Igihugu yagihaye abatarakiruhiye, abakiruhiye arabangaza baguye ku kagasi!!!

Umwakagara Paul Kagame yabwiye abega bamukorera ko ari abilasi kandi nta cyo bafite biratana. Urebye uburyo yabivuzemo yavugaga ubona ko abwira abantu be, adashaka kubirukana mukazi, kandi nyamara hari ibihumbi byinshi by ’abanyarwanda bakeneye akazi ndetse batanafite n’ubwo bwirasi.

      abilasi

Amateka arambuye ya Kaguta Yoweri Museveni

      Museveni

Yababwiye mu mvugo isobanutse yuko kwiratana kwabo kuzasenya igihugu cyabo. Bande? (abega) kuko nibo bategeka igihugu akaba ari naho ubwo bwilasi bukomoka kuko abenshi muri bo bakibonye batarakiruhiye nyuma yuko abanyiginya barikumwe na Paul Kagame barwanya intambara ikomeye cyane igihugu kikaboneka.

Nyuma yo kubona igihugu, Kagame Paul abo aticiye kurugamba ubu bari muri za gereza, abandi yabishe intambara irangiye, none atangiye kubona umusaruro w’abega yahaye igihugu batarakiruhiye. Uko niko bijya bigenda.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar