Report y’ibyihebe n’ukurangaza amahanga murubanza rwa Ingabire V Umuhoza

Ikindi gishoboka cyatumye bakora ruliya rutonde rw’ibyihebe birashoboka ko urukiko rufunze umunyepolitike Ingabire V. Umuhoza ko badafite ibimenyetso bihagije bakaba balimo gushaka (support document report) bashobora kuzifashisha mu gihe kumushinja ibyaha.

Birashoboka kandi ko ubushinjacyaha bwaba budafite ibindi bimenyetso bifatika bagaragariza urukiko bifite imbaraga zizatuma igihano bifuza ko kizahabwa Ingabire V Umuhoza agacibwa igihanga nkuko babyifuza.

Indi impamvu nyamukuru yatumye bakora ruliya rutonde, Ingabire V Umuhoza ni we wenyine ufunzwe uregwa ibyaha by’iterabwoba, kandi akaba akomoka mu bwoko bw’Abahutu. Bikaba byagaragara nabi kurwego mpuzamahanga ku buryo icyaha zahabwa kutazemerwa.

Bikaba byabaye ngombwa yuko bakomatanya amazinaya bantu bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bose bagashyirwa mu bagatebo kamwe. Ubusanzwe Singombwa ko abantu babona ibintu kimwe, sinitegeko kuba mu ishyaka udashaka cyangwa uhatirwa kurijyamo no kuba umunyaryango waryo.

Ariko mu Rwanda siko bimeze ubutegetsi bwose bugiyeho buhoraho bushaka kwemeza abantu ku ngufu ngo bayoboke ishyaka riri ku butegetsi. Ahubwo icyo ni cyo cyaha kuko kubaka igihugu gishingiye ku gitekerezo cy’umuntu umwe, ntaho gishobora kugera byanze bikuze icyo gihugu kirasenyuka kubera ubutegetsi bw’igitugu.

Mu gushaka guhuma amahanga byabaye ngombwa ko bafata na za magigiri zabo zibakorera bazishyira kurutonde kugirango bizagaragara ko murubanza rwa Ingabire V Umuhoza hatarimo ibya moko, ariko kandi bakanibagirwa yuko urubanza rwe ari urubanza rwa politike.

Ubusanzwe urubanza rwa politike nta bwo ruhabwa agaciro mu bindi bihugu byubaha bikanagendera ku mategeko. Kuko hariho abanyapolitike benshi bagiye bafunga ibyo bita ngo n’impamvu za politike kandi hanyuma bikaza kugaragara yuko barenganaga.

Barimo gushaka uburyo bafunga amaso y’amahanga ngo ntibigaragare yuko Ingabire V Umuhoza arengana. Ikindi barimo guhuma amaso abanyarwanda ngo ntibagaragare yuko ubutegetsi bw’abega burenganya abanyarwanda. Ariko ninde utazi ibyabo?

Nta kuntu wafunga abanyamakuru ubashinja kugambanira ubutegetsi buriho, ugafunga abahanzi ubushinja kugambanira ubutegetsi buriho, ugafunga abacuruzi ubashinja kugambanira ubutegetsi buriho na bandi bose bavuga ko ubutegetsi budakora neza ugenda ubagerekaho ibyaho kugirango uramire ubutegetsi bwawe.  Byanga byakunda igihe kiraje kandi kirasohoye ngo ubutegetsi bw’abega bukurweho bakwirwe imishwaro bakorwe nisoni.

Uganda Kampala bashinjaga gukorana na FDLR, no gukoresha itangaza makuru nabi, ariko byageze murukiko rwa Kangaroo bananirwa kubisobanura kuko banfunze ndi (raia) cyangwa civilian bamfungira muri mabuso ya gisirikare kandi ndengana ariko se ntibabuze uko babigenza bakandekura. Nabiriya bakoze uruhande rumwe ni icyuka, urundi ruhande bizafasha gucisha igihanga umunyepolitike Ingabire V Umuhoza.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar