The world Prophecy of Majeshi Leon

Dated: Sunday, 24 July 2011. 15:11hrs The Journal Inyangenews.com interviewed MAJESHI Leon about his Prophecy which will be published in ...
Read More

Amabanga y’Ikuzimu mu karere k’Ibiyaga bigari.

Uyu muryango washinzwe nabanyafurika bakundaga umugabane wabo w'Africa, ariko uyu muryango wageze mu mabako yabayobozi bo mu karere k'ibiyaga bigari ...
Read More

Imipaka ihuza Urwanda na Congo igiye gusubirwamo.

Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa,ndetse no kuruhande rw’uRwanda,aravuga ko,ibihugu byombi Urwanda- kigali na Congo Kinshasa mu kwezi gushize bashyizeho komisiyo ishinzwe kwiga ikibazo cy’imipaka yombi,muri cyumweru cyashize nibwo hatanzwe raporo y’ibyavuye muriyo komisiyo.


Amakuru avuga yuko,komosiyo yasanze leta y’Urwanda yarambuwe na Congo-kinshasa inmbago z’igihugu zigera kuri 22 hakurikijwe imipaka yaciwe mu gihe cy’abazungu cyane mu nama yabereye IBERLIN mu Budage,nyuma yogusanga ko uRwanda rufite uburenganzira kuriyo mipaka,komisiyo yasabye ko bashyikiriza ibyavuye mu iperereza ry’impande zombi maze hakazafatwa umwanzuro wanyuma kuwa 15 Nzeri 2014 mu nama izongera guhuza izo mpunguke zishinzwe kwiga iby’imipaka y’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko,ngo nihamara kwemezwa ko,Urwanda ruhabwa izo mbago,ngo ikibazo cya FDLR kizaba gikemutse ngo kuko agace kose baherereyemo ngo nagace k’Urwanda,iyo ikaba arimwe mu nzira ebyeri ziteganijwe zo gucyura FDLR ku ngufu cyangwa ako gace kagahabwa Urwanda bityo izo ngabo nyarwanda zigahanganira n’Urwanda kubutakabuzaba bushubijwe uRwanda.

Twabibutsa ko,ibi biri mu gitabo cy’ubuhanuzi igice 1-3,ndetse no mu gice cya (4) cy’ubuhanuzi,aho bivugwa ko Umwami w’Urwanda azayobora igihugu cyagutse,ikindi ni uko ubuhanuzi buvuga kuri fdlr ko,bazafata agace ku rwanda maza hazabaho imishyikirano ku mpande zombi.

Ubanza rero Congo nimara kwemera ko Urwanda rusubizwa imbago zarwo birumvikana yuko agace fdlr iherereyemo kazaba arakurwanda kandikazaba kagenzurwa na fdlr,ntibizwi neza niba kagame azemera ko bahinduka ingabo z’igihugu,bakabasha kuyobora ako gace bamazemo imyaka (20) cyane ko arabanyarwanda bityo intambara yo kurwanira ubutegetsi ikaba irangiye,cyangwa niba fdlr izaba ishaka intebe yo murugwiro.

Ibi byose n’ukubitega amaso kuko turi kuyoborwa n’ubuhanuzi mu gihe ubuhanuzi bugenda budsohoreraho haragenda haza bimwe mu bintu tutari tuzi cyangwa twateganyaga,ibi bikwereka ko,Imana ariyo kwiringirwa ninayompamvu abanyarwanda bakwiye kwiringira Imana kurusha kwiringira umwana w’umuntu kuko ntacyo yakumarira cyane ko dufite n’uburambe kubugome bagiye badukorera.Twandika iyi nkuru ntayandi makuru twabashije kumenya niba Congo niramuka itanze imbago 22 z’Urwanda,niba na Tanzania na Uganda nabyo bizemera gusubiza imbago z’Urwanda bahawe nababirigi.

Gusa urebye kure Congo niramuka ifashe icyemezo cya kigabo,ntagushidikanya ko,intambara hagati y’Urwanda na Tanzania itazabura kubura imirwano cyane ko,Kagame nubundi yayishakaga ni ukoyari yarabuze aho ayihera reka dutegereze ubuhanuzi kuko nabyo biri mu byahanuwe.

Imfubyi ipfa ikuze.

Amakuru aturuka mu bigo by’Imfubyi mu Rwanda aravuga yuko ibigo by’Imfubyi bigiye gufunga imiryango,nyuma yuko leta ya fpr,ishaka ko abo bana bashyirwa mu miryango akaba ariho barererwa.Aha wa kwibaza impamvu ibiteye kugirango ibigo by’imfubyi bifungwe igitaraganya kandi ar’ibigo bikora neza atar’ukuvuga ngo har’icyo bsbishinja wenda kijyanye n’imikorere mibi,ugasanga haba har’ikibazo kibyihishe inyuma kitaramenyekana.


 

Amakuru agera ku nyangenews yemeza neza ko ngo ifungwa ry’ibi bigo ryaba ryihishwe inyuma madamu Nyiramongi Jeannette Kagame, yamaze kubona yuko ibyo bigo byaba bibona inkunga itubutse,ibyo byamuteye guhimba amayeri yose ashoboka kugirango yambure ibikorwa byiza byakorwa nabo bagiraneza noneho abe ariwe babiha dore ko yamaze no gushaka ababyeyi bazakira abo bana kugirango bajye ababha intica ntikize ariko ayo mafaranga ntbanyure mukwaha ngo aribwe nabandi.

Umwe mubabyeyi ukorana byahafi na madamu kagame utarashatse ku amazina ye ashyirwa ahagaragara,avuga ko biteye agahinda kubona leta aho gushyigikira abo bana ngo nabo bazabone ejo habo heza ngo none bagiye kubacuruza.Akomeza avuga koabo bana niba baramutse bakuwe mu bigo by’imfubyi ngo birashoboka ko abatera nkunga bafashaga abo bana inkunga batangaga ngo bashobora kuyihagarika kuko bazaba babonye ubufasha.

Imwe mu mpamvu bafashwaga ngo ni uko batagira imiryango ibafasha bityo abo bagira neza bakemera kwitanga kugirango haboneke ababyeyi babarera ndetse banabakurikirana byahafi kugirango babone uburere kimwe nabandi bandi bana baba mu miryango.

Amakuru akomeza avuga ko ibyo bigo byari bimaze gufasha abana benshi kuburyo abenshi ubu babaye abagabo nabagore,barubatse ,none ubukungu buraguye binjiye mu bigo by’Imfubyi,uwo mubyeyi yakomeje evuga ati ese ay’imfubyi za jenocide ntabwo yabahagije kuburyo basenya ibigo by’Imfubyi batigeze banafasha kuva bafata ubutegetsi,none ahubwo aho gushimira ibigo by’Imfubyi nabo bagira neza babituye gufunga ibyo bigo hanyuma yo kubifunga se abandi bazaba bashaka ubufasha bazakurwa hehe?.

Ngibyo iby’iwacu iRwanda,nuko bimeze ubunza ar’umuzimu wateye uRwanda sigusa kuko ibihabera ntahandi biba,utubari twarafunzwe ngo hagomba gukora utwa fpr n’utwa perezida wa repubulika ariko ubundi perezida ajya gushing akabari gute?amaduka yabaye ayabao ikibazo nuko babakenesheje bakibagirwa ko aribo mushinga wabo.

Bantu basenga Imana mujye kumavimusengere urwagasabo,byaba atar’ibyo umuzinga uruvamo umwibano,ariko babivuze ukuri ntabikino bikinwa bijya mu nka,burya iyo amata yamenwe ntakiba gisigaye,yewe nah’Uwiteka wenyine niwe watabara Urwanda.

Imeza basangiriraho,niyo bagambaniranaho,

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aturuka mu bantu bakorana na Ministiri w’Ingabo z’Urwanda Gen.James Kabarebe,aravuga yuko imeza basangiriraho,ari nayo bagambaniraho!.


 

Bamwe mu bantu bakorana na Gen.James Kabarebe bavuga ko ngo perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo Joseph Kabila,ngo yaba ar’inshuti ye, kurusha uko ar’inshuti ya Kagame.mu gihe ibyo bitangazwa nabakorana na Kabarebe kuburyo bwa hafi,baratangaza ko ngo hari amakuru arimo guhwihwiswa mu ibanga rikomeye avuga  ko kagame yaba ari mu migambi yo guhitana perezida kabila.

Niki cyatumye Kabila na Kabarebe baba inshuti,bivugwa yuko intambara yabaye muri 1996,yari iyobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa nubwo yaje kwitirirwa Gen.Kabarebe,ngo iyo ntambara nyuma yo kurangira DESIRE Kabila yahise aba perezida wa congo mu gihe Kabarebe yar’umukuru w’Ingabo za congo.

Nyuma y’imyaka ibiri (24) Desire yaje kurambirwa igitugu cya Kagame ahitamo kwiyambura umwenda w’uburetwa bwanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cya Uganda,ubwo yaje gusezerera Gen.James Kabarebe ko akwiye gutaha mu gihugu cy cy’Urwanda ubundi abakongo, bakicungira umutekano.Byumvikane ko iyo Urwanda rugiye muri congo, bavuga ko bakurikiyeyo FDLR.

Ariko igitangaje bisa  nkaho ntacyo bakoze ngo kuko bahugiye mu gusahura amabuye yagaciro n’amadollar bibagirwa icyabajyanye kuburyo uRwanda kugez’ubu ntirwifuza kuva muri congo.

Naho FDLR yavayo bahimba undi mutwe bakawita FDLR kugirango batazigera bava muri icyo gihugu bakomeze basahure igihugu cya congo,dusubiye ku nkuru nyir’izina amakuru aravuga yuko ngo Gen.Kabarebe ngo yiteguye guhorera mu cuti we perezida Kabila Joseph, ngo kuko ntakabuza kagame ntazareka kubkora, naramuka atinyutse kwica Kabil,  amakuru avugwa yuko ariwo munsi we wanyuma w’ubuzima bwe!.

Niki kizakorwa? ngo Gen.Kabarebe nawe azahita ahorera mucuti we,ariko umuntu akaba ya kwibaza ati mbese ya murinze ntazicwe?kuki ashaka kuzamuhorera yamaze gupfa? abandi bati ntabwo ar’Imana,ubwo rero intambara ikazahita itangira iturutse ku kugambanirana kw’Abatutsi igihe cyabo cyo gutandukana kizaba kigeze.

Amakuru akomeza avuga yuko ngo Ministiri w’Ingabo Kabarebe ngo nawe akomeje kwitegura bihagije ngo kuko adashobora kwihanganira kuyoborwa na madamu Nyiramongi Jennette kagame cyangwa umuhungu we CYOMORO ngo kuko nawe yabyaye atar’ingumba,amakuru akaba avuga ko mu ngabo z’Urwanda ngo haba harimo ibice byinshi bishingiye kubagiye bayobora izo ngabo bose bakaba bitegura gusimbura kagame,mu ka kagame rero abishatse yaba ashubije amerwe mu isaho akareka kwikoma abanyarwanda akamenya ko Atari we wenyine wabyaye.

 

Ikindi ni uko icyo umuntu abibye aricyo azasarura,amaraso ya FRED Rwigema azabakoraho,wakongeraho aya genocide yo akaba agahebuzo,wasoreza kuyabahutu bikabyara ibindi bindi,wagerekaho aya Col.Karegeya umwanzuro ukaba uruzuye.

Ngo haba har’ibihugu byihishe inyuma y’umugambi wo kwica perezida Joseph Kabila:

Dushingiye ku makuru atangwa n’umuntu udashaka ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we,ngo haba har’ibihugu byihishe inyuma ya kagame bahora bamukoresha mu guteza imvururu n’intambara muri congo none ikibazo amahanga akaba amaze ku kirambirwa ariko ibyo bihugu bikaba bidashaka kugaragara muri icyo kibazo,Kagame rero akaba yari yemeje gutakaza icyubahiro ahora aharanira ariko abone uburyo yakomeza gusahura umutungo wa congo,ubu rero iryo yicwa ryavugwaga ngo n’ukugirango abacongoman babasubize inyuma muri politiki yahoo bari bageze nyuma yogupfa kwa Perezida Kabila hazabaho intambara bityo abiba babe babonye inzira iyo akaba ariyo nzira yonyine Urwanda rusigaranye kuko intambara yo muri politiki yo bamaze kuyitsindwa!.

Ikinyamakuru inyangeNews,cyabajije impamvu yatuma Gen.Kabarebe James akundana na Kabila bene ako kageni maze abwira ikinyamakuru inyangeNews ko ngo Ministiri w’Ingabo ngo yaba ahembwa hagati y’ibihumbi $450.000.00 na $800.000.00 yaburi kwezi uyashyize mu munyarwanda angana na million = 560.000.000 frw,gereranya rero n’ubufaranga abaministiri bo mu Rwanda bahembwa million 4.000.000 frw yaburikwezi,urumva ko ubucuti bwabo ntabwo buhuriye kunda gusa,ahubwo bivugwa ko ngo ubwo Gen. James Kabarebe yari umukuru w’ingabo muri congo, yohereje Joseph Kabila kujya kwiga mubushinwa amashuri ya gisirikare aho yavuyeyo aje amuha ipeti rya Gen.

Ikindi cyivugwa ni uko ubwo Desire Kabila yirukanaga abanyarwanda mu murwa mukuru wa Kinshasa,hishwe abanyarwanda benshi abandi babatwikisha amapine y’imodoka maze James kabarebe agiye kwicwa akizwa n’umuhungu wa Desire Kabila ariwe Joseph kKabila kuburyo yabishwaniye na se! amwuriza indege imuzana ikigali aturuka Kinshasa aho niho ubucuti bwabo bushingiye.

Amakuru akaba anavuga yuko gufatwa kwa Gen.Nkunda,Gen.James Kabarebe yabigizemo uruhare rukomeye,aho yakoreye amadollar millioni mirongo $87 zamadollar akaba yarazisangiye na shebuja Kagame,ariko kagame nyine nawe ahita ashinga M23,bigaragara ko ibyo Kabarebe yemereye Kabila bitatunganye nkuko yabyifuzaga!Ariko nibura yagaragaje ko atsinze uRwanda muri politiki,abazungu bari bamaze kwemera gushyigikira Gen.Nkunda bararakaye ndetse bivugwa ko aribo basabye ko Urwanda rufatirwa ibihano mu rwego rwa politiki,birimvikana ko $87 batayariye bonyine bahayeyo abazungu bakorana nabo kugirango baabvuganire mu nama ishinzwe umutekano ku isi.

Aba bagabo bombi bakaba bahuriye kubintu byinshi cyane kuburyo rero kwisukira kwica Kabarebe ubona miliyari 6 mu mwaka hanyuma umbwire ko iyi ntambara abanyarwanda bazayirokoka kubera inyungu z’Abantu kugiti cyabo,abanyarwanda rero bakwiye kwambaza iyo mu ijuru kuko ibintu bitoroshye Ndetse bakarushaho kuba maso kugirango batazatungurwa.

Imbwa n’Injangwe mu gihugu cya Kenya zabuze aho zihungira mu gace karimo izara.

 

Nk’uko amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyangenews.com, aturuka mu murwa mukuru w’icyo gihugu Inairobi,umunyamakuru wacu Alice umuhoza yatumenyesheje ko muri icyo gihugu inzara iriguca ibintu bigacika,ngo none bigee kurwego abaturage bicyo gihugu batangiye kurya imbwa mu mpera z’uyu mwaka mu gace kitwa Turkana.


Amakuru akomeza avuiga yuko iyo nzara ikomeje ggukomera muri icyo gihugu,none no tundi ducye bageze aho batangira kurya injangwe bitewe ni uko imba bazimaze,kuburyo ubu umuntu ugitunze amwe muri ayo matungo nta mutekano bafite bitewe ni uko abauranyi badashobora kurara inzara kandi wowe wabonye amafunguro ngo ufite amatungo murugo mu gihe abandi bo,bayabonamo amafunguro.

Ibyo birimo kuba mu gihe leta nayo ihangayikishijwe bikomeye n’umutekano mucye uturuka kubatereroliste bo mu bwoko bwa All shaabaab bakomeje kuzambya icyo gihugu,amakuru yavuba aravuga ko nabamucyerarugendo babazungu bakundaga gusura icyo gihugu,ubu bamaze gukuramo akabo karenge.Abakozi bakoraga muri ayo mahoteli ubu nabo babaye abashomeli kubera kubur akazi kubera umutekano mucye ukomeje kurangwa muri icyo gihugu.

Tubamenyeshe yuko ibyo byose biri mubuhanuzi nk’uko umwuka w’Imana yabivuze ndetse bizanakomeza kugeza igihe gahunda y’Imana izatunganira,Uwiteka Imana yavuze yuko ngo muri icyo gihugu cya Kenya abanayagihugu bazicuza igituma bitwa abanyakenya kuko ukuboko k’Uwiteka kuzabaremerera kumpamvu izibyaha bikomeje kwiyongera muri icyo gihugu,kandi igihugu kikaba kiyoborwa nabadaimoni.

Ni uko rero ukoma urusyo akoma n’ingasire,gusa dukomeje kubatunganirirza ubuhanuzi mujye mukomeza kutwihanganira bitewe ni uko urubuga rwa mbere barushenye bityo bisaba ko twongera gutunganya ubutumwa Imana yabagejejeho mujye mudusabira kugirango Uwiteka akomeze kuturinda inkozi zibibi n’inkoramaraso kugirango niba bishoboka Uwiteka tumutoneho maze atugirire ikizere dukomeze gukora umurimo we duhishurirwa n’umwuka wera ibikorerwa mu isi yabazima maze namwe tubibagezeho.

Gusa twiringiye yuko iyabivuze no gusohoza izabisohoza kuko yananiwe kubesha mu gihe ibindi byose ibishoboye!Turimo kubategurira urugendo rwo mubutayu uko rwagenze kuko tubona yuko rusa naho rugeze ku iherezo kuko ubu tuvugana hasigaye ikimenyetso kimwe gusa kuko ibindi bias naho byarangiye.

Umuhanuzi yamaze kwinjira mu masezerano,ndetse vuba ahagaha muzumva ijwi ry’umuhanuzi munda y’ibuye!Ubwo bivuze yuko perezida Jpseph Kabila ariwe usigaye kudusohoreza amasezerano yacu kugirango dutahe murwagasabo,naho umuhanuzi-kazi yamaze kuva mubutayu yageze muri gakondo,n’uko rero mufate iburyo n’ibumoso kuko ntakundi byagenda mwiringire uhoraho kuko byose ar’ibyiza kubakunda Imana.

Mu gire amahoro y’Imana,impagarike n’ubugingo Uwiteka abiteho kandi mugire weekend nziza irimo gukiranuka no gutinya Imana,mutabikorera ijisho,ahubwo mubikora mubikunze nk’abana bumvira umubyeyi.

Ikinyamakuru inyenyerinews cyarashimuswe nyuma yo kwirenza Ingabire Charles wari umuyobozi mukuru wacyo.

Amakuru agera ku InyangeNewss aturuka mu gihugu cy’Ubwongereza,aravuga ko,ikinyamakuru inyenyeriNews.Org,ko,cyashimuswe na zamaneko za Kigali zikorera leta y’uRwanda.Umukuru w’ishyaka Rwandese people’s Part RPP-Imvura,avuga ko,icyo kinyamakuru inyenyerinews cyari icye akaba yaragifatanije na nyakwigendera Ingabire Charles wishwe na za maneko za Kigali barimo abagize umuryango wa za maneko za Kigali RPRK,Ntagungira Rene,Nyagasaza Innocent,nabandi benshi yaramaze gutangira gukorana nabo.


Amakuru avuga ko,yazize kuba yarakoranaga na RNC byahafi cyane na nyakwigendera Karegeya ndetse na Gen.Nyamwasa kuko yabandikiraga amakuru kuburyo bugaragara,ariko za maneko zaramwiyegereje buhoro buhoro,yibagirwa ubuhanuzi yahawe n’umuhanuzi Majeshi Leon kuwa 14th Nyakanga 2011,ko,azinjira muri Network ya zamaneko za Kigali zikazamwivugana.

Uko niko rero byaje kugenda yinjiye muri zamaneko za Kigali nyuma yuko inkunga yabonaga yarimaze kumera nk’ihagarara abura uburyo yakomeza gukora itangaza makuru maze ahitamo gukorana na za maneko za Kigali dore ko bari bamaze igihe bamutereta ko nubwo bamutesheje Bank ye ya Ongera bashobora kongera kumuha amahirwe yokongera kubona imikorere.Ibyo yabibwirwaga na maneko LT.CYUSA warushinzwe kwiyegereza abatavuga rumwe na Kigali kugirango babone uko babaca ibihanga.

gutakaza inkunga yabonaga ya RNC,byatewe ni uko maneko wa RNC,LT.Ruyenzi Aloys yaje I kampala akaneka imikorere yuwo munyamakuru maze agatanga raporo ibukuru ko,nyakwigendera asigaye akorana na Kigali ,maze aba abuze iyo nkunga yabatavuga rumwe na leta ya Kigali.

ibyo yabikoraga arinako akomeza gukorana n’umuyobozi wa RPP-Imvura,ndetse hakiyongera ni uko yakoranaga na za maneko za Kigali zakoreraga mu mutwe wa fdlr Congo –Kinshasa,byose rero byabaye uruhurirane kuri we,cyane ko yari yarashyize hanze amakuru yo ku Gikongoro uburyo Gen.Ibingira yishe abahutu bari barahungiye mu nkambi yahoo ku Gikongoro.

Bamwishe kuwa 02nd December 2011,mu murwa mukuru wa kampala,bamukuraho Admin,na Pass Word by’ikinyamakuru inyenyeriNews.Org,iki kinyamakuru cyahise cyigarurirwa n’uwitwa Noble Marara uba mu gihugu cy’Ubwongereza,akaba nawe yaramaze iminsi anyuza inzandiko ze kuri icyo kinyamakuru k’inyenyeriNews.

Uwitwa John Karuranga  avuga ko,atongeye kumenya amakuru y’icyo kinyamakuru yabashije gushoramo umutungo we uteri mucye,ndetse bari bamaze kwandikisha nikindi kinyamakuru cyitwa UKURI muri leta ya Uganda,bamwishe bamaze gusohora № (4);kuri icyo kinyamakuru hariho amafoto ya Kayumba n’ay’Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndahindurwa aho babeshyaga abaturage ko ngo Kayumba yiyunze n’Umwami w’Urwanda ngo bakaba bakorera hamwe.

Umwaka ushize wa 2013 muri Kamena umunyamakuru w’InyangeNewss yaganiriye na Noble Marara,maze Noble yiyemerera ko icyo kinyamakuru aricye ngo ariko akaba atar’umunyamakuru,ndetse yongeyeho ko,ariwe ushinzwe guhemba abanyamakuru bakora kuri icyo kinyamakuru,ngo akaba anashinzwe kugura amakuru aha akaba yarasabye umunyamakuru w’inyangenewss ko yajya amugurisha amakuru,kunshuro ya (2) bongeye kuganira abwira umunyamakuru w’InyangeNewss ko,we ntaho ahuriye n’ikinyaakuru inyenyeriNews,ko we, atar’umunyamakuru,aha rero ibyo Karuranga avuga bikaba bishobora kuba ishingiro n’ubwo ntawabishingiraho ngo bimugire umwere ko yaba adakorera leta ya Kigali.Kuko n’umusaja mwene wabo,Noble we,yahoze ari umusirikare urinda umukuru w’igihugu,akaba nawe akomoka mu kazu.

Iyo urebye amakuru bandika ushobora kugira icyo ukuramo mu byo tuvuze muri iyi nkuru,biragoye kumenya umusaja udakorera leta ya Kigali n’utayikorera cyeretse wenda ba Gen.Kayumba bo tuzi ibyababayeho,ariko nabyo muri politike ntacyo bivuze kuko ushobora kumva ejo bundi ntibyagutangaza ko bakongera kumvikana kuko icyo bapfa nibo bakizi,usibye ko,kitari kure yo kurwanira ubutegetsi.No permanent enemy,no permanent friend,but permanent Interest in politics.

Umukuru wa RPP-Imvura akaba akomeje kuvuga ko,icyo kinyamakuru cyashimuswe niba adateza ubwega,byaba arakaga gakomeye kubanyarwanda kuyoborwa nabantu bafite imiterere ya bene ubu bwoko bw’ubutegetsi.

Bitewe n’inyandiko twabagegejeho ubushize,abantu batwandikiye ari benshi basaba ko twashyira ahagaraga e-mail ya bwana Karuranga John kugirango bemere ko,ibimuvugwaho byaba bifitanye isano nukuri,turizera ko,muri iki cyumweru dutangiye tuzayibagezaho mukirebera ukuri kubivugwa kuri uyu munyapolitike ufite ishyaka ritagira abantu.

Page 302 of 392
1 300 301 302 303 304 392
Skip to toolbar