Abafite isezerano rya data ritari irya aba pastor ni gihe cyanyu

Reka mbanze ntange isezerano ku bakunzi bu murimo wa data (Ubuhanuzi) ni manza zitabera, e-mail mujya munyandikira nzajya nzibika kuzindi e-mail kugirango ubwo tuzaba twinjiye mu isezerano nzabashe kwibuka byibuze na babashije kunyandikira bashimira Uhoraho Nyiringabo kumurimo ye myiza abakorera. Kandi bene abo ngirango nibo nzatangiriraho mbinjiza mu isezerano.

Ubu tugeze mu bikomeye cyane nti mutinye kandi nimugire ubwoba kuko ubu turi kuvugana, umwanzi yatangiye guhabuka niyompamvu amaze igihe akorera ubwoko bw’Uhoraho iterabwoba riteye ubwoba cyane bahabuke imitima yabo.

Nshimiye cyane mwene data watwandikiye atwibutsa Ubuhanuzi bw’imodoka nziza zihenze cyane Uwiteka Imana Nyiringabo yadusezeranije.Umunyabwenge abasha kumenya ko igihe cyo guhabwa umugisha gisohoye maze akitegurira kugura utwenda tw’umwana ugiye kuvuka. Ubwo niba uzi ururimi wabasha kumva imvugo yanjye, kuko iyawe ndayisobanukiwe.

Abana bumwijima na bazi ubwenge kandi bamenye gutandukanya igihe cy’imvura ikubye, n’umuyaga uhorera utagira imvura. Iki ni gihe cy’Abakiranutsi ubwami bwanyu buraje mwishimire yuko data wo mu ijuru atwibutse maze munererwe mu mitima ariko mutabyerekana kuko umwanzi yatangiye guhungetwa yamaze kuzabiranywa n’uburakari bwinshi cyane.

Humura amazina yawe ndayabitse kandi nzayashyira kure ahatagera umwanzi.

(Nasabye ko amazina yaba ibanga ndi muri Gakondo)

Nyiricyubahiro Umwami wa Gakondo y’abakiranutsi

Impamvu: ishimwe kuri Data wa twese

Nyiricyubahiro Umwami,

Hamwe n’uru rwandiko mbanje kubashimira ko mwemeye kubaha Data wa twese mukaba uwo kwizerwa nawe; mukaduha amakuru y’umucyo ku biri gukorwa mu isi.

Bamwe kubaha Imana Data twabireberaga gusa mu ntekerezo z’abanyamadini ariko ubu turabona (ndabona) igikwiye ataribwo tubwiwe

Nyiricyubahiro Umwami wa Gakondo ndaharanira kumvira Data inzira ye ntigoye.

Twumviye Data tuzaba mu bikari bye.

Amina

Ndabashimiye ni umurimo mukora Data ahabwe icyubahiro ririya shimwe muzatugezaho nanezerewe nibuka Ubuhanuzi Data aguha imodoka z’agaciro n’igitangazamakuru mpuzamahanga.

None ubwo ubuvugizi bwajemo n’abanzi b’umucyo ni byiza ko Perezida Trump amenya ko abanyarwanda bafite umurage w’isezerano ry’ijuru bikemerwa n’impande zombi: abarwanya isezerano n’abashyigikiye isezerano Data ni ubwiza

Tugeze isarura nyiri umurima niwe ugena umunsi w’isarura (wonderful)

Data ashimwe kubanezeza ibyiringiro no kumwubaha bigwire muri mwe natwe atwishimire.

Nyiricyubahiro Umwami wa Gakondo ndabashimiye Data ahimbazwe.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar