HomeJusticeFiles numbers zatanzwe kuri Sir Keir Starmer zikomeje gukora umurimo mwiza cyane...

Files numbers zatanzwe kuri Sir Keir Starmer zikomeje gukora umurimo mwiza cyane kw’isi ya bazima.

Sir Keir Starmer avuga ko azegura ku mwanya w’umukuru w’ishyaka rya Labour no ku wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, nyuma yo kwemera ko ishyaka rye ritemera ko ari we uri mu mwanya mwiza cyane wo kuyobora iki gihugu kugeza ku matora rusange ataha.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa mbere hanze y’ibiro bye bya No 10 Downing Street, Minisitiri w’intebe yavuze ko icyemezo cyose yafashe ari ku butegetsi cyari kigamije “gushyira imbere iki gihugu nkunda”.

Keir Starmer, byagaragaraga ko afite imbamutima ubwo yavugaga iryo jambo, yashimiye umugore we Victoria “w’igitangaza”, avuga ko yamubereye “urutare” ndetse avuga ko ashaka kuba “umupapa mwiza cyane ushoboka ku bana beza bacu”.

Ikigiye gukurikiraho ni uko Starmer azaguma muri uwo mwanya kugeza ishyaka rya Labour rihisemo umukuru mushya waryo. Yasabye urwego ruyobora ishyaka gukora kuburyo ibyo biba “mbere yuko Inteko ishingamategeko igaruka [mu mirimo] muri Nzeri [9]”.

Andy Burnham – ushobora gusimbura Minisitiri w’intebe – kuri uyu wa mbere araza kuba ari i Westminster aho leta ikorera, rwagati mu murwa mukuru London, kugira ngo arahizwe nka Depite uhagarariye akarere ka Makerfield, ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nyuma yuko atsinze amatora yo kuziba icyuho cy’ubuyobozi bwako yabaye mu cyumweru gishize.

Burnham yemeje ko azahatanira kumusimbura, anashimira Keir kuri byinshi cyane yakoreye igihugu no ku bw’ubuyobozi bwe n’ubwitange “mu gihe kigoye”.

 egretnewseditor@gmail.com 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments