Ninde ugiye kuba kadahumeka hagati ya abatutsi na abahutu kumwanya wa perezida wa republika itemewe na mategeko mu Rwanda?

Kuba Umwakagara Paul Kagame bagiye kumugira (supreme Leader) umuyobozi mukuru w’ikirenga usibye ko n’ubundi nta gihindutse kuko izina ni rya lindi yari asanzwe ari we mugaba mukuru w’ikirenga, ikiyongereyeho ni uko munsi ye bagiye gushyiraho kadahumeka witwa perezida uzaba adafite ububasha ku intekoshingamategeko ndetse n’ingabo za RDF.

Ugiye kuba perezida wenda ashobora kuzaba umukuru wa Leta (government) akaba aliyo azajya afatira ibyemezo mu gihe azaba yabiherewe uburenganzira n’Umwakagara Paul Kagame.

Icyo gihe birumvikana ko imbaraga za perezida zizaba zingana ni za prime minister mu bihugu byemera demokarasi.Kuko kugeza magingo aya, PM wo mu Rwanda ari nta bubasha agira kuko adashobora kuyobora inama ya baminisitiri atabiherewe uburenganzira n’Umwakagara Paul Kagame. Kandi nyamara ari uburenganzira bwe buteganywa nitegekoshinga muri (system) yo mu bwoko bwa minisitiri w’intebe.

Niba biramutse ari uko bigenze, ibyo Ubuhanuzi bwavuze byaba bisohoje umulimo wabyo, kuko mu kwezi gushize iyo Umwakagara aza kuyamanika, byari kugorana cyane hari kubaho kurwanira ubutegetsi hagati ya abatutsi baturutse Uganda na baturutse Burundi.

Ubu rero naho Umwakagara ya yamanika hazaba hariho perezida ibyo kuvuga ko ngo umukuru wa Senate cyangwa uw’intekoshinga mategeko ari bo basimbura umukuru w’igihugu mu gihe yaba apfuye cyangwa arwaye atagishoboye gukora imilimo ya Leta.

Itegekoshinga rikomeza rivuga ko mu gihe abo bombi batashobora kuboneka, minisitiri w’intebe ni we wasimburwa umukuru w’igihugu mu minsi (90) hagategurwa amatora y’umukuru w’igihugu.

Ibi byose rero ubanza Umwakagara abiciye amazi nyuma yuko avuye mu bitaro mu gihugu cy’Ubudage (Germany) agasanga ingabo za RDF zari ziryamiye amajanja aho biteguraga gusubiranamo barwanira ubutegetsi.

Icyo isi yose ikomeje kwibaza ninde ugiye kuba kadahumeka ngo Umwakagara Paul Kagame ajye amuhumekeramo buri kanya? Ese mama araba Umuhutu? Cyangwa araba Umututsi? Reka tubitege amaso usibye ko nabyo yaba ari intambwe nziza kuko Umwakagara ibisazi bye bimaze kumurenga kuko atagishoboye gukomeza kuzerera amahanga avuga ubusa yangize imisoro ya baturage.

Aha ngaha noneho dushobora kumva imvugo ye aho yagize ati: abazungu banshaka bazankurahe? Bivuze ko uwo mwanya namara kuwurekura uza musimbura mu buryo bwo kwifotoza cyangwa bwa mashusho yo kuri televisiyo uwo niwe uzahangana ni bibazo azaba adafitiye ububasha bwo gukemura kuko ububasha buzaba bufitwe n’Umwakagara.

Amakuru aravuga ko ibi byose Umwakagara agiye gukora byaba biri mu nama yaba yaragiriwe n’umuganga we usanzwe umuvura mu gihugu cya (Germany) ngo n’ubundi yari yaramubwiye yuko adashobora kurenza imyaka (4) amutegeka ko naramuka ayirengeje azayigwaho.

Dr. umushinzwe yamubwiye ko ngo umutima nama we (Umwakagara PK) uri hasi cyane, ahari ngirango ashobora kuba noneho yaba atangiye kwicuza ubwicanyi yakoreye abantu benshi balimo na banyamahanga (Uganda, DRC, Burundi, na bazungu byagera kubanayarwanda bikaba umugani) uko agenda asaza niko abona ko isi ari nta mbabazi igira nk’uko yabyivugiye akabona ko ashobora kuzatabwa muri yombi naramuka akomeje kugundira ubutegetsi kandi imbaraga ze zilimo kugenda zimushiramo vuba byihuse.

Ikindi isi ikomeje kwibaza, ese mama uwo mwanya w’ikirenga uzaba wemewe nitegekoshinga ku buryo Umwakagara PK aramutse ayamanitse yawusimburwaho nundi muntu? Cyangwa na gashimwe ahawe kuko yabohoye uRwanda yarangiza akongera akaruboha hamwe na barwo bose!

Byumvikana neza yuko naramuka ayamanitse doreko bisa nibiri hafi cyane, abari bafite amashyushyu yo kumusimbura bashobora gusubiza amerwe mu isaho.

Hari kindi kintu cyabaye muri uku kwezi kwa nyakanga (July) turangije, waruziko yasezereye ingabo za abahoze muri RDF inshuro ebyeri. Mu gihe halimo hategurwa kujya gusinya amasezerano Iwashington DC, muri America minisitiri w’ingabo Malizamunda ni we wagiye gusezerera abavuye kurugerero. Mu mpera z’ukwezi gushize kwa NYAKANGA (July) na none ingabo zigera ku gihumbi harimo abajenerali (9) bayobowe na Gumisiliza Wilson basezerewe mu ngabo.

Birashoboka yuko agatara kaba karamaze kwaka kuko nta bwo bisanzwe ko mukwezi kumwe hasezererwa ibyiciro bibili hatanabayeho amahugurwa nk’uko bajyaga bigishwa aho bajyanwaga mu mahugurwa ya gabiro bigishwa uko bazabana na baturage kuko basubijwe mu buzima busanzwe.

Ahubwo naho Umwakagara ntasanzwe wa mugani n’umudayimoni wamara imyaka yawe yose wica abantu kumanywa na ni njoro hanyuma ukazasaza naze? Amakuru avuga ko ngo kuba bahisemo kumuha umwanya w’icyubahiro nk’uwo yahaye mugenzi we Dr.Tito Rutaremara urwego ngishwa nama ku rwego rw’igihugu, ariko Umwakagara we bongeyeho ko ari urwego rw’ikirenga.

Biravugwa yuko ngo asigaye yivugisha mu gihe aba ari wenyine, bamwe bakaba bavuga ko ngo ari ibimenyetso by’ubsaza, abandi bakavuga ko ngo ari amaraso ya bantu yishe bitewe ni uko ngo hariho igihe aba yivugisha avuga ngo sijye wabishe mujye kubaza ababisheeee…. Ubuhanuzi bwavuze ko azahinduka umusazi none disi yarasaze! N’ubwo babigira ibanga, ngo mbere yuko avuga ijambo ba banza kumutera igishinge kugirango byibuze iminota ari bumare ataza gutandukira…

Ikinyamakuru egretnews.com kizakomeza kubakurikiranira hafi cyane ibyaya makuru niherezo ry’Umwakagara.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar