Author Archives: admin
Imandwa zica amarenga ko hagati ya Kigeli na Kayumba Nyamwasa umwe muri bo ari we uzima ingoma, maze bihagarika umutima w’Umwakagara

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ukwiye gukora amasengesho kuko inkozi z’ikibi zirashaka kuburizamo umugisha wa bakiranutsi, itegereze uriya mugabo ufite umuvure, nuko ndamwitegereza mbona uwo mugabo azanye umuvure agiye gutegura umutobe maze mbona mu gihe arimo kwitegura uwo mutobe (juice) haza undi mugabo atwara wa muvure wo gutunganya umutobe wa bakiranutsi bari bagiye guhabwa ngo bice akanyota uko niko abivuga.
Buhanga na Bwenge niki bashaka kutubwira?
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
Umugabo w’umupfapfa utagira nyamutegera akazaza ejo, asa nuca ibihanga by’abantu pee!!!

OCT 20, 2015 Njyanwa mu iyerekwa munsi y’umusozi wubatsweho amashuli yo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ngeze munsi ya musozi kuruhande kw’iburyo mbona ko mfashe icumu mu ntoki, mbona icumu ryivanye mu giti cya ryo cy’umuhunda maze mfata rya cumu ndisubizamwo, ndakomeza ngeze imbere mpasanga iteme rinyuramo amazi munsi yaryo, nuko mu gihe nshaka kwambuka iryo iteme mbona kuruhande hari inka na zo zari zintegereje ngo twambukane iryo iteme uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.