Uko Kayumba Nyamwasa yaguye mu mutego wa Paul Kagame wo kwiyunga n’umuhungu wa Habyarimana Jean Luc Leon Habyarimana
Nkuko mu bizi Umwakagara Paul Kagame mu myaka yashize yakunze gushyamirana cyane n’igihugu cya France. Muri uko guhangana kw’i bihugu byombi aho Umwakagara Paul Kagame yashinjaga Emmanuel Macron perezida w’Ubufaransa ko igihugu cye, bakoze genocide mu Rwanda bashyigikiye ubutegetsi bw’abahutu bwariho mu 1994.
Byaje kurangira abategetsi bombi babaye inshuti, ndetse Emmanuel Macron yemerera Paul Kagame ko ya kohereza intore ashaka zose zikajya kwibera muri France-I Paris bakaba ibya ngombwa bibemerera kuba kumugabane w’Uburayi.
Muri uwo mubano, Emmanuel Macron yemereye Paul Kagame kumubera umugizi muri European Union kugirango arusheho gushingira imbaraga z’ubutegetsi bwe kumugabane w’Uburayi.
Muri uwo mubano wa kadasohoka, Emmanuel Macron yaje kumwereka ko bari inshuti cyane, ni nyuma yo gusaba Paul Kagame yuko adakwiye kuva mu muryango w’igihugu bivuga ururimi rw ’igifaransa.
Nibwo yaje no kumusaba yuko yatanga umukandinda uzayobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa. Nibwo mwene Rutagambwa rwa kagara yatanze LOUISE Mushikiwabo nko kumuha impozamarira kuba yarishe musaza we Landward bakunze kwita chez Lando bamwitirira hotel ye yubatse Iremera ahitwa kuri chez Lando.
Uyu Lando yishwe n’inkotanyi zari zivanze mu interahamwe hafi yurugo rwe munsi ya bajepe ku kimihurura, ndetse 1995 yabaye mu ba mbere bashyinguwe ku musozi wa Jari. Umukandara we w’uruhu yambazaga ipantaro barawurwaniye basanga ari munini cyane ntawe wakwira barawujugunya ndawutoragura ndawujyana.
Muri uwo mubano wa Emmanuel Macron, amakuru avuga yuko, Paul Kagame amaze kubona imigambi ye yo guhamya ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, Agatha Kanziga umugore wa Habyarimana binaniranye kugeza ubwo urukiko rw’ I Paris barafunze burundu bavuga ko nta bimenyetso bigaragaza yuko yagize uruhare mu itegurwa rya genocide yakorewe abatutsi.
May 7, 2025 mwene Rutagambwa rwa kagara Paul Kagame ntikajya gashira, yadukanye iyindi (scenario) ikomeye cyane, maze ajya gusura Emmanuel Macron mu mwaka ushize wa 2025 mu gihugu cya France- I Paris. Hari nyuma yuko M23 bafashe umujyi wa Goma January 2025.
Umwakagara Paul Kagame perezida wa France Emmanuel Macron kumufasha agahuza umuryango wa Habyarimana Juvenal na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kugirango azabone urwitwazo rwa politike ubwo USA bazivanga muriyo ntambara kugirango azabone uko azasaba imishyikirano hagati ye na Kinshasa kugirango bafata FDLR, ariko kandi AFC/M23 nabo binjire muri Leta ya Tshisekedi Flex Cholombo Antaine.
Uyu mutego waje gufata, maze Emmanuel Macron avugana na Jean LUC Leon Habyarimana, amubwira ko ashaka kumufasha nyuma yuko urukiko rw’ I Paris ruhanaguyeho ibyaha byose nyina Agatha Kanziga, amubwira yuko ashaka kumufasha agashaka uko yabasubiza mu Rwanda bakajya gutegeka igihugu cyabo kuko babaye abere imbere ya mategeko.
Nibwo Jean Luc Leon yashatse uko avugana na Kayumba Nyamwasa, nyuma yuko ambassador wa France witwa David Martinon uhagarariye embassy ya France muri South Africa baravugana yumvisha Kayumba Nyamwasa yuko ni yemera uwo mugambi warranty of arrest yashyizweho na SPAIN zizakurwaho akajya atembera Iburayi uko ashaka.
Paul Kagame yashakaga impamvu ifatika yerekana yuko FDLR yaguye imikorere aho yagiranye amasezerano na Kayumba Nyamwasa ndetse n’umuhungu wa Habyarimana Jean Luc Leon, bakaba bashaka gutera u Rwanda. Ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu musangiro uherutse ubwo yavugaga ko asigaye yerekwa, icyo nicyo yashakaga kwerekana, maze bituma USA baha uburemere cyane bw’ikibazo cya FDLR bituma gishyirwa mu masezerano underline nk’ikibazo nyamuru kuko bashaka kugaruka kwica abatutsi ba bakuye ku butegetsi.
Spain revives war crimes case against Rwandan military figure
Kayumba Nyamwasa, once a top ally of Paul Kagame, is sought for orchestrating killings of foreign nationals and civilians
October 21, 2025
Nibwo umuhungu wa Kinani Jean LUC Leon yavuganye na Kayumba Nyamwasa kuri zoom, mu nama ya bahuje hamwe n’intumwa za Jean Luc Leon, ubwo Kayumba Nyamwasa yigishije inama Kampala abaza Kaguta Yoweri Museveni, undi aramwemerera amubwira ko bibaye amahirwe abahutu bakemera kumuyoboka yaba agize amahirwe kuko abatutsi bamunaniye, kandi ko yaba abonye izindi mbaraga zatuma ahura na Flex Tshisekedi ku buryo FDLR bazahita bemera gukorana nawe ku buryo bumworoheye.
In another hand, USA yarifitanye ikibazo na Kinshasa, kuko yahaye uburenganzira igihugu cya China gucukura amabuye ya gaciro mu buryo bwose bwaba mu buryo bwemewe na mategeko, cyangwa butemewe na mategeko. Provided Flex Tshisekedi akuramo umugati we kuko n’ubundi atari yizeye ko manda ya kabiri azayirangiza.
Flex Tshisekedi abonye yuko USA iri kuruhande rwa AFC/M23, nibwo yagerageje gukora diplomacy, hirya no hino ashaka abahuza benshi cyane, America ibona adafitiye ikizere ubuhuza bwabo, nibwo yateguye amasezerano Flex Tshisekedi atashakaga avuga ko, agomba kwemera kuvanga ingabo za AFC/M23 muri Leta, kandi ko aho bagenzura hose mbere yo gufata icyemezo cyaho bahoze bagenzura akwiye kubanza kubagisha inama (AFC/M23).
Icyatumaga aya masezerano Flex Tshisekedi ayahunga, yatinyaga yuko manda ye iburizwamo, hanyuma kandi akabona yuko Paul Kagame azaba amufiteho access ku buryo ashobora kumurasa akamugira nka Habyarimana uko yarashwe bari mu masezerano.
Bamaze kubona Trump ashimutiye Nicolas Maduro, isi yose yahise ibona ko nta mikino Trump afite, nibwo Flex Tshisekedi yigiraga inama yo gufata agace ka rubaya gakungahaye ku mabuye ya gaciro akagaha America kugirango iringize intambara. Ariko urumva yabahumaga amaso kugirango arebe ko bamufasha atabanje kwirukana China yimaze kwigarurira DRCongo.
Niba amasezerano basinye Washington DC muri America yubahirijwe, nta bwo Flex Tshisekedi azageza mu matora ateganijwe 2028. Ikindi Flex yarafite umugambi wo gukomeza intambara kuko yari yatangiye gusaba abashinga mateka na congress ko bahindura itegekonshinga agategeka manda ya lll. Uwo mugambi ushobora wa maze kuburizamo kuko yashaka kwitwaza intambara iri mu gihugu ko amatora adashobora kuba kandi bari mu ntambara cyane ko amatora y’ubushize hariho ibice bimwe byo muri DRC bitatoye kubera ikibazo cy’intambara.
egretnewseditor@gmail.com













