Impamvu yifungwa rya Ingabire Victoire Umuhoza, nitahuka rya Kayumba Nyamwasa!

Amakuru aturuka ku cyegera cya hafi y’Umwakagara Paul Kagame akaba n’umunyamuryango ukomeye muri RPF ari mu bavuga rikijyana, ariko muri iyi minsi bakaba badacana uwaka bisa naho Umwakagara PK yamukuyeho amaboko.Uyu munyepolitike wandikiye itangaza makuru rya (INYANGE NEWS MEDIA AGENCY) yasabye akomeje cyane yuko umwirondoro we ugirwa ibanga, gusa mu minsi yashize yaravuye hanze y’igihugu n’ubwo atatubwiye icyari cyamujyanye.

Yemeje yuko imishyikirano hagati ya RNC na RPF yaba igeze kure,ariko ikaba itari yagera kumusozi wayo.Bimwe mu byo bumvikanye ni uko Kayumba Nyamwasa umaze igihe avugana na shebuja PK kuri zoom ndetse ibyo biganiro na Kaguta Yoweri Museveni akaba yarabyitabiriye.

Hemejwe yuko Kayumba Nyamwasa yataha mu buryo butaziguye, kandi akirinda gutahukana na abahutu be buzuye mu ishyaka rya RNC, ahubwo agatahukana abatutsi bose bahoze muri RPF, bahunze igihugu kugirango bongere bishyire hamwe babashe kugira ingufu!

Bikaba biteganijwe ku buryo buzatungura abantu aho bazumva ishyaka rya RNC ko ryemewe na mategeko mu Rwanda.Ariko icyo gihe Kayumba Nyamwasa azaba ari UgandaKampala aho zaba ategereje ko ishyaka rye ryemezwa akabona gutahuka agaruka mu Rwanda.

Hemejwe yuko Me Rusagara umunyamategeko winararibonye ari we uzaba umuvugizi wa RNC, akaba ari we uzavugana na za radio mpuzamahanga harimo na BBC gahuza miryango.

Bamaze kumvikana kuri uwo mugambi, barebeye hamwe uko bazabyifatamo mu gihe Ingabire Victoire wafunzwe azira ibitekerezo bye, ko na we bizaba ngombwa yuko ishyaka rye ryemerwa.

Nibwo bahise batangira gutekinika umugambi bashakisha uko bamusubiza mu nzu y’imbohe.

Bitewe ni uko Umwakagara PK atizera Kayumba Nyamwasa, yatangiye kwibaza uko bizagenda niba mu matora ya 2029 azaba ari umukandinda kumwanya wa perezida cyangwa niba akwiye kwicara akaruhuka akarekera abandi bagategeka.

Nibwo yahamagaje inama yibikomerezwa bya RPF ngo bajye inama yuko bakemura icyo kibazo.

Inama yarangiye bemeje yuko Umwakagara Paul Kagame adakwiye kurekura ubutegetsi ku mpamvu z’umutekano we, nibwo bahise bahimba gushyiraho urwego rw’ikirenga umwanya uzahabwa Umwakagara PK kugirango abaharanira umwanya w’umukuru w’igihugu bazabe bakorera munsi yububasha bwe

Azaba agenzura ingabo za RDF nk’uko bisanzwe, ndetse n’intekoshingamategeko. Kuko ari nta na kimwe gishobora gukorwa adashyizeho umukono we.Aho niho haturutse igitekerezo cyo gufunga Ingabire Victoire Umuhoza aho basabye ko bashobora kuzamuhamya ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi ku buryo ashobora kuzakatirwa igihano cya Burundu cyangwa urupfu mu rwego rwo kumukuru muri politike burundu.

Iyi nama bayise ubumwe n’ubwiyunge hagati ya abatutsi ba RPF, ariko byaje gukara cyane nyuma yaho Donald Trump the president of the United State of America asabiye Umwakagara PK ku buryo bidasubirwaho ko akwiye kumvikana na batavuga rumwe nawe, ndetse anamusaba cyane akomeje kumvikana n’umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol ndetse akabasubiza nimitungo yabo kandi umukobwa we HON.SHIMA DIANE RWIGARA kwemererwa gukora politike mu gihugu.

Amakuru avuga ko ibi biri mu bintu byatumye ibisazi by’Umwakagara birushaho gukara cyane, aho ngo niho yatangiye kujya yivugisha kubera ikibazo cyo kwa Rwigara ngo byagaragaye nk’aho bamutsinze igitego kandi bamurushije ingufu mu gihe yari yizeye yuko ntaho bazongera guhurira.

Uwaduhaye amakuru avuga ko ngo gushyiraho urwego rw’ikirenga rugiye guhabwa Umwakagara PK, ngo n’uburyo bwo kwereka abatavuga rumwe na we ko n’ubundi akibari hejuru kandi akibategeka. Aho kumva ko bahawe umwanya wa perezida ku buryo bazaba bafite ububasha bwose ku buryo bashobora no kumwihimuraho.

Mu bantu bitezwe kugaruka mu gihugu gukora politike halimo Kayumba Nyamwasa na HON.SHIMA DIANE RWIGARA, niba adashobora kuza muri 2029 mu matora y’umukuru w’igihugu cyangwa niba amatora bashobora kuyasubiramo kuko Umwakagara bamubwiye ku buryo bweruye yuko amatora yubushize batayemeye.

Nb: igikomeje gutera impungenge ngo ni uko Umwakagara akomeje kwivugisha aho aba ari hose, ngo ni kibazo giteye inkeke cyane kandi gihangayikishije umuryango we, ngo bisaba yuko agomba kujya mu budage (Germany) kujya guterwa icyo gishinge.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar