Ibisobanura bishya by’inzozi
Hari abantu benshi cyane bifuje ko twakongera tukabagezaho ibisobanuro by’inzozi ni muri urwo twongeye kubategurira mu buryo bw’inyandiko ibisobanuro by’inzozi kuko hari benshi batabashije kubona ubu butumwa twibwira yuko no neho biri bubagereho Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abakomeze!
- Igiti: Bisobanura ubutegetsi,
- Inzu: bisobanura igihugu cyangwa isezerano.
- Gufunga urugi rw’inzu rukinze, bisobanura yuko wasenze amasengesho yawe yakoze umulimo, waba ukinguye bigasobanura ko amasengesho yawe adafite imbaraga zo guhangana ni bikurwanya.
- Ingiga y’igiti: amasengesho
- Imyase 3 y’igiti: amasengesho y’iminsi 3 (36 hrs.)
- Hejuru mu giti: mu kirere (ahantu hibanga)
- Inkoni mu ntoki: ubutware mu isi y’abazima
- Inkwi: amasengesho
- Kugenda mu ishyamba cyangwa ishyambabisobanura ubuhunzi.
- Umulima:umurimo wa Data.
- Amasaka kugeswa agashirwa mu bubiko:umugeni bisobanura ko abantu bagiye gupfa mu kivunge cya abantu benshi
- Imbutozose zisobanura umugisha uturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo
- Urutoki (bananas nor matoke) bisobanura umurimo w’Imana.
- Imyaka iteye mu mulima ibishyimbo, ingano: bisobanura umugisha ulimo gutunganywa
- Ibyatsi: imirimo y’imburamumaro
- Itabi: risobanura amagambo yoroheje (ubugambanyi)
- Igikomanacyo gisobanura amarozi.
- Ibyobo :imitego (holes)
- Kuva mu cyobo kinini: bisobanura kuva mukaga gakomeye.
- Injangwe: bisobanura umujinya w’abarozi, umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira nabi. Umwuka w’umwijima.
- Imbeba: umwuka w’ubukene.
- Inka: ni abadayimoni bateza intambara zihuse.
- Inkoko: ni abadayimoni boroheje bo guterekerera abazimu cyangwa gutanga urugimbu ukoresheje amaraso y’inkoko.
- Intama, Intare: bisobanura Kristo. Mbere yuko apfa yitwaga umwana w’intama, amaze kuzuka ibintu yarahindutse yitwa Intare yo mu muryango wa David.
- Imbwa:ubusambanyi
- Kasuku: umudayimoni ushinzwe gutoteza abakiranutsi bafite umuhamagaro n’impano yo gukora ibitangaza mu isi y’abazima.
- Ingurube: umwuka w’ubusambo (greediness)
- Ifarasi: isobanura Malaika.
- Ihene: isobanura umwuka w’ikinyoma.
- Imbogoni abadayimoni bakaze bashinzwe guteza intambara zikomeye cyane
- Isamaki: umugisha
- Inzoka isobanura umwuka wuburyarya, ubugome, uburiganya, ubwicanyi
- Imiswa cyangwa umugina wuzuye Imiswa: ingabo z’Uhoraho
- Inyoni aho ziva zikagera zisobanura imbaraga z’abazimu n’abadayimoni utabariyemo inuma
- Igyi ry’inkokobaba barakuroze baka kuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira wanyuramo.
- Amagyi y’inkoko akoreshwa mu kuzinga umuntu runaka kugirango ntazagere kucyo yagombaga kugeraho.
- Kugirango ubashe kubohoka ni uko iryo Igyi rimeneka mu buryo bw’umwuka!
- Inzovu:umudayimoni ukomeye cyangwa ubuza abantu kwakira umugisha uturutse mu ijuru.
- Inyama y’inkoko n’ihene:ikinyoma gishingiye mu guterekera
- Inyama: bisobanura abantu bari mu mugambi w’u bugambanyi
- Inyama zitetse: umugambi w’u bugambanyi uriho utegurwa
- Inyama mbisi: cyangwa itabi, bisobanura amagambo mabi y’ubugambanyi; amagambo adafite umumaro.
- Inyama zihiye: bisobanura ubugambanyi budakabije cyane ariko bwamaze gutegurwa
- Kurota uroba amafi bisobanura: bisobanura umuhamagaro wo gukorera Imana cyangwa se umugisha
- Kurota perezida/Umwami runaka bisobanura ko Imana iba yakugendereye kuko nta wundi uba hejuru ya perezida/Umwami
- Kurota wogoshwaumusatsi, bivuze kwamburwa ubwenge.
- Kurota werekwa ufite imisatsi myinshikandimiremire: ubwenge bwinshi
- Kurota wiyuhagira cyangwa ujya kuvoma bisobanura kwihana mu buryo bwo gukora amasengesho.
- Kurota wubaka inzu yawe, gushyiraho imiryango, amadirishya, bivuze yuko amasezerano yawe ari kugenda akwegera!
- Kurota ubona inzu yarigeze hejuru igasubira hasi kuri foundation amasezerano yawe aba asubiye inyuma bitewe n’i cyaha wakoze, cyangwa bitewe n’abarozi.
- Kurota wimuka uva mu nzu ujyamuyindi nzu, bisobanura ko ugiye gukurwa mu gihugu ugiye kujyanwa mukindi gihugu.
- Kurota ubona uhabwa imfunguzo: bisobanura guhabwa ubushobozi
- Kurota uzamuka umusozi: bisobanura guhura nibibazo biruhije.
- Kurota umanuka umusozi: ibibazo igihe cyabyo cyo kurangira kiba kigeze.
- Kurota uhagaze ku munara hejuru: bisobanura gushirwa hejuru, iyo uguye bisobanura gucishwa bugufi.
- Kurota wogamu mazi: bisobanura kuba ugiye kugira ibibazo bikomeye.
- Kurota ugendera hejuru ya mazi: bisobanura kugendera hejuru y’ibibazo
- Kurota woga mu mazi: agera mu mavi; mu rukenyerero, kwivuruguta mu mazi y’ibyondo bisobanurako ugiye guhura n’ikibazo kitazagira icyo kigutwara.
- Kurota woga mu mazi mabi ariko atakugera mu rukenyerero: bisobanura ko ibibazo ugiye kugira nta cyo bizagutwara.
- Kurota ugendera mu bwato mu Nyanja: bisobanura ko ugiye guhura n’ibibazo ariko uzahabwa (protection) ukazabona igisubizo gitunguranye mbese utazi cyangwa utabona aho ibisubizo biturutse.
- Kurota unyagirwa n’imvura: bisobanura ko ugiye gutungurwa nibibazo, kuko imvura igwa itunguranye.
- Kurota igishanga cy’amazi: bisobanura akaga gakomeye, ibyago na makuba
- Kurota inyanjabisobanura ibibera ku isi.
- Kurota wituma muri toilet bikanga: bisobanura ko (no deliverance) ukiboshye utarabohorwa
- Kurota wihagarika bikanga: bisobanura ko kubohoka amarozi yorohereje na byo bidashoboka, Kurota ujyakwituma ibikomeye cyangwa ibyoroheje” short call vs long call” bisobanura kubohoka uruzingo rw’amarozi.
- Kurota wambara amababa ukaguruka ugahungishwa, bisobanura kwambikwa amababa mu buryo bw’umwuka uba uhawe amahirwe cyangwa sefaveur iturutse k’Uwiteka Imana.
- Kurota abapfuyebisobanura inzika.
- Kurota abantu bo mu muryango, mu nshuti zawe za hafi POSITIVELY or NEGATIVELY: →→Umwuka w’inzika n’inzigo
- Kurota abantu uzi cyangwa umuntu uzi, ariko ukamurota muri negative: burya aba yarakugiriye nabi, cyane iyo ugiye kugira ibibazo buri gihe,urebye neza , uzasanga hari umuntu uba wabonye mu nzozi wenda mwiganye cyangwamwakoranye, burya hari icyo aba yaragukozeho ku bugingo bwawe.
- Kurota ubona utunganya isambu: y’iwanyu cyangwa y’ahandi hantu, ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaya cyo kwerekerwamo.
- Kurota usambana bikananirana: nturangize bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira.
- Kurota utwaye imodoka: bisobanura ubuyobozi butangwa n’Imana.
- Kurota wambuka ikiraro: bisobanurako ikibazo (ibyago, akaga, amakuba biva ku mwuka mubi) kije imbere yawe uba ugitsinze.
- Kurota wambuka umupaka: bisobanura yuko ufite urugendo
- Kurota wiga amashuri abanza (primary school) bisobanura ikibazo cyangwa ikigeragezo kizamara igihe kinini.
- Kurota wiga amashuri yisumbuye (secondary school) ni ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire.
- Kurota wiga kaminuza: ni ikibazo gikomeye cyanekandi kizamara igihe kirekire.
