gito, ari na ko ya matora adasanzwe yabaye mu mpera za 1999, yari yarasize icyuho kuri perezidanse. Muri iyo minsi hatowe undi mu perezida w’umusivile, umuperezida abenshi batamenye cyangwa ngo bamwiteho. 

Muri icyo gihe, umunsi umwe, twari babiri, jyewe na Richard, Buhura  araduhamagara, atwereka abandi bagabo babiri atubwira ko rwose boherejwe na DMI, bagombaga kureba amajwi yari yabaye impfabusa icyari cyanditseho.Ubwoba bwahise bungaragaraho mu maso kuko kuva 1994, ntinya ikitwa cyose umusirikare wa FPR. Barampumurije, batubwira ko imvugo izajya isa n’iyindi tuzajya twandika agakoni, gutyo gutyo mbese nk’uko babara amajwi, amanota ya Volley Ball cyangwa aya Basket Ball ku kibaho bakoresha ingwa. Interuro ziganzagamo zari:

  • Mwa nterahamwe mwe tuzabica tubamare
  • Abanyakibuye muratwanga ariko nta cyo muzadutwara
  • Ibyo mwakoreye abagogwe bizabagaruka
  • Abacengezi muragashira
  • Inyenzi ntituzibagirwa abantu mwatwiciye
  • Mwitwaje abencengezi, muraturimagura ariko natwe tuzihorera
  • Inka zacu mwamaze tuzazibarutsa
  • n’ibindi bibi byinshi ntibuka

Nyuma y’uwo mukoro, ibyo muri ayo matora babipakiye imodoka babijyana iKigali, Buhura arongera anyihera ibihumbi bitanu, tubiguramo byeri, biyari, kikereri n’indi, ngayo nguko. Nyuma y’ayo matora yagaragaje akari ku mitima ya benshi, bacuze umugambi wo kuvugurura amategeko aho kugira ngo buri munyeshuri agire uburenganzira bwo gutora, ahubwo atorerwa n’umuhagaraririye ari we CP (Chef de promotion). 

Uwo mugambi wabanje kwigwaho bya nyirarureshwa, ariko wageze aho unashyirwa mu bikorwa, gusa cyari igihangano cya Minisitiri Jean De Dieu Mucyo wabahaye inama z’uko bahindura amategeko na Jean Philbert Nsengimana icyo gihe wigaga muwa kabari akiri umunyeshuri akaba yari n’umwe mu bayobozi ba AGEUNR.

KURERESHA, KURERA NO KWIGA

 Kuva mu 1999 nkitangira kwiga mu “Sciences A” aho bigaga cyane imibare n’ubugenge mu gihe mu mashuri yisumbuye nari narize ibinyabuzima n’ubutabire; byarangoye cyane. Mwibuke ko impamvu nari naragiye muri “Sciences A”, byari ukugira ngo nzihangire imirimo njye nikorera uturaka tumpa amafaranga, gusa nabaha urugero ko ibyo batwigishaga byinshi byari amareshyamugeni.

       Twagize isomo ry’ amashanyarazi aho twigaga amasaha 120 ku mwaka, ariko twarangije ari nta n’umwe washoboraga gukora installation y’umusarani w’iwabo . Buri cyumweru najyaga gusura murumuna wange Uyisenga i Nyanza aho yarerwaga nabi kwa Gasana Vianey mubyara wacu, nkaba nange narabibonaga gusa nta kundi nabigenza kuko umuryango wange hafi ya wose n’ubwo abenshi ari abacitse ku icumu, na n’ubu banyirengangiza ngo na bo bataza nkuko byagendekeye umuryango wange wishwe nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi. 

          Nakomeje gutanga amafaranga y’indezo kuri Gasana wahitaga ayanywera. Hagati aho nakomeje no gukina karate ku buryo tariki 16 za Mata 2000 nabonye umukandara w’ikigina nywuhawe n’itsinda ryari rinayobowe na sensei Sayinzoga Jean, aho twamaze iminsi itatu mu mahugurwa muri gymnase ya Lycée de Kigali ariko kubera kubura aho ncumbika, icyo gihe nararanaga n’abanyeshuri twari twariganye mu iseminari, bigaga muri KIST.

Iki gihe nari narabonye umukandara w’ikigina muri 2000

Nyuma y’imyaka 2 nkomeza gufatanya amasomo no kurera no kureresha nabonye umukandara w’umukara, icyo gihe byari tariki ya 3 Gashyantare 2002. Tugarutse inyuma gato uko murumuna wange yarerwaga, mu bukene, uburara, ubusinzi…byageze aho birandenga, ndangije umwaka wa mbere mfata ikemezocyo kuba hanze ya Kaminuza ahitwa i Tumba, nishyura inzu y’ibihumbi 8 ku kwezi kuko inzu yacu y’i Kigali na yo yishyurwaga nk’ibihubi 50 ku kwezi.Twabaye i Tumba, Uyisenga mushakira ishuri ribanza, ariga nta kibazo, tunafite umukozi wo mu rugo.

Umunsi umwe yakoze amakosa, ndamuhana ahita yisuburira kwa Kayitese Janvière ku Gitega munsi y’umusigiti wa ONATRACOM (RITCO), mu byukuri nange sinari nshoboye kumurera kuko nta burambe nari mfite mu kurera abana. Kuva ubwo twagiranye amasezerano yanditse ko nagombaga kumwishyura ibihumbi 15 buri kwezi y’ibyo kurya gusa, hatarimo aya minerivali n’ibindi bikoresho. 

            Ayo mananiza ya Kayitesi Janvière yayaterwaga n’imanza z’amahugu      yari        amazemo            igihe      na           muramukazi       we Kurasenge  Josephine (mushiki w’umugabo wa Kayitesi witwaga Ufiteyezu Theophile) nk’uko binasobanurwa n’ikinyamakuru cyitwa “ingenzinyayo.com[4]“. Iyo nakererwaga kohereza amafaranga murumuna wange yaratotezwaga ngo ni interhamwe ko abiwe biciwe n’inkotanyi, akamucyurira avuga ko dufite amafaranga menshi, tugomba kuyamuha akishyura avoka we agatsinda urubanza rw’inzu bari baraboheje muramukazi wabo Josephine. 

Nagerageje kwitwararika amafaranga nyamuha uko yayansabaga, gusa umupangayi wa mbere François, inzu yayishyizemo umuntu ntari nsanzwe nzi, agenda andimo ukwezi kumwe gusa, ajyana n’umuryango we kwishakira ubuzima muri Zambiya kuko ino ibya Gacaca byendaga gutangira kandi na we bashoboraga kumugendaho. Umugabo yashyizemo yitwa Depite Rucibigango Jean Baptiste wayoboraga ishyaka ngo ryitwa PSR.

Rucibigango yahoranaga amaganya nka Yeremiya, yanyishyuriraga igihe ashakiye, akampa ayo ashatse, kuko yampaburaga ambwira ko yakoze kuri Radiyo Muhabura akaba yari n’umusirikare wa FPR, bivuga ko na we nahitaga numva ko ari mu bishe umuryango wange, ibyo avuze byose nti “ndiyo bwana”. 

Gusa umubano wange na Rucibigango wari utandukanye n’uwo nari mfitanye n’abana be n’umufasha we, kuko bo barangwaga n’urugwiro n’umutima mwiza. Umugore wa

Rucibigango yageze aho yitaba Imana, bihwihwiswa ko umugabo we yaba yarabigizemo uruhare kuko hari undi yari afite babyumvaga kimwe. Rucibigango yageze aho abona inzu mu bice by’umudugu wa Rujugiro turangizanya dutyo.

8. Hagati ya 2003 kugeza 2010

Depression, anxiété na FPR byarankurikiranye mu mashuri no mu kazi (2003-2010)

Inzozi mbi z’amatora yo muri 2003

Ndabyibuka ko nari ngeze mu mwaka wa kane, umwaka wa nyuma mu kiciro cya mbere cya kaminuza. Haje inkubiri y’amatora y’amashyaka n’umukuru w’igihugu, bikaba byari byaremejwe n’itegeko nshinga ryari rimaze gutorwa, komisiyo y’itegeko nshinga yayoborwaga na Honarable Tito Rutaremera. Nk’uko nari narabimenyereye, iyo byabaga ari igihe cy’icyunamo cyangwa inama za FPR, numvaga ntarashakaga kwumva ibihavugirwa; yaba mu cyunamo, sinumvaga aho bibukaga abagiye mu buryo nk’ubw’umuryango wange naho ibya FPR byo, babaga ari nko kunshinga ibikwasi kuko nyifata nk’inzigo yanyiciye inzirakarengane. Muri icyo gihe rero, nitwazaga iby’ikoranabuhanga nigaga nkakora ku buryo ntaboneka muri izo gahunda, ahubwo nkigira kuri computer, nkishyirira écouteurs mu matwi nkiyumvira indirimbo za reggae na hip hop. Narwaye ihahamuka rya mbere rikomeye mu buzima bwange igihe muri 2003 barimo kwamamaza FPR n’umukandida wayo. Ibyo byakorwaga mu buryo bwose (ku maradiyo, televiszion) n’ahantu aho ariho hose (mu nzira mu tubari, mu masoko), bikantera ikirungurira ku buryo nta buhungiro nari mfite, ahubwo nahise ndwara ubwoba budafite ishingiro “Anxiety”. 

Iyo ndwara rero yanyumvishaga ko ngiye kuba umusazi, noneho nkavuga ibyo ntekereza byari bitandukanye n’ibya FPR. Kubera iyo mpamvu, ntangira gutinya guteranira ahantu hari abantu benshi, nkumva mu bitekerezo byange amaso y’abo twari tuziranye ansomamo ko ntashyigiye FPR n’umukandida wayo, ntangira guhumeka vuba vuba, kubira ibyuya ndi mu bantu benshi; kuribwa umutwe no mu gatuza. Nagiye kwivuza nkeka ko ari malariya cyangwa se izindi  ndwara ariko barazibura. 

Inshuti zabonaga mpora nigunze zangiriye inama yo kujya ku bajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe, ngira isoni zo kwivuriza i Butare aho bari banzi cyane, ahubwo niyizira i Kigali ku baganga bo mu buzima bwo mutwe bakoreraga kwa Venant. Abo baganga bancishije mu cyuma cya EEG gipima ubwonko uko bukora, basanga ndi muzima, bambwira ko ngomba guhindura ibitekerezo nkiyakira ku isura mbi nari mfite kuri FPR n’ubwo magingo aya nandika iki gitabo byanananiye. Bampaye umuti wo kumfasha kugabanya ubwoba witwa”Tranxene”, bahita bananyandikira urwandiko rwo kunsubiza kuri CHUB ku muganga witwa Felix.Tranxene yaramfashije cyane ariko bayinkuraho kugira ngo itazangira imbata. 

Nzabigarukaho nyuma, ako gahinda ka buri munsi ko kwigunga, hakiyongeraho n’itotezwa rya hato na hato, byageze aho bintera agahinda gakabije ari byo bita “Depression”. Nyuma rero y’amatora icyo gihe FPR yaratsinze hamwe n’umukandida wayo, igihugu hafi ya cyose kibyina intsinzi, jye nari nigunze aho nabaga no kurya byarananiye. Bamwe baratotetezwa ngo batoye nabi, ngo batoye Rukokoma, ngo bazanakurikiranwa;icyo gihe ubwoba bwakomezaga kwiyongera kuko ntari natoye Kagame, kandi n’andi matora yose ntajya mutora ahubwo ndifata. 

Uko iminsi yicumaga ni ko bwa bwoba bwagendaga bugabanuka, cyane cyane ko n’abantu bari basigaye mu kaminuza bari bacye cyane, abenshi twiyandikira ibitabo byo kurangiza amasomo. Gahunda kuri benshi yari iyo kwandika ibitabo mu gitondo, byagera nimugoroba tukikinira umupira cyangwa tukajya kuvumba inzoga za defense z’ibitabo. Umwaka wagombaga gutangira mu Ukwakira 2003, wigejweyo gato, utangira muri Mutarama 2004, icyo gihe hahwihwiswaga ko nta mafaranga ahagije yari ahari ngo batangire kuko hafi ya yose yari yarakoreshejwe mu gihe cy’amatora. 

Icyo gihe cy’inyongera cyatubereye cyiza kuko twakomeje kwandika ibitabo nta wasi wasi y’abandi banyeshuri ku buryo bamwe mu kwa mbere twari twabirangije, ariko uwari umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga Dr Safari Bonfils, akaba yarakoreshaga ikimenyane, yemerera bamwe kudefanda abandi akabangira akurikije cyane iyo baturutse. Ibyo nabyibwiriwe n’umuhinde witwa Hemendra Singh, wanyoboye nandika igitabo, yarambwiye umunsi umwe ati”Igitabo cyawe cyararangiye ariko ngomba gutegereza uburenganzira bwa Dr Safari, kuko yamerera nabi, n’amafaranga y’inyoroshyo abanyamahanga twamuhaga akayanga”. 

Byageza aho banshyira kuri gahunda kumurika igitabo cy’amasomo ya Kaminuza tariki 13 Kamena 2004 ku wa gatandatu, icyo gihe nibuka ko hari hanabaye mu ijoro ryari ryabanje umukino wa mbere w’igikombe cy’uburayi 2004 wari wahuje u Bugereki na Porutugali.Uwo munsi wo kudefanda naje nka nyakamwe, nta muntu wo mu muryango wigeze aza dore ko batanakurikiraga uko nari narize, sinari naje nambaye amakoti nk’abandi uko babigenzaga, naje nambaye imyenda ya bubu isa nk’isanzwe. Abaje kureba uko ndefanda bari biganjemo abanyeshuri twiganaga, ubundi hazamo n’abandi bari bazanywe no kuvuza induru ku buryo byanarakaje akanama nkempuramaka, kakampa amanota make  k’uyo nari kubona banshinja ko nazanyemo aba conari.Nk’uko wari umuco usanzwe, maze kurangiza kumurika igitabo, abaginnyi[4] baranyometse ariko  batungurwa n’uko feri ya mbere nayifatiye muri resitora iciriritse aho bishyuza 500Frws ku byo kurya. 

Ibyo kutakira abaginnyi nabikoze nabitegereje neza cyane, kuko nange najyaga ngina, ariko abo naginnye bose bageraga igihe berekanaga umuryango wabo mu gihe abange bose bari baramazwe n’interahamwe n’inkotanyi, na bake basigaye bakagira ubwoba bwo kunyegera kubera ko gusa bari bazi ko hari abange biciwe n’inkotanyi, na bo bikaba byabakururira ibibazo. Kubura inshuti nyanshuti nakira ni byo byatumye icyo gihe ndeka gukoresha umunsi mukuru.     

Nyuma y’aho iminsi y’ubushomeri yaratangiye, ntangira kurambirwa kuko byagaragaraga ko ntashoboraga kubona akazi mu Rwanda, bitewe n’ibyo basabaga. Kubona akazi ngo wagombaga gusinyirwa n’abantu batatu bakomeye bakuzi, mu gihe na n’ubu n’umukuru w’umudugudu adapfa kunsinyira kuko mfatwa nk’ikivume guhera 1994. Burya koko Imana irebera imbwa ntihumbya, nabonye itangazo rya SIDA (Suwedish International Development Cooperation) ryashakaga umukozi ukora za softwares. Hari mu gihe cyo gukorwa Software y’amakuru ajyanye n’abanyeshuri, amasomo, amashami , udushami n’amanota y’abanyeshuri. Hatanzwe ikizamini cyanditse kandi ntibyasabaga abantu 3 bakomeye bakuzi nk’uko mu Rwanda byagendaga Icyo kizamini nticyanteye ubwoba kuko cyatanzwe n’umuzungu wo muri Suwedi witwa Eric Jensen. 

Nk’uko byari byitezwe kuko ntakimenyane cyari kirimo, natsinze ikizamini mbona amanota menshi mu bantu 4 bari bakoze. Mu gutangira akazi abantu benshi byarabatangaje, noneho benshi bakambwira ko bazanyirukana ngo  kuko ntakwiriye uwo mwanya, ku,buryo nongeye kurwara ya ndwara ya “Anxiety”. Uwo mwanya nawubonye kubera uwitwaga Muviya Viateur, wari wigendeye agasimburwa na Yabagenga Benjamin, nange nsimbura Benjamin, ubundi nkorana na Munyanziza Aladin. 

Eric Jensen, Aladin na njye twakoze ikipe nziza cyane aho twakoze software ifite imbaraga yakoraga ku makuru yose yari ajyanye n’abanyeshuri, amakarita y’ishuri ryabo, amasomo bigaga n’ibindi. Jye na Aladin, twahembwaga 245.000Frws ku muntu umwe buri kwezi. Gusa kubera ko nta kizere najyaga ngira cyo kuramba ku byiza by’u Rwanda, byatumye nkomeza kwikodeshereza akazu i Tumba nishyuraga ibihumbi bine gusa by’amanyarwanda. 

Ibyo biri mu bintu byatumaga abantu benshi banyibazaho kugeza magingo aya, kuko sinigeze na rimwe , nitwara cyangwa ntura ahajyanye n’umushahara wange, kubera ko nabanaga n’agahinda gakabije ko kubaho nta muryango no kutagira ikizere cyo gutunga ngatunganirwa ku ngoma ya FPR; kuko iteka numvaga igihe cyose yashoboraga kunyaga.Tugarutse ku kazi, jyewe nakoraga iby’imbuga (website); aho abanyeshuri bagaragaga n’amafoto yabo, bikaba byari bishimishije mu gihe ikororanabuhanga ry’icyo gihe ryari rihagaze. Nibuka ko umunsi umwe mukwa 4 cyangwa mu kwa 5, perezida wa repubulika yaje gutaha inyubako za Mamba. Icyo gihe gusa nababajwe n’uko abayobozi ba Kaminuza bansabye kuterekana ibyo nari narakoze byo kwerekana abanyeshuri n’amafoto yabo, ngo kuko bitari bimbereye.

Icyo ni ikimenyetso cy’ivangura na n’ubu ntashobora kwiyumvisha, uretse ko ku rundi ruhande byampaye amahoro kuko muri kamere yange ubundi sinkunda kubonana n’abayobozi bakomeye, kuko mba numva nibuzemo amahoro y’imbere mu mutima. 

Nyuma bangize uwari ushinzwe ikoranabuhanga muri registrariat, akazi nakomeje kugakora neza ndetse ngira n’amahirwe yo gukorera master’s muri kaminuza nkuru y’uRwanda, ngerageza kubifatanya nk’uko Nsengimana Philibert,Tony Bazimya Sebera, na Didier Nkurikiyimfura bigaga bakora. Ariko icyo gihe byagenze ukundi ubwo uwitwa Ntaganira Vincent, wayoboraga registrariat akaba n’umwe mu bashinze AERG, wagiye kundegera Prof Karangwa Chrysologue wayoboraga Kaminuza,andega ko mfatanya kwiga no gukora. Icyo gihe bampagaritse ku kazi, abandi bo bakora bituma njya kuri google ngo mbone insobanuro ya “Black Apartheid” ariko nta cyo nabonye nkurikije ibyo nibazaga. Guhera mu Gushyingo 2005 navanywe ku kazi nkomeza amashuri gusa, ngera aho mba umunyeshuri mwiza nkanumvikana na Dr Felix Akorli duhujwe na REIKI[4] n’izindi meditations. Icyo gihe nari mfite bagenzi bange twari mu rungano rumwe, iteka bazaga kumva ibyo navugaga na bo bagatangamo ibitekerezo mu kiruhuko cya hagati ya 12h00 kugeza 14h00. 

Twicaraga muri Arboretum, ahantu hari agashyamba keza, imbere ya rectorat aho twitaga muri “Salon”. Twaganiraga ku nyurabwenge, ibiganiro byari bijyanye n’AMI (Association Modeste et Innocent) ndetse na association “Art de Vivre”, ibiganiro-mpaka by’ibyabaga bigezweho, ibintu bisekeje nko kwikiriza indwara unywa inkari zawe bwite,…gusa mu biganiro byose nta “cishwa aha” yabagamo. Abo nibuka twabaga turi kumwe ni Mirimo, Ndanguza Aimable, Richard Uwimana, Bisamanza, Aladin, Amir, Mberabagabo n’abandi. Nageze aho mbwirwa n’umwe mu bo twahuriragamo ko ibiro by’ubutasi byatwizeho igihe kinini, nyuma basanga nta cyo twari dutwaye uretse kuvuga ibintu uko byari biri kandi mu rwenya.

Hano ni ho twicaraga n’abakunzi b’inyurabwenge mu gihe cy’ikiruhuko cya sa sita

Muri icyo gihe ni bwo nabwiwe bwa mbere ku mugaragaro ko data yitwa Bucyana cyangwa Karamira, akaba ngo yarishwe kubera gutegura Jenoside. Ibyo nabibwiwe bwa mbere n’umusinzi wanyweraga kwa Mama Shadia i Tumba.Ubundi nongera kubibwira na Jean Paul wo kwa Rurangwa ubu ukora muri Horizon i Kigali. Kuva ubwo nagendaga mbibazwa na buri wese yaba mu banyeshuri cyangwa mu bakozi, nkirirwa mu guteshwa umutwe nisobanura ku binyoma ariko nageregeje kubyirengangiza. Byageze n’aho uwitwa Gaparayi P, twari duturanye I Nyamirambo, wanyigaga inyuma I Ndera, wigaga muri Agronomie we n’itsinda bari barimo, bagendaga bamamaza ko ngo data yishe umuryango wacu wose muri Jenoside, yarangiza akiyahura, jye nkajya kurererwa ahandi. Gusa ibyo binyoma namenye nyuma yuko byakwirakwizwaga biva muri bamwe mu bacikacumu b’abanyeshuri nk’uko umwe muribo yabimbwiye nyuma , icyo byari bigamije n’icyo byashakaga guhisha. Ibyo bashaka guhisha byo birumvikana kuko badashaka ko hamenyekana urupfu rw’inzirakarengane z’umuryango wange w’abatutsi zishwe n’inkotanyi.  

Tugarutse ku masomo ya Master’s twayakoze mu bihe byari biruhije, aho baduhaga amafaranga y’ishuri mu kajagari kandi abigaga iyo gahunda, bamwe babaga ari abakozi, abandi ari abashomeri, bivugako batari bahuje ibibazo. Abashomeri twatangiye gusaba ibiraka byo kwigisha ICT mu myaka ya mbere kandi kuko habaga hari amashuri menshi babiduhaga babiduhatira. Kuko nabonaga amasomo yari arangiye hasigaye kudefenda Thèse ya Master’s, natangiye gushaka akazi, ari na bwo naguze mobile ya mbere mu buzima bwange nyigura muri Kamena 2006, abandi bose icyo bari bifitiye mobile zabo. 

Mu mpera z’umwaka wa 2006 ni bwo CSR (Caisse Sociale du Rwanda), yari imaze igihe gito ibonye umuyobozi mushya ari we Henry Gaperi. Gaperi yazanye impinduka avugurura CSR, imyanya y’abakozi ipiganirwa bundi bushya, ntanga ibisabwa umunsi wo gukora ibizamini uragera. Kubera ubushomeri bwari buri muri Kigali no kumva ko CSR ihemba neza, abakoreraga imyanya ya ICT twarengaga 300. Haciye nk’ukwezi, badutangariza amanota, nsanga nari ndi ku mwanya wa kane mu bantu amagana bari bahisemo kuko byari bizwi neza kuko CSR ihemba agatubutse ndetse ikanahembera ukwezi kwa cumi na gatatu.      

Hagati aho murumuna wange ku myaka 17 ntiyumvikanye na Kayitesi Janvière wari umucumbikiye, kandi yari yarageze mu mashuri yisumbuye na we yiga muri Lycee de Kigali. Icyo bapfuye ni uko buri kwezi iyo nazanaga amafaranga yo kurera murumuna wange, Kayitesi yayakoreshaga nabi amureba , noneho ampitishamo kujya kwibera mu macumbi yari hafi ya Lycee de Kigali kwa Aloyizi, akajya na we ayakoreshamo ibyo ashaka. Muri CSR batumiye abari bagize amanota menshi gukora ikizamini cya interview, icyo gihe byansabye kugura ishati nshya, ndara mu muryango wo kwa Ntabyera ari naho nararaga buri gihe iyo nazaga i Kigali. Icyo gihe  Jemusi yantije karavate, ananyereka uburyo bayifunga ariko kugeza ubu sindamenya uko bayambara kuko mfite isura mbi y’abambara karavate n’ikoti; Bikunda kwambarwa n’abanyaporitike, ari bo soko y’ibibazo byo ku isi hose, iyo ni na yo myumvire yange. 

Nyuma ya interview, abatsinze barahamagawe nuko tariki 15 Mutarama dutangira akazi muri CSR. Namaze ibyumweru bibiri nshakisha inzu yo kubamo, hagati aho nari ncumbitse kwa Ntabyera  wageze aho akaba padiri muri 2008. Inzu nashakaga nayibonye ku Kacyiru hafi y’ikicaro cya CSR. Icyo gihe nayishyuraga ibihumbi 30 mu gihe nahembwa ibihumbi Magana atanu mirongo itatu buri kwezi, nakoraga nk’umu IT (Information Technician) nshinzwe gukora programs za modasobwa. Icyo gihe ikizere cy’ubuzima cyaragarutse ndetse n’imiti ya “depression” na “anxiety” nyivaho burundu ahubwo nkajya mpugira ku kazi, rimwe mu minsi ibiri nkajya gukina karate, ntangira gutuza kuko nari nduhutse gutanga ibisobanuro ku banya Huye banshinjaga ko data yari Bucyana cyangwa Karamira.       

Umunsi umwe ntazibagirwa ni igihe Karasira Aimable narahijwe ku ngufu muri FPR. Twari tumaze ukwezi kumwe duhembwe noneho haza umuyobozi mukuri wa CSR, Henry Gaperi n’abandi bayobozi babiri bari bamwungirije, harimo umuyobozi w’abakozi, umuyobozi w’ubwiteganyirize witwa Oswald n’undi mushyitsi tutari tuzi. 

Ushinzwe abakozi atangira atubaza niba twese twarahembwe, tumusubiza ko twahembwe twese. Atubaza niba hari icyo twamariye umuryango tumusubiza ko twabikoze, ahita atubwira ati “guhera uyu munsi mumenye ko mufite imiryango 2, umuryango muvukamo n’umuryango wa FPR, mugomba kujya mugira icyo muwugenera mu buryo bw’amafaranga kuko ari wo wabarinze imipanga, ku bw’iyo mpamvu rero mwese mutumiwe kuza gukora indahiro ya FPR”. Nahise mbaza ako kanya nti “ko abenshi turi urubyiruko, tukaba tudakunda gukurikira ibya poritike, ntimwaduha umwanya tukabyiga twitonze ko kenshi twabaga dukurikira amakuru y’imikino n’imyidagaduro?”. Umwe mu bayobozi ati “ibyo ni ugutesha umwanya abantu, baza ababimazemo igihe bakubwire uburyohe bwabyo, baza Bizimana Vincent asanzwe ari muri FPR”.

Yabimbwiranye igitsure ku buryo nabuze icyo ndenzaho. Nimugoroba twararahiye batubwira muri make ingingo za FPR (ingingo umunani”eight points program” hakiyongeraho n’iya cyenda yo kurwanya Jenoside); tumaze kuzumva batubwiye ko nta kindi cyari gisigaye uretse kurahira, twarahiriye hamwe ariko baratubwira ko twitondera iyo ndahiro cyane cyane aho bavuga bati “nindenga kuri iyi ndahiro nzahanwe nk’umugome wese”. Umu cadre wari wavuye ku cyicaro gikuru cya FPR yatubwiye ko kubera imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abaterankunga, basabwe guhindura iyo ndahiro kuko mbere barahariraga ku nkota bagira bati “Nindenga ku gihango nzacibwe umutwe”. 

Namaze icyumweru narahungabanye, cyane cyane ko FPR kuri jye yari inzigo. Kugira ngo mubyumve neza ni nko gufata umututsi wiciwe na MDR ya Kayibanda, warangiza ukamwumvisha ukuntu MDR ari wo muryango we wa kabiri. Ibi wenda nanabiheraho nsobanura impamvu ntakurikira radiyo na televiziyo zo mu Rwanda, kuko ahanini zivuga ibyiza bya FPR mu gihe umutima nama wange unyereka ikinyuranyo. 

Ni       yo           mpamvu              mpitamo              kwiyumvira         amaradiyo mpuzamahanga atabogama nka BBC na VOA, cyane cyane avugura mu karere k’ibiyaga bigari. Nakize iryo hungabana ryo kurahira muri

FPR ubwo nabazaga ibisobanuro Pascal wari warahawe amahugurwa ya FPR umwaka wose iNasho. Pascal akora mu bijyanye n’ubutaka mu mugi wa Kigali, uwo Pascal kandi ni we warashe abanyeshuri bagenzi be mu ngando za gatatu z’i Gishari, umwe akahasiga ubuzima (kuki iteka bahitamo abanyamakosa nka ba Kigurube na ba Pascal?!). Pascal yitabiriye ubutumire bwange muri Panafrica Hotel, arampumuriza ati “rwose nta kindi bazakubaza, ni amafaranga bazajya bagukata ku kwezi bishakiraga”. 

Ambwira ko gusa ngomba kwitonda kuko iyo umuntu yinjiye muri FPR bamuhoza ho ijisho, ati “nabariya ubona bakora amasuku cyangwa uturimo tworoheje, ni bo babi, ni bo bajyana amakuru yose”. Nyuma yo guhumurizwa na Pascal, nahise nkira ihungabana, dore ko nyuma yo kurahira ntasinziraga iyo ntabona waragi nibura ebyeri. Gusa uko kurahira muri FPR, nabifashe nko gufatwa ku ngufu, kuva narahira nta nama n’imwe nigeze njyamo, ndetse n’ubu byaroroshye basigaye bandika abanyamuryango bakoresheje telephone n’indangamununtu, kandi iyange ntago nayibaruje; bivuga ko ntarimo kandi ntazanaba muri FPR kuzageza igihe nzapfira.       

 Aho nari ntuye ku Kacyiru, twahanaga imbibi na Gatari umwe nababwiye i Ririma ufite ibyo azi ku iyicwa ry’umuryango wange. Iteka iyo twahuraga yubikaga umutwe kugeza n’ubwo twigeze guhurira mu bukwe bw’umukobwa wa Nzindu witwa Olivia maze Gatari na bwo yubika umutwe. Uwo Nzindu mbabwiye yigeze kuba umuvunyi wungirije, akaba ari musaza wa Gerturde, umubyeyi wa mushiki wanye muri batisimu akanaba umukobwa wa musenyeri muri diyoseze ya Butare.      

Maze umwaka muri CSR twahamagawe gu prezanta thèse ya master’s, nkaba nari mu bari bariteguye kuko bamwe muri bo hari n’abari batararangiza amasomo bimukiye kuri zamaguye z’uko Akorli nyuma yageze aho akigendera, akajyana amakuru yose y’ishuri yabaga muri laptop ye. Gusa mu babonye amanota meza nari ndimo, maze Dr Felix Akorli anshishikariza kujya gukora PhD, ariko jye ntibyari bindimo kuko nari naratangiye kugira “depression” na “anxiety” naterwaga na murumuna wange wari warakuze ari nyakamwe kandi akaba yari yarahindutse imbata y’urumogi n’ibindi binini biyobya ubwenge. 

Nageze aho ndemera, nsubira muri Kaminuza Nkuru nk’umwarimu tariki 20 Mutarama. Icyo gihe sinari ngamije mu by’ukuri kwiga ahubwo nashakaga kujya mu mahanga gato ngo mbe mparuhukiye “depression” na “anxiety” byo mu Rwanda. Ni muri urwo rwego twakoze ibyasabwaga byose, dukora ibizamini byanditse  na interview ndatsinda. Icyari gisigaye byari ukubona visa yo kujya kwiga muri Suwedi muri ishuri ryaho ryitwa BTH (Blekinge Tekniska Hogskola). Mu by’ukuri ibyangombwa byarangoye cyane kuko babanje kunyima uburenganzira bwa pasiporo, ngo abayobozi b’ibanze b’aho ntuye ntibanzi, bambwiraga ko nagombaga kujya aho navukiye. 

Nageze aho mbaha amafaranga bashakaga babona kumpa ibyangombwa byo kujya gushaka pasiporo, nyibona nko mu kwezi kwa gatanu. Kujya kubona visa na byo byatwaye igihe kuko nayibonye hashize nk’amezi atanu. Hagati aho visa ya Suwedi nayivanye muri ambasade ya Suwedi muri Uganda, aho buri gihe nagendaga nkacumbika I Kireka kwa Pastor Manu nari nararangiwe na mubyara wange Julienne kuko ava indimwe n’umugore we kwa sewabo. Byatwaye igihe kuko nafashe indege njya muri Suwedi mu Ugushyingo 2008, igihe mu Rwanda hari hagezweho ifatwa rya Roza Kabuye, baririmba ngo “Roza wacu, muduhe Roza wacu! Ngeze muri Suwedi nakiriwe n’uwari umuhuzabikorwa bya SIDA muri Suwedi ariwe Charlie Svahnberg. Nahamaze ukwezi nshakisha inzu, hagati aho, na Said Ngoga Rutabayiro yarahansanze (ubu ni Doctor). 

Dr Said yaje anzi neza anyihanganisha aho byabaga bikomeye, cyane cyane ko na we yahuye n’ibibazo akiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza ubwo ise yichaga nyina, bikaza gutangazwa ko na we yiyahuye. Nageze aho mpabona inzu yabagamo abanyeshuri bari baravuye muri Pakistan bakaba bose bari abayisilamu. Bahise banyinshimira kuko nari mfite ubwanwa bwinshi atari uko nabukundaga gusa ahubwo iyo za Burayi kwiyogoshesha byarahendaga. 

Abo baturanyi bo muri Pakistan, twaganiraga ku bya Islam bakambaza uko mu Rwanda n’ahandi muri Afurika babafata, niba babafata nk’abaterabwoba nkabasubiza iteka ngira nti “Jye si ndi rukurikirizindi, iyo murwana, murwanya ba mpatsibihugu muba mufite uburenganzi bwo kubikora”. Bakishima cyane bagatangazwa n’uko ntari umusilamu. Icyo bansabye ni kimwe gusa byari ukubika inyama zange muri frigo yihariye kuko bo inyama za bo babaga bizeye ko zabazwe n’umusilamu.Turi Suwedi twagize amahirwe yo gusura umunya Suwedi wavugaga n’igifaransa witwa Anna Stokman. Anna yatangaga ubufasha mu isomero rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda. 

Bamwe mu banyeshuri b’abapakistani twabana muri Suwedi 2009

Umunsi umwe mu barimu bacu bo muri Suwedi, bari baratwigishije mu Rwanda,witwa  Piryö yatugishije inama z’umushinga yari afite wo gukoresha ikoranabuhanga mu gufasha abagore bacuruzaga uduseke, ku buryo bamenyekanisha ibikorwa byabo, bakanashakirwa abakiriya ku isi hose ku buryo bworoshye.Twamuhaye inama yo kubanza kunyura mu nzego z’ibanze, bakabimenyesha meya wa Kamonyi, kandi bakagenda bashimagiza ubutegetsi bw’u Rwanda. Bamaze kumva inama twabahaye bahise batubwira ko batari babiteganyije ariko uko twari tubibabwiye bagomba kubyongeramo. Kera kabaye baragarutse duhana gahunda yo kudushimira. Kubijyanye na gahunda byo ni ibindi bindi usanga iteka abanyaburayi baba bavuga ko nta mwanya bafite, kugira ngo ajye kuguha gahunda biba byakomeye. Ibyo mbyibukira aho twashatse kujya gushimira Charlie bikadusaba nk’amezi abiri na bwo ari ugukoresha iminota mirongo itatu kuko ngo uwo munsi uwigishaga umwana we kwoga yari yarabamenyesheje mbere umwaka ugitangira ko atari buboneke. Nyumvira nawe kabisa!  

 Piryö uwo wagiye i Kamonyi yaragarutse, hashize iminsi mike adutumira iwe aho yibaniraga n’umugabo we. Piryö n’umugabo we baradushimiye, icyo gihe umugabo yari afite imyaka 67, Piryö afite 66, nta mwana, nta mbwa, nta pusi. Badushimiye byimazeyo inama twabahaye, batubwira ko akazi kabo ndetse kagenze neza, tuganira byinshi ku Rwanda, icyo ntazibagirwa ni ikibazo kimwe batubajije ngo “Ese mu Rwanda mugira igitugu”? Nk’abanyarwanda twaguye mu kantu, jye na Said turarebana, mpita mbasubiza nti “nta cyo twababwira twembi kuko buri wese aba ari ijisho rya mugenzi we”. 

Ubwo na bo baba bararebanye, baraseka ariko sinkamenye ko igisubizo maze kukibaha n’ubwo atari byo nifuzaga. Piryö yatubwuye ko ku giti cye yabonye mu Rwanda hakoreshwa igitugu. Natwe turamuhindukirana n’ubwo bwose mu mutima twari tuzi ukuri, turamubaza tuti “Wabibwiwe n’iki ko mu Rwanda hari igitugu?” Aradusubiza ati “ntibyari ngombwa ngo menye ururimi rwanyu, abatumiwe bose ba rubanda rugufi, bari bicajwe ku zuba, bafite inzara n’inyota, twe badushyize mu gacucu, barabanza baratubyinira biranadushimisha, ariko ibyo Meya yavugaga byose bakomaga mu mashyi, nta n’umwe wigeze agira icyo abaza cyangwa ngo amwunganire, mugihe twe no mu bana b’incuke ibyo ubabwiye byose bataba ndiyo bwana!” 

Ako kantu kahise kanyumvisha impamvu tuba buri gihe turi mu myanya ya nyuma mu kwishima kw’abaturage, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure mu itangazamakuru. Burya ntibisaba kumenya ururimi rw’abenegihugu ngo umenye ukuri babamo. 

Ibyo kwiga rero byarangoye kubera “depression” yakomezaga kwiyongera kuko umutima wange wagumye mu Rwanda muri rusange no kuri murumuna wange by’umwihariko. Hiyongeraho ko byari ukwiyigisha mu gihe mu Rwanda twari twaramenyereye kuboroka no kubona umwarimu uza akaguhagarara imbere, ubundi tugasubiza ibyo baduhaye. Ibyo muri Suwedi ku giti cyange nta byo nigeze mbona, nta mwarimu nigeze mbona imbere yange, ibyo banyohererezaga byari ukwandika mu ncamake ibitabo nabaga nasomye. 

Nyuma y’umwaka bamenyesheje ko n’ubwo nta kizamini na kimwe nari nagakoze, ntaribuzashobore kurangiza mu myaka 5 bari bampaye, nuko basesa amasezerano nigarukira mu Rwanda. Gusa muri make iyo wumva ibyo abayobozi ba Afurika bavuga ku banyaburayi, bavuga ko ari bo baduteranyije mu gihe cy’ubukoloni, ko ari bo baduteza ibyago dufite iwacu, ukagereranya n’ukuri ubona i Burayi usanga ari ikinyuranyo. 

       Nka njye ubunararibonye nabonye igihe namaze muri Suwedi, aho na nabanaga n’abandi banyamahanga batari abo muri Suwedi, ku bwange nakwemeza ko nta bandi bantu barusha ubugome abanyarwanda nabonye. 

        Nkigera ino, naruhutse icyumweru kimwe mpita nsaba kujyana na Julienne gushimira umuryango wa Pastor Manu wo muri Uganda wari waramfashije igihe nashakaga visa yo muri Suwedi. Namaze iyo iminsi itatu ariko natangajwe n’umubare munini w’abavuga cyangwa bumva ururimi rw’ikinyarwanda baba muri Kampala. Nyuma y’iminsi mike nsubiye muri Kaminuza nkuru y’uRwanda, nahise numva ko hari n’akandi kazi muri ULK (Université Libre de Kigali); nakozemo ikizamini ndatsinda ubwo biba ngombwa ko nigisha muri Kaminuza ebyeri aho buri gihe nabaga mpuze.

9. Hagati ya 2010 kugeza 2020

UBUZIMA BWARAPFUBYE

 Reka ntangire mvuga nti “Bwarafubye”, kuko imyaka nari ngezemo, imyaka 33, yari iyo gutangira gushaka umukunzi, kubaka urugo, guteganyiriza amasaziro yange, kubona na murumuna wange arangiza amashuri akibeshaho ariko ibyo nabonye byabaye ikinyuranyo.  Kuko usibye n’uko nari ngifite inkovu za jenocide, noneho zaratonetswe zihinduka ibisebe bitewe n’ibyasha bansigaga ngo ndi umwana w’umwicanyi, bikansaba guhora nisobanura ari na ko nagiye mbirenganyirizwa.   

     Ngitangira kwigisha muri ULK, nashatse inzu y’icyumba kimwe na salon ku gisozi, ngura matela imwe; intebe imwe n’akameza kamwe ko kwandikirahi. Icyo gihe nigishije mu mwaka wa kabiri isomo bita “Database”, ku manywa na ninjoro mu ishami rya “Computer Science”, ubundi nkigisha “ICT Skills” mu yandi mashami. Nigeze no kujya kwigisha mu ishami rya ULK ry’I Gisenyi, aho nahuriye n’inshuti yange yo muri Karate Biraro Olivier. 

      Nyuma y’amezi 5, nahagaritswe muri ULK, bagendeye ko abanyeshuri nabakoreshaga cyane kandi nkabima amanota, ni bwo nabimenyeshejwe n’abari abayobozi bange aribo Mugiraneza Bosco na Dr Pius Ndayambaje.Gusa muri iyo minsi twari tumaze igihe gito tuvuye kwibuka i Mwendo ya Rwaniro aho data avuka, aho benewacu bo kwa data bose bakorewe jenoside nk’abandi batutsi bose babaga mu Rwanda. Imodoka twagombaga kuzifatira kuri Station ya Nyabugogo, ninjiramo mbere kugira ngo mfate umwanya w’inyuma wo ku idirishya. Nyuma hinjiyemo abasore babiri nigishaga muri ULK bahita basohoka bavuga ngo “turashize, turashize”, bageze hanze bavugana n’abakuru twari tuziranye mbona bagarutse mu modoka bamwenyura. Umwe mu babahumurije yambwiye ko ngo bari bamfiteho andi makuru, akaba ari na bo ngo bari bakoresheje inama bagenzi babo ngo basabe kunyirukana muri ULK. 

       Gusa bicuzaga bavuga ko nta kindi babihinduraho. Icyo gihe nakomeje gukora gusa i Huye nuri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho nabaga mu macumbi yo kwa Cécile munsi yo kwa Uwariraye. Gerturde wari warabyaye mushiki wange muri batisimu, yatugiriye inama yo kuza gutura hafi yaho yari atuye, nuko tuhabona inzu yo kwa Bwanacyeye munsi yaho bita mu GISAZA yishyuzwaga n’umwuzukuru we witwa Tadeyo. Iyo nzu Tadeyo yabanje kuyitwima kandi twari twamwishyuye kugeza ubwo Gerturde yamusobanuriye abo turi bo by’ukuri ko abari bahatuye bari baramubujije bamubwira ko ndi umwana wa Bucyana. 

       Tadeyo rero byabanje kumutera ubwoba cyane cyane sekuru Bwanacyeye, yari yaraguye muri gereza ya Karubanda azize ibyo bamushije kuri Jenoside. Hagati aho murumuna wange wari umaze umwaka umwe arangije amashuri yisumbuye na we, yari yatangiye kujya abazwa aho twari dutuye niba koko ari umwana wa Bucyana. Byakongeraho ko yize yirihirira mu gihe bagenzi be bari barihirwaga na FARG mu mashuri, imiti, kwishyurirwa impushya zo gutwara imodoka, bigatuma murumuna wange agashengurwa n’agahinda.Ni bwo murumuna wange yatangiye kumbwira ko ari kumva amajwi jyewe ntumvaga ati “ndumva bavuga ngo twagutanzeho igitanbo, turaguca umutwe, gereza…”. Namubazaga icyo yumva cyabiteye buri gihe akambwira ko bamuroze, gusa ntibyari byo ahubwo bwari ubuzima bwe bwo mu mutwe bwari buri kwangirika, doreko yakomezaga kwinywera urumogi iyo yashakaga kwiyibagiza ibibazo byose yumvaga afite. Namujyanye bwa mbere kumuvuza kuri CUNISAM (Centre Universitaie de Sante Mentale), bemeza ko yari arwaye “schizophrenie”. Icyo gihe bamwandikiye “Aldol” na “diazepam”. Mu gihe yari kuroherwa Masenge na Mubyara wange Julienne baramutwaye, kubera imyemerere yabo, bamujyana mu byumba by’amasengesho kuko bo nta cyo bazi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mumutwe, ahubwo bari batsimbaraye ku mbaraga z’amasengesho n’ubupfumu. 

          Ibibazo byo kwirirwa nisobanura byarakomeje ku buryo nanabikubitiwe ubwo umunsi umwe kuri Hotel Faucon, nahuraga na Eric Musinga, umwana wa Nyiri Hotel Twiga, agatangira kunkubita nta cyo tuvuganye, gusa avuga ati “mureke ndangize uwo mwicanyi, mureke ndangize iyo nterahamwe ise yakoze Jenoside”. 

        Haciye iminsi twarahuye Eric ansaba imbabazi ambwira ko bari bateze n’abandi bagabo kumugurira “whisky” ngo ankubite, kandi ko byari kumuhesha isura nziza kuko na we bavuga ko ari umwana wa Paster Bizimungu wigeze kuba umukuru w’igihugu, akavanwaho agafungwa ubu akaba yarababariwe. Eric rero yambwiye ko atazi se neza ariko bivugwa ko nyina wa Eric, nyiri Twiga, yabyaranye abana na Bizimungu akaba ari yo mpamvu Eric yiguraga ngo agaragaze ko ari imfura yuzuye. Byageze aho bidutera ihungabana rikomeye, kuko ari jye ari na murumuna wange aho

twageraga hose” ngo dore abana ba Bucyana”, twarahindutse ruharwa. Ibyo byose tubibwirwa noneho na rubanda runyuranye, abiyubashye babivugaga bucece, naho abantu baciye bugufi, nk’abamotari, abashoferi n’abanyeshuri bakabivuga baranguruye ijwi. Byabaye ngombwa ko njya kuri Police ya Huye, nitabaza umunyeshuri icyo gihe wahakoreraga witwa Zingiro Bosco, ubu akorera muri RIB, angira inama yo kubibwira I.O (Intelligence Officer) wa station ya police ya Huye. Abanza kunsaba ko twahura tukabiganirira ahantu hatuje, ahitamo kujya ku Mukoni kwa Gaspard, mugurira ifi turayisangira, arangije ati « ndashaka ko umbwira umurenge, akagari n’umudugudu ».

               Nahise muha amakuru yashakaga, murangira aho dukomoka ariho i Rwaniro i Mwendo. Maze abaturage b’I Mwendo bati “uwo ni umucikacumu ahubwo twabuze n’amafaranga ngo tumusure”. Ibyo yabimbwiye nyuma y’iminsi 2 ambwira ko imbere y’ubuyobozi nkeye nta kindi kibazo. Byageze n’aho njya muri NSS, uwitwa Gustave wari uhagarariye NSS, ambwira muri aya magambo agira ati “Uwanze kuvugwa yaheze munda ya nyina!”, ahita yigendera aseka. 

       Nakomejwe gutotezwa cyane cyane n’abo twahuraga ngiye kugura ka fanta, abo ni nyakwigendera Lambert wakoraga mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu magare, Zambiya wo muri Horizon, Commandat Rouge n’abandi. Murumuna wange amaze kundemberaho nta bufasha, akazi kamereye nabi kubera ipfunwe naterwaga na bagenzi bange twakoranaga ndetse n’abanyeshuri nigishaka. Nigiriye inama yo kujya kugisha inama mukuru wange wo kwa data wacu, wari umusirikare mu barinda Colonel Ngoga, akaba n’umunyamuryango ukomeye wa AERG, kuko ise Karoli Kabandana n’abavandimwe be bari barazize Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda. 

Gerald ambwira ko ibyo yashakaga kumbwira tutagombaga kubivugira kuri telephone, nuko ntega imodoka musanga i Nyanza; mubwira ko ibyari biri kumbaho ntabyumvaga, aransubiza ati  “Murumuna wange, itonde ibikorwa nk’ibyo bikorwa na bamwe mu banyamuryango ba AERG. None rero niba hari abo wakoreye nabi, wabasaba imbabazi, niba hari abo uha amanota make, ubireke kuko bashaka ibya gusa”. Namusubije ko igitsure nakoreshaga ari Kaminuza yari yarabitugiriyemo inama, mu buryo bwo kuzamura ireme ry’uburezi. Ku iby’ireme ry’uburezi yambwiye  ko byari ibiparu ariko nange ni ko nabibonaga. Yangiriye inama igira iti “wowe gerageza wigire inshuti ku banyamuryango ba AERG, ufate nk’abanyeshuri 2, ubabere mukuru wabo ndetse ujye unabafasha ku by’amafaranga. 

Nujya kwibuka ubatumire babone amatongo y’iwanyu kuko bose ntibaba bazi ukuri, nyuma uzabona ukuntu bazagukunda ndetse bagasibanganya ibihuha babibye”. Iyo nama yari nziza pe, ariko numvaga itajyanye n’umutimanama wange kuko numvaga ari uguhakwa n’ukwigura kandi nta cyaha na gito umutima wange wanshinjaga uretse kwicirwa na FPR. Sinumvaga ukuntu hari abo nafashisha amafaranga, mu gihe ari murumuna wange na jye, nta n’umwe wigeze afashwa cyangwa avuzwa na FARG. 

                Kuva ubwo ariko nahise nsobanukirwa neza neza imvo n’imvano y’ibyo nari ndimo, gusa mbona nta kindi nakora uretse kwandika umuvugo wavuyemo indirimbo nise “Bwarapfubye”. Bwapfubye gute? Muri icyo gihe ni bwo nagombaga  gutangira imishinga ikomeye y’ubuzima, nko kubaka inzu yo kubamo, gukundana, kurambangiza, kurongora, kubyara, kugura imodoka n’ibindi byinshi biranga abageze mu myaka 30 kandi binjiza amafaranga. Gusa itotezwa rya “system”(ibiremwa by’umwijima) ryakomeje, rituma mbihirwa n’isi nibera imbata y’inzoga n’isegereti, nakoreshaga cyane mu rwego rwo gubona ibitotsi. Ubwo buzima mbamo nabugereranya no gupfa mpagaze, nkazaruhuka ari uko nitabye Imana.

PROFESSOR NIGGA

 Ibibazo bimaze kundembya kubera murumuna wange yagendaga ata ubwenge, ni bwo nahuriye kuri Hotel Faucon n’uwitwa Maurice wari ufite Maurix Music Studio, angira inama yo gukora indirimbo kuko biruhura mu mutima. Icyo gihe yabimbwiranye na Tsitsino (Thierry Sebaganwa) ariko Tsitsino  ntiyabyitayeho gusa bigaragaza ko Maurix yishakiraga abantu yumvise ho ibibazo. Reka mbabwize ukuri ko kuba umuhanzi, kwandika iki gitabo, kumenyekana mu mbuga nkoranyambaga nka youtube cyane cyane, bitari mu byo natekerezaga nkiri umwana, ahubwo ibi nabitewe no gutotezwa n’iyi “system”. Kuko nkiri umwana natekerezaga gukorera amafaranga ariko singaragare mu ruhame. Mbese nkibera umushakashatsi mu ikoranabuhanga, ukorera kure y’amaso y’abantu.. 

 Tugarutse ku by’ubuhanzi, hari mu mpera za 2010 ubwo nasohoye indirimbo yange yambere yitwa “Mureke kunyitiranya”; izina Professor Nigga ry’ubuhanzi icyo gihe nahisemo n’ubundi ry’irihimbano abanyeshuri bo muri Campus ya Rusizi bari baranyise kubera ukuntu nambaraga kandi nkabitwaraho neza, ntarwanira ibyubahiro nk’uko abandi barimu babigenza.Iyo ndirimbo yitwa “Mureke kunyitirinya”,nayiririmbye ngeze kure, nyiyirimba nsa nkutanga ubwenga, nisobanura ko data banyitiriraga atari we,nshaka kwerekana ko data ari Karasira Claver aho kuba Bucyana Martin cyangwa Karamira Froduard nkuko byavugwaga. Icyo gihe ibinyamakuru byo mu Rwanda, byaba ibyigenga cyangwa ibikorera ku Leta byanditse inkuru yavugaga ngo “umwarimu muri kaminiza yiyemeje kuba umuhanzi, akajya mu njyana ya HIP HOP”. 

Ibinyamakuru nk’Imvaho, Igihe, Inyarwanda, Newtimes, Umuseke, Ibyamamare.com n’ibindi byinshi ntakibuka. Amaradiyo nka Radiyo Salus, Radiyo Rwanda, Radiyo Flash, Radiyo Ishingiro, City radiyo, Radiyo One, RC Huye, RC Rusizi, Radiyo Huguka,…abo bose bamvise ibishya nari nzanye ndetse banampa interviews zinyuranye. Uko kwitwa Professor Nigga, aho nabishimye, ni uko byatumye abambonaga mu isura y’umwana w’umwicanyi cyangwa umwana w’interahamwe byibura barambonagamo umwarimu w’umusazi. Mu kinyarwanda ngo “ibibi birarutana”, n’ubwo bwose nari nzi ibyo nkora. Indirimbo ya kabiri nayise “Shikareti”, iza ivuga ubuzima busanzwe noneho radiyo zo mu Rwanda zirayikina koko. Iyo ndirimbo yavugaga ubuzima busanzwe bwa buri wese cyane cyane aho ivuga ko “icyo wari umaze iyo kirangiye bagucira hasi nka shikareti ishizemo isukari”. 

        Ibyo mu Rwanda byarigaragazaga cyane cyane muri poritike aho bamwe mu babaga baravuzwe ibigwi, bageragaho bakitwa ibigarasha, bakajya ku gatebe cyangwa bagahunga n’abandi bose babaga baritanze mu kazi kabo, bakavaho bakibagirana nk’aho nta cyo bigeze bamara. Mbibutse ko indirimbo zange za mbere nahisemo Hip Hop kuko ari yo njyana Tough Gangz bakoreshaga, nkaba nari umukunzi wabo kandi bakaba mu gihe cyabo baravugiye rubanda ku buryo burengeje. Hip Hop numvaga baravugaga kuruta kuririmba, ni yo mpamvu rero indirimbo zange uretse ubutumwa bwabaga burimo, zitakunze kuryohera amatwi. 

      Nahinduye uwantunganyirizaga amajwi, njya kwa Lick Lick, nkora iyo nise “Carte Rouge” yashakaga kuvuga ikarita itukura baha umukinnyi witwaye nabi mu kibuga. Icyo gihe nagereranyije ikibuga cy’umupira n’iyi si tubamo, ntanga ikifuzo ko uwitwara nabi, anyereza imisoro arya ruswa, adatanga iposho mu rugo ahubwo akayanywera…abo bose ndetse nange nishyizemo, mbaha “carte rouge”. Nyuma ya “Carte rouge”, nahimbye n’izindi nyinshi zigera kuri 50, gusa mu mpera z’iki gitabo nzabaha ibisobanuro ko zo nashoboye kutunganyiriza amajwi bwa kabiri.

NAGOMBAGA GUFUNGIRWA INGENGABITEKEREZO

 Muri 2010 nyuma yo guhagarikwa muri ULK nakomeje kwigisha muri Kaminuza nkuru y’uRwanda, ikaba yari inafite campus (ishami) i Rusizi, aho nari narabanje no kwigisha mbere yo kujya muri Suwedi. Mbere umuhuzabikorwa yari Kanyankore Protais, nyuma hajyaho uwitwa Majyambere Silas. Nkigaruka nasanze uwari umunyamabanga wa Campus ya Rusizi, Uwibambe Joselyne mu biro bya FST (Faculty of Science and Technology) arimo kuganira n’abandi banyamabanga barimo Claudine na Josiane, bahoraga bashwana . Njya kwitaba telephone noneho Joselyne arankurikira arambwira ati “bariya bagore barakwanga, kuko bakuvuze ibintu bibi, ngo n’uburyo wavuye ikitaraganya muri Suwedi”. Narabisuzuguye, numva binteye isesemi kuko n’ubusanzwe nzira amagambo y’abagore bo mu Rwanda. Na we asa nkuwababaye kuko ibyo yari yiteze nakora cyangwa navuga atari byo yabonye. Hashize nk’ukwezi

njyana na Doyen witwaga Daoudd n’undi mwalimu witwaga Mugabe Gentil, tujya kwigisha i Rusizi nk’uko byari bisanzwe. 

     Nagezeyo nsanga abanyeshuri bikorera ibyo bashaka, navuga bakisohokera, nasaba ibikoresho kwa Joselyne wari ushinzwe ….., akenshi akabinyima. Ibyo rero si bishya mu Rwanda, iyo bigenze gutyo utangira kubona ko “system” irimo kukugendaho, nawe ugakora nk’aho uri kugendera hejuru y’amagi. Umunsi umwe hari kuwa gatandatu, ndimo kwigisha yinjira nta ruhusa yatse, kuko yari yohereje umunyeshuri gutora intebe nkamuhakanira mubwira ko amasomo yatangiye.Yarinjiye anyifatira ku gahanga ngo “Ujye ujya gusuzugura benewanyu”. 

           Ayo magambo yarandiye pe, gusa ni uko nyine bimaze kumenyerwa iyo ubikubwiye ubona hari izindi ngufu zimushyigikiye. Nyuma y’aho imodoka yatwaraga Doyen Daoudd yarazamutse, baduha lift kuko twariraga i Kamembe mu mu mugi, tugacumbikirwa kuri campus hafi y’ikiyaga. Si jye wabonye Daoudd avuyemo, ni uko wa mugore Joselyne nange ndamusubiza gusa namuhaye ibyo muri “Umpangare Nguhangare”. 

Shoferi Theo na Gentil baratubuza, ariko rubura gica ariko ntitwarwanye. Kuwa mbere tugiye kwigisha dore ko twigishaga abakuze, benshi bari bifitiye akazi ku manywa, cp (chef de promotion) witwaga Ngirunsanga Theoneste akaba ari na we wari umuhuzabikorwa bya FPR muri Rusizi yose, arambwira ati “mbere yo kwiga hari “issue” (ikibazo) tugomba gukemura, usabwe kuza sa kumi n’imwe n’igice, turanahahurira na Bernard”. Bernard uwo rero yari umunyeshuri wange akaba n’umupolisi, n’ubu akorera ku kicaro gikuru cy’abapolisi ku Kacyiru. Mbabajije abo bari bo abampamagara, bambwira ko ari abanyeshuri bari bababajwe n’uko navuze nabi umukozi wa Kaminuza . 

         Mwongere nyabuneke mwe muri gusoma iki gitabo mwumve urwego umwarimu wo muri Kaminuza utari muri “system”, ipfunwe aba afite imbere y’abanyeshuri bashobora kumuhamagara, bakamukoresha ibyo bashatse. Abo banyeshuri bigaga mu wa kabari, nkaba nari narakoranye neza n’abari mu wa gatatu, ni ko kubaza Mama Aimé, umufasha wa General Ibambasi icyo gukora, ni uko arambwira ngo ngende numve ntasubiza, ubundi na we arareba uwo hejuru muri Rusizi, abimusobanurire. Nafashe moto inca 400Frws, ngera aho bitaga “KUBAGORE” inyuma ya campus! Narahageze mpasanga Ngiruwonsanga, umunyeshuri akaba yari umuyobozi wa FPR muri Rusizi, Bernard umunyeshuri akaba na Police ndetse na Joselyne. 

         Barabanza baritoratoza babanza guca Ruhande, bavuga amagambo nk’ayo mu mi misango y’ubukwe, kera kabaye, baravuga ngo barumva bagomba kutwunga kuko bigeze hanze nafungwa imyaka itari munsi ya 20; ndababaza nti ese ubundi habaye iki? Bati “twamenye ko watonganye na Joselyne, ariko wamubwiye ko uzi abishe umugabo we, ugomba ahubwo kujya kuhatwereka”. Kumbi uwo mugore umugabo namubonanye ni umugabo watwaraga “taxi voiture”, kandi bwari ubwa kabiri narinje aho i Rusizi, ntanamakuru nari mfite y’uko nyamugore yigeze undi mugabo mbere ya 1994.

Byari muri za 2011, ariko nafashwe n’ikintu kimeze nkisesemi, ivanze n’umujinya n’agahinda, gusa kuko no muri gacaca byahavugwaga, nararuciye ndarumira. Babonye mbihoreye, bati “wenda wabivuze uhubutse”. Natekereza ko ari ibinyoma bari bahimbiye aho nta n’ubwenge burimo nkumirwa. 

        Ari icyo gihe n’ubungubu nibaza icyo Rwanda n’abawe, ibiremwa by’umwijima bibaziza, nkemeza ntashidikanya ko ya Mana bavugaga ngo yirirwaga ahandi igataha i Rwanda yasimbuwe na Sekibi. Tugarutse kuri abo babeshyi, bageze aho bati “nta cyo bitwaye”, baradushorera ngo tujye guhumuriza abanyeshuri ko nta gikuba cyari cyacitse. Narabikoze nta kundi kuko abahagarikiwe n’ingwe mu Rwanda ni bo bavoma. Inkuru yageze n’ubwo igera muri Kaminiza, baraduhamagara, bakora imanza za nyirarureshwa cyangwa za ngondagonde, birangira twese batwihanangirije ko tutitwaye neza imbere y’abanyeshuri. Ngayo nguko uko natewe ubwoba bangerekaho “ingengabitekerezo” ngo mbakorere ibyo bashaka! Ubuse uretse jye utinyutse kubivuga, ni nka bangahe bazize iyo “ngengebitekerezo” naringiye kuzira kandi ari ibinyoma gusa gusa? 

KUNYAGWA ISAMBU TWASIGIWE N’ABABYEYI BYABATIJWE ISARANGANYA

Muri iki gika ndavuga iby’akarengane k’ibihekane twagiriwe ku masambu yari aya data. Reka iby’iyi sambu y’i Masaka, twahugujwe mu byo babatije isaranganya mbizane muri iyi myaka ya 2011-2012, kuko ari bwo byahawe umugisha.Muri 1988 data yari yaraguze isambu mu byo bitaga paysanna ahitwaga muri komine Kanombe segiteri Ayabaraya, ubu hahindutse Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Gako, umudugudu wa Kibande. Data akiyigura yabanje kujya ayihinga kandi icyo gihe yareraga cyane imyumbati, ikawa n’urutoki. 

Nyuma agiye gukorera i Burera na Ruhondo, yasize ayikodeshe umuhinzi w’umwuga witwa Gasake. Gasake yakoraga ibyo ashaka byose, akishyura ibihumbi 30 ku kwezi. Nyuma ya Jenoside yo 94 Gasake yaje kundeba aho twari dutuye i Nyamirambo kuko bashakaga kuyimubohoza. Icyo gihe yanjyanye kwa Konseye w’Ayabaraya witwaga Bideri, mwereka

ibyangombwa byose by’isambu noneho ateraho kashi ko isambu ifite nyirayo. Ibyo yabikoze narimaze kumugurira amacupa 2 ya primus n’akajerikani ka litiro 5 z’urwagwa rw’abaturage basanzwe. 

Muri 1995 igihe nigagaI Ndera mu iseminari, Gasake yaje ikitaraganya ambwira ko isambu yafashwe n’umusirikare ndetse ko banamukubise. Bucyeye bwaho natse uruhushya ku ishuri kuko icyo gihe bararutangaga, noneho njya ku isambu mpasanga umuryango w’umusaza n’umukecuru, mbabajije uko baje, bambwira ko uwabazanye, yitwa Rwanyagatare Patrice, akaba yari atuye mu mazu yo kwa Gatarama, ari ho haje kwitwa  SKY. Nkimara kumenya aho yaratuye, naragiye ndamusuhuza n’abashyitsi yarafite, noneho banyuka inabi ngo kuki naragije isambu yange umuhutu. 

Musubiza ko bandenganya ari data bari baragiranye amasezerano, kandi akaba yaramaze umwaka umwe yishwe. Rwanyagatare na bagenzi be, ndetse n’abandi bameze nka we wabonaga bababajwe n’uko umuhutu n’umututsi bari mu Rwanda mbere yo muri 1994 bashobora kubana bumvikana. Ibi nanabivuze mu mpapuro zibanza igihe bantegekaga gushinja abaturanyi baturwanyeho. Icyo gihe Rwanyagatare yahise ansobanurira ko umukecuru nari nasanze mu inzu yari mu isambu yacu yari nyina, anyizeza ko aho kuyikodesha interahamwe, yari kujya ampa ibihumbi 50 ku mwaka. Ntabyo yigeze akora ku buryo igihe cyange cyose nakimariraga kwa Burugumesitiri wa Kanombe Kalinamaryo n’uwitwa Charles wari ushinzwe iby’ubutaka. Byarangiye Rwanyagatare yubakiye nyina inzu nshya i Kinyinya, mu isambu yacu ashyiramo undi muryango ambwiraga ko ari bo bagombaga kunyishyura ayo yari andimo kandi ko abizeye ko bavugisha ukuri, bakaba na bene wabo mu muryango w’abagogwe bavuye muri Congo muri 1994. Hahise hazamo umusaza w’imvi z’uruyenzi witwaga Sarusha. 

Sarusha yambwiye ko adashobora kwiyishyurira amafaranga namucaga, andangira umukobwa we wakoreraga ku kibuga cy’indege. Umukobwa we yanyishyuye ibihumbi 25, nyuma aza kumbwira ko nta bushobozi afite, ariko ko igihe nazashakira iyo sambu bazayinsubiza.

Hagati mu muryango wa Sarusha, haje umusore witwa Munyaneza Innocent, abanza kuba umu “lokodifensi” nyuma yinjira mu gipolisi cy’u Rwanda. Sarusha yageze aho yitaba Imana kuko yari ageze mu zabukuru. Hagati aho hari haraje inkuru zo gusaranganya ubutaka.  

Munyaneza na Sarusha bakaba barambwiye ko bari bagifitemo imyaka bahinzemo kandi bari bazi neza ko isambu ari iy’umuryango wa Karasira, cyane cyane ko twari twarayiguze na bizwi na Leta mu byo bitaga paysanat. Bageze aho biyubakira ahandi inzu bayivamo yarabaye amanegeka, ariko igihe cyarageze, dore ko nari maze n’iminsi mu “depression” naterwaga no ku kazi kandi icyo gihe nakoreraga kure i Butare, maze ngarutse nsanga barafashe igice kirenze kimwe cya kabiri, aho isambu yasaranganyijwe abantu batatu; umuryango wa Karasira, Munyaneza Innocent n’umugore wa Sarusha witwa Kampire Dativa. 

Mbajije uwari gitifu, ambwira ko ari itegeko ryatanzwe ahari imirambi hose nk’aho za Masaka, ibice byose byari byerekeye ahahoze hitwa Rwamagana, Kibungo no mu Umutara. Ariko hari aho batabikoze nk’umuturanyi wange w’ibumoso ureba za Kabuga ntiyasaranganyije kuko harimo imva. Abandi batagabanye ni ababaga bavugiwe na Ibuka, gusa jye sinigeze ntakaza umwanya wo kubasaba ubufasha kuko nari niteze igisubizo kibi bari kumpa. Icyo nabwiwe n’impuguke mu mategeko ni uko biriya byo gusaranganya byari bihabanye n’amasezerano y’Arusha, ahubwo ngo ni ka karengane k’ibihekane Barafinda ajya avuga!                                                                                                                                   

Indi sambu na yo yakoreweho ubufindo ni isambu iri i Gihana aho bita i Sogwe.Umugabo witwa Ludoviko wari utuye kuri “Arete” yari yayintiye ngo ajye ayiragiramo inka ze. Narabimwemereye, bigera n’aho afatamo ibibanza umunani byose kuko hagombaga kuba umudugu, buri kibanza yanyishyuye ibihumbi mirongo itanu byonyine ni ukuvuga hafi amadolari 50.                                                                                                                                                         

Isambu y’aho mvuka Mwendo yo bashyinguyemo data wacu Bapfakurera n’abana be bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda.

Ariko igihe cyarageze basaba abafite imibiri y’abazize Jenoside kuyishyira hamwe mu rwibutso, ariko abo barabyanze kuko bashobora kuba babikoresha mu muhango wo guterekera ngo babone uko bazaturindagiza bakadutwara iyo sambu burundu.

ISHAPURE Y’UBUBABARE YA BURI MUNSI

Uwakumva mvuga ububabare, akandeba mu gihagararo, akanagereranya iyo nabonye ibyo gukora amafaranga mpembwa, yumva ntaba ndi uwo kuganya. Nyamara kandi, abazi gucishamo ijisho umuntu iyo bareba uko nambara, ibijyanye n’aho mba, isuku ku mubiri wanye n’ibijyanye n’urukundo rw’igitsinagore, bahita babona ko hari ikitagenda kandi nagenage ubwange nkaba mbizi. Magingo aya nandika iki gika, n’ubwo  nahugujwe amafaranga aho nakoraga, n’ubwo isambu yacu yagabijwe rubanda ku maherere, ariko sinakennye ku BINTU. 

Ahubwo nabuze UBUNTU, ku buryo ndi mu bantu batazi uburyohe bw’iby’amasano hagati y’abantu nka nyokorome, umwishywa, umwisenegeza, marume…Ibyo byose mbiheruka mbyiga mu ishuri, ariko mu buzima busanzwe, ntabyo nzi. Nabayeho ubuzima buteye agahinda kugeza ubwo abandi iyo bajya kugisha inama ababyeyi babo jye njya mu bajyanama b’ubuzima bwo mumutwe (ubundi ntemera), nkajya rimwe na rimwe mu biyita abakozi b’Imana cyangwa abapfumu. Nabeshywe byinshi n’abapfumu, ariko kandi mpanurirwa byinshi birimo ko amakuru yange azajya akurikiranwa. 

Nkaba ngo nzagwa hanze cyangwa n’iyo nagwa mu Rwanda, roho yange ngo ikazajya gutura hanze y’uRwanda…Ibyo byose nabyeretswe muri 1999 nishyuye inote imwe ya maganatanu. Kano kanya nandika kino gika, ubu turi mu cyorezo cya Corona Virus, aho twese turi mu kato, gahunda ari guma mu rugo. Ako gahinda mufite ko kuba ntaho mutarabukira, mudasabana na bene wanyu, mudashobora gutaha  cyangwa gukoresha ubukwe, mudashobora gushyingura inshuti zanyu, mudashobora kugisha inama…ubwo bubabare mumazemo iminsi mike, kuri jye ni ishapure y’ububabare bwa buri munsi guhera muri 1994 kugeza igihe Imana izanduhura ikampamagara mu bayo. Ibyange sinabivuga ngo mbirangize, ni yo mpamvu nkunda kwivugira nti “NDEKA UNDORERE”.

Tugaruke inyuma gato, guhera mu mpera za 2010, nahuye n’uruhererekane rw’ibibi n’ibyiza. Murumuna wange Uyisenga yakomeje kugaragaza uburwayi bwo mu mutwe, ariko hagati aho nabonye akandi kazi k’ubwarimu muri CUR (Catholic University of Rwanda), Kaminuza y’abagatolika yari ikiyubaka, ikeneye abarimu bashoboye kandi icyo gihe bari bake muri Huye, ari yo mpamvu bamfashe. Mbisubiremo icyo gihe abarimu bari bafite master’s muri IT (Information Technology) bari nka 2 gusa nagenage ndimo. Ntibampaye akazi rero ari urundi rukundo, yewe na cya gihuha cyavugaga ko data yari Karamira cyangwa Bucyana, bari bakizi, ariko kuri bo yari amaburakindi, bari bategereje ko hari abandi bazarangiza ngo bansezerere ari nako byagenze. 

          Kari akazi katoroshye gukora muri Kaminuza nkuru y’uRwanda no muri CUR no kujya kuvuza murumuna wange. Hagati aho kuko nakoraga muri CUR, nashoboye kwakiramo ishuri murumuna wange, ashobora no kwiga kugera muwa kabiri, ari na ho yasubitse amasomo ambwira ko yumvaga amajwi amubwira kujya iKigali. Bamwemereye gusubika amasomo ye, ajya i Kigali ajyana ibintu bye bitaburagamo gitari.

Yamaze umwaka yarakuyeho telefone, twaramurangishije twaramubuze n’amafaranga yari afite kuri banki yarayamazeho.Yakodeshaga akazu k’icyumba kimwe aho  bita kwa Aloyizi, akazu yabagamo akiga muri Lycée de Kigali.Icyo gihe kubera ihungabana nk’uko abamubonaga babimbwiye, yakunda kwinyabya agatumura ku kamogi, ubundi agatungwa n’ibiryo byoroshye ari byo sambusa, capati n’amandazi. 

Muri icyo gihe nageze ubwo nkenera amafaranga, nibuka ko ku kazi bari baturimo imyenda myinshi. Nuko mbigejeje ku muyobozi mukuru wa kaminuza wari wungirije mu bijyanye n’umutungo ari we Dr Ndushabandi, antera utwatsi agira ati “ibyo uzabibaze Dr Uzziel, njyewe ni bwo nkigera hano, ibya mbere ntibindeba”. 

Cyakora muri icyo gihe cyari ikibazo rusange ku buryo n’abandi    barimu babibwiye itangazamakuru                ariko      batinya  gutangaza umwirondoro wabo, ni bwo nafashe iya mbere mbivuga kuri BBC-Gahuzamiryango, mvuga n’umwirondoro wange. Nkimara kuvugira kuri BBC ubuyobozi bwa Kaminuza bwanyishyizemo, bunagendera ku bikorwa by’ubuhanzi nakoraga, bushaka kumpagarika. Bwakoresheje abanyeshuri, basaba ko amasomo nabigishije batayakorera ibizamini bitwazako batize neza, ariko bamwe muri abo banyeshuri bitandukanya n’abandi bandika ibaruwa insaba imbabazi birangira bitaye agaciro.Ubuyobozi bwari buyobowe na Prof Lwakabamba bwanageze aho bumpagarika ukwezi bunziza amabaruwa anyihanangiriza bari baranyandikiye mbere. 

Mu gihe nari ndi mu bihano numvise telephone impamagara, irambwira iti “hano ni kuri Komosiyo y’abakozi, twari tugukeneye wowe na Dr Kabano nawe wari wahanwe ngo mudusobanurire iby’ibihano mwahawe, none muzatugereho ejo mu gitondo”. Icyo gihe kuko nari I Huye, byansabye gufata imodoka ya mbere ya mugitondo, nkigera I Kigali nerekeje kuri Komisiyo y’abakozi, banyereka aho kwicara. Bampa igikombe cy’icyayi, tuganira kuri icyo gihano nahawe, mbereka amakosa yari ajyanye cyane n’amatariki yari yanditse nabi mu mabaruwa bari baranyoherereje, ni uko bansezeranya ko bazamanuka i Huye kubikurikirana. 

Uwo munsi nkiva kuri komisiyo nahise numva ingazo inzamutsemo, ni bwo nagiye muri studio nkora indirimbo yitwa “CISHWA AHA”, aho natunganyirijwe amajwi na Trackslayer. Komisiyo y’abakozi imaze kugera i Huye yarabisuzumye irabisuzugura maze itegeka Kaminuza gutesha agaciro ibyemezo yari yafashe, biba ari nako bigenda. Amahirwe nagize ni uko ubuyobozi bwa kaminuza icyo gihe butumvikanaga n’ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi. 

Iryo shyirahamwe rikibaho nta ko ritagiraga ngo rifashe umunyamuryango waryo, none kimwe n’indi miryango ya “société civile” yose, ryageze aho rivaho. Mu gihe nari muri ibyo bibazo, uwari umuyobozi wange witwaga Dr Mazimpaka yarampamagaye ampa gahunda yo guhurira iKigali n’umuntu yitaga ko ari mu bashinzwe iby’ubutasi mu Rwanda.  Icyo gihe twahuriye i Remera, tuvugana ku kibazo cyange nari mfitanye na Kaminuza, bansezeranya ko ababyihishe inyuma bose bazamenyakana, inzonga zanywewe ni jye wazishyuye ariko ibyo bansezeranyije byose byo byagiye nk’umuti wa mperezayo. 

Impamvu ngarutse kuri uwo muhuro wa Mazimpaka na mugenzi we, ni uko bavuze amagambo akomeye cyane. Hari umwarimu wigishaga mu mibare wavukaga za Gikongoro ngo wimanaga amanota ashingiye ku bwoko, bibazaga icyo bari kumukorera nyuma y’uko ngo bamuteje abasore batanu ninjoro. Ngo bakamukorera iyicarubozo kugeza n’aho bamunyara mu kanwa, ariko akaba yari atarahinduka. Banzuye bavuga ko abantu bize kubahindura bitajya byoroha. Icyari gisigaye ngo byari ukumuteza ibibazo, yaba azwi bakamuteza ibinyamakuru, yagera ku kazi agasanga umukoresha we aramwuka inabi, bikaba gutyo kuwo bashakanye, haba hari abana bafite bakabateza abarimu babo n’abandi banyeshuri bakabiyenzaho, abaturanyi babo bakabahoza ku nkeke…Narabajije nti “ese ubwo amaherezo y’ibyo ni ayahe? ”Baranshubije bati “uracyari umwana, amaherezo y’ibyo ni UGUSARA  cyangwa KWIYAHURA”, ubwo rero ntimuzatangazwe no kumva inkuru nyinshi z’abiyahuye n’abasaze.   

Tugarutse kuri wa murumuna wange wari warabuze, yageze aho arigarura anansanga aho nabaga i Huye, ambwira agira ati “mukuru wange ndumva ngiye gupfa, ni yo mpamvu nje kugwa hafi yawe ngo uzabone uko umpamba, aho nari ndi iyo naryamaga numvaga amajwi y’abantu bancukurira imva”. Naramwakiriye ariko nkumva avuga ibintu biterekeranye, ni bwo namujyanye CUNISAM, muganga Dative yarebye uko yari ameze, abona ko yari arwaye ukubura amaraso, ukunanuka no guta ubwenge. Nuko bahita bamwoherereza mu bitaro bya CARAES ya Gatagara, mu buryo bw’amayeri kuko we atemeraga ko arwaye mu mutwe, icyo gihe byari muri Mata 2013. 

Yamazemo ukwezi kumwe n’igice ari jye jyenyine umurwaje, undi muntu wamusuye ni Gerturde umwe nababwiye wari warabyaye mushiki wange muri batisimu. Bageze aho baramusezerera, ataha yarahindutse, yandikirwa imiti irimo “Aldol” na “Akineton”; ariko akomeza guhora yigunze ari na ko yifatira ku rumogi n’inzoga ziciriritse zitwa suruduwili. Yasubiye mu ishuri akomereza aho yaragejeje, dukomeza kuba ku i Taba, ahantu nabaye imyaka myinshi (kuva 2011 kugeza mu mpera za 2017). Ku i Taba aho twabaye twasuwe n’abantu bakuru babiri gusa: Martin umuhungu wa Munyangeri na Rasta Moise. 

Ariko kuko cyari igipangu cy’amazu y’icyumba kimwe na Salon, twakunda gusurwa n’abana bato babaga bafite iwabo bacumbitse muri icyo gipangu. Abana b’ibitambamuga wasangaga ari bo babaga buzuye muri salon yacu dore ko na murumuna wange yabakundaga kubi. Abo bana barimo Ian, Ingrid, Diemme, Mo, Prince n’abandi benshi cyane.                                                                                   

N’ubwo ari ibiremwa by’umwijima byaduteye agahinda arijye ari na murumuna wange, imibereho ya murumuna wange yo yakubye ako gahinda inshuro nyinshi, ambera umusaraba nabuze uko ntura. Indwara ye yo mu mutwe imwongoza kwirirwa yiryamiye amasaha 24/24, akabyuka agiye kugura gusa isegereti, urumogi n’inzoga. Nta nshuti n’imwe agira uretse ibirara basangira ibiyobyabwenge, nta mukino agira akina, nta muryango w’urubyiruko nk’abasukuti cyangwa abasaveri yigeze abarizwamo. Kuva yavuka nta kazi na kamwe yigeze akora byibura ngo ahembwe na 1000Frws. Icyo azi ari na cyo cya kabiri cyamwishe mu mutwe ni ukwiringira umurage yasigiwe n’ababyeyi, ku buryo bituma asesagura umutungo cyane asa n’uhimana.  

Ahagana mu mpera za 2014, ni bwo muri CUR bansezereye, bakoresheje Gasana bitaga Vice Mayor, kuko yigeze kuyobora akarere ka Huye.Ntabyo namuvugaho byinshi gusa abasanzwe bamuzi, bakaba bamenye ko twahuriye mu kazi, barumva akaga nahaboneye. Gasana umunsi umwe yarampamagaye mu bantu benshi bari kunywera mu ka butike ke ku iTaba, ambwira ko CUR yasanze ntakiri mu bantu ikeneye, ahubwo ko ngomba gusinyira ko mpavuye ku mpamvu zange bwite. Kubera ko kweguza ku ngufu mu Rwanda byabaye umuco, narabyemeye gusa musaba ikemezo kerekana ko nahakoze imyaka 3 kuko hari cyo byari kuzongera kuri CV. Ariko kugeza n’ubu Gasana uyobora abakozi muri CUR yarakinyimye, kandi ibyo biba bivuga ko nta handi warega ukurikije aho biba byaturutse. 

Burya mujye mwitondera ibyo mu binyamakuru biri mukwaha k’ubuyobozi ukurikije uko bikora, ingero ni nka Igihe.com na Rushyashya.Umunsi umwe nasagariwe na Epimaque, murumuna wa Ndayisaba Fidel icyo gihe wayoboraga umujyi wa Kigali. Uwo Epimaque yari yararangije ishuri kera, ariko nta kazi yagiraga (ni igitangaza kubona murumuna w’umunyacyubahiro mu Rwanda utagira akazi kandi ari muzima yaranize); ahubwo yatemberaga mu tubari two kwitaba, agenda areba areba kuburyo kumukekamo maneko byari byoroshye. 

Umunsi umwe turi muri contineri y’uwitwaga Kayitesi havutse impaka, ni uko arambwira ati”ntukavuge uzi ibyo so yasize akoze”, nange mpita mutuka kuri nyina. Kuko yari ahagaze yahise anyubikira ankubita ingumi ebyeri nziza nange nirwanaho ariko bageraho baradukiza, ndangije nditahira. Byari ninjoro, mpita nshyiraho inyandiko kuri facebook ivuga ngo”Epimaque, murumuna wa Ndayisaba Fidel uyobora umugi wa Kigali yaranyishe”. Bya bindi nababwiraga byo kuyobya uburari, “system” yahise ikoresha “Igihe.com” gishyiraho inkuru ivuga ngo “Professor Nigga yashatse gukundana na Young Grace”. 

Uwo Young Grace uretse kumumenya nk’abandi bahanzi b’inzaduka, ntabwo twari twanavugana n’ijambo na rimwe. Ibyo byatumye akarengane nari nakorewe na Epimaque kaburizwamo kuko ngo ari murumuna wa Ndayisaba. Impamvu ntari no kumenya Young grace, ni uko nyuma ya 1994 abahanzi benshi baje barangaza aho gutanga ubutumwa, ndetse abashoboye gutera imbere ni uko habaga harimo “system” yabibafashagamo ku maradiyo n’amatelevisiyo. Naho ubundi  ku bwange abahanzi numvise nyuma ya 1994, nkakunda ibihangano byabo ni Ben Rutabana na “Tough Gangs” bonyine. 

Kwicuma byarakomeje dore ko kubaho byo ntabyo mbona nyuma ya 1994, nuko mu mpera za 2015 ndwara malaria njya kwivuza nk’uko bisanzewe. Bampa imiti ndoroherwa ndetse ndanakira, gusa nyuma y’ibyumweru bibiri nsubira kwa muganga kuko numvaga malaria yagarutse. Icyo cyari cya gihe bashinjaga ministeri y’ubuzima gutanga inzitiramibu zitujuje ubuziranenge. Bambuzemo malaria, bansaba gutanga ibindi bizami birimo ibya tifoyide na diyabete, icyo gihe basanzemo “glycemie”ya 364 kandi ngo umuntu muzima, aba afite 70 kugeza ku 110. Igitanganje icyo kizamini nari ngiye kukireka kuko numvaga Diabete ari indwara y’abantu bo mu bisubizo, abo mu mbyeyi cyangwa se muri “system”. 

Nyuma yo kunsangamo ibyo bipimo bambajije niba nari nanyweye inzoga, mbasubiza ko nari nazisomye, bampa imiti nyuma y’icyumweru basanga noneho mfite 386, bahise banyohereza ku nzobere mu buganga bw’indwara zo mu mubiri. Muganga w’inzobere wansuzumye ni Dr Nkeramihigo, wahise ambwira ko ndwaye Diabete, guhere ubwo ntangira gufata imiti kugeza n’ubu. Impamvu ntanatekereje indi ndwara ni uko buri gihe numvaga umunaniro, ariko abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe bakambwira ko ari ingaruka za depression. Kuva namenya ko ndwaye Diabete, iwanye wagirango ni Pharmacie ntoya, ndya ibinini nk’urya ubunyobwa:

  • Imiti ijyanye ya Diabete mfata ni Glucophage, Daonil, Neurorubine na Canderel.
  • Imiti ijyanye na “Depression” na “Anxiety”, mfata ni

Xanax, Tranxene, Prozac, Nozinan, Stilnoct, Diazepam, Fluexetine,……  

Icyo nkeka cyanteye Diabete, ni depression, kuko nageze aho ncika intege zo gukora umukino nakinaga wa karate, ahubwo buri nimugoroba, nava ku kazi, nkigira mu kabari. Gusa aho menyeye ko ndwaye Diabete kandi ko yica buhoro buhoro natangiye gufata ingamba zo gukora sport, kunywa imiti no kugabanya inzoga.Gusa iyo bansangamo indi ndwara yica vuba vuba, dufashe urugero nk’umutima ndahiye ko ntari kuyivuza kuko iteka nifuza ikintu icyo ari cyo cyose cyanyica vuba kitambabaje, ku buryo kenshi iyo ngiye kuryama mba numva nagira amahirwe nkapfa, nabyuka nkicuza nti ya shapure y’ububabare iracyakomeza.                     

Hagati aho undi musaraba dusangiye agahinda ariko wo utazi ibiri kujyambere ari we murumuna wange yarongeye araremba, areka ishuri akajya yirirwa yinywera urumogi yahabwaga n’umusore bari mu kigero kimwe wari wararangije Kaminuza ahitamo kwicururiza urumogi, uwo nta wundi ni Shinani Jean Paul. Byagenze aho birandenga, umunsi umwe igihe nari nagiye kwigisha muri NPC (National Police College) i Musanze, nsabye ubufasha afande Faustin, uwari ushinzwe Police mu majyaruguru y’u Rwanda. Afande Faustin yabinfashijemo icyo gihe murumuna wange ajyanwa mu bitaro byari mu maboko ya police byitwaga “Isange

Rehabilitation Center”, byakoreraga mu karere ka Huye.

 Murumuna wanye yamazemo amezi abiri, buri kwezi twishyura ibihumbi 350, ku buryo bamwe babyitaga iby’abatesi kuko abenshi babaga barwariyemo ni abarwayi batiyishyuriraga, abenshi bishyurirwaga na FARG, abandi bakishyurirwa na “Demobilization Commission”, ariko kuko jye nari nzi agahinda byanteraga naremeye ndayatanga. 

Muri Gicurasi 2016, yasezerewe mu kigo cya Isange, aza yaramenye neza ibibi by’urumogi.Yari yaratoye akabiri, yiyongera ibiro, ndetse anasubira ku ishuri asubukura amasomo, atangira no gutsinda amwe mu masomo yari yaramunaniye. Gusa byageze mu mpeshyi ya 2017, murumuna wange atangira gusubira mu biyobyabwenge aho urumogi yarusimbuje inzoga, akajya yinywera izo bitaga “Nguvu[4]” kandi akajya yumva ko abantu bose bamwanga. Nakomeje kubunganga ubuzima bwacu ariko bigeze muri Nzeri tumenyeshwa ko abarimu ba kaminuza y’u Rwanda bari i Huye twagomba kwimukira i Nyarugenge. Igitangaje ni uko, abo bimukiye i Nyarugenge muri 2019,ubu bategetswe kongera kwimukira nanone

i Huye, bya bindi usanga bigamije kudaha agahenge abakozi no kubabuza amahwemo biba bitizwe neza. Icyo gihe rero twitegura kwimukira Nyarugenge, tariki 17 Nzeri 2017, abanyeshuri biganaga na murumuna wange Aimé, bari bayobowe na n’umukuru wabo Emmanuel baje kumutwara ngo yigane na bo dore ko yari ageze mu mwaka wa nyuma, nange numva banduhuye kuko nagombaga kwimukira i Kigali. Aimé we yabaye nk’ucitse ikiziriko kuko nta gitsure cyange yabonaga. Ahubwo buri minsi ibiri yansabaga kumwoherereza “Mobile Money”, kandi nyamara ari inzu n’ibyo kurya byari byarishyuwe kera.

Byantesheje umutwe mubwira ko ntazongera kumwitaba, mugira inama yo gukoresha ayo nari naramushyiriye kuri “Ecobank” yanganaga icyo gihe na miliyoni ebyeri n’igice kandi icyahindukaga cyose nahitaga nkibona kuri telephone yange. Nageze aho numva ko ngo yatsinzwe amasomo 2, akareka ishuri akaza kwiturira i Kigali ku Gisozi , azanywe na Jado wabanaga na Shinani wa wundi wacuruzaga urumogi. Ku Gisozi yahamaze amezi 2 ahita ajya gutura kurya nyuma i Nyamirambo, nyuma yageze aho ajya gutura Kibagabaga mu mazu y’abakene. Cyakora icyanteraga intimba ni uko byibura rimwe mu minsi 3 yavanaga kuri konti ya banki amafaranga ibihumbi 20, mu minsi 5 ibihumbi 50, ni ukuvuga umushara wa mwalimu, mu gihe Aimé we yayavanagaho ngo yisangirire n’abajyama be! 

Hageze ubwo haba umukwabo w’inzererezi, Aimé na we bamujyana ku mufungira kuri station ya Police ya Kimironko, amaramo ibyumweru 2, bamwohereza kwa “Kabuga[4]“. Nashoboye kumusura inshoro 2, ariko uko babaga basa, byari bibabaje. Umutwe wogoshe, imyenda yacikaguritse, inzara igaragara ku maso…Ndabyibuka ko ubwa kabiri njyayo nahuye n’umugabo usheshe akanguhe, wari uje kureba umwana we wari ufungiyemo, dutashye agenda ambwira ati «ni ko sha, ni uko mushyigikiwe na ba mpatsibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, ndetse mukaba mugirwa inama na Isiraheli, naho ubundi hano kwa Kabuga hari munsi y’ibigo byahurizwagamo abayahudi ku bwa Hitler (“Camps de Concetration”)». 

Kubera ukuntu nabonaga Aimé yabagaho, nta cyo byari bimbwiye ahubwo nifuzaga ko bamujyana Iwawa, aho ngo ingengo ya minisiteri y’urubyiruko yashiriye. Ushinzwe sociale yamaze igihe abimbaza ko bamujyana Iwawa, igisubizo kikaba «yego». Mu mpera za Nyakanga 2018 ubwo twari tuvuye mu itangwa rya diplomes muri NPC, numvise telephone ibaza ngo «Uyisenga Aimé uramuzi? Ngwino umutore bamaze kumufungura kwa Kabuga». Ako kanya nafashe moto njya kumutora, ni bwo yari abonye aho twimukiye mu Biryogo.Yaje apima ibiro 32, nza kumujyana  mu kigo ndera buzima cyo kwa “Nyiranuma”, na bo bamwohereza ku bitaro byo ku Muhima. Ibitaro byo ku Muhima bimwohereza kuri CHUK muri gice cyijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Twakomeje kubana muvuza ariko mu mpera z’ukwa mbere 2019, yagiye gusura mubyara we, barongera basubira mu by’amasengesho, noneho ava ku miti burundu aba imbata y’isegereti n’inzoga.   

Mu mpera z’ukwa mbere kandi nahuye  n’ibindi bibazo byari bijyanye n’itorwa ry’aba “miss”, nkaba nange nari mu nkubiri yabamamazaga Miss Josiane Mwiseneza, ariko nta kindi cyari kibyihishe inyuma. Ndetse byari byarakomeye kurusha uko dufana Rayon Sport. Ku mbuga nkoranyambaga, mu matsinda ya Whatsapp ni yo nkuru yavugwaga, yewe na Whatsapp ku kazi ya CST, ni byo abakozi birirwagamo kandi bazi ko ndi umufana wa Josiane. Ni uko rimwe Dr Mazimpaka yazanye umwirondoro wa Josiane ku rubuga, wavugaga ko se yari interahamwe, musubiza ngira nti «umwana ntabwo abazwa iby’ababyeyi be, ahubwo ubwo atakurikije se, turamukundira icyo. Ese wowe ko umukobwa wawe yari mu marushanwa yashize, kuki nta cyo wamuvuzeho». 

Nta cyo yanshubije gusa abandi bavuze mu gikari bati «uramushubije n’ubundi yari yaratuzengereje, ariko umwitondere atazagufungisha!». Mwibuke ko uyu Dr Mazimpaka n’ubundi mu bika bibanza nari namubabwiye, ko yigeze kumpuza n’umugabo ngo wari ushinzwe iby’iperereza; ku buryo nimwumva ibyakurikiyeho mukeka uwari ubyihishe inyuma. Kuwa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, nyuma y’iminsi 2 batoye “Miss”, ni bwo numvise umunyamabanga w’umuyobozi wange Jacky ampamagara mu gitondo cya kare ngo umuyobozi Principal wa CST Dr Ignace Gatare aranshaka mu biro bye bitarenze sa mbiri. Nubahirije igihe, ngeze mu biro bye Dr Gatare, atangira kunganiriza bisanzwe ari na ko asohoka akavugira kuri telephone. Hashize nk’iminota itanu, arambwira ngo hari abashyitsi banshaka, mu kanya hinjira abagabo 3, ariko hagati aho noherereje ubutumwa bugufi inshuti yange Mwizerwa. Abo bagabo banyeretse amakarita y’akazi ko ari abakozi ba RIB (Rwanda Investigation Bureau), Dr Gatare aravuga ati «Karasira wowe ntugire ubwoba icyangombwa ni ukuba “cooperative”, ndetse banakubariza na hano ukabaha amakuru bashaka».

 Abo muri RIB barabihakanye bati «tugomba kumutwara ku kicaro cyacu kiri i Gasabo kuko biratinda». Bahise banyaka telephones zose, ubundi bansaba password ndayibaha batangira kumbaza ibijyanye na  Miss Josiane, bambaza niba ari jye wari washyizeho ifoto ya Josiane n’ubutumwa bugira buti «bwa mbere mu mateka y’u Rwanda tugiye kugira “Miss” w’umuhutu kazi». Narabahakaniye, mbamenyesha ko icyo nafaniraga Josiane ari uko yari yigireye ikizere kandi ko atavaga mu miryango y’abakire nk’abandi bamubanjirije, ubuzima bwe bwo kubaho yari abusangiye na rubanda rwa giseseka. 

Mbere yo gukomeza mwumve ibibera mu Rwanda, jye nta cyaha, nta kosa nari nakoze muri Kaminuza aho nakoreraga, nta n’ibibazo byo gusiba cyangwa andi makosa nagize ku kazi, RIB kuki yaje kumfata kukazi, mu gihe ibyo bambazaga ntaho byari bihuriye n’ibyo ku kazi dore ko ubusanzwe uretse iyi munyangire yateye ntajya njya munsi ya 80% y’imihigo y’akazi?.Ubundi RIB iyo igukeneye ikwandikira urupapuro rwo kuyitaba, ibicishije aho utuye mu murenge, akagari ,umudugudu cyane cyane ko ku wa gatandatu wari wabanjje, nari nanitabiriye igikorwa cy’umuganda? Ibi nabibonye nko gutera ubwoba umuntu berekana ko bakwirukana kuri ako kazi ngo ukunde uceceke. Ibyo ndetse byambayeho ubwo naganiraga n’ijwi ry’Amerika tariki 17 Nzeri, nkakwa ibisobanuro n’umukoresha wange Dr Gatare.  

Tugarutse ku by’ibazwa ryange muri RIB, abashinzwe iperereza bakomeje kugenda bampererekanya, bambaza ibibazo bimwe, ariko byagera kuri data, bati «tubwize ukuri, iso si Karamira»? Ngahakana ngira nti “ahubwo yitwa Karasira Claver”, tuguma muri urwo, kugeza ubwo byanageze sa sita bajya kutugaburira. Icyo gihe twari tumaze kuba batatu babazwaga ibya Miss Josiane, abandi bari bafunzwe kuko bari bambaye n’amapikungu, barimo umunyamakuru w’ “Ibyishimo.TV”  ikorera kuri youtube witwa Rene Hubert Nsengiyumva,  n’uwo bari bagiranye ikiganiro umuvugabutumwa Steven Habimana bakunda kwita Niyibeshaho[4]

Uwo mutumirwa ngo yari yavuze ko abahataniraga “Miss Rwanda”, nta n’umwe wari wujuje ibisabwa nk’umunyarwandakazi ko ngo abandi basaga n’abanyamahanga. Icyo ni cyo cyaha gikomeye bari bafungiwe, ari uwabivuze, ari n’uwamuhaye ijambo, bose babashyizeho cya cyaha tumenyereye bita “Ingengebitekerezo”. Nyuma ya saa sita twavuye kurya dusubira mu biro bya RIB, gusa mu kugaruka nagiye mpura n’abakozi bandi ba RIB nari narigishije muri NPC, bose barambwiraga ngo “pole teacher”, ihangane mwarimu. Bisobanura ko bose baba bazi ko iyo umuntu yitabye RIB, hari ibyago bikomeye biba bigiye kumubaho. Igikorwa cyo kuduhererekanya abantu banyuranye bagenda batubaza ibibazo bimwe mu biro binyuranye, cyarakomeje. Muri telephone yange hari aho babonye itsinda rya Whatsapp nari ndimo, bambwira ko ririmo abanzi b’igihugu. Nabashubije ngira nti «Afande, ibyo sinari mbizi, gusa nkurikije ibyo nabonaga baganira numvaga binduhura umutima, kuko uvuga nabi FPR wese aba anduhuye kuko ari yo yamariye umuryango, nkaba nsigaye ndi nyakamwe». 

Bamaze kumva ayo magambo nta cyo bongeyeho. Bigeze nka saa kumi n’imwe, uwo bari bahaye ikirego cyange witwa Habyarimama Philbert, yanjyanye mu biro byo hejuru, ngezeyo nsanga abagabo batatu barimo umukuru wa RIB Colonel Jeannot Ruhunga n’abandi 2 bari bamwungirije. Babanje kumpa amazi yo kunywa  kuko nari nababwiye ko ndwaye Diabete. Nyuma yo kunywa ku « tuzi », Colonel Ruhunga yambajije niba ibyo abari babanje kumbaza bamubwiye ari byo. Musubiza ko mbyemera, naramubwiye nti «Afande, jye sinanga u Rwanda, ariko jye nanga n’umutima wange wose FPR, kuko ari yo yampekuye igihe yariri kurwanira gufata ubutegetsi, ku buryo iyo mbonye uwo ariwe wese uyivuga nabi cyangwa uyivuga uko iri by’ukuri, numva anduhuye ku mutima. Ni yo mpamvu wenda mumbona mu matsinda arwanya ubutegetsi »

Bose bahise bagwa mu kantu, noneho Colonel Ruhunga ansubiza agira ati «ni ki cyakubwira ko FPR ari yo yishe umuryango wawe, kandi nabakoraga amakosa bose barahanwe» ? Akomeza ambwira ko ngomba guhindura imyumvire bitabaye ibyo ko nshobora kuzafungwa nk’imyaka 2 cyangwa 3, gusa sinamenye icyo nari kuzafungirwa. Colonel Ruhunga yambajije impamvu mpimba indirimbo, musubiza ko ari isanamitima mba nikorera , arambwira ngo nintabireka bizangiraho ingaruka zikomeye. Twakomeje kuganira ndetse rimwe na rimwe tugacishamo tugaseka kuko bumvaga ibyo nababwiraga ari urwenya, nyamara nabaga nkomeje. Colonel Ruhunga yambajije icyo nifuza, nuko nsaba imbabazi z’ibyo ntishinjaga ku mutima, ahubwo numvaga bo bita ibyaha, mbega bya bindi mu kinyarwanda bita amatakirangoyi. Colonel Ruhunga yaravuze ati «twizere ko wumvise inama twaguhaye, bakurekure witahire, ariko uhindure imyumvire, wigire mu bushakashatsi, urebe icya guteza imbere wivanemo ibyahise». 

Mbere yo gukomeza nababwira ko izi nama Colonel Ruhunga yangiriye hari n’abandi benshi bazingiriye, kandi nkaba mbashimira. Cyakora ishyirwa mu bikorwa rya zo nararigerageje ntibyanshobokera kuko jye nsa nk’ugendana inkovu FPR yanteye inyicira umuryango ku buryo n’iyo murumuna wange mbonye arwaye kandi nzi ko ari inkurikizi zabyo cyangwa bakadutwarira imirage, bihita bituma za nkovu zihinduka ibisebe, kwihangana bikananira, nkisubirira muri za ndirimbo zimara agahinda.                                                    

Hagati aho tugarutse ku bya RIB, Philbert yaragiye ankorera inyandiko nyisinyaho, ansubiza telephone nto, inini barayisigarana kugeza na n’ubu. Ubundi bigeze saa tatu z’ijoro, ambaza aho ntaha ngo ahangeze, musubiza ko mba mu Biryogo, aranzana n’undi mugenzi we bakorana, nshatse kuviramo aho nkunda gufatira icyayi, yaranze ati «n’ubwo ubona tukuzanye, ubu turashaka kumenya inzu utuyemo kugira ngo nihajya hagira ikiba tujye duhita tukugeraho ». Nyuma y’ibyo narebye muri telefone, abari bambuze dore ko ubusanzwe nahamagarwaga n’abantu mbarwa, nsanga ni Bizimungu dukorana, ahita avuga ati «Imana ishimwe ubwo ugarutse amahoro». Byarantangaje ukuntu babimenye dore ko nagiye ku kazi bucyeye, abo twakoreraga mu biro bimwe bose bati «Imana ishimwe» 

Nyuma namenye ko bakimara kumfata nyuma y’amasaha 2, inkuru y’ifatwa ryanjye yari yageze kuri “TheRwandan.com”. Ibi nkaba nkeka ko ari uko abakozi ba RIB baje kumfata babanje guhuzagurika banshakira mu biro byanjye kandi jye nari ndi mu biro bya Dr Ignace Gatare, uko kugenda bayoboza ibiro ku biro, kandi bamwe muri bo hari abantu bari basanzwe babazi muri NISS byatumye ahari, hari uwariye urwara “TheRwandan”. Nyuma y’iyo nkubiri ya Mwiseneza nahise numva ntaye umutwe, kumva mu gihugu kitwa ko kigendera ku mategeko umuntu azira gushyigikira “Miss Josiane” ngo kuko yiswe umuhutukazi. Ku munsi wa kabiri nahamagawe na Maitre Sinzi, aranyihanangiriza cyane ngo nshobora kuzajyanwa ahantu ntazava. Namubajije uwabimubwiye arambwira ati “namba nawe ubonye ukuburira, icyangombwa si aho amakuru nayavanye, wowe itonde ucungane n’ubuzima bwawe”. Ibyo wenda byaba byaratewe n’uko nyuma y’akazi buri gihe ari ho nakoreraga sport, kandi muri karate, umuntu ukuruta uramwubaha, buriya ni we “system” yumvise yakoresha ngo incecekeshe. Icyambabaje ni uko nyuma yagezaho akananyirukana muri club ye.

Nakomeje kubana na murumuna wanjye ariko kubera kureka imiti, kubura icyo akora, akajya yirirwa adutesha umutwe ndetse bigahumira ku mirari kuko twabaga mu gipangu cy’abayisilamu. Murumuna wanjye yageze aho atangira kugurisha utuntu tumwe na tumwe ngo abone icyo anywera, kuko nta wundi muntu nari mfite umurera. Nahisemo kumusabira kujya mu kigo ngororamuco cy’Iwawa, ariko bo bahisemo kumujyana mu kigo ngororamuco cy’i Nyamagabe (gikora nk’icy’Iwawa) aho yemerewe gusurwa inshuro imwe gusa mu kwezi. 

UMURYANGO MUSHYA N’UMUJINYA WATURUTSE HEJURU GUHERA MU

MPESHYI ZA 2019

Kuva mu ntangiriro z’impeshyi ya 2019, izina ryanjye Aimable KARASIRA ryaramamaye mu biganiro hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga n’imbere mu gihugu. Ibyo mbikesha  ubwamamare bwanjye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube, aho ibiganiro byanjye byarebwe n’abantu barenga ibihumbi Magana atanu mu mezi abarirwa ku ntoki kandi na n’ubu bikirebwa. Mu gihugu cyashegeshwe n’amateka mabi y’intambara na genoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, jye wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya «Professor Nigga » , nagize amahirwe yo kuvugana n’imirongo inyuranye ya youtube, maze mpagurukana ibakwe mu kutaniganwa ijambo n’ubunyangamugayo, ngamije kwishyira mu mwanya w’abandi ngakora isesengura ridafite umupaka ry’umuryango nyarwanda.  

Hari hashize nk’amezi abiri n’igice mu kiganiro nagiranye n’Afrimax kuri microphone ya Bac T[4], abantu benshi batangira kungirira amatsiko bitewe n’ibyo nasubizaga n’uburyo nabisubizaga ntajya kure y’ukuri. Muri Nyakanga 2019, umunyamakuru Murungi Sabin, ukorera Isimbi TV, yarantumiye mu kiganiro kugeza ubu cyari kimaze kurebwa n’abantu 242505. Yanyibukije amagambo nari naravugiye kuri radiyo Salus ya Kaminuza anambaza niba ari ko nkibitekereza.  Namushubije nahuranyije nti: «Mfite ibyiringiro ko umunsi hazajyaho itegeko ryemera kwiyahura (…) Iyo nza kuba mbyemerewe, nkagira n’ubutwari kuko nta wubwiha, nkanizera neza ko ntakwihusha, mba nariyahuye[4]». Muri icyo kiganiro nashimangiye ibyo nari mvuze ngira nti « Sinigeze nizihiza isabukuru y’amavuko yanjye, umupfumu aramutse andaguriye itariki yanjye yo gupfa, ni yo najya nizihiza buri mwaka». Muri icyo kiganiro ni na ho navugiye ko nanga APR FC ku buryo ihuye n’ikipe ya Rusiferu, nafana ikipe ya Rusiferu. 

Nk’uko no mu bindi  biganiro byose ntanga adresse yanjye, nahamagawe n’abantu benshi bagize imbamutima n’amaranga mutima y’uko nabonaga ubuzima. N’ubu reka nongere mbibutse numero ya Whatsapp nabahaye, ari yo (+250738600578). Iyo numero barayikoresheje benshi bansaba kumbera umuryango mushya usimbura uwo nahoranye wajyanywe n’ibiremwa by’umwijima. 

Hano reka mpasobanure neza. Iyo mvuga ko“byemewe nakwiyahura” si kuvuga ko ari Karasira uba abivuga, ahubwo mba mbivuga nishyize mu mwanya w’abantu bababaye, basenyerwa, b’abashomeri, bashimutwa, baburirwa irengero, bicwa, babaye imbata z’ibiyobyabwenge. Aho mpuza n n’icyegeranyo cya “World Happiness Report” cyerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu 4 bya mbere bifite abantu bababye ku isi muri 2020.   

Accounts za facebook “karasira aimable” na “karasira amabilis”, ibiremwa by’umwijima byari byazifungishije kuko nari nanditse mvuga ku bujura bwari buherutse kuba ku byo bise Supermarketings[4] n’”ubutekamutwe bwabereye kuri Kigali Conventional Center[4]“. Byari bigamije kwiba ibyo rubanda yavunikiye ndetse kugeza n’ubu abambuwe byarangiye batagaruriwe ibyabo.Tugarutse ku by’ikiganiro cyambere nari ngiranye n’IsimbiTV, nafunguye facebook nshya mu mazina ya “karasira uzaramba”, ariko mu munsi umwe, umubare ntarengwa ari wo ibihumbi 5 b’inshuti waruzuye na za zindi zafungishijwe byarangiye nzimfunguje, buri account ifite ibihumbi 5. 

Kuva icyo gihe abantu benshi batangiye kujya bamvugisha, ikitwa irungu mba ndyoroheweho gato, batangira no kumpa imfanshanyo, ntangira kumva ko abantu beza n’ubwo ari bake, ariko baracyariho kandi mu mpande zose z’isi. Hari abibaza niba kwamamara mu itangazamakuru bitarantunguye n’ubwo nzabigarukaho mu bice bizakurikira. Nakwemeza konka Sabin wo ku Isimbi.TV wari usanzwe uzi ibyo najyaga mbabwira agikorera Igihe.com, bitamutunguye. Ahubwo ikitari kizwi cyari igihe nzabonera uruvugiro. Kuva nararubonye ubu ni “pas de retour, pas de pardon”; ubundi nta n’icyo mvuga abandi batazi ahubwo ni uko ntinyuka nkavuga ibyo abandi batinya kuvuga ariko baba batekereza mu mitima imbere. Mba mvuga kwa kuri kudahakishwa ibwami, gushimisha rubanda rukumva, ariko ukuvuga yagera mukaga, bakamwigarika. 

Karasira Family, umuryango wanjye wa kabiri

Nakozwe ahantu ubwo ikiganiro cyanjye cyambere natanze ku Isimbi.TV cyakanguye benshi mu banyarwanda, cyane cyane abohereje ubutumwa bamfata nka mukuru wabo, umwana, inshuti, uwo babitsa ibanga cyangwa gusa uwabavugiraga ibyo bo batekerezagaho. Umuryango wabaye mugari, ngira ba masenge, ba data, barumuna, bashiki na babyara banjye bari mu mahanga. Hano nanakongeraho ko abatavuga rumwe n’ubuyobozi hafi ya bose bagiye bansaba kumbera umuryango; hano tubyumve neza kuri jye abatavuga rumwe na Leta nta kibazo bateye.  Abo ntabera mu muryango ni abanzi b’u Rwanda, abica cyangwa bakiba abanyarwanda.  

Ku wa 17 Nyakanga 2019, ubwo bwuzu nahawe bwatumye nshinga ihuriro mu buryo bw’ urubuga rwa WhatsApp, ruhuza abakunzi be ndwita”Karasira Family”, urubuga rw’ibiganiro, aho buri wese afite ijambo, kandi akagira uburenganzira mu kunoza imibanire myiza, biri mu birugenga (mu bigenga urwo rubuga). 

Mu kiganiro cyatambutse kuri youtube nyuma gato yo gushinga urwo rubuga, nisobanuye ngira nti« babonye muri njye impano yo kubohora imitima nanjye nababonyemo impano y’umuryango ntari ngifite. Nari nsigaye ndi jyenyine ku isi, ariko uyu munsi mfite umuryango munini mu mpande enye z’isi. » Muri icyo kiganiro nashimangiye kandi nongera mbisubiremo ko ntakora politike n’ubwo nta na mategeko abimbuza, gusa ndayikurikirana kandi nkakunda kuba umusesenguzi wayo. 

Nkaba nanakomeza gusaba abarwanya Leta kudakoresha izina ryanjye mu guhinyura ubutegetsi buriho. Nasobanuye neza ko umujyo nahisemo ari « ubuse », kandi ko mu mateka y’u Rwanda « abase » babayeho ibihe byose kandi bari bafite umumaro wo kunenga ibitagenda mu muryango mugari kugira ngo bikosoke. « Intego y’igikorwa cyanjye ni ukubwira umurwayi kujya kwivuza». Ariko nk’uko nyine ari ubuse, mbikora mu buryo kenshi busekeje ari na bwo nakoreshaga nganira n’amaradiyo ndetse n’ibindi binyamakuru bikorera kuri youtube. 

Mu buzima busanwze ni gake cyane wambona nseka, ariko nageragezaga kuvuga ibintu bishekesheje ku buryo washobora kuba wanyita umusazi wa mugani wa “Bull Dogg”ngo “il faut se faire en imbecile pour attraper des idiots”: kwigira inzanga kugira ngo ubone uko ufata ibigoryi. Ubwo buse ni bwo buryo bushoboka mu gihugu nk’u Rwanda aho bivugwa ko ubwisanzure mu itangazamakuru, ubwisanzure mu byo umuntu atekereza na demokarasi ari ibintu bibangamiwe, bigashimangirwa n’inyandiko za “Human Right Watch” “Amnesty International”, “World Happiness Report” ndetse na “BAD News[4]” 

Igikorwa cya mbere cyaziyeho cya Karasira Family cyabaye icyo gutegura ikusanywa ry’inkunga yo gufasha ishingwa ry’umuyoboro wanjye wa Youtube. Nari nagaragaje ubushake bwo gutangiza umuyoboro wanjye kugira ngo nsubize icyifuzo cy’abashakaga kumbona buri gihe no kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye.  Nashakaga kandi ubwigenge no kwishyira ukizana byisumbuyeho kuko indi mirongo ya Youtube yakoreshaga nabi ibyo twabaga twaganiriye.  

Kugira umurongo wa youtube nigengaho, byasabaga ibikoresho byo gutangiza birimo camera, microphone n’ibindi kandi byari bihenze. Ariko ibyo byose nari nkeneye nabibonye mu mfanshanyo abantu banyuranye bo muri diaspora banyoherereje cyane cyane ngashimira Uwacu Louise wampaye camera.Uyu mushinga nawushyize mu bikorwa bigaragara ntangiza umuyoboro witwa « Ukuri Mbona » aho nyuza ibitekerezo binyuranye: ubusesenguzi ku makuru aba agezweho, inyurabwenge zinyuranye, gukorera ubuvugizi bw’abatagira kivurira, nk’imfubyi, abapfakazi, abantu babana n’ubumuga cyangwa ubundi burwayi budakira, abarimu bo mu mashuri abanza cyangwa na none abangavu baterwa inda batarabasha kwifatira ibyemezo.

Ku wa 17 Nzeli 2019, nagiranye ikiganiro n’ijwi ry’Amerika, icyo kiganiro cyashimishije benshi, bambaza ku ndirimbo nari maze iminsi nsohoye yitwa “Umunsi wo kubeshya”, ndababwira nti”Mu Rwanda hari umuco wo kubeshya, inama zo mu Rwanda zitangira zirangiye, bishaka kuvuga ko mu nama nta bintu byingenzi bavuga, ahubwo basingiza ibiriho, bamara gusohoka noneho akaba ari bwo bavuga akari ku mutima”. 

Banansobanuje amagambo ari mu ndirimbo yanjye yitwa “Ndeka Undorere”,  aho nagize nti « Sinari nzi uwo nahitamo. Tekereza kutagira umuntu n’umwe wagirira icyizere, kutagira umuntu n’umwe muganira, bose baguhunga kuko ntawe muhuje agahinda». Abazi iyi ndirimbo “Ndeka undorere” bakamenya n’amateka yanjye ubundi baba bazi ko nashakaga kuvuga ko n’ubwo ndi Umututsi warokotse Jenoside, kuko naburiye umuryango wanjye wose wo kwa data muri jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda, sinemerwa n’amashyirahamwe y’abayirokotse, kuko abantu bari bazi ko umuryango wanje wishwe na FPR, mu gihe Abahutu barokokeye i Tingitingi no mu gihe cyiswe icy’abacengezi batanyikozaga, bamfata nk’intasi ». 

Umunsi wakurikiye ikiganiro nagiranye n’Ijwi ry’Amerika, nahise mpamagarwa kuri telephone n’umunyabanga w’umuyobozi wanjye ariwe Jacky, ambwira ko umuyobozi wanjye Principal wa CST, Dr Ignace Gatare hari icyo ashaka kumbwira. Nageze mu biro bye, Dr Gatare ampa kalibu arangije ambwira muri aya magambo agira ati «guhera muri Nyakanga, tuhangayikijijwe n’ukuntu ugenda umenyekana, unavugana n’itangazamakuru twe tutanashobora kuvugana na ryo, ejo nakumvise ku ijwi ry’Amrika uvuga ngo abanyarwanda barabeshya, nta soni biguteye nk’umwarimu wagiriwe icyizere na Leta? 

Wagakwiriye kujya uvuga imvugo isingiza; ari jye, ari dean Richard, twese dufite ibibazo ariko si ngombwa ngo tugende tubivuge mu itangazamakuru. ». Nkomeza kumureba mu maso numiwe kuko twari no mu birihuko, arongera arambwira ati «Nkubwize ukuri ubu nanjye mfite igitutu giturutse hejuru ko ugomba kugabanya umuvuduko mu itangazamakuru n’imbunga nkoranyambaga kuko ahantu hose barakuvuga wabaye nka Meddy, ejo bundi nari muri Afurika y’epfo bakumbwira, hari n’abaperezida urusha gusurwa kuri youtube ». 

Bitewe n’umujinya yabivuganye kandi nari nsanzwe nzi ko ari umuntu mwiza nta kindi nongeyeho uretse kuvuga ngo «ndabyumvise nyakubahwa» (NDIYO BWANA) imvugo iteka ikoreshwa usubiza igitutu cy’ugukuriye. Hari ijambo rimwe nagumanye ku mutima, rikomeza kundya kuko sinabwiye uwo muyobozi wanjye kubera kumutinya, ariko abandi bose bumvise icyo kibazo narabibabwiye. Iyo bishoboka, nari kumubwire nti«kuki mwumva ko nta wamenyekana atabiherewe umugisha na “system”? 

Ko wampaga ingero za ba Meddy, kuki utangazwa n’uko nkurikirwa n’abantu benshi kurusha abaperezida n’abandi bakomeye? Ubu icyo rubanda ishaka ni uyibwiza ukuri, rutitaye ku cyo yaba ari cyo kuko ivanjiri y’ikinyoma bamaze kuyirambirwa». Mwibuke neza ko n’igihe RIB yazaga kumfata bakoreshe umuyobozi wanjye, ibi ni ibigaragaza ko “system” ifatira umuntu aho akorera cyangwa ngo aronkera kugira ngo bamutere ubwoba ko akomeje gukora ibyo badashaka, bamwirukana. Bukeye bw’aho nahamagajwe n’ushinzwe abakozi muri CST ari we Nirere Odette, ampa ibaruwa yari yanditswe na Principal nyuma y’uko tuganira kuko yari yanditseho tariki 19 Nzeri 2019, ikaba yari ibaruwa yo kwisobanura “Request for Explanation”. 

Kuruhande rumwe narabyumvaga ko iyo uzamutse ukanakundwa n’abo hanze, “system” itabifitemo uruhare, bitayishimisha, ku rundi ruhande nkagwa mu kantu kuko nta gahunda n’imwe y’akazi nishe kuko twari turi mu biruhuko, gusa ntimutangare burya ibyo mu Rwanda byose ni “Ubudasa[4]“!

Muri bimwe mu biganiro byanjye, nasuye Nyiraminani Verene, utuye muri Gasabo, ahitwa mu Bweramvura, umugore ugendera mu kagare uba mu bwigunge. Amateka ye yakoze ku mitima y’ababa hanze y’igihugu bamwoherereza amafaranga. 

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019, nafashije Nyiraminani, utabasha gukora ingendo kubasha kubona amafaranga ye. Muri urwo rwego rwo kumusura, nafashe ijambo, nisobanura ngira nti : «Nyuma y’ibiganiro nakoze aho navugaga ibibazo nagize mu buzima bwanjye, abantu benshi baranyegereye bambwira ko bambereye umuryango, nagize ba marume na ba data wacu, nagize ba masenge na ba mama wacu, byari byiza mpita nibwira nti “kuki ntakoresha ubu bwuzu bamfitiye ngo nanjye mfashe abasumbirijwe ? Ni muri urwo rwego twasuye Nyiraminani. Twamukoreye ubuvugizi kandi twamushyiriye inkunga ifatika. 

Mu kuri, byose byagenze neza» Nyiraminani, wabaye umugenerwabikorwa w’igikorwa cyiza cy’uwo munsi, yatanze ubuhamya agira ati «Nishimiye umuryango wa Karasira wansuye kandi nabashije kubasobanurira ibibazo byanjye. Nta kintu na kimwe nari mfite habe n’ibikoresho byo mu gikoni, ariko bamboneye abantu bo kumfasha. Ubuzima bwari bugoye ariko kuva ubu ndabona ko buri mu nzira zo guhinduka (…) Ubuzima bwari bushaririye cyane, nari njyenyine, nabagaho mu bwigunge ariko mbonye baje, niyumvisemo kugira umuryango unyitaho, byaranshimishije[4]». Nkanjye mu myaka myinshi, igihe nari nkeneye ubuvugizi, nta muntu nabonye wo kumuvugira, mu minsi navugiraga ababaye, niyumvangamo umuvugizi w’abatagira ubavugira bo mu Rwanda, kugeza aho nakoreshaga icyizere nari mfitiwe ngakusanya amafaranga yo gufasha ba ntaho nikora. Ni muri urwo rwego nka Nyiraminani, bitewe n’ikiganiro twari twagiranye, yabonye umuterankunga wiyemeje kumwishyurira aho kuba umwaka wose, akava aho yari atuye wenyine, akajya gutura hafi ya paruwase ngo abone uko azajya ajya gusenga bitamuvunnye. 

Hagati aho ku kazi bakomeje kunkoma mu nkokora mu bikorwa nakoreraga rubanda, kandi naranabikoraga mu minsi itari iy’akazi, ni bwo tariki ya 21 z’Ukwakira ntatumijwe n’akanama gashinzwe imyitwarire. Hagati aho ibaruwa y’umuyobozi wanjye mu kazi insaba ibisobanuro narayishubije, ngo ntiyanyurwa n’ibisobanuro nari muhaye bituma anshyiriraho akanama gashinzwe imyitwarire. 

Ako kanama kari kagizwe n’abantu batanu: umunyamategeko wari wavuye ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda, ushinzwe abakozi Nirere Odette n’undi bakora witwa Jeannette, uhagarariye abarimu Prof Ntawukurumugara na Gahunga Callixte wari uhagarariye abakozi akaba ari na we uyobora Task Force ya FPR muri CST. Batangiye banyibwira, bambwira ko umuyobozi wanjye yiketse ko namuvuze kuri facebook, mbasobanurira ko mfite abayobozi benshi uretse n’abankoresha, naho ntuye haba abayobozi, kandi mu Rwanda usanga abenshi

bashimishwa no kwitwa abayobozi n’iyo bataba bo. Banyeretse video yanjye yo kuri youtube abanyamakuru bari bamfatiye kukazi banyumvisha ko ari icyaha gikomeye, nyamara abo banyamakuru barangezeho banyuze ku bashinzwe umutekano bayoborwaga na Mugisha, bakabemerera.

 Nabasobanuriye ko ntari nzi ko bibujijwe nuko banyemeza icyaha gutyo. Hagati aho ariko hari inkuru nabajijwe n’abanyamakuru yavugaga umunyeshuri witwa Sandrine, wari wiciwe mu KIST mu ntangiriro za Nzeli, nashubije ngira nti “urwo rupfu rwari rukwiriye kubazwa ubuyobozi bwa Kaminuza, kuko Kaminuza yose irinzwe ikaba inaturanye n’ahandi harinzwe nk’aho perezida atuye, ambasade y’abarusiya na Hotel ya Mariot[4]”. Iyo nkuru na yo iri mu byababaje ubuyobozi bwa Kaminuza. 

Tugarutse kuri ka kanama k’imyitwarire, bambajije ku bijyanye n’umuyoboro wanjye wa youtube, mbasobanurira ko ingengo ya 38 mu itegeko nshinga yemerera abantu gutanga ibitekerezo byabo. Ako kanama gashinzwe imyitwarire karansezereye ngo ntahe, ntibanampa n’aho gusinya ibyo twari twemenyeranyijwe. Mu Ukuboza 2019, ni bwo umuyobozi ushinzwe abakozi yampamagaye amenyesha ko hari ibaruwa yanjye yavuye mu buyobozi bwo hejuru, ariko  icyo gihe nari ndimo gukorera i Musanze aho nigishaga muri NPC.  Icyumweru cyakurikiyeho nagiye gukorera i Huye, aho nagarukiye buri gihe najyaga gufata iyo baruwa nkasanga hafunze.Nohererejwe kuri email iyo baruwa yanyihanangirizaga tariki ya 14 Mata 2020 mu gihe cya ” guma mu rugo” ya Coronas Virus aho akazi kakorewaga mu ngo.  

Hagati aho ariko UKURI MBONA sinacitse intege kuko nakomeje kuvugira abatagira kivugira n’abandi bose bashakaga gutanga ubuhamya cyangwa ubutumwa.Tariki 29 Ugushyingo 2019,nagiye gusura abana babiri b’imfubyi,Uwambereyimfura na Manirakiza,batagira kivugira. Uwambereyimfura yari arwaje Manirakiza impyiko, yaranemeye ku muha impyiko ye, ariko ubufasha twabasabiye bwari ubw’ubushobozi bwo kujya kwivuza mu Buhinde[4]

Tariki ya 8 Ukoboza 2019, nagiye gusura Mama Olivier umupfakazi utuye i Muhanga, akaba afite umwana witwa Blaise, wagize impanuka afite imyaka ibiri, agasunikwa n’umwana bakinaga hejuru y’idirishya akitura hasi , akangirika mu mutwe, kuva ubwo akaba yaramugaye ku buryo nta cyo yikorera nko kwitamika, kwiyoza, kwijyana mu bwiherero n’ibindi.Uwo muryango ukaba warasabaga ubufasha bw’imiti dore ko kugera ku mavuriro yabigenewe[4]byabahendaga.    

Tariki ya13 Werurwe 2020, twagiye gusura umugore wa Barafinda Sekikubo Fred[4]. Twabibutsa ko Barafinda ari umwe mu banyepolitike wagerageje, muri 2017, kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda ariko Komisiyo y’Amatora ikanga kwemeza kandidature ye, ivuga ko atujuje ibisabwa.Cyakora  tujya gusura umugore wa Barafinda ntabwo byari mu rwego rwa Politike dore ko nta n’iyo jye nkora, ahubwo twagiye mu buryo bwo kumutabariza, ngo abe

yafashwa cyane cyane ko umugabo we Barafinda , yari yarajyanywe na RIB mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe iNdera, ibyo umugore we yita akarengane k’ibihekane, kandi bakaba bari bafitanye abana icumi. Umubyeyi umwe kwishoboza kurera abana 10 ni ikintu kitoroshye na mba hano mu Rwanda. Icyo gihe twanamushyikirije imfanshanyo twari twahawe n’uwitwa Rosine wo muri Diaspora. Nyuma y’aho kandi n’izindi mfashanyo zo muri diaspora zageze ku muryango wa Barafinda.     

 Tariki ya 19 Werurwe 2020, twasubiye I Muhanga, tugenda tugambiriye gusura Bizimungu wari waragize impanuka ya moto bikamuviramo ubumuga, tukaba twaragiyeyo dutumwe n’itsinda ryo mu Bubiligi ryitwa “Girimpuhwe”, ryatwizeye, kuko uwo bari batumye witwa Jean Nepo bari bamuhaye 489 Euro, we yitangira gusa 100 Usa Dollars[4]. Nyuma y’uruzinduko rwacu kwa bizimungu, yabonye imfashanyo zinyuranye zaturutse muri Diaspora.                          

Tariki ya 21 Werurwe 2020 bwo twasuye umunyapolitike utavuga rumwe na Leta, Madame Ingabire Umuhoza Victoire[4]. Ingabire yadutumiye mu buryo bwo kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid 19 ari yo izwi nka Corona Virus. Icya mbere namubujije byari ukuvuga ibya politike kuko bitari kungwa amahoro. Ku bijyanjye na Corona, yagerageje kuvuga mu rurimi rw’ikinyarwanda no gukoresha ibikoresho buri munyarwanda yabona; isabune isanzwe ya kifuranguwa cyangwa surufo n’amazi, ibyo yabikoze kuko umukuru w’igihugu we yari yakoresheje icyongereza n’ibikoresho bitabonwa n’ubonetse uwo ari we wese n’isabune y’amazi na robine yo mu nzu. 

N’ubwo bwose nari nzi ko Ingabire Victoire yafunzwe azira politike, akaza kugeraho agahabwa imbabazi, niyemeje kujya kuganira na we dore ko UKURI MBONA kutagendera kuri “cishwa aha” na “munyangire”, no guha abantu akato. Ingabire rero yasobanuye ko yarahangayikishijwe n’uko rubanda rwa giseseka rwagombaga kubaho mu gihe cya Corona, avuga ko impamvu yahisemo UKURI MBONA, ari uko kwigisha kuremera cyangwa gufashanya. Ingabire yatangaje ko yari ababajwe nuko  rubanda rukora akazi ka nyakabyizi rutagezwagaho ubufasha mu gihe akazi kabo kari kahagaritsweko hari uburyo bari gufashwa. Nyuma yo kuganira imbere ya camera, naganiriye bisanzwe na Victoire, nsanga ari undi Victoire utandukanye n’uwo bandika muri bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda nka “Rushyashya” n’”Igihe”. Nasanze Victoire akorera mu nzira ya politike y’amahoro, ashyigikiye ubwunamuzi, ashyigikiye ukwishyira ukuzina bya buri munyarwanda. Nta kurobanura agira, ndetse ashyigikiye inzira ya demokarasi, aho rubanda ari yo yatanga ubutegetsi, apana ibisanzwe biri mu bihugu bimwe by’Afurika bigendera ku gitugu aho usanga ari igisirikare kiyobora.

Tariki 15 Kamena 2020,twongeye gusura Nyiraminani ufite ubumuga,uwitwa Ntibanyendera Sam yamugejejeho igare ry’abafite ubumuga, nuko Nyiraminani biramushimisha anatura Imana isengesho rikomeye[4].

UYISENGA AIME, UMUSARABA NASIGIWE KANDI NTAFITE UWO NAWUTURA

 Mu muryango wacu twavutse turi abana 4,ariko magingo dusigaye turi 2 jye na murumuna wanjye Uyisenga Aimé kandi ikinyuranyo cy’imyaka ni imyaka 13.Nk’abacikacumu twarerewe mu miryango, ariko jye kuko nari nkuze sinatinze mu miryango,ahubwo nahise ninjira muri Kaminuza. Murumuna wanjye rero yabaye imfubyi kuva ku myaka 4, kuko yavutse mu 1990, umuryango wacu utsembwatsembwa mu mpeshyi za Nzeri.Nkuko nabivuze mu bika byabanje, murumuna wanjye yarerewe mu miryango inyuranye aho atigeze yerekwa impuhwe za kibyeyi.Amaze kuba ingimbi yaratuye mu murenge wa Gitega mu muryango wa Kayitesi Janviere aho yimeza ko yafashwe nabi,yakoreshwaga imirimo iruhije ndetse akanakubitwa cyane. Ingaruka z’ubwo buzima nuko yatangiye kwishora mu biyobyabwenge akiri muto. Yatangiye imico yo kuba nyakamwe no kuba nyamwigendaho,akagira inshuti gusa basangira ibyo biyobyabwenge.Nta kintu kinini nigeze mumarira mu bwana bwe uretse kwishyura amafaranga bamurereshaga, sinigeze muha indero runaka n’ingero namwerekaga ntizari nziza ,zirimo kunywa inzoga n’amatabi. Muri macye nta burambe mu kurera nigeze ngira kandi ntawundi murumuna wanjjye yagize hafi uretse jyewe.

            Yagaragaje bwa mbere uburwayi bwo mu mpera za 2010 aho yatangiye kumva amajwi adasanzwe amubwira ibintu binyuranye. Icyo gihe siwe wenyine wahuye n’ihungabana kuko n’abandi byabavugwagaho, ahubwo umwihariko ku bandi cyane cyane abacikacumu b’abatutsi, bari bibumbiye muri AERG, bafashwa na FARG. Icyo gihe bagirwaga inama yo gukora igisa nk’imiryango hagati yabo,nonese ibibazo bagize bigakemukira muri iyo miryango. Yaba murumuna wanjye yaba jyewe,nta numwe wagize amahirwe yo kujya muri iyo miryango kuko byari bizwiko ababyeyi bacu bishwe n’inkotanyi.

 Muri 2010, nari maze kugira imyaka yo gushaka,kwubaka n’ibindi byanteza imbere, ariko guhora ndeberera murumuna wanjye wari warafashwe na “Schizophrenie et troubles delirantes persistantes”,byanshubije inyuma cyane mu iterambere.Kwa muganga aho najyaga hose bambwiragako uruhare rw’umuryango rukenewe mu gukira k’uwo mwana. Inshuti n’umuryango bose batuvuyeho, doreko nari nanatangiye guhimba indirimbo zerekana ku mugaragaro ko niciwe n’inkotanyi. Kuva ubwo byananiye gukomeza kumurera doreko na Kaminuza nari naramwishyuriye yayiretse asigaje amasomo abiri no kwandika igitabo cya nyuma.Mu byukuri kurwaza umuntu urwaye mu mutwe biraruhije cyane kuko umurwayi aba atemerako arwaye, ahubwo agahindura abanzi abashaka kumuvuza, agafata abakunzi abamubeshya ko ari muzima.Ni muri urwo rwego yamfashe nk’umwanzi, uburwayi bwe bwabufata agapfusha ubusa imitungo baturaze, ashaka gushimisha ibirara basangira ibiyobyabwenge.

MBAZA NKUBWIRE UKURI KUDASHYA KANDI KUDAHAKISHWA

Ku bijyanye n’ababyeyi banjye

Aho hantu nakunze kuhasobanura, cyane cyane ko nabonaga itangazamakuru ryamfasha kugera ku butabera. Ubutabera butari ubw’inkiko ahubwo ubutabera bwa rubanda; aho ubu noneho rubanda rwose ruzi aho nkomoka n’icyatumye  inkuru mpimbano, zimvuga ibyo na zo zitazi zibaho. N’ubwo atari byo wenda 100%, byibura jye ku mutima numva narakoze ibyari bikenewe byose ngo ukuri kujye ahagaragara. 

Nabwiye ikinyamakuru Ukwezi muri Kanama 2019 nti «Bantwerereye ababyeyi kuko nari ntangiye kwigisha muri Kaminuza (…), bagamije kuntesha agaciro, sinshaka ko bankunda ndashaka ko bampa amahoro». Bamwe bavugaga ko naba ndi umuhungu wa Karamira Froduald, uwahoze ari Umututsi aza kuba Umuhutu bikurikije uko byagendaga mu Rwanda. Uyu yaje guhanishwa igihano cy’urupfu mu mwaka w’1997 gishyirwa mu bikorwa mu 1998. Abandi bavugaga ko naba ndi mwene Bucyana Martin, perezida w’ishyaka rya politiki CDR, wishwe muri Gashyantare 1994 ahotowe n’igihiriri cy’abaturage bamushinja kuba mu ishyaka ry’abari baraye bishe Gatabazi Félicien, umwe mu bayobozi batavugaga rumwe na Leta yariho icyo gihe.

Ku bijyanye no gushaka umufasha no kubaka urugo n’uko mbona ubuzima

 “Life is so terrible, it would have been better not to have been born. Who is so lucky? Not one in a hundred thousand! Jewish saying[4]

Ikibazo cyo gushaka umufasha ni ikibazo nabajijwe ahari na buri kinyamakuru cyose twashoboye guhura, ariko ibisobanuro natangaga, benshi ntibashoboye kubyiyumvisha bagereranyije n’ubuzima babona mbayeho, nyamara bikaba bitandukanye cyane n’uko jye nibona. 

Jyewe numva ko impamvu nyamukuru yo gushaka umufasha, ari ukugira umuryango, ari uguha agaciro ubuzima. Nkaba na nashimira ababyeyi bambyaye gusa nkavuga ko ubuzima ubu mbamo iyo bamenya ko ari bwo nari bubemo, byari kurutwa n’uko batari kumbyara. Ibi mbivugira ko kuri jye ubuzima ari nk’igihano, cyane cyane hano mu Rwanda aho icyegeranyo mpuzamahanga cyo kwishima gihora gishyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bihugu bifite abaturage bishimye. 

Kano kanya nandika iki gitabo, icyo cyegeranyo cyerekana ko muri 2020 u Rwanda rwari “urwa kane mu bihugu bifite abaturage bababaye ku isi[4]” rukaba ari urwa 150 mu kugira abaturage bishimye, rugagurikirwa na Zimbabwe (151), nyuma hakaza Sudani y’Amajyepfo (152), hagaheruka Afganistan ku mwanya wa nyuma(153). 

Mu bihugu nk’ibyo mu myumvire yanjye kubibyariramo abana, uba ubaraze umurage mubi w’agahinda no kutagira amahwemo na rimwe. Jye nemera ko ngiye mu bindi bihugu bitameze nk’uRwanda nagerageza kubyara. Ariko ibyo mbona buri munsi, birimo  kwisenyera, kwiyahura, kwirukanwa ku mirimo bya hato na hato, guhombywa mu bijyanye n’ubucuruzi kubera kudaha icyacumi ba giti mu jisho…ako karengane kose ntikanyemerera kugashyiramo undi muntu unkomokaho. 

Ibyo kandi bishimangirwa n’uko abifashije mu Rwanda, bohereza abana babo kwiga hanze, bivuriza hanze, bafatira ibiruhuko hanze, bahahira hanze ndetse bihwihwiswa ko n’umutungo wabo, bamwe muri bo ariho bawubitsa. N’ubwo imyaka ihita indi igataha, uburibwe bwanjye ntibuganuka, ahubwo bukura umusubizo. Kuva nagera muri kaminuza y’i Butare, nakomeje gusobanurira buri wese ko «Nzashirwa ari uko niyahuye». Gusa ibyo ninjya kubikora ntibizitwazwe, ngo nanjye bavuge,ko niyahurishije amashuka, nk’ibyabaye kuri Mutagatifu Kizito Mihigo w’iKibeho.Nongereyeho mu kindi kiganiro ko kuri jye «ubuzima kuri iyi si, cyane mu bihugu bifite abaturage bababaye cyane nk’uRwanda, mbugereranya n’igihano cy’ibyo umuntu atakoze. Ibintu byinshi utiteguye birakugwirira kandi kenshi bitewe na mwemuntu mwene wanyu».

Kubijyanye n’iyo ngingo kandi, mu kiganiro nagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe.com, muri Nyakanga 2019, nasobanuye ubuzima byanjye nk’ « inzira y’umusaraba». Naragize nti«Simfite data, simfite mama, ariko ndamutse mpuye na bo uyu munsi, nababaza icyo bambyariye. Nari mfite umuryango, none umuryango wanjye hafi ya wose nawuvukijwe mu w’1994, nsigaranye murumuna wanjye umwe, na we ufata ibiyobyabwenge akambera umuzigo (…). Sinshaka kugira umwana kuko byaba ari ukumubyarira mu nyanja y’ibibazo.»

N’ubwo nzi’ko nshobora kudasiga umwana kuri iyi si, byibura nzasiga umurage w’ibitekerezo bishingiye ku kuri.Umunsi umwe nabwiye Igihe.com nti :«Sinshaka umwana, ibi biganiro ni ikirari nzasiga ku isi»

Mu gihe ndengeje imyaka mirongo ine, mbazwa buri gihe impamvu nta mugore cyangwa abana mfite ; ibisubizo biba bisa n’impamvu navuze haruguru, kuko mba ngira nti :« Impamvu ntashaka ni uko nta bumuntu, nta rukundo,nta mpuhwe,nta bunyangamugayo ,…ubwo buzima ni bwo mbona aha mu Rwanda, muri Afurika. Baratubeshya iyo batubwira ko ibyiza biri imbere, ariko njye ndi mwarimu ndeba aho tugana, ndeba ukuntu imisoro yiyongera, ndeba uburyo abaturage biyongera ariko ibibatunga bikagabanuka (…) Sinshaka umwana uzahora yibaza uko azamera mu hazaza he. »

Niba ntahangayikishijwe no kugira abazankomokaho, ni uko mfite imyemerere ivuga ko umuntu atibukirwa ku bana be ahubwo ku bikorwa bye. Iteka nsubiriramo ubishatse wese nti «umurage nzasiga mu Rwanda ni ibitekerezo byanjye. Mu myaka 50 cyangwa 75, bazamenya agaciro k’ibyo mvuga uyu munsi (…) Abanyarwanda ndabazi, bizafata igihe, ariko umunsi umwe ijambo rizatangwa bavuge akabari ku mutima.».

Ku bijyanye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda

  Igihe naganiraga n’isimbi.TV bwa mbere, nababwiye ko itangazamakuru ry’uRwanda ryari rya tangazamakuru rigamije kurangaza aho kuvuga ibibazo by’ingutu igihugu gifite.  Ndabyibuka neza ko natanze urugero ku kuzamuka gutangaje kw’indirimbo « Igisupusupu » na Shaddy Boo, wagereranya na Kim Kardashian wo mu Rwanda, ugasanga itangazamakuru ni byo ritubwira kimwe n’ndi myidagaduron n’imikino. Ugasanga rwose ari byo “system” ikoresha ngo irangaze abantu kugira ngo badatekereza ku bibazo by’ingutu twagahanganye na byo. Ubundi ubuzima bw’abanyarwanda bushingiye ku ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, serivise uburezi, imyuga,… ariko ukumva radiyo na televiziyo zibivugaho ari mbarwa.

 Kubera kubona isi turimo igenda yigira mu bugoryi no mu iyozabwonko, cyane cyane bitewe n’ibyo mbona hafi yanjye, nageze aho ngira nti « Nagahisemo ko Imana itwika byose, nk’uko yabigenje i Sodoma na Gomora, nanjye wenda nkabigenderamo, byose bikagenda hagatangirirwa kuri zeru.»

Aho rwose sinatinya kuvuga ko iyozabwonko dukorerwa tugenda tugana aha “Sodoma na Gomora”, hakaba ari ah’Imana ngo ibikemure mu maguru mashya.

Iyo bigeze muri politike, ubumwe n’ubwiyunge, genocide…mbona itangazamakuri ryaba iryigenga cyangwa irya Leta, byose bigerageza kwibombarika, bikorera mu kwaha kwa Leta no mu kwaha kwa FPR. Ikinyamakuru “Umuseso” kitakoreraga mu kwaha

kwa Leta byageze aho cyafunzwe, abari bakigize hafi yabose barahunga.U Rwanda ni igihugu cya 155 mu kubahiriza itangazamakuru nk’uko bitangazwa na RSF[4]. Guhera mu 1996, abanyamakuru icyenda barishwe cyangwa baburiwe irengero naho 35 bagombye guhunga igihugu.Uburenganzira bwo kuvuga ibitagenda mu Rwanda cyangwa kuvuga amakosa ya Leta bikunze kwitirirwa kurwanya ubutegetsi, kugumura rubanda no kubiba amacakubiri, kugira ingengabitekerezo ya genocide…kandi ibyo byaha byose bifite ibihano bikomeye, ari byo bituma abanyamakuru bahungira mu myidagaduro n’imikino. Kano kanya nandika iki gitabo, abanyamakuru bageregezaga kwerekanaga ibibazo bya rubanda ubu barafunze abo ni Nsengimana Theoneste umuyobozi w’Umubavu.tv[4] televisiyo ikorera kuri murandasi na Niyodusenga Dieudonné bakunze kwita Cyuma Hassan umuyobozi w’Ishema.Tv na yo ikorera kuri murandasi. Cyuma Hassan yari amaze igihe yatangaje ko mu muhango wo gushyingira, yabonye ibikomere mu isura y’umurambo wa Kizito Mihigo.

Ku bijyanye n’ibihugu by’amahanga byagize ubufatanye mu

marorerwa yabereye  mu Rwanda

Mu biganiro nagiranye n’Ukwezi.com ndetse n’Umubavu.com, n’ubwo nari nzi neza uburemere bw’iyi ngingo n’ingaruka nabivanamo, navuze gake cyane ku mahano yabaye mu Rwanda, nasubiyemo kenshi nti « Iyo ni politiki, nta cyo nabivugaho». Gusa ibyabaye byose ku rwego rwanjye ndanabyumva ku buryo ntawe nkeneye ko abinsobanurira cyangwa ngo anyigishe amateka n’indangagaciro, ahubwo mbivugira ubwoba mba ntewe n’uko  uvuze ukuri kutavugwa bamushinja icyaha cy’ingengabitekerezo. Cyakora nsubiza abanyamakuru ahubwo nagarutse ku kuvuga ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga mu mahano yanantwariye umuryango. Nasubije ngira nti « Ibihugu by’amahanga byagize uruhare mu byatubayeho, Ubufaransa, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubufaransa kuko bwafashaga ubutegetsi bwariho icyo gihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko zashoboraga kubihagarika byose, na Uganda kuko na yo yabigizemo uruhare mu buryo bugaragara. Ni politiki mpuzamahanga, bari bakurikiranye inyungu zabo. Sinabanga 100% ariko bakoresheje abavandimwe bacu batugirira nabi. Nanga ba Clinton, iyo Hillary atsinda amatora muri Amerika mu 2016, nari gushavura.»

Ku bijyanye n’umupira w’amaguru n’ikipe y’ APR by’umwihariko

 Kuva mu bwana bwanjye nafanaga ikipe ya Rayon Sport, kuko aho tuvuka ni Mwendo hafi y’iNyanza. Mbere ya 1991, amakipe abantu bayakundaga nk’amashyaka ya politiki cyane cyane biturutse muri perefegitura umuntu yakomokagamo. Ingero ni nyinshi aho usanga abakomokaga muri perefegitura ya Kigali barafanaga “Kiyovu Sport”, Gitarama bagafana “Flash FC”,  Butare bagafana Mukura “Victory Sport”, Nyanza bagafana “Rayon Sport”, Cyangugu bagafana “Espoir FC”, Gisenyi bagafana “Etincelles FC”,

Ruhengeri bagafana “Mukungwa FC”, Byumba bagafana “Zebre  FC”, Kibungo bagafana “Etoile de l’Est” cyangwa “Birenga FC”, Kibuye hakaba “Dirandar”. Habaga ikipe 2 z’abasirikare “Panthere Noire” ya Camp Kigali na “Eclaire.FC” ya Camp Kanombe n’izindi ntibuka nka za Egena.Gusa nabyirutse nanga amakipe ya gisirikare, kuko kenshi iyo yatsindwaga yagiraga urugomo. Byageze kuri APR rero ho bihumira ku mirari kuko yaje mu Rwanda mfite imyaka 18. 

               Ni yo kipe yambere numvise nanze n’umutima wanjye wose ku buryo ubumfana ikipe yose itsinze APR n’iyo yaba ivuye i kuzimu kwa Rusiferi. Ibyo nabivuze mu kiganiro cyambere nagiranye n’Isimbi.TV. Indi kipe nakundaga ariko ubu nsigaye nanga ni ikipe ya “ARSENAL” kuko ishorwamo amafaranga menshi kandi yifashije. Mu myumvire yanjye numva ayo mafaranga yajya mu bindi bikorwa biteza imbere rubanda cyangwa umupira wo mu Rwanda. Ikipe ya Rayon sport rero uretse kuyikundira ko ari iy’iwacu, ahubwo nyuma ya 1994 nahise nyifata nk’umukeba w’inzigo APR, nyifata nk’ikipe ya rubanda rwa giseseka. Iyo Rayon Sport yatsinze, cyane cyane yatsinze APR, ngira ibyishimo birenze, bimeze nk’umuntu urangije gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo Rayon Sport itsinze APR bimpa ibyishimo binyomora ibibazo byose mba mbona ku isi kandi iyo ndi gufana Rayon, mba ngaragarizamo ibibazo nterwa na “system” biba bindi ku mutima, nakagombye kugaragaza mu myigaragambyo iramutse yemewe. 

          Nyuma y’icyumweru, mu kindi kiganiro cya kabiri nagiranye na Isimbi.TV, nasabwe kugira icyo mvuga ku byo nari navuze kuri APR. Mu gihe hari hitezwe ko ndibwisubireho kugira ngo nshimishe abagikurikiye, nasubije mu buryo nihariye ngira nti « Tugomba kwemera ko tudashobora kubona ibintu kimwe, mfite abaturage bikundira kurya ibikomoka ku bimera, barwara mu ngingo iyo bariye inyama, mu gihe njye nikundira akanyama. Ibyo ntibigomba kuduteranya na busa. APR nanjye turi babiri, sinshobora kuba indyarya ngo mvuge ko mfana APR kandi atari byo.»

 Narongeye mbwira abafana ba APR imbona nkubone nti: « Nimunezerwe mu gihe bavuze APR, mubyishimire ariko mumenye ko njye iyo bavuze APR, ndwara mu ngingo, ndahindurwa, ndafuruta, nkarwara ikirungurira». Nifashishije urwo rugero, mboneraho gutanga isomo ryo kwimakaza umuco w’ubworoherane mu muryango mugari,  rizwi mu guhinduramo abanzi abantu bafite imyumvire ya politiki itandukan

Ku bijyanye n’uburyo nsubiza itangazamakuru, mvuga nihuta cyane

Mu buzima bwanjye ubusanzwe mvuga nitonze cyane, yewe haba n’ubwo mvuga ndandaga.Nk’umuhanzi, ngitangira, nabonye ibiganiro byinsi muri za 2010-2012, ariko uko byagendaga bitambuka, ni ko ababishinzwe bagendaga babona ko ukuri kwanjye kwahindura urubyiruko. Byageze aho ““system”, ibuza amaradiyo yose, yaba aya Leta, yaba ayigenga, gukina indirimbo zanjye no kumpa ibiganiro. Hagati aho uko iminsi yagendaga ni ko nabonaga byinshi byo kuvuga, aho hari hamaze iminsi hakoreshwa ijambo bita “itekinika” n’ibindi binyoma ku buryo numvaga ndibwaribwa. 

Aho imiyoboro ya youtube iziye mu mpeshyi za 2019, nabonye ijambo kuko inkuru zanjye zabahaga akayabo k’amafaranga. Uretse ko ku kazi bambujije, ubusanzwe, ntibyigeze bibaho kandi ntibyakanabayeho ngihumeka ko nakwanga gutanga ikiganiro. Ku munsi umwe nashoboraga kuha ibitangazamakuru bitandukanye ibiganiro bingana n’amasaha y’umunsi. Nemeranya na Papa Yohani Paulo II, wigeze kuvuga ubwo yari yasuye u Rwanda, ati  « u Rwanda ni igihugu cy’imisozi igihumbi n’ibibazo igihumbi ». 

 Ibyo bibazo birahari mu nzego zinyuranye nko mu buvuzi, mu burezi, mu iterambere, mu itangazamakuru, mu bumwe n’ubwiyunge,     mu         butabera,            ubushomeri,      ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,   abantu baburirwa irengero…ibyo   byose “system” ntikunda ko bivugwa[4]. Ibyo bintu birababaza kubona tubura umwanya uhagije wo kubivugaho, uvugisha ukuri, dore ko itangazamukuru ryo mu Rwande akenshi ryivugira imyidagaduro na sport. Ni muri urwo rwego nigeze kuvuga nti« Kumpereza mikoro ni nko gufungura robine, mvuga vuba vuba kuko mfite byinshi ku mutima, mfite byinshi nabitse imyaka myinshi, mfite byinshi nabonaga, nashakaga gutangaza. Abantu bashobora rimwe na rimwe gutungurwa cyangwa kubabazwa n’uko navuze, ariko ni kimwe n’umuntu ushaka kuruka. Iyo ufite isesemi biragoye kwitangira, iyo urutse wumva uruhutse, nyamara ukuri iruhande ashobora kubibona nabi. Numva nduhutse iyo mvuze ikindi ku mutima».

Ibijyanye n’ababi mu muryango w’ibiremwamuntu

Mu kiganiro nagiranye n’ikinyamakuru« Ukwezi.com» naragize nti « Ababi cyane ni ba Ntibindeba» Nabisobanye icyo gihe ngira nti : « Mu muco w’Abayapani, bagira ihame rya « yin » na « yang », risobanura ko ibintu byose ari magirirane. Hariho abagabo n’abakobwa, abera n’abirabura, urumuri n’umwijima, ariko mu muryango nyarwanda, ku birebana n’icyiza n’ikibi, nta buringanire bugihari, ikibi cyaganje icyiza.»

              Imbere y’amahano abaturage b’abanyarwanda banyuzemo, nsa nk’uwibanda ku bantu benshi bicecekeye, abenshi bigize ba Ntibindeba, ugereranyije n’abakora amakosa akomeye nk’ihohoterwa, ruswa, ubwicanyi bwa hato na hato, naragize nti: « Hari abantu babi bakora ikibi, ariko ababi cyane, ni abantu binumira iyo babonye abakora ikibi, ntibababwire ko bakosa. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda, hari abantu benshi batishe, ariko barebereye, kandi abenshi barabihaniwe»

           Hari n’aho nageze muri icyo kiganiro ninubira no guceceka kw’abanyarwanda imbere y’icyago kibugarije ngira nti: « Ndabavugira mukavuga ko nataye umutwe, birambabaza cyane kubavugira nkababona mukubye akabero, nagombaga wenda guceceka, ahari nari gukomeza kubareka bakabakanda, ahari iyo bakomeza kubakanda, byari kuzarangira mumenye icyo navugaga.»

Ikijyanye na “Made in Rwanda”

Niba hari ikintu nzibukirwaho cyane n’iyo napfa ni igisubizo nahaye ikinyamakuru Ukwezi.TV. Ako gace k’ikiganiro karimo icyo gisubizo kanyuze ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z’abumva ururimi rw’ikinyarwanda, icyo gihe navuze ngira nti: « Niba uvuga Made In Rwanda, bishyire mu bikorwa, ambara imyenda yakorewe mu Rwanda, umwana wawe yige mu Rwanda, wowe muyobozi ubivuga, ababyeyi bawe nibivuze mu bitaro byo mu Rwanda. Niba umuryango wawe wivuriza hamwe n’abaturage b’u Rwanda uzamenya ibibazo bafite, ariko niba ushyira hejuru “Made in Rwanda”, ukarata kaminuza zacu mu gihe abana bawe biga muri Ecosse, Canada cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nshuti yanjye, nta kuri uvuga.»

BIMWE MU BIBAZO NABURIYE IBISUBIZO

Ikijyanye n’ingengabitekerezo n’abakora ibindi bikorwa bibi bisa na yo

 Kuva mu 1994 nyuma y’aho FPR yafatiye ubutegetsi, nagiye numva inyigisho mu banyapolitiki munzira zinyuranye nko mu ngando, mu matorero, mu gihe cyo kwibuka, ku maradiyo n’amateleviziyo; ko amoko “abatwa, abahutu n’abatutsi”atabagaho nk’amoko ahubwo yari amatsinda y’abantu yari ashingiye ku mibereho n’ubukungu. Nyuma ngo abazungu bakaza bagasanga twunze ubumwe bakaducamo ibice. Nyuma ngo abatutsi barameneshejwe, bagirirwa akarengane ndetse bamwe banahunga igihugu, kugeza aho ndabyemera. 

               Kuva 1959 kugeza mu 1994 habaye urwango ku batutsi, ndabyemera. Muri 1994 habaho genocide yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, ndabyemera. Nyuma twagiye kumva twumva haje ijambo ingengabitekerezo ya Genocide, aho cyane cyane nko mu kwibuka usanga hatotezwa abatutsi, bakaba ari bo barandurirwa ibihingwa b’ibindi. Imana yaremye umuntu mu ishusho rya Yo kandi ni ihame ko muri buri bwoko, buri tsinda ry’abantu, habamo ababi n’abeza, abahemuka n’abahemukirwa.

  • Kuki iteka na nyuma ya 1994 ari abatutsi bibasirwa gusa ? Kuki nta n’abitwagwa abahutu bajya bibasirwa ?
  • Ese mu bahoze bitwa abatutsi nta n’umwe muri bo ujya agira ingengabitekerezo ?
  • Ese kuki benshi mu batavuga rumwe n’ubuyobozi buriho ari bo bitirirwa ingengabitekerezo bonyine?
  • Ese mu buyobozi buriho bo bagendera ku yihe ngengabitekerezo ?
Ikijyanye n’ukuri, intsinzi n’amateka

Kuva mu bwana byanjye, nagiye numva amakimbirane hagati y’ubwoko ubu n’ubu, uturere utu n’utu, gusa igitangaza ni uko uwabaga atsinze urugamba yabaga akoze igikorwa cyo kubohora “LIBERATION” wenda abohora n’abataramutumye. Ko bizwi neza ko buri bwoko, buri tsinda habamo ababi n’abeza, kuki iteka ibibi bigerekwa ku batsinzwe? No mu Rwanda hari ingero, igihe Habyarimana Juvenal yavanagaho Kayibanda , yavuze ko avanye abantu mu rwobo, FPR ivanaho Habyarimana yaje ishingiye kuri  “eight points program”, imaze gutsinda iti turababohoye, nka bya bindi bya Habyara ngo twakuwe mu rwobo!

  • None se ukuri ni uk’uwatsinze ku ruhembe ry’umuheto?
  • Ese nta beza bashobora kuva mubatsinzwe ku rugamba?
  • Ese amateka n’ubutabera twakwemera ibyande? Yego tugomba kwemera iby’uwatsinze, gusa ikibabaje ni uko bihora ari gatebe gatoki , bivuga ko nta mateka cyangwa ubutabera buhamye tugira, kuko byose byemezwa n’ingoma iba iganje.
Ikijyanye na hutu na tutsi

Nkiri umwana nabyirutse nzi ko u Rwanda rufite amako atatu: Gatutsi, Gatwa na Gahutu, nk’uko byari no mu ndirimo yubahiririzaga igihugu yitwaga “Rwanda Rwacu”, bakaba ndetse ngo bari bataniye ku isura. Aho FPR ifatiye ubutegetsi imvugo yarahindutse, batubwira ko yari amatsinda ashingiye ku butunzi cyangwa ubukungu, ukaba warashoboraga kuva muri bumwe ukajya mu bundi, nyamara hari n’amafoto yacaracaye bapima abantu amazuru.

  • Ese gutunga inka nyinshi hari aho byaba bihuriye n’imiterere y’umubiri cyane cyane izuru?
  • Bibaye ari byo se, ko hari abiyitaga abahutu mu gihe cyahise, batunze inka nyinshi nko muri za Gishwati, amazuru yabo ko atigeze ahinduka cyangwa amazuru y’abana babyaye ko atahindutse
  • Ese ko muri genocide hari inzirakarengane nyinshi zayiguyemo zitaragiraga n’indangamuntu ngo barebereho ubwoko bwazo, mwamenyera uwo baba barishe babanje kubaririza inka ba sekuru ba bo bari batunze cyangwa, barebaga isura?
  • Ese ko jye aho numvise henshi barebaga isura, nk’abacikacumu b’inzirakaringane bazize isura yabo nyamara atari abatutsi cyangwa ari imvange zo hagati y’abahutu n’abatutsi, bazaba abande, bazavugirwa na nde?
  • Hari abatutsi bacitse ku icumu rya genocide, hakaba n’amashyirahamwe abavugira nka IBUKA na AERG. Ubundi ko AERG yakabaye igizwe n’abana bacitse kuicumu, ariko ubu wareba ugasanga abana bakiri mu ishuri baravutse nyuma ya 1994; AERG izasigara ishingiye ku bahe banyamuryango, dore

ko abana ba nyuma ya 1994 bose bavutse ari abaziranenge bahuje ubunyarwanda? 

  • Ese abitwaga “abatwa”, ubu bita “abasigajwe inyuma n’amateka”, ubu bavugirwa na nde?
  • Ko bivugwa ko leta zabanjirije FPR zakandamije abatutsi mu bijyanye n’amashuri,kandi kubona akazi bikaba byarasabaga amashuri; inzibutso tubona mu bigo bya leta n’ibyigenga, kuri za kaminuza by’abatutsi bazize genoside byaturutse he ,niba batarahabwa akazi?

N’ubwo ibi bibazo bya “hutu” na “tutsi” n’ibindi bishamikiyeho nabiburiye ibisubizo, byaba ubwoko bitaba ubwoko, inyunganizi yanjye yaba gukoresha ihame ry’uburenganzira bumwe kuri bose no kuri byose n’ubutabera bungana “Equal rights and Justice”.

Ikijyanye n’ibikomere n’inkovu

Mu muryango nyarwanda aho agahinda gakabije gafatwa nko guhumanywa, ibirozi, indwara y’abanyantege nke cyangwa « y’abazungu », jyewe nanze kugira ipfunwe ryo kugaragaza agahinda gakabije, ngira nti: «Tekereza kuba mu gihugu ntaho ufite ho kujya, utashobora gukura ikiriyo cy’abawe bitabye Imana bazize “system”, mu gihe cyo kwibuka ntushobore kubona aho kwibukira. Kubura abawe, so, nyoko, kuba utakigira umuryango w’iwacu wo kwa data, iwabo wa mama nta n’uwo kubara inkuru, utashobora no kujya ku kiriyo cyabo mu gihe ubana n’abagize uruhare mu byago byakugwiririye. Hanyuma ukambwira ko ngomba gutekereza neza nyuma y’ibyo? Sinterwa ipfunwe no kugira agahinda gakabije». Yego ndabyumva ko “umusonga w’undi utakubuza gusinzira” kandi “agahawa kari ku wundi gahandurika”, ariko na none tujye twumva n’ibibazo by’abandi. 

Umunsi umwe, ubwo narimo kuganira n’umujyanama w’ubuzima bwo mu mutwe, yagereranyi ibibazo tugenda tunyuramo nk’ibikomere, ariko uko igihe kigenda gihita ibyo bikomere bigenda bihinduka inkovu. Inkovu ntishobora gusa nk’uruhu rw’umwimerere ndetse n’iyo uhora uyitaho, ushobora gushiduka uyitonyoye ikongera ikavamo igisebe. Aho twaremeranyije ko urwo ari urugero rwiza rwo gukurikiza wirinda kuba umucakara w’amateka ukajyana n’igihe cya kano kanya.

  • Mbwira, ni gute wakwiyibagiza ibibazo “Gitera” agutera kandi “Gitera” uhora umubona kandi ukanumwumva muri gahunda zose z’ubuzima bwawe?
  • Reka nerure, mvuge nti ni gute nakwibagirwa abanyiciye n’ingaruka bikingiraho  kandi mpora mbabona muri gahunda z’ubuzima bwanjye bwose?
  • Ni gute n’iyo waba uri umujyanama w’ubuzima kabuhariwe, wagira inama umunya palestina kwiyibagiza ibyo abanya Isiraheli bamukoreye cyangwa bakoreye umuryango we, mu gihe na n’ubu abona akiba muri senyenge, akibona benewabo za tinga-tinga zikibasenyera, benewabo bakiburirwa irengero cyangwa bakicwa n’abagizi ba nabi batazwi.

Inyunganizi ntoya natanga ni uko ubukinduzi bwasimburwa n’ubwunamuzi, ihumure na mpore bigataha mu batuye iyi si nta vangura iryo ari ryo ryose rikozwe, kuko iyo bitagenze gutyo usanga ari gatebe gatoki ubuziraherezo.

Ikijyanye n’ubutabera ku bana b’i Nyange

Tariki ya 1 Gashyantare ni umunsi twibuka intwari zinyuranye z’igihugu cyacu. Muri izo ntwari twibukamo abana b’i Nyange bishwe bazize kwanga kwitandukanya bakurikije ubwoko bwabo. Ibyo byabaye  kuwa 18 Werurwe 1997, ubwo abacengezi bari bayobowe na major Ninja, bateraga ikigo cy’amashuri yisumbuye, bategeka abanyeshuri kwitandukanya  bakurikije ubwoko. Abanyeshuri bavuga ko bahuriye ku bunyarwanda, barindwi muri bo bahita bicwa. Icyo gihe uwari uyoboye igitero bivugwa ko ari Major Ninja wari ukuriwe na General Rwarakabije, nyamara bombi batashye muri 2003 bashyirwa mu buyozi bw’ingabo z’u Rwanda. Ese ni ryari iperereza rizakorwa ku bagize uruhare mu iyicwa ry’abana b’i Nyanjye? Ni ryari abagize uruhare mu bikorwa bya kinyamaswa byakorewe abo bana, bazashyikirizwa inkiko?

Ikijyanye n’abanzi n’abakunzi b’igihugu

 Mu 1990 mu ntangiriro z’Ukwakira, ni bwo twabwiwe ko u Rwanda rwatewe n’inyangarwanda, bamwe banazita inyenzi. Ariko uko igihe cyagiye kigira imbere twagiye dusobanukurwa ko zari impunzi z’abanyarwanda zashakaga gutaha mu gihugu cyazo. Icyo gihe hadutse ijambo “Umwanzi w’igihugu”, kugeza magingo nandika iki gitabo iryo jambo rikomeje gukoreshwa mu buryo bunyuranye. Mu Ukwakira 1990, mu Rwanda hafunzwe ibihumbi by’abantu biswe ibyitso by’inkotanyi, byavugwaga icyo gihe ko ari abanzi b’igihugu, ariko bageze aho barekurwa. 

               Ndibaza nti ni gute umuntu yaba yaraheze hanze dufate n’urugero ku nkotanyi, niba inkotanyi izindi nzira zari zaburiwe umuti, zigataha zikoresheje intambara ni byo twakwita kwanga igihugu? Nyuma aho FPR yafatiye ubutegetsi, uwari umwanzi w’igihugu yahindutse umucunguzi wacyo, uwari umukunzi w’igihugu ahinduka umwanzi cyangwa haduyi cyangwa interahamwe.

Ntawe uyobewe ko abanyarwanda ubusanzwe hatajemo ibya politike,     dusabana,           tugashyingirana, tukabyarana…tukagira umuryango mugari, ku buryo ushobora kugira bene wanyu mu Rwanda no hanze yarwo, mu bayoboke ba FPR no mu batavuga rumwe na yo, n’ahandi hanyuranye none uzamenya uvugana na nde cyangwa ureka nde?

  • Umwanzi w’u Rwanda arangwa n’iki? Bipimirwa hehe? Bipimwa na nde?
  • Umukunzi w’u Rwanda arangwa n’iki? Bipimirwa hehe? Bipimwa na nde?
  • Ni ryari mu banyarwanda hatazabonekamo abanzi b’uRwanda?
  • Hajyaga hakorwa urutonde rwa ba Bihemu bambuye za banke, rukajya ahagaragara. Niba abanzi b’u Rwanda babaho, kuki hatashyirwaho urutonde rwa bo bikarinda abanyarwanda gukorana na bo kuko baba noneho babazi neza?
  1. Amateka, ibisobanuro n’amagambo agize zimwe mu ndirimbo zanjye

Guhanga si uguhaga, ahubwo kenshi guhanga hari igihe biba biterwa n’agahinda.Ubusanzwe mu bwana bwanjye nta nzozi nari mfite zo kuba umuhanzi cyangwa umuntu w’icyamamare, ahubwo numvaga nari kuba umushakakashatsi wibera aho atazwi, gusa agahindi karandeze, kansaba kwisobonara mvuga ubuhamya bw’ibimbaho n’ibyambayeho. Kimwe mu bintu numvaga nanyuzamo ubwo buhamya n’ubutumwa ngo nduhuke ku mutima byari ugukoresha indirimbo.

Yego indirimbo, kuko nanatekereje kwandika ibitabo, ariko nsanga abanyarwanda badafite umuco wo gusoma, ariko kuba baruhuka cyangwa bakora utundi turimo, biyumvira indirimbo, ntibibavuna. Natangiye kuririmba mu njyana ya “Hip Hop” kuko ari na yo yarigezweho kubera itsinda rya “Tough Gang”. Icyo gihe ryavugaga ku bibazo by’ingutu, abandi batinyaga kuvuga. “Hip Hop”, nayihisemo kandi kuko numvaga itarasabaga ubuhanga buhanitse bwo kuririmba, ahubwo ikingenzi ko bwari ubutumwa. Mu ndirimbo yanjye ya mbere « Mureke kunyitiranya », yasohotse muri 2010, naririmbaga ngira nti « Mureke kunyitiranya, kuko data mukeka atari data». Byari ukugira ngo nce ibihuha byavuzwe ku muryango wanjye kugira ngo bansebye ubwo yatangiraga gukora muri kaminuza.     

Indirimbo ya kabiri nashyize ahagaragara nayise”Shikareti” aho ngira nti « Abantu ku isi turi nka shikareti. Iyo uburyohe bugushizemo amaherezo bagucira hasi, abantu ku iyi si turi nka shikareti, iyo isukari

igushizemo amaherezo baguca amazi». Nayihimbye maze iminsi numvise ijambo “Ibigarasha”, muri iyo minsi abantu bitaga batavugaga rumwe na Leta, kandi mu myaka yabanjirije ukwitandukanya kwabo na yo, barafatwaga nk’intwari cyangwa intangarugero. 

Nari nanitegereje muri rusange uko iyo bagukeneye ngo ukore ikintu runaka, ukuntu baba bagufata nk’amata y’abashyitsi, nyamara warwara, wagira impanuka, wabona ugusimbura, ntibazibuke uruhare rwiza wagize. Ibyo binagaragara ku bantu bakoze akazi kabo neza, bakageraho bakajya muzaburu, ubu bakaba bagenerwa ubusa busa n’inticantikize bw’amafranga yo kubatunga.

Nyuma naditse izindi ndirimbo nyinshi zirenga 40 ariko izo abantu bamenye cyane ni “Carte rouge”,”Cishwaha”,”Ni ryari”, “Inda irimo Urwango”,”Ubutumwa bwo kwa Nyamuzinda”,”Nyamuryabana”,”Ave.

Kayizari”,”Inkwetozanjye”,”Gitera”,”Diaspora”,”Bwarapfubye”,”Aba nyamwanda”,”Rukuruzi”,”Umunsi wo kubeshya”,”Umunsi

        nzataha”, “RIP Kizito”…                                                                                

Indi ndirimbo abantu benshi bashatse kumenyera ibisobanuro ni iyitwa «Amahembe y’i Karagwe». Muri 2014, nasohoye indirimbo yitwa « Amahembe y’i Karagwe », aho nashakaga kwerekana    ingaruka z’agahinda gakabije. Muri iyo ndirimbo navuze bwa mbere ku bantsembeye umuryango nkagira nti: «Amahembe y’i Karagwe yica abarenze igihango, amahembe y’i Karagwe yica abatunzwe akadomo, amahembe y’i Karagwe ni yo yamariye umuryango, nta kundi nimwigendere». Kuri buri wese uzi umuryango nyarwanda, igihango mba mvuga ni ya ndahiro barahira bashaka kujya muri “System”, bagira bati « …ninzayirengaho nzacibwe ijosi…» cyangwa « …ninzayirengo nzahanwe nk’umugome wese…». 

Mu gusobanura iyi ndirimbo nayituye umuryango wanjye wishwe, nandika ngira nti: «Ibigize iyi ndirimbo birasobanura uko ndi. Iyo munyita umusazi utakwihanganirwa, mumenye ko ari amahembe y’i Karagwe yangize atya». Mu ndirimbo yo muri 2015 nise « Ndeka Undorere » nkayisubiramo muri 2020, nagarutse ku kubura umuryango wanjye, nkagaragaza ku buryo bweruye ababigizemo uruhare. « Abari abacu bitabye inama, bitaba Imana», nifashishije amagambo azwi neza n’abagizweho ingaruka n’ibyo “system” yakoze. 

Muri make, mu duce tumwe na tumwe, nko mu nkambi z’impunzi, muri za Congo (DRC), abasivile batumizwaga mu nama, abenshi ntibagaruke. Ibi byatumye hahimbwa umugani, mu bice binyuranye by’abaturage, «uwitabaga inama», « yitabaga Imana ». Mu buryo bwo guca urujijo ku bazumva indimbo yanjye, nanditse neza mu cyongereza nyuma y’amashusho y’indirimbo ko ari amateka yanjye. Ngira nti « This song was written based on the artist’s true story », bivuze ngo «Iyi ndirimbo yanditswe hashingiwe ku mateka nyakuri y’umuhanzi.

Ndeka Undorere                  (yashyizwe ahagaragara muri 2020)

Intangiriro

Au secours Nyagasani

Tabara abawe Nyagasani

Au secours Nyagasani, Tabara bose Nyagasani Inyikirizo:

Ndeka Undorere wa mubyeyi we     

Ndeka Undorere twarashobewe

Ndeka Undorere wa mubyeyi we

Ndeka Undorere twarashavuye

Ndeka Undorere Ndeka Undorere, Ndeka Undorere Ndeka Undorere, Ayiwe Igitero cya 1:

Ibaze kwicwa uhagaze

Ugapfira muri Nyagasani

Ukabura kivugira

Abo muhuje bavugirwa

Ukabura kivugira

Abo muhuje bavugirwa

Inyikirizo

Igitero cya 2:

Hari mu’ ki ridasanzwe

Bene Kagisha twizihiwe

Byahindutse nk’ibya Rugaju

Abari abacu bitaba inama

Bitabye inama, bitaba Imana Bitabye inama, bitaba Imana Inyikirizo

Igitero cya 3:

Nabaye igicibwa murugo

Sinizeye abo hanze y’inkiko

Wa murimyi yanyimye imbuto

Muhumuza anyima ikivuguto

Wa murimyi yanyimye imbuto

Muhumuza anyima ikivuguto

Inyikirizo

Umusozo

Ndeka Undorere, 

Ndeka Undorere,

Ndeka Undorere , Ayiwe (x3)

Bwarapfubye                         (yashyizwe ahagaragara muri 2020)

Inyikirizo:

Ubuzima bwacu bwarapfubye

Byapyisutse icyenda na kane

Icyoko cyarimo ikizere

Cyaje kuraza amasinde

Imvura ibyara inkangu

Imvura ibyara inkangu Imvura ibyara inkangu Imvura ibyara inkangu      Igitero cya 1:

Burya muri mirongo icyenda

Twakekaga ko ari imikino

Tumaze kubona Nyacyonga 

Tuti bya bintu si amashyengo

Si amashyengo

Tuti bya bintu si amashyengo

Si amashyengo

Inyikirizo

Igitero cya 2:

Abantu benshi barashize

Bakee banyurwa na shuguri

Imana yatahaga i Rwanda

Menya na n’ubu itaragaruka

Abantu benshi barashize

Bake banyurwa na shuguri Imana yatahaga i Rwanda

Menya na n’ubu itaragaruka

Inyikirizo

Igitero cya 3:

Twategereje ibya Magayane

Tuzinukwa Kigeli atanze

Reka twipfire duhagaze

Dutekereje gutabaruka

Karasira Uzaramba

Ategereje gupfa gusa

Umusozo

Imvura ibyara inkangu

Imvura ibyara inkangu

Karasira Uzaramba

Imvura ibyara inkangu Imvura ibyara inkangu Imvura ibyara inkangu

Cishwa aha         (yasohotse muri 2003, isubibwemo muri 2020) Inyikirizo:

Cishwa aha cishwa aha cishwa aha

Intoza urwango Mana yinkize

Cishwa aha cishwa aha cishwa aha

Imbuza kuba jyewe Mana yinkize

Oya cishwa aha cishwa aha

Igitero cya 1:

Byatangiye mu bwana nkoresha imoso

Maitresse kuri EPA ngo nandikishe indyo

Vieux Bar nawe ati komeza imoso

Mbura icyo ndeka ndetse n’icyo mpitamo

Cishwa aha mu mikorere

Cishwa aha mu myemerere

Ntangira gusenga nk’abandi bana bose

Rukurikirizindi mu madini y’ubu

Njya mu bakirisitu na ho mpasanga cishwa aha

Abagatolika abadive ndetse n’abayehova

Bahayi n’abaporo ndetse n’iza Gitwaza

Inyikirizo

Igitero cya 2:

Karasira Aimable nabayeho umuboyi

Nkorera abategetsi bokamwe n’itiku

Nahigima gatoya ngo dore ikigarasha

Namwenyura gatoya ngo dore iyo ntore

Cishwa aha yo gukawa indekesha ububoyi

Ngiye gushaka bimbera urujijo

Ndambagije Clarisse ngo ni igikara

Imiryango yacu ntitubana n’ibikara

Bandangira Zubeda ngo kuko ari inzobe

Ubwo ndeka burundu kuzashaka na rimwe

Inyikirizo

Igitero cya 3:

Bano ujye ubanga, bariya ubakunde

Munyangire nk’iyo  ndayihakanye

Ntunzanemo urwango sinzi ibyo mwapfuye

Cishwa aha y’urwango yadusigiye amateka

Cishwa aha y’urwango isiga abantu mu kaga

Cishwa aha ituma hicwa inzirakarengane

Cishwa aha ituma hashinjwa inzirakarengane Cishwa aha imbuza kuvugisha ukuri

Murantega iminsi ntimuzi iyo mushigaje

Mazimpaka na Mugisha, iyakaremye ni yo ikamena

Inyikirizo

RIP Kizito                             (yashyizwe ahagaragara 2020)

Inyikirizo:

Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri

Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri

Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri

Requiescas in pace Kizito Mihigo Requiescas in pace Kizito Mihigo Requiescas in pace Kizito Mihigo Igitero cya 1:

Amatage y’ubu ni amatindi

Kuva inkuru mbi itugezeho

Ko intumwa y’urukundo Kizito

Ruremabintu yamwisubije

Yari yarokotse genocide 

None azize imico mitindi

None azize imico mitindi

Inyikirizo

Igitero cya 2:

Umurage wawe tuzawukomeza

Gukunda no gukorera Imana

Gusaba imbabazi no kuzitanga

Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri

Kuririmbira imitima irushye

Tuzabikomeza tuzabikomeza

Tuzabikomeza tuzabikomeza

Inyikirizo

Igitero cya 3:

Kizito aho wibereye ijabiro

Komeza usabire iki gihugu

Messenger Kizito Mihigo

Always you will stay in our hearts Always you will stay in our minds

Always you will guide our prayers Always you will guide our prayers

Umusozo

Karasira, please say something

Holy Kizito Mihigo

Requiescas in pace Requiescas in pace Requiescas in pace Requiescas in pace

Requiescas in pace

10.Umurage numva nasiga

Umurage numva nazasigira abanyarwanda by’umwihariko n’ikiremwa muntu muri rusange ni ugukoresha UKURI. Ukuri guhora ari kumwe kandi ntikujya guhinduka, ndetse ukuri ni ko amateka y’igihugu cyangwa ishyanga agenderaho.Ukuri mvuga ni kwa kundi wemeranwa n’umutima wawe, rimwe nari rimwe kukaguma mu ntekerezo zawe, ntube ndetse watinyuka kukuvuga kubera ingaruka waterwa n’ingoma z’ibinyoma ziyimitse ku isi hose. 

Ukuri nyakuri gutandukanye cyane n’”Ukuri uhakishwa I bwami”; ukuri ushaka ko ubutegetsi cyangwa ubushobozi bukuri hejuru kubaryohera mu matwi. Kenshi uko kuri guhakishwa i bwami, usanga ari ukuri kw’igihe gito, hakwima undi umwami hakaza ukundi kuri, ugasanga uko ingoma zisimburana iteka ari nako ukuri gusimburana, guhindura isura, nyamara ukuri guhora ari kumwe. Gusa hari ibinyoma byahinduwe ukuri kuko ubutegetsi bunyuranye bwirirwa bubisubiramo, bikageraho bikemerwa nk’ukuri ku baba bafite ubwoba cyangwa ubwenge buke bwo gushishoza.                                                                                    

                                    Igihugu cyacu cyaranzwe n’amateka anyuranye

harimo n’ay’intambara, zirangira iteka uwatsinze ari we ufite ukuri. Habayeho ingoma ya cyami nyiginya yagerageje kwagura uRwanda kugeza ku rwo dufite magingo aya. Muri iyo ngoma nyiginya hagiye havugwamo ubwicanyi, ubugizi bwa nabi, guhora n’ibindi bitandukanye n’ubwo ubu batubwira ko ibibi byose twabizaniwe n’abakoloni. Nabaha ingero zo guhora n’ubukinduzi ku bw’umwami Ndahiro II Cyamatare wagambaniwe na bene sewabo barimo Bamara,  kugeza n’ubwo yishwe agwa Rubi Rw’iNyundo, akamburwa igihugu. Ku bw’umwami Yuhi III

Mazimpaka (wageze n’aho yiyiciye umuhungu yakundaga), ku bwa Kigeli IV Rwabugiri. Rwabugiri we yanitangiye Nyina, umugabekazi Murorunkweri bamwica bakeka ko atwite. Byarakomeje bigera ku guhirika ubutegetsi ku Rucunshu, aho abega barimo Kanjongera na

basaza be Kabare na Ruhinankiko bahiritse Rutarindwa ku butegetsi, abari bashyigikiye Rutalindwa

bose baricwa na Rutalindwa agwa muri icyo gitero yitwikiye mu nzu.                                                                                      

Si nari ngamije kubibutsa amateka ahubwo ni ukubereka ko twahoranye ibibazo na mbere y’umwaduko w’abazungu. N’ubwo nta n’umwanya nabihariye ngo ninjire mu burenganzira bw’ikiremwamuntu bwari hagati y’uwahakaga n’uwahakwaga, na byo wasanga bitari shyashya. Kuri jye ntabwo mbonamo ukuri amagambo avuga ko abazungu ari bo baduteranyije, kuko ntiwaza

ngo usange abana bose bafatwa kimwe mu rugo ngo ushobore kubateranya.                         

Ukuri rero mu mateka kurakenewe, ntagusiganya abatubanjirije ahubwo natwe tureba uruhare twagize mu mateka yacu: yaba ari mabi tukayakosora,yaba ari meza tukayubakiraho. MDR ivanaho ingoma ya cyami,yaje ivuga ko ari yo yari ifite ukuri kuko yari iciye ubuhake, ubukoloni, shiku n’uburetwa. 

Habyarimana ajyaho yavuze ko ukuri yari azanye kwari ukuvana u Rwanda mu rwobo, abari bafatanyije na Kayibanda bari bagiye kuturohamo, yimakaza ukuri  gushingiye ku bumwe, amahoro n’amajyambere. FPR igiyeho iti ukuri ni ukwacu, ahubwo ni nk’aho u Rwanda rwatangiye kubaho muri 1994. Igitangaje ugasanga hari abantu babayeho mu kuri kwa MDR, MRND na FPR, ukunzwe kuvugwa ni Rucagu. Abo bantu ubabajije ukuri bifitemo bagusobanurira ukuhe ukuri?    

Ku bijyanye n’ibyo bise amoko “Twa”,”Hutu”na”Tutsi”, ukuri kwakomeje kuba agatereranzamba, nyamara buri muntu mu mutima ariyizi kandi abifitiye n’igisubizo cy’ukuri kuko n’abarundi duhuje byinshi bo bayemera kandi ntibibatere ipfunwe, ntibibe binanditse mu indangamuntu zabo. Mbere ya FPR ubwoko bwarakoreshejwe ngo hatsikamirwe abatutsi, nyuma ya FPR bwo bwavanywe mu magambo akoreshwa uretse iyo bageze kuri”Genocide yakorewe abatutsi”. None se niba koko nta bwoko bukibaho, urebye mu bayobozi bafata ibyemezo, abayobozi b’inzego z’umutekano, dore ko ubwoko bukunda kurebwa mu gihe cy’isaranganya ry’ubutegetsi,wasanga ari miseke igoroye?                                          

Ukuri ku bijyanye n’ibyo bitiriye amoko nagira nti “ik’ingenzi ni uburenganzira kuri bose n’ubutabera kuri bose”. Ukuri ni ko konyine kwatuma tugera ku bumwe n’ubwiyunge nyabwo,  kuko ukuri nyako gusaba gusasa inzobe ku byabaye byose, apana ukuri kw’abatsinze bonyine, hanyuma hagahoraho ihumure n’ubwunamuzi kuri bose. Ukuri nyako ni wo musemburo w’urukundo, imbabazi, ibyishimo, umutekano n’amahoro yo ku mutima.    

Ukuri nyakuri ni ko konyine kuzacyemura ibibazo byabaye agatereranzamba nk’ubushomeri, ireme ry’uburezi, ubuvuzi, iterambere, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi. Kuko iyo tubeshya ngo tugeze kure (gutekinika) kandi nyamara ntaho twari twagera, tuba dukina wa mukino w’inyoni nini yitwa “Otruche”, ibona ibibazo igahisha umutwe mu musenyi aho guhangana n’ibyo bibazo by’ukuri.       

Nko ku bijyanye na gahunda nziza z’uburezi n’ubuvuzi, niba ibyo batubwira ari ukuri, byashyirwa mu bikorwa bihereye mu buyobozi bwo hejuru. Niba bavuze gahunda za “9 years”,”12 years”, niba bemeza ko amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza byo mu Rwanda byateye imbere, ibyo byose tukabonamo byibura 80% by’abana b’abayobozi bo hejuru nka ba minisitiri, nka ba senateri n’intumwa za rubanda, na bo bakiga mu mashuri ya Leta. 

Ndangije nihanangiriza uwo ari we wese uzakoresha iki gitabo mu nyunguze za politike n’ibindi bidahuye no kutuvanaho ipfunwe nk’abacikacumu bo mu muryango wa Karasira, kuduha mpore, ihumure n’ubundi burenganzi twavukijwe. Amahoro n’Urukundo  Uburenganzira bungana n’ubutabera kuri bose

KARASIRA UZARAMBA AIMABLE

Muri iki gitabo, Karasira Uzaramba Aimable, umucikacumu rya genocide yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda akaba n’umucikacumu w’ibikorwa byakozwe na FPR-Inkotanyi, arabasangiza ubuzima bwe bwo kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Nk’umuntu utari ikirwa cyangwa ngo abe yaravutse ari ikinege n’ubwo ubu ari nyakamwe, arabasangiza amwe mu muteka y’u Rwanda uko yayabonye mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima. Aranyura mu bwana bwe gato, ariko igice cyinini agiharire ubuzima bwe guhera mu mu mwaka wa 1994 kugeza muri 2020. Guhera mu mpeshyi ya 1994, Karasira aratubwira inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza magingo aya. 

     Aho guhera icyo gihe mu muryango we wari ugizwe n’ababyeyi be n’abavandimwe be bane, ari we warokotse na murumuna we. Urupfu rw’abagize umuryango we mugari rwamubereye ihurizo; kuko abagize umuryango wa se hafi ya bose bazize genocide yakorewe abatusi, ariko umuryango we nyawo ukaba wariciwe mu karere ka Bugesere ahitwa I Ririma ahayoborwaga na FPR Inkotanyi.

       Ibyo byatumye Karasira ajya mu giharihiro aho atashoboye gukura ikiriyo no kugira uruhande yibonamo kuko adasangiye ibibazo neza neza n’abatutsi barokotse genocide, kandi ntaniyumve muri rubanda rusigaye. Yahawe akato mu nzego nyinshi guhera mu muryango we kugeza ku rwego rwo hejuru cyane cyane ku bazi amakuru ,bakirinda kugaragaza ko bari kumwe kuko uwo FPR Inkotanyi yagiriye nabi wese afatwa

nk’umwanzi w’igihugu. Bake batari ba Rukurikirizindi cyangwa ba Bwoba ni bo mbarwa bamugeraho.

     Karasira yageze aho atekereza kwiyahura, yumva ko ubuzima bwe nta wundi babuhuje, ni ko kubwira abamwumva ati “NDEKA UNDORERE”. Iki gitabo cyafasha kwumva ububare bukomeye bw’umubiri n’imitekerereze                y’abantu              bagize   ibyago   ariko batemerewe           kubivuga.             N’ubwo Karasira                ahamya                ubwicanyi bw’inkotanyi ku muryango we, ntibisobanura ko ahakana Genodide yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda. Ibyo rero ntibikwiriye kuba urwitwazo ko uvuze amahano yakozwe na FPR apfobya iyo genocide

K arasira Uzaramba Aimable yavukiye  Rwaniro muri Huye mu mwaka wa 1977 mu muryango w’Abashingwe n’Abacyaba.                  Yize            amashuri             abanza kuri        E.P.A      muri       Nyarugenge.                  Ay’isumbuye yayatangiriye mu Iseminari Ntoya ya Mutagatifu

Visenti ya Ndera, ayarangiriza muri Lyce ya Kigali.                  Aya kaminuza yayize mu bijyanye ikoranabunga rya za mudasobwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.                                                                             

Niba koko ari ukuri ko ubuvuzi bwacu bwateye imbere, tukabona abayobozi bacu basanzwe babivuga, ari bo bafata iyambere bakaza kwivuriza, bakanavuriza abagize imiryango yabo mu bitaro bya Leta. Hari ukuri nyakuri, nta bushomere bwaba buri hejuru kuko buri wese yaba akora icyo yize, ikibazo baba barize mu buhe buryo?       

Reka nsoze ngira nti “Nta kuri, Nta bisubizo birambye”  “Namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura-Yohani 8-32”

11.Umwanzuro rusange

Iki gitabo kiragaragaza muri make ubuzima Karasira Aimable nanyuzemo kugeza uyu munsi. Nk’uko Karasira atabayeho nk’ikirwa cyangwa ikinege, hari amateka asangiye n’abo mu rungano rwe musanga muri iki gitabo. Ni igitabo kivuga ubuzima bushaririye nanyuzemo ku buryo hari n’ibika byinshi nanditse ntamo amarira kuko inkovu zongeye kuba ibikomere bibisi. Mu by’ukuri sinigeze ngira igitekerezo cyo kwandika ikigitabo, ahubwo ni abantu banyuranye babisambye bakurikije ibyo navugaga ku mbuga nkoranyamaga. Bivuga ko nsa nk’uwaje kwisobanura, ariko bikarangira hari n’uko nibohoye mu bitekerezo by’agahinda byari byarangize ingwate.   

             Birazwi ko ibitabo nk’iki bivuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR Inkotanyi, bishinjwa gupfobya n’ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi ndetse rimwe na rimwe no guterwa inkunga n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.  

Aho mpagaze ni uko genocide yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda yabaye kandi ikantwarira igice kinini cy’umuryango wanjye wo kwa data na mama. Gusa ibikaba bidaha ubutagatifu bamwe mu nkotanyi zishe umuryango wanjye. Icyo ntakwemeza ni uko cyaba ari igikorwa rusange FPR-Inkotanyi yari yarateguye cyangwa byaba byarabaye nk’impanuka.

 Nta nkunga nari nkeneye kugira ngo nandike igitabo, amashagagaga yo kucyandika yahereye ku buzima bubi bwa gipfubyi, jye na murumuna

wanjye tutagombaga kubamo iyo twakirwa mu miryango y’abacikacumu nyabo. Ikindi cyanteye imbaraga byari ugusobanurira abamfataga nk’umuntu udusanzwe, ko ari uko nanjye nabaye mu buzima budasanzwe. Ikinshimishije kuruta byose ariko ni uko nshoboye gutura umutwaro w’intimba nari maze imyaka n’imyaniko nariherereranye, ubu ahasigaye nanakwipfira cyangwa ngafungwa nk’uko bijya biba ku bandi, icyangombwa ni uko nzagenda nsigiye inkuru mpamo. 

Yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda ahanga za porogramu za mudobwa, mu ishami ry’ikoranabunga mu Isanduku yo kuzigama y’abakozi. Yigishije muri Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda; nka Kaminuza yigenga ya Kigali na Kaminuza ya Gatolika yo mu Rwanda. Ubu yandika iki gitabo, ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. 

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar