Category Archives: Slider
Umwakagara Paul Kagame ahinduka nk’Umwami Pharaoh
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burya uhagarariwe ningwe ntabura kuvoma, dore Umwakagara Paul Kagame amaze gucuka ku ibere rya bamwonkenje kuko yibwiraga yuko yakuze yabaye umugabo ku buryo yakubaka urugo rwe wenyine yifashije, none amaze kubona ko nta kundi byagenda ahisemo kwigumira iwe gusa akazahangana na bazamusanga iwe ariko ibyo kongera gukurikirana impunzi bikaba bishiriye aho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ntabwo bigeze batandukana na nubu baracyakorana
Jan 30, 2022 njyanwa mu iyerekwa mbona impanga za bana (2) (twins) za nzika na nzigo, (RNC & RPF) mbona batonze umurongo bafashe isahani mu ntoki bazamuka umusozi aho balimo gutunganirizwa inzu bagomba kubamo kuri uwo musozi bagenewe aho bakwiye kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.














