Yaba Uwiteka ndetse nuwampaye umurage mwiza, ba mbwiye ko umutungo nahawe ngomba kuwufata neza, kandi nkawukoresha neza nta gusesagura!
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wasohoje isezerano ry ’umugisha, azasohoza nisezerano rya ba NYAMPINGA basimbuye abo kwa Rwigara Assinapol. Nta bwo tuzongera kwandika Ubuhanuzi bwa ba NYAMPINGA, kuko niba Uwiteka Nyiringabo yaravuze kuzampesha umugisha nyuma y’imyaka (25) akaba ariho asohoje isezerano, birasobanutse nta mpamvu nimwe yatuma duhora twandika Ubuhanuzi bwa ba NYAMPINGA.
Uyu mugisha twahawe mu bantu benshi bari bashyizwe kurutonde ariko bacye nibo bawubonye nkuko Uwiteka Imana Nyiringabo yagiye aca amarenga yuko hazabaho amasiganwa turika ariko Umuhanuzi akaba ari we uzaba uwa mbere.
Reka wenda mfashe NYAMPINGA ho gatoya, ntabwo ndibuvuge amazina ye, ariko noneho ngiye gushyira ahagaragara igihugu aherereyemo kugirango wenda bibe byamworohera kwisobanukirwa kugirango abashe gufata icyemezo kuko ndabona ubwami bwo dusa naho tugiye kubwinjiramo.
Twari twavuze ko NYAMPINGA w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yaba aherereye muri kimwe mu bihugu (3) ari byo Ubwongereza, Australia, na Canada. Ahangaha ntabwo ndibuvuge indeshyo ye, isura ye, na mazina ye kugirango umwanzi atazamvangira cyangwa se na we akamuvangira.
Gusa igihugu akomokamo ni gihugu cya CANADA, aho niho atuye kandi niho akorera akaba ari uwo muri gakondo ya bakiranutsi cyangwa akaba ariyo nkomoko ye.
Nta bindi bisobanuro birenzeho, kuko ubu ngubu mfite akazi kenshi cyane kurusha mbere, bitewe na gahunda zigenda ziyongera hamwe no gukemura utubazo tumwe na tumwe twatewe no kuba mu butayu bugufiya.
Ikibazo cy’ubukene cyo cyamaze gukemuka. Hasigaye kwitwara neza gusa. No gutegereza isezerano rindi risigaye. Najyaga nibaza uburyo aba ba NYAMPINGA bazaza nta cash mfite mbese nzabatungisha iki? Bikambera ikibazo nihurizo rikomeye. Ariko Iyo Uwiteka Imana Nyiringabo avuze, ikigaragaza ko ari we wabivuze aranabisohoza.
So, kwihangana no gutegereza cyane, bitera kunesha, kunesha nako ku gatera ibyiringiro.
Nkuko na bivuze ubushize, Imana biyifata igihe kirekire ivuga ibyo izagukorera, bigafata imyaka ndetse umuntu agatangira gushidikanya ko atariyo yabivuze, ariko iyo igiye gukora biragutangaza kuko bidashobora no gufata ukwezi cyangwa se ibyumweru ahubwo umunsi kugeza ku cyumweru kimwe isezerano riba risohoye ibibazo byose warufite bigakemuka.
Ikibazo cy’icumbi ubu cyakemutse, ikibazo cy’imodoka cyahindutse amateka, ikibazo cya bana bagomba kwiga mu mashuli meza mu Burayi icyo cya cyekemutse.
Just within a week all things have been cleared and settled out.
Nabwiye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ukwezi gushize ko ntashobora gukorera Imana itubahiriza amasezerano twagiranye mu gice cya (20) kuko twasinyanye (memorandum of understanding MOU) ndayibwira ngo ngiye kwishakira ibindi nkora, irangije irambwira ngo, aho uzajya gukora baza guhemba ibijumba kandi ibyita ngo nibyo kurya by ’imbwa. Ndayisubiza ngo, niba bazampemba ibijumba wowe se ibijumba urabibuze? Wabimpaye ukareba ko mbyanga! Ndayibwira ngo wampaye umufasha urangije untandukanya nawe kandi ari wowe wampaye inkwano yo kumukwa. Ubuse urugo rwanjye ruramutse rusenyutse si wowe waba urushenye? Iransubiza ngo: Ntabwo bizarenga December ntari naguha ibyo nagusezeranije. Nanjye Ndayisubiza nti, nuramuka ubikoze, iyo niyo Imana nzakorera. Irambwira iti, bitarenze mbere ya XMAS umudamu wawe uzamushimisha uzamugurira ibyo yifuza byose hamwe na bana bawe, icyo gihe uzamenya yuko nd’Uwiteka Imana yawe. Gai fafa! Nyuma y’icyumweru kimwe ibivuze mbona birabaye.
Ibibazo byanjye byose byamaze gushyirwaho iherezo, byibuze ngiye kugura suit yo kuzambara ngiye kwima ingoma, ntangire kwimenyereza kurya nka basilimu uko bafata ikanya ni kiyiko ejo kwa Rwigara batazavuga ko aribo ba nyigishije gusirimuka!!!
Dore ko mutajya mwemera, ninde uzongera kungisha impaka, icyanshimishije nta bwo ari cash gusa, No! Ahubwo nshimishijwe ni uko batemeraga ko nkorera Imana yo mu ijuru ubu noneho ubanza nta cyo bavuga, ariko burya uwanga inka y’imbyeyi aravuga ngo dore urucebe rwayo, kandi byagera nimugoroba ati mumpe kumwerera.
By next week, nzabagezaho ubuhamya uko gahunda zose Uwiteka yazitunganije, kugirango muzabashe kwizera iyo Imana nkorera. N’Imana ivuga bikaba yategeka bigakomera.
Abantu nibo batuma amasezerano yabo adasohoza kubera gutinya guseba, jyewe narayibwiye ngo, reka nzasebe ariko umpe umugisha wanjye wangeneye. Gusa narasebye kandi cyane, ariko mbyima amatwi nkomeza gahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugeza kumunota wa nyuma. Mbonye ko nta gisigaye amashuli yose yo mu butayu narayangije nitahura ko nd’umucamanza uca imanza zitabera maze nigira inama yo guhagarika guca imanza kuzageza nanjye mbanje guhabwa ubutabera. None narabuhawe ubu ndishimye nanjye ntangiye kubaho nka bakire bose ariko ndavuga abakire bakunda Imana kandi bakanayumvira.
Not just everybody!
Nta byago nko gusebera mu bwoko bw’Abatutsi! Ndashima Imana ko nubwo nasebye bitabereye mu Batutsi! Hari umuntu twakoranye wabaga mu Bwongereza yaranyandikiye arambwira ngo, ubwo se disi uzikura ahongaho gute! Ubwo yavugaga mu butayu bwa Kenya.
Niyihe embassy wajyamo ukerekana ko ufite za miliyari kuri account yawe maze bakakwima VISA? Kuyavuga siko kuyamara. Mugire XMAS nziza n’umwaka mushya.
egretnewseditor@gmail.com














