Category Archives: Slider
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agiye guhorera aabishwe bazize akamama!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igihe kirageze cyo guhorera amaraso yamenetse yose muri gakondo yabakiranutsi. Amaraso y’Abatutsi yazize ubusa, amaraso y’Abahutu bazize akamama, abo bose hamwe n’ingabo zishwe kurugamba zaragiye kwitabaro zikwicwa nabo zagiye gutabarana nazo, abo bose igihe cyo guhorera amaraso yabo kiraje kandi kirasohoye ngo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ace imanza zitabera kubishwe bose bahoye ubusa kandi amaraso yabo akaba yaramenetse atariho urubanza uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Abigize ibigirwamana ni binaniramana bahangana n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira abo banyamoko uti, muhame hamwe b’abahinduke maze mubure aho mwerekera kugirango nibamara ku bajujubya muzongera mugaruke mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo mwihane kugirango abagirire ibambe uko niko umuhanuzi ategetse!!! Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwo bwoko bwihinduye abanzi b’Uhorahora Uwiteka Imana Nyiringabo, iyo baza kuba abizerwa nta cyo bari kumuburana. Ariko dore ijambo ry’Uwiteka mwaritesheje uburyohe ndetse na baryumvaga ntabwo bakiri girira inyota kubera ubugome bwanyu mugaragaza kandi mubeshya ngo mwitirirwa izina ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Banze kwiringira Uwiteka Imana Nyiringabo, bibabera inzitizi yo kuzaramba ku ngoma!!!
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi, mbona abakobwa bakomoka mu bakire no mu bakene hamwe na za mayibobo (street kids) b’abakobwa bose bajyanwa mu ishuli ryo kwigisha Abatutsi kwubaha Uwiteka Imana Nyiringabo no kumenya yuko ashobora byose! Mbona bajyanywe mu ishuli bamwe bagenda batabishaka, ariko birangiye muri iryo ishuli ryubatswe kuri wa musozi uri munsi y’ubutayu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.












