Uwiteka Imana Nyiringabo yatanze ubutabera kumugabane w’Africa
Imanza zitabera zatanze ubutabera kumugabane w’Africa, aho Uwiteka Imana Nyiringabo yasabye yuko ubukoloni bwakorewe abanyafurika butari bushingiye kumategeko. Uwiteka Nyiringabo yategetse ko ibihugu byose byakolonije Africa bigomba kwishyura impoza marira yo kuba barakoresheje abantu ubucakara mu buryo butemewe na mategeko.
Ubwongereza burwanya iki cyifuzo kuko bwakolonije ibihugu byinshi cyane kumugabane w’Africa.
Mar 26, 2026 Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye (UN) yatoye yemera ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika mu gihe cy’ubucuruzi bw’abacakara bwambukiranyaga inyanja y’Atlantika ari cyo “cyaha gikomeye cyane cyibasiye inyokomuntu”, intambwe abayishyigikiye bizeye ko izaharura inzira iganisha ku gukira ibikomere no guhabwa ubutabera.
Uwo mwanzuro – wavuye ku cyifuzo cya Ghana – wasabye ko habaho iyi nyito, ndetse ari na ko ushishikariza ibihugu binyamuryango bya UN gutekereza ku gusaba imbabazi kubera ubucuruzi bw’abacakara no gutanga imisanzu mu kigega cy’indishyi. Ntuvuga ingano runaka y’amafaranga.
Icyo cyifuzo cyemejwe ku majwi 123 agishyigikiye n’amajwi atatu akirwanya – ayo akaba ari ay’Amerika, Israel na Argentine.
Ibihugu 52 byifashe, birimo nk’Ubwongereza n’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Hashize igihe kirekire ibihugu nk’Ubwongereza byamagana ubusabe bw’indishyi, bivuga ko inzego ziriho ubu zidashobora kuryozwa ibibi byakozwe mu gihe cyashize.
Bitandukanye n’uko bimeze ku myanzuro y’Akanama k’Umutekano ka UN, imyanzuro y’inteko rusange ya UN yo ntitegetswe kubahirizwa nk’itegeko, nubwo ifite uburemere bwo mu rwego rw’ibitekerezo by’abaturage b’isi.
Hagati y’umwaka wa 1500 na 1800, abantu bari hagati ya miliyoni 12 na 15 barafashwe muri Afurika bajyanwa ku mugabane w’Amerika, aho bahatiwe gukora nk’abacakara. Bigereranywa ko abantu barenga miliyoni ebyiri bapfuye bari muri urwo rugendo.
egretnewseditor@gmail.com













