Umunyamakuru Uwimana Agnes Nkusi yavugiye abazimu mu ndaro, ahungira ubwayi mu kigunda!!!

Tumaze igihe dufite impungenge z’umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana wahungiye muri Uganda yagerayo ubutegetsi bwaho bwamuhaye ibyangombwa byaho birimo id na passport, amaze kugera muri icyo gihugu yatangiye gukora ibiganiro bye nkuko bisanzwe kuko n’umwe muri blogger bakorera kuri YOUTUBE. Yakurikirwaga n’i bihumbi by’abantu benshi cyane. Ariko kuva aho Kayumba Nyamwasa atangiriye ibiganiro na Jean LUC LEON Habyarimana, Agnes Nkusi Uwimana wakurikiranaga ibyo biganiro nyuma yaho yaryamishijwe mu mazi akonje.

Amezi agera muri (5) adakora umurimo we witangaza makuru twageze impungenge z’uko umutekano we utameze neza, byatumye tujya muri Uganda rwihishwa n’ubwo tutemerewe kujyayo kumugaragaro twaciye kumupaka tudateje stamp twinjira muri Uganda-Kampala maze duhura n’umuntu wa RNC ushyigikiwe ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo atujyana guhura na Agnes Nkusi Uwimana maze tugirana ikiganiro atubwira ko Leta ya Kigali ikomeje ku mugendaho kuva yahungira muri Uganda agahabwa ibyangombwa byaho.

Ikindi kibazo gikomeye cyazanye agatotsi hagati y’umubano wa Uganda na Kigali, ni kibazo cya BOB WINE watsinzwe amatora yibwe n’ubutegetsi bwa Kaguta Yoweri Museveni wavuze ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu bivugwa ko yabonye amajwi 24, naho BOB Wine akaba yarabonye amajwi 72

Yahunze igihugu kandi yahagurukiye ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe bivuze ngo u Rwanda rwagize uruhare mu guhungisha BOB Wine byatumye ibihugu byombi byongera kutarebana neza.

Ikinyamakuru egretnees.com kibaza umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana impamvu atagiye gufata igihembo cye yahawe ari muri gereza mu gihugu cya Norway, yavuze yuko igihugu cya Uganda kitari cyamuhaye uburenganzira. Aha ngaha wakwibaza uburyo ki igihugu kiguha ibyangombwa byose bikwemerera gukora ingendo ariko bakakubuza kujya aho ushaka.

Yabwiye EGRETNEWS yuko afitiye ubwoba ubuzima bwe, asigaye yibera iwe gusa hamwe n’umwana we w’umuhungu ubu ufite imyaka (27) ni nawe uherutse kumuhositinga mu kiganiro kimaze ukwezi kumwe yahyize ku kinyamakuru cye «Umurabyo TV»

Umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana akimara guhunga agahabwa ibihembo bye, nta bwo yarakwiye guhita akomeza umwuga we witangaza makuru, ahubwo yari kujya gufata igihembo cye muri Norway yarangiza agasaba ubuhungiro hamwe n’umuhungu we. Ariko yahise yi jandika muri politike ya RNC idafite amaguru umutwe ni kibuno none ubu yahindutse imbohe muri Uganda kandi yari yahunze kuba imbohe mu Rwanda.

Tuvugana nawe twabonaga afite ubwoba bwinshi cyane, ubona ko atizeye umutekano we muri Uganda-Kampala.

Kuba atagikora ibiganiro cyane kuri YOUTUBE byatewe ni uko nta bikoresho afite (ibyuma) birimo za micro, Laptop, camera, ni bindi bikoresho bikenewe mu gutunganya ibiganiro byose bishyirwa kuri channel ya YOUTUBE.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar