Raila Odinga azashyingurwa ku cyumweru

Umurambo wa Raila Amolo Odinga wageze ku kibuga cy’indege cya JKIA ku wa (3) saa 9: hrs. usanga bamushyigikiye kandi babajwe nurupfu rwe babucyereye, baje kuwakira ngo bamusezereho bwanyuma. Inzego z’umutekano za polisi bagerageje kwirukana bamwe ngo Samuei William Ruto hamwe n’umukuru w’ingabo Gen. Kahalili Charles ngo batange icyubahiro cy’ingabo kumurambo wa Raila Amolo Odinga, ariko biba iby’ubusa rubanda rurabangira kuko batashakaga kureba William Ruto mu maso yabo kuko bamushinjaga ko ari we wamwishe.

Ubwo icyo gikorwa baragisubitse bajya kugikorera mu mwiherero, umurambo ujyanwa kuri stade ya KASARANI aho rubanda rwe bose bamusezereho bwa nyuma. Nano Kenya National Police bagerageza gutera tear gas abantu ngo bagabanuke ariko biranga biba iby’ubusa ndetse habaho no guhangana gukomeye ibyari ugusezeraho Raila Odinga bihinduka intambara ikomeye hagati ya Police na rubanda biba ngombwa ko aba police bakoresha amasasu bicamo abagabo (2) hakomereka na abandi benshi batari bamenyekana.

Biteganijwe yuko umurambo wa Raila Odinga ushyingurwa BONDO murigo iwe, akaba azashyingurwa mumva yubakiye aho papa we Oginga ashyinguwe kuri uyu wa gatandatu.

Kuba RAILA AMOLO ODINGA yitabye Imana akaba avuye muri politike ya Kenya, ni kimenyetso yuko politike ya Kenya igiye guhinduka cyane kuko yarafite ubwiganze cyane muri politike, ariko yagiye yanga kuba umukuru w’igihugu buri gihe bikavugwa ko bamwibye amajwi. Byaje kugaragara cyane mu matora yabaye 2022 aho bamwibye kumugaragaro ariko biza kurangira habaye handshake kandi nyamara ububiko bwa matora bwarafunguwe ariko basanga yaratsinze ariko babigira ibanga.

Ndetse uyu mwaka urukiko rw’ubujurire (supreme court) rwanzuye ko Raila Odinga ari we ufite ubwiganze mu ntekoshinga mategeko ahabwa (court order) ariko yanga guhindura intekoshinga mategeko ngo abe (majority) arabyihorera Ruto akomeza kuba ari we ukomeza kugira ubwiganze mu intekoshingamategeko.

Raila Odinga yatangaje abantu benshi cyane, aho niho bahereye bavuga ko atajya ashaka kuba umukuru w’igihugu. Ariko nubwo byagenze gutyo nta bwo byatumye badakomeza kumukunda ariko nyuma yuko bumvise ko yashizemo umwuka kuko mbere yuko apfa yari yatangaje ko avuye muri Leta ya Ruto bise broad based government/blood based government.

Asize ari nta muntu yari yarateguye uzamusimbura kumwanya mukuru w’ishyaka rya ODM. Abantu bakaba bakomeje kwibaza uzamusimbura uwari we, cyangwa bikaba ari wa mugani ngo umugabo iyo apfuye nibye birapfa. Nibigaragara yuko amatora ya 2027 ashobora kuzahinduka cyane uko abantu babitekerezaga. Ruto ashobora kutazageza 2027 kuko yarafatiwe runini na Raila Odinga. Ariko Raila Odinga mukwezi gushize niho yari yatangaje ko atazashyigikira Ruto mu matora ya 2027, ari naho bikekwa ko haba ariho haturutse urupfu rwe.

Ishyaka rya ODM niriramuka ryemeye gushyigikira STEVEN Kalonzo Musyoka kugirango birukane Samuei William Ruto, bizaba bibaye amahire kandi bashobora no gutegura imyigaragambyo yo kumwirukana state house mbere yuko amatora agera. Na none Rigathi Gachagua George bakunze kwita (Wamunyoro) ashobora guhinduka STEVEN Kalonzo Musyoka akajya murundi ruhande rutari urwa Ruto kuko Kikuyu uwo batashakaga ni Ruto na Raila Odinga.

Ntabwo abenshi bagiye kwakira RAILA Odinga ari uko bose bari bamushyigikiye, ahubwo harimo na bitwikiriye ijoro bashakaga uburyo ba kwigaragambya bakereka Samuei William Ruto ko batamushaka. Abandi nabo bari bashyigikiye Raila Odinga baza kumuvaho bategereje ko yatandukana na Ruto bari bagarutse bamaze kumva yuko Odinga atazashyigikira William Ruto mu matora ya 2027.

Uhuru Kenyatta wakoranaga bya hafi na Raila Odinga asigaye wenyine nta mbaraga afite zo kwemeza rubanda cyane ko mbere yuko Raila Odinga apfa, Kenyatta yari yagaragaje ko ashobora kwifatanya na none na William Ruto wahoze ari icyegera cye mu myaka (13) ishize.

Nubwo Ruto akomeje gutanga amashillingi menshi yumurengera ashaka kwigarurira abanyamuryango ba yandi mashyaka akoresheje abayobozi babo. Urubyiruko rufite 18%, nta bwo bemera umuyobozi uwari we wese wa batwara buhumyi gushyigikira Samuei William Ruto.

Kandi naho ODM na Jubilee byashyigikira Samuei William Ruto, ntabwo bashobora gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu. Kuko mountain Kenya ibarizwamo abakikuyu bagize intara (8) ukongeraho Embu na Meru nabo ntabwo bashyigikiye William Ruto.

Izo ntara uko ari (10) zifite abagera kuri millioni (7) wongeyeho intara (3) z’abakamba (Makuweni, Machakos, Kitui) nabo babarirwa muri milliyoni (4) zabiyandikishije kuzatora mu matora y’umukuru w’igihugu. Ariko urubyiruko rwa Gen Z uruhande bazajyaho nirwo rufite amahirwe yuko gutsinda nibaramuka biyandikishije dore IEBC batangiye kwandika abagejeje imyaka y’ubukure yo gotora mu matora ya 2027.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru www.egretnews.com bwasanze abantu bakuru uhereye ku myaka 100-45 bavuga ko batazatora mu matora ya 2027. Ayo matohoza yabaye mbere y’urupfu rwa Raila Odinga mukwezi kwa munani n’ukwacyenda. Kuba Raila Odinga yitabye Imana byanze bikunze imibare igomba guhinduka ndetse icyerekezo cya politike yamatora ya 2027 kigomba guhinduka.

Dr. STEVEN Kalonzo Musyoka ari kumwe n’uwahoze ari icyegera cya William Ruto, bigaragara yuko bamaze gufatisha (ground) bafite abantu benshi babashyigikiye kandi byatewe ni uko nyakwigendera Odinga yinjiye muri Leta agasiga inyuma Martha Karua wari deputy president we hamwe na Kalonzo Musyoka wari chief minister iyo baza gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Aho bahise bifatanya hamwe na George Rigathi Gachagua bagakora impuzamashyaka batari batangaza izina ryayo. Ishyaka rya Uhuru Kenyatta riracyafite amahitamo meza nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga. ODM ntawundi muntu bafite wa kwemerwa na baturage naho bazana uwo mu bwoko bwa Abajaluo byazabagora kuzabona abantu Raila Odinga warumaze imyaka (40) muri politike y’impinduramatwara.

Raila Odinga yamenyekanye cyane mukurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa president MOI, aho yazanye impindura matwara igaragara ndetse akinjira mu butegetsi bwa MOI ari na bwo bwa mbere habayeho handshake, kuri KIBAKI nabwo yakoze handishake, kuri Uhuru Kenyatta muri manda ye ya kabiri yakoze handshake, kuri Ruto muri manda ye ya mbere yakoze handshake.

Hari urubyiruko rwinshi rwapfuye ruharanira yuko Raila Odinga yaba umukuru w’igihugu, ariko apfuye atabaye we atari uko yabibuze ahubwo izo handshake zose niko zamwishyuraga cash kuko wanze yashoboraga gushyira hanze y’ibyavuye mu matora, agakoresha imyigaragambyo yahitanye abatagira ingano, byose wa bireba kandi uzi neza ko utatsinze amatora wabona imirambo ya bantu ubwo ninako yabaga yajyanye ibirego mu inkiko wabona ko utazatsinda urubanza ukemera handshake.

Ukamugenera ibigenerwa (all privileges) umukuru w’igihugu, ubulinzi, imodoka, umushara kandi ibyo byose byabaga mu ibanga (chini ya maji).

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar