HomePoliticsGahunda ya Brexit mu Mayira Abiri PoliticsTop News Gahunda ya Brexit mu Mayira Abiri March 20, 2019 0 9 Share FacebookXPinterestWhatsApp Bamwe mu Bari mu myiyerekano yo kugaragaza ko bashigikye Brexit mu kwezi kwa kabiri Komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yavuze ko kwigiza inyumaBrexit, gahunda y’ Ubwongereza kuva muri uwo muryango kugeza ku ya 30 z’ukwa gatandatu bishobora guteza ibibazo bikomeye by’amategeko n’ibya politike. Ubwongereza bwari bwasabye ko bwakwigiza inyuma gahunda yabwo yo gusohoka muri uwo muryango ariko ishami rishinzwe iby’amategeko mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ryavuze ko bwahitamo taliki ya 23 z’ukwa gatanu cyangwa bakazavamo mu mpera z’umwaka. Komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yemeje ko yakiriye u rwandiko rwa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May rurimo ubwo ubusabe. Thereza May akeneye umwanya kuko abadepite banze kwemera gahunda yagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi yo kuwuvamo Amatora y’inteko ishinga amategeko y’uwo muryango azaba ku italiki 23 kugeza 26 z’ukwa gatanu none komisiyo yavuze ko Ubwongereza buramutse bushatse guhabwa igihe kirekire byasaba Ubumwe bw’Uburayi gutorera icyo cyemezo. Birasaba kandi ko abayobozi 27 bose muri uwo muryango babyemera. Ubwongereza buramutse bwemerewe kwigiza inyuma gahunda yo kuva muri uwo muryango, bwasabwa kwifata mu biganiro n’ibyemezo byose biwureba. Komisiyo kandi iravuga ko uwo mwanya Ubwongereza buramutse buwuhawe utagomba gukoreshwa mu biganiro bigamije gusesa amasezerano bwagiranye n’uwo muryango. Share on Facebook Share Share on TwitterTweet Share on Pinterest Share Share on LinkedIn Share Share on Digg Share Share FacebookXPinterestWhatsApp Previous articleUmwakagara yagiye kuraguza kumucyecuru w’umupfumu kazi,witwa “NYIRAMANDWA ku GIKONGORO NYAMAGABE”Next articleUmwakagara yishyize hanze!!! RELATED ARTICLES International ‘Deal’?: Iran’s IRGC Regime and Terror Proxies Celebrate June 20, 2026 Inte'l ‘There Is a Serious Problem in My Country’, A Conversation with Joël Rubinfeld, Part II June 19, 2026 Prophecy Ibimenyetso byo kuva ku butegetsi kwa Paul Kagame birimo kwihuta cyane!!! June 19, 2026 - Advertisment - Most Popular ‘Deal’?: Iran’s IRGC Regime and Terror Proxies Celebrate June 20, 2026 ‘There Is a Serious Problem in My Country’, A Conversation with Joël Rubinfeld, Part II June 19, 2026 Ibimenyetso byo kuva ku butegetsi kwa Paul Kagame birimo kwihuta cyane!!! June 19, 2026 Dushingiye ku bimenyetso twabonye byamaze gusohoza umurimo wabyo, nta gushidikanya ko Paul Kagame nadakora ibyo asabwa gukora vuba, arahinduka umusazi!!! June 18, 2026 Load more Recent Comments