Ubutegetsi bwa Flex Tshisekedi bugeze aharindimuka!!!
Kuba DRCongo bageze aho batanga ibirombe bya mabuye ya gaciro batagenzura n’ukureba Amerika mu gihorihori. Ikindi n’ukubereka ko bafite ubwenge kurusha abanyaMerica. Nta kuntu watanga ibitari byawe, ikindi ntushobora gutanga umutungo utari mu maboko yawe cyane ko uba utazi amasezerano US yagiranye ninyeshyamba za AFC/M23 kuko n’ubundi yabahaye ibyo basanzwe bafite. Ibyo bigaragaza ubuswa bukabije cyane ndetse bikagaragaza ko DRCongo nta kizere bafitiye Amerika mubuhuza bwabo Washington na Qatari. Mu gihe Amerika isaba Kinshasa kwemera kuvanga ingabo no gusangira ubutegetsi hagati ya AFC/M23, ahubwo Kinshasa bo bati reka da! Ahubwo reka tubahe agace kose kagenzurwa na AFC/M23 muhatware ariko mutwirukanire ziriya nyeshyamba.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwamaganye Kinshasa yahaye Amerika ikirombe cya Rubaya itagenzura.Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23,yamaganye Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ayishinja kugerageza kugurisha ikirombe cya Rubaya mu biganiro n’Amerika kandi kigenzurwa n’uyu mutwe. Ibi yabitangahe nyuma y’ibyatangajwe mu nkuru ya Reuters ivuga ko iki kirombe cyashyizwe ku rutonde rw’imitungo y’ingenzi RDC ishaka gutanga mu bufatanye bw’impande zombi ku mabuye y’agaciro.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri X, Bisimwa yavuze ko Kinshasa “irimo kwibeshya ko ifite intwaro ikomeye ishingiye ku mabuye y’agaciro.” Yashimangiye ko kugurisha ku mugaragaro umutungo itafiteho ububasha ari “igerageza ryo kwishakira kubaho.”
Inkuru ya Reuters igaragaza ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye ikirombe cya coltan cya Rubaya ku rutonde rugufi rw’imitungo iri mu biganiro n’Amerika, mu nama yabereye i Washington DC ku wa 5 Gashyantare (02), hagamijwe guteza imbere amasezerano ku mabuye y’agaciro akenewe cyane ku isoko mpuzamahanga.
Abategetsi babiri bavuganye na Reuters: umwe wo muri DRC n’umudipolomate wa Amerika, bemeje ayo makuru ariko basaba kutatangazwa amazina kubera uburemere bw’iyo ngingo.
Iyi dosiye ije mu gihe Amerika ishaka kwagura aho ikura amabuye y’agaciro y’ingenzi, mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’ihangana ryayo n’Ubushinwa ku isoko rya Afurika
DRC igereranya ko Rubaya ikeneye hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 150 z’amadolari kugira ngo ivugururwe ibashe no kongera umusaruro.
Ibi bikomeje kuba mu gihe impande zombi ziri mu biganiro by’amahoro ndetse byemeje agahenge ariko impande zombi zishinjanya gukomeza kukarengaho.
Ni mu gihe guha Amerika iki kirombe bisa n’ibigamije gushora iki gihugu gihagarariye amasezerano y’amahoro mu ntambara, cyane ko Amerika izwi ho kurengera inyungu zayo.
Icyakora ibyatangajwe na Bisimwa bigaragaza ko AFC/M23 itemera ko Kinshasa ifite uburenganzira bwo gushyira ikirombe cya Rubaya mu masezerano mpuzamahanga mu gihe iri mu maboko yayo.
egretnewseditor@gmail.com