- Kurota wigisha (uri umwalimu): gufasha abantu mu buryo bw’umwuka ubigisha ibyo batazi
- Kurota ukina umupira: bisobanura amacenga n’abadayimoni. Cyangwa na abandi bantu muhanganye
- Umukasi: bisobanura ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo
- Urutare: Bisobanura Kristo
- phone: Communication n’ijuru
- Itara ryaka: umuco w’Uhoraho
- Inkota ifite ubugi impande 2: ubuhanuzi
- Inyenyeri: Umuhanuzi
- Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro:Ubuhanuzi
- Diamond:Ubuhanuzi hamwe ni manza zitabera
- Inzabibu:Umulimo w’Imana ujyanye n’Ubuhanuzi
- Umudari wa diamond: impano yo guca imanza zitabera
- Umudari w’izahabu: impano y’Ubuhanuzi
- Gufata inkota: bisobanura intwaro y’Ubuhanuzi
- Isaha (clock): igihe cyategetswe n’Uwiteka
- Umuzungu: Malaika
- Inkweto: ubutumwa (Message)
- Laptop: ubwenge bwiza bwo mu ijuru
- Kwambara ikabutura: ni gukorwa nisoni bigereranije bidakanganye.
- Kwambara ikariso yonyine: ugenda mu muhanda bikojeje isoni, ariko kuba nta cyo wambaye barushijeho cyane.
- Kwambara ipantaro hejuru: nta shati wambaye bisobanura isoni bidakanganye.
- Kwambara ubusa: bisobanura gukorwa nisoni.
- Kwambara neza: bisobanura ibikorwa byiza imbere y’Imana
- Imyenda yo Kwambara:umurimo w’Imana
- Kumesa imyenda:bisobanura kwihana kwezwa cyangwa kwiyeza.
- Umwana w’umuhungu: asobanura umwuka w’Imana, naho umwana w’umukobwa cyangwa umugore bigasobanura itorero rya Kristo.
- Umugore umwe: asobanura itorero, iyo bari kumwe n’abagabo nta kibazo kiba kirimo.
- Umugore urenze umwe: mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura abarozi.
- Umukecuru: bisobanura idini
- Gucika ibirenge: kutagira ubutumwa
- Gukurwa impingikirane: uba ukuwemo umwuka ushinzwe kugenzura ubuzima bwawe
- Gukuka amenyomu nzozi bisobanura ko nta bushobozi ufite bwo kurya ibyo kurya by’umwuka.
- Kuba igikuri mu by’umwuka: kuba warariganijwe n’abadayimoni ku buryo utamenye umugambi w’Uwiteka ku buzima bwawe
- Ikamyo ya rukururana :ubutegetsi bukomeye cywangwa idini rikomeye (umulimo) Igare: ubuyobozi bwo hasi buciriritse
- Igisilikare:imirimo y’uburetwa y’abadayimoni
- Abasirikare, abapolice: kubohwa na barozi bakoresheje abadayimoni cyangwa kuba udafite ubuabsha bwo kwicyemurila ibibazo runaka.
- Umuhanda wa kaburimbo: bisobanura gukiranuka cyangwa inzira y’ukuri.
- Indege kumanuka igwa hasi: bisobanura ububyutse cyangwa urupfu
- Indege mu kirere nka helicopter: umwuka w’urupfu
- Kwinjira mu ndege: gukurwa mu mubiri; cyangwa urupfu!!!
- Umuyaga: intwaro y’Uwiteka yo kwica; guca ibihanga (urupfu, igihano, ibyago) abakandamiza ubwoko bw’Uwiteka
- Igicerigisobanura ubukene
- Inoti : umugisha mwinshi uvuye mu ijuru
- Amabyi/amazirantoki: umwuka wo kuzingazingwa/guhumanywa,
- Kuruka: kubohoka
- Kugenda mu butayu bugufibisobanura nyine ubutayu bukomeye.
- Ubutayu burebure:ubuhunzi
- Ubutayu butagaruka:bwa nyuma; budafite ubwinjiriro n’ubusohokero.
- Ubutayu: ahantu cyangwa ibihe byo kwiheba.
- Kuva mu butayu:gutangira igihe cy’umugisha uturutse mu ijuru.
- Inzoga: ni ubusinzi ubwari bwo bwose.
- Umusatsi: bisobanura ubwenge. Urukwavu rusobanura ubwenge.
- Kwerekwa wambaye slipa (Kamambili) bisobanura nta butumwa buhari.
nccleon@gmail.com













