Imanza zitabera zigiye gukora umurimo wazo mwiza mukarere kuburasirazuba bwo hagati

Ibiganiro by ’imishyikirano byaberaga SwitzerlandGeneva byahuzaga US na Iran byarangiye nta cyo bigezeho, nyuma yuko imishyikirano yabaye mbere ibereye muri Oman nabwo nta cyo yagezeho. Iran yari yongeye gusaba US kongera guhura ngo baganire ku kibazo cya NUCLEAR, ariko n’ubundi basanzwe US ibyemezo byayo ntaho byagiye kuko ari bari bahagaze mbere ni naho Iran yasanze bagihagaze.

Amakuru avuga ko US yasabye Iran kureka gahunda yo gukoresha Uranium ni amabuye yagaciro akurwamo intwaro kirimbuzi. America irashaka ko Iran kiba igihugu gisanzwe kitabarizwa mu bihugu by’ibihangange kw’isi, ibintu Supreme leader Ali Ayatollah Kahamenei yamaganiye kure cyane. Ndetse yanakoresheje amagambo akomeye cyane aho yavuze ko ngo nibihugu by’ibihangange bijya birwana bikaneshwa intambara ubuhangange bwabyo bukaburizwamo.

Ni amagambo yarakaje Donald Trump uyoboye US igihugu cy’igihangange kw’isi kurusha ibindi byose.

Amakuru aravuga yuko ubwato buhetse indege z’intambara bwa US bwitwa carrier warship bwamaze gusatira igihugu cya Iran bugeze kilometero ibihumbi 1500 kugirango bugere ku nkombe y’inyanja ya Iran, aho byari kumunsi wejo none ubu bwasatiriye cyane bugeze kilometero 700 akaba ari ho buhagaze butegereje itegeko riturutse kumukuru w’igihugu Donald Trump.

Birashoboka ko mukwezi gutaha kwa (3) bashobora gutangira kurasa Iran. Ni nyuma yuko ingabo zose za America zari ziri muri Syria zose zihamagajwe zirimo gukurwayo ndetse ni zindi ingabo zakoreraga mukarere kuburasirazuba bwo hagati (middle east) zirimo kwerekeza mu bihugu bikikije Iran kugirango bahite batangira kurasa igihugu.

Ariko abantu benshi barimo kwibaza niki Iran itegereje ngo itangire kurasa ingabo za US mu gihe zikomeje kwiyegeranya cyane zigota igihugu cya Iran cyane ko zirimo gukoresha inyanja zose zikikije Iran? Ni gute wareka umwanzi wa we akiyegeranya ukamuha amahirwe yo kwitegura neza uko abyifuza kugirango akurase!??

None se Iran niki yizeye cyane byatumye idashobora guhita itangiza imirwano ngo ibuze ingabo z’America gusatira igihugu cyabo?

Radar China na Russia bahaye igihugu cya Iran, nizo bari bahaye igihugu cya Venezuela, ariko US yashoboye kwinjira neza mu kirere cya Venezuela ndetse babasha kwigarurira ikirere nta mbogamizi babasha gufata mpiri president Nicolas Maduro atwarwa muri America agirwa imbohe.

Aha ngaha wakwibaza niba Russia wenda barahinduye strategy nyuma yo guhabwa isomo na US muri Venezuela. Ariko se byo babyizera gute? Ibihugu byinshi by’ abakirisitu birifuza yuko ubutegetsi bw’idini ry ’Islam bwa Iran bukurwaho kuko Iran nicyo gihugu gihagarariye amadini yose ya Islam kw’isi.

Ubutegetsi bwa Ayatollah Kahamenei ni bukurwaho, bizaba igisubizo ku mitwe yiterabwoba irimo Hezbollah, ISIS, HAMAS, Al-Shabbab.

Ibi byose bifitanye isano n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Birumvikana yuko gahunda niramuka igenze neza kandi nta kabuza izagenda neza abayislam kw’isi hose bazaba abahamya b’imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar