Daily Archives: December 11, 2025
Abafite isezerano rya data ritari irya aba pastor ni gihe cyanyu
Reka mbanze ntange isezerano ku bakunzi bu murimo wa data (Ubuhanuzi) ni manza zitabera, e-mail mujya munyandikira nzajya nzibika kuzindi e-mail kugirango ubwo tuzaba twinjiye mu isezerano nzabashe kwibuka byibuze na babashije kunyandikira bashimira Uhoraho Nyiringabo kumurimo ye myiza abakorera. Kandi bene abo ngirango nibo nzatangiriraho mbinjiza mu isezerano.
Kumunsi w’Uwiteka Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi ibiragi bizavuga, naho ibipfamatwi bizumva!!!
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, umwana w’umuntu, dore abatuye muri gakondo ya bakiranutsi banze kumvira Uhoraho Nyiringabo, ahubwo bumvira ijambo ry ’abadayimoni ndetse bakanumvira umwana w’umuntu uhumeka umwuka mu mazuru yarangiza agapfa agakurwaho akibagirana mu isi yabazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.














