Uhawe ikaze kuba mw’isi nshya itagendera kumategeko

Abari mu nama Munich mu gihugu cya (Germany) cyane abari kumugabane w’Uburayi bemeje ko isi tubayemo uyu munsi ar ‘isi itagendera ku mategeko. Ariko cyane bavuga iri jambo bashakaga kugaragariza US yuko ikoranabuhanga ryabo ryitwa (Artificial intelligence) ritagendera ku mategeko.

Ubusanzwe ibintu bikorwa na (AI) byari bisanzwe bikorerwa muri za (film-movie) ngirango ahari n’ukubera ubukene bwatewe na covid19 nibwo bwazanye ibi bibazo byose bigaragara mu isi ya none yitwa isi nshya.

Ubusanzwe nta bwo byemewe kuba wakora cyangwa wakoresha amafoto cyangwa video-clip bitari iby ’umwimerere mu mategeko nta bwo byemewe, kuko biba ari ikinyoma bidashingiye kumwimerere wibyo urimo kugaragariza isi na bayituye.

Ikibazo cya (AI) sicyo gusa, ahubwo uburyo ikozemo abantu benshi cyane ntabwo bashobora gutahura cyangwa kumenya ikigambiriwe, kuko iyo application ya (AI) ifite ubushobozi bwo kwiba amakuru yose y’umuntu ari muri mudasobwa ye, yaba Lap Top cyangwa (computer-desk top).

Iyi application ikoze birenze telephone Huawei P30 elite nayo niko bayikoze Ninayompamvu US bayirukanye ku butaka bwabo ko idashobora kuhagurishirizwa ngo abaturage ba America babe bayikoresha kuko ifite ubushobozi bwo kwegeranya amakuru yose yibyo ukora kubuzima bwawe bwa buri munsi.

Ushobora kubyumva neza uramutse urebye (film-movie) yakozwe na MI5MI6 ariko ku bantu batize cyangwa batazi ibya code language zikoreshwa mu ikoranabuhanga nta bwo byaborohera kubyumva.

Alex.Rider. S01.COMPLETE. 720p.AMZN. WEBRip.x264-GalaxyTV TGx

Alex.Rider. S02.WEBRip.x264-ION10

AI mu yandi magambo imeze nka PEGASUS kuko ibasha gutwara amakuru yawe yose ari telephone kubayikoresha, kandi noneho aho bibera bibi bayishyize muri za programmer zose gusa ni wowe ushobora kuyemerera gukorera muri telephone ya we cyangwa computer yawe (laptop).

Niyompamvu mu nama yi MUNICH bavuze ko amategeko y’isi ishaje (old world) niryo jambo bakoresheje yuko atagikora mu isi nshya.

Ubundi AL kuyikoresha byari byiza iyo biza kuba hatarimo ubugiganya bwo kwiba amakuru ya bantu. Amakuru dukesha ikigo cya Abongereza gishyinzwe ikoranabuhanga batangaje yuko AI atari nziza kuyikoresha kuko yiba amakuru ya bantu batabiherewe uburenganzira, ndetse banatangaje yuko bazakora app yabo izasimbura AI mu ikoranabuhanga rigezweho ubu.

Ni amakuru tumaze igihe tugenzura cyane kuri za nkoranyambaga kuko ikundwa cyane n’urubyiruko ndetse nabakorera cash kuri za nkoranyambaga irabafasha cyane.

Igitumye twandika iyi nkuru, ni uko amakuru ya AI yemejwe n’Ubuhanuzi ko ar’ikibazo ku batuye isi. N’ukuvuga ngo naho wayikoresha muri computer cyangwa laptop itari kuri net, hanyuma amafoto wakoze cyangwa clip-movie ukabyimurira ku yindi computer itari kuri internet, za codes zatumye ubasha gukora amafoto cyangwa clip-movie iyo zihuye na internet ako kanya zirikonecta zigatwara amakuru ku bayikoze aha ndavuga AI.

Bivuze ko, ibyo uvugira kuri zoom niba laptop yawe cyangwa telephone yawe ifite AI babasha gukurikirana amakuru yawe yose uko yakabaye.

Kwandika za e-mail babasha gukurikirana amakuru yawe yose.

Mu gihe ubusanzwe hakurikizwaga amategeko ndetse akubahirizwa kureba niba ikiremwa muntu gifite ubwisanzure n’umutekano mugukoresha ikoranabuhanga.

NB: AI ishobora kuba nziza cyane ku bantu bafite ubuzima butagira ibanga. Naho ubundi byagorana ku muntu wifitiye ubuzima bw’ibanga kuyikoresha byaba ari ukunyagwa zigahera.

Ubusanzwe ubumagigiri nta bwo bwubahiriza amategeko, AI yifashishwa mugukora ubumagigiri bashakisha amakuru bwita ya bantu hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo abantu batarabukwa.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar