Author Archives: admin
Guhunga kw’abatuye umurwa mukuru w’ Isalem (Kigali) kuzaba guteye ubwoba cyane!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomezaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zirirwa ziguhiga za maze kunywa kuri aliya mazi, za maze ku ryoherwa ni byisi, nyamara hasigaye igihe gitoya, bagakozwa isoni imbere ya mahanga n’isi yose, kuko Uwiteka ari we waremye isi n’ijuru, kandi byanze bikunze agomba kwihesha icyubahiro kugirango abatari bazi cyangwa bemera yuko mu ijuru hari Imana noneho bemere yuko ari we Imana ishobora byose uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ibyo usabwa gukora ngo uhabwe ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo

Bene data bakundwa ndagirango mbamenyeshe yuko abatari muri iki cyiciro ngiye kuvuga hano, biragoye yuko bacirwaho iteka. Umuntu wese utari mu murongo wa ba (Pastors) cyangwa se iyobokamana, umuntu wese utari mu gaco kabapfumu na barozi, umuntu utari mu gaco kabicanyi bakorana na za Leta (politicians) umuntu wese utari muburiganya bw’abacuruzi, umuntu wese utajya kuraguza no guterekera, umuntu utari umuriganya cyangwa umwambuzi, umuntu wese utaramennye amaraso atariho urubanza, umuntu wese utari mu murongo windaya n’ubutinganyi, umuntu utagomwa mugenzi we, ishyari, urwango, ubugizi bwa nabo, ubugambanyi, nibindi bisa gutyo, biragoye cyane yuko bene abo bantu bacirwaho iteka rya burundu.
Ubwoba bwo kwizera bwatumye abantu bihakana Imana ndetse bahindura imyigishirize bayoboka ingoma ya Satani iyobowe n’abega!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti, bwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo muhumure Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aje kubatabara kuko yumvise gutaka kwanyu kandi akaba yimanukiye kw’isi ya bazuma azanywe no kubatabara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Imandwa zica amarenga ko hagati ya Kigeli na Kayumba Nyamwasa umwe muri bo ari we uzima ingoma, maze bihagarika umutima w’Umwakagara

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ukwiye gukora amasengesho kuko inkozi z’ikibi zirashaka kuburizamo umugisha wa bakiranutsi, itegereze uriya mugabo ufite umuvure, nuko ndamwitegereza mbona uwo mugabo azanye umuvure agiye gutegura umutobe maze mbona mu gihe arimo kwitegura uwo mutobe (juice) haza undi mugabo atwara wa muvure wo gutunganya umutobe wa bakiranutsi bari bagiye guhabwa ngo bice akanyota uko niko abivuga.