Sinzi niba hari icyo byagufasha,ariko nagerageje kugushakira ibyagufasha niba uri uwo gufashwa
Ni ibintu bibabaje cyane kubona abantu ba haguruka bagafatanya urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bubi barangiza ku bukuraho bugasimburwa n’ubutegetsi bubi kurushaho uko babitekerezaga cyangwa uko babyibwiraga. Umwakagara Paul Kagame abonye ashinjwa ubugome nibwo yatangiye gushakisha ibyaha ashyira kubamunenga avuga ko barwanya igihugu maze akibagirwa ibyo yavugaga ubwo yarwanyaga Habyarimana Juvenal.
Na none birababaje cyane kubona abarwanya Umwakagara Paul Kagame nabo barangwa ni mikorere yabo barwanya. Icyintu abanyarwanda batari biteze ko gishoboka, aho bibwiraga yuko hagiye kubaho impinduka nziza kandi zigaragara maze abantu batanze utwabo bidateye kabili ukumva ngo ibintu bya shwanyutse bananiwe kumvikana. Ndetse ukumva bamwe muri bo ngo baburiwe irengero wagirango ni telephone ariko nibe nayo kubera ko bayitackinga.
Mpora nibaza niba politike ari ngombwa gukoresha ikinyoma bikanyobera. Ese ntibishoboka yuko abantu bakoresha ukuli maze bikitwa politike? Ikibazo dufite gikomeye cyane ni abanyarwanda bumva ko babeshwa barangiza bagashyigikira icyo kinyoma. Wenda abari mu gihugu imbere byaba byumvikana, ariko se abari hanze y’igihugu ni kuki bumva ko bashobora gukoresha ikinyoma kandi bazi neza aho kigejeje abanyarwanda ndetse nabo ubwabo barimo kilimo no kubagiraho ingaruka?
Ese waba ujya wibaza ibi bintu? Niba se ubyibaza, usanga umwanzuro ari uwuhe? None se inkunga yawe mukurwanya icyo kinyoma kimaze imyaka za murongo hagati mu banyarwanda Abahutu n’Abatutsi wumva uruhare rwawe ari uruhe kurandura uwo muzi mubi ugejeje abanyarwanda aharindimuka.
None ho ikintu kibabaje kurushaho, ubona umuntu ubutegetsi bumwikoreye bakamurwanya bakamufunga ndetse bukamwambura utwe, yagira amahirwe agafungurwa ari muzima agahunga igihugu, kubera abantu bamurwaniye ishyaka barwanya akarengane kamubayeho, akabigira urwitwazo ukumva atangiye kwigira igitangaza ubwo ibinyoma yarwanyaga bikamushoka maze abantu bagatangira kwifata impungenge abantu bakumirwa.
Nta bwo bibaho ko umwijima warwanya umwijima, no! Umucyo ni wo urwanya umwijima. Si nemera ko umuntu ahindurwa n’ubuzima, ahubwo nemerako umuntu agira amahame ngenderwaho.
Ni wowe uhindura ubuzima, ariko ubuzima nta bwo bwa guhindura ngo ukore ibizira ngo ulimo gushaka Imibereho. Iyo bimeze gutyo witwa uwapfuye ahagaze (dead walk).
Iyi nimwe mu mpamvu zituma abantu benshi badashobora kugera ku cyo bashaka kugeraho. Impamvu zose za politike zishingiye ku mibereho myiza ya bantu muri rusange. Iyo hatangiye gukoresha ikinyoma na we ukakiyoboka, bivuze ko nawe uba utari mwiza. Si ihame yuko icyo ushaka cyose hagomba gukoreshwa ibinyoma, byaba byiza ukoresheje ukuli kugeza no murupfu, ariko ubishoboye ko wabeshya ugakiza ubugingo bwawe kuko icyo gihe biba ari ikibazo cyawe nta bwo ari rusange cyane iyo ugaragaza ko uharanira inyungu za rubanda yaba nyamwinshi itagira umusururu cyangwa nyamucye itagira ijambo.
Reka mbacire umugani: Umugabo umwe yamaze igihe kinini asenga Imana ayisaba ko yamuha umugisha, maze umunsi umwe Imana iramutungura iramusura maze iramubwira iti, ni jyewe Imana umaze igihe usenga, numvise gusenga kwawe none mbwira ibintu bibili byigenzi waba wifuza mbiguhe. Imana irongera iti, ariko muri ibyo (2) urahitamo kimwe kingenzi kurusha ibindi mbe ari cyo nguha, kandi ninguha kimwe umwanzi wawe ndamuha (2).
Umugabo aritonda aratekereza asanga umuturanyi we agiye kumurusha umukiro kandi we yifuzaga ko amurusha cyane ko byari kuba byitwa ko yahawe umugisha n’Imana. Umugabo aritonda ati nkuramo ijisho rimwe! Ubwo urumva ko yashakaga ko umuturanyi we akurwamo amaso (2) byibuze akaba amurusha rimwe kuko mu gihugu cy’impumyi ufite ijisho rimwe aba ari we Umwami.
egretnewseditor@gmail.com













