Umwami Kigeli V Ndahindurwa yambwiye ijambo rinca intege!!?

Abanyarwanda bataba mu gihugu imbere kandi bakaba batavuga rimwe n’ingoma y’abega hari icyo bakwiye kumenya cyane rubanda rugufiya rwa giseseka kuko ari bo bagenda bahura na kaga ku mitegekere mibi igihe cyose ubutegetsi bw’igitugu buyobowe na repubulika itemewe namategeko.

Intambara iri mu karere kibiyaga bigari ishingiye ku mikorere ya amafolone basize bakoze amarorerwa kuri gakondo ya bakiranutsi. Aho bafashe igihugu cy’ u Rwanda bakakizanamo amacakubiri y’iwabo mu Bubiligi bagasiga bateranije Abahutu na Abatutsi icyo bise (divide and rule) ku buryo bibwiraga ko ayo macakubiri cyangwa urwo rwango bizahoraho.

Kandi iyo witegereje neza usanga ubugome basize bakoze, ari nta cyo wabigereranya nacyo. Kuko kuba barashyigikiye Abahutu bagahabwa repubulika itemewe na mategeko, barangiza igihugu cyabo bakakigegena barebera kigahabwa abaturanyi ba DRCongo Uganda na Tanzania, bagaceceka ngo niko bahawe ubwami bwa mbuwe Abatutsi, usanga aho ngaho Abahutu nabo bafite uruhare runini rwo kuba baremeye kugurisha igihugu cyane Abahutu bari muri government ya Gerigoire Kayibanda.

Ubirebye neza usanga ntaho bitaniye na ba bandi bajya batanga ibitambo bya abana babo kwa Satani ngo bahabwe ubutunzi cyangwa ubutegetsi. Niyompamvu mu batavuga rumwe n’ingoma y’abega kuko badafite gahunda igaragara cyangwa ifatika bashobora kubwira abaturage usanga barwanya intambara ibera muri DRCongo, ahari wenda bitewe ni uko ishobora kuba imaze igihe kirekire kandi ikaba itarigeze itanga umusaruro ndetse wenda bakaba banafite izo impungenge z’uko Umwakagara Paul Kagame ashobora kuba ahicira abasirikare benshi bo mu miryango itandukanye wenda bazira kuba ari Abahutu cyangwa ari Abanyiginya. Aho wenda byakumvikana ko ibyo bavuga bafite ukuli.

Ariko bibaye atari ibyo, Umwakagara akaba afite gahunda yo kwagura gakondo ya bakiranutsi, akagaruza imbago zatwawe na Congo babifashijwemo na Ababiligi, byaba ari ikintu cyiza kandi buri munyarwanda yabishyigikira. Ariko kuko ubutegetsi bwe ari ubw’igitugu kandi akaba ari nta byiringiro bigaragara ko azarekura ubutegetsi mu mahoro, ndetse abamurwanya bakaba barananiwe kugira icyo bakora bitewe ni uko imikorere yabo ari nta ho itandukaniye ni mikorere ye, usanga na none bizagorana kugirango abanyarwanda babagirire ikizere.

Yes, indeed let us agree that president Paul Kagame Umwakagara became (deification) in Rwandan society whether you like it or notBy forceby powerby fire, he tried to convince the Rwandan community but he failed. But still he continues to manifest himself as an (deification) in good way or in bad way.

Ubundi iyo aza kuba ari umubyeyi w’igihugu (father of the nation) wita kuba banyarwanda bose, iyi intambara yari kumworohera kandi yari kuzagira amasaziro meza na bamukomokaho bakazagira iherezo ryiza.

Ariko wenda umuntu abirebeye mu yindi ndorerwamo ya politike, nta bwo ari uko Umwakagara Paul Kagame ibyo akora byo guteza umutekano mucye mukarere ari amakosa ushingiye uko abatavuga rumwe nawe babivuga, ahubwo ni uko atari bo balimo kubikora. Kandi wenda akazagarura ibice bya hoze ari iby’u Rwanda maze igihe azavaho bo bakazabura aho bazasahura umutungo kuko ubundi bari kuzajya muri Congo nabo bitwaje kujya kugaruza ubutaka bw’uRwanda maze bakabona uko biba umuntungo bazasanga mu bice byahoze ari u Rwanda cyangwa no mu bice bya DRCongo.

  • Ubirebye neza ubona abahutu bo batari banafunguka amaso ku bijyanye na gahunda yo kwagura u Rwanda, ahubwo baracyari mu mitekerereze ya gikoloni kuko kugeza magingo aya, ari bo bakomeje kuba intandaro y’intambara.
  • Nta n’ubwo babona uburyo abazungu ba bagambanira bagatanga bene wabo basize bakoze genocide yakorewe abatutsi. Bivuze ngo ku Abahutu bapfa gusubizwa ubutegetsi ubundi u Rwanda rwashaka rukaguma uko ruri uyumunsi.
  • Ikindi intambara ya DRCongo n’intambara iri hagati y’abanyaburayi n’America, urumva rero Abahutu bo bashyigikiwe na banyaburayi, naho Abatutsi bashyigikiwe n’America, bishobora kuzatwara imyaka itari micyeya kugirango Uburayi bwigaranzure America maze Abahutu bafate ubutegetsi.
  • Kayumba Nyamwasa nta ho atandukaniye na Paul Kagame umugize president in one week yaba yatangije intambara muri DRCongo. Ibyo ngirango nta n’umwe ubijyeho impaka.
  • Kwa Rwigara Assinapol nabo barwanya Umwakagara kuko batabonye cyangwa batahawe ibyo bari bumvikanye, kandi n’ubwo biyitirira ubwo bwami ntimukibagirwe ko ari abacuruzi. N’ubundi barishakira ubwami kugirango bakomeze kwagura izina ryabo kuzageza Umwami Yesu agarutse uwo bategereje batazi igihe azazira usibye ko ngo yanagiye abatenguha ngo kuko yari yarabahaye amasezerano ngo akaba yarayahagaritse cyane ko yanabakojeje isoni umukobwa wabo Anne Uwamahoro Rwigara agapfa kandi hari icyo yari yaramuvuzeho.

Byumvikane neza kandi bisobanuke kwa Rwigara Assinapol ni KIBUYE, Benzinge Boniface ni KIBUYE, hamwe n’Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel Ruzindana nabo birumvikana ubwami bwabo bisubiyeho bagomba kujya muri DRCongo kuguruza imbago za gakondo ya bakiranutsi ari ko nabo nyine bishakira ibuye rya gaciro.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa twaraganiriye cyane maze aza gucikwa ambwira ijambo ryanciye intege cyane, maze numva ntangiye kwanga iby ’ubwami kandi naraharaniraga ko bwa kongera kwima ingoma. Twarimo tuvuga ku kibazo cy’urupfu rwa Col.Patrick Karegeya, maze arambwira ati, reka Patrick Karegeya apfe twaramutinyaga kurusha Kayumba Nyamwasa. Usibye ko jye nemeraga Karegeya Patrick kuruta Kayumba Nyamwasa n’ubwo bose bashakaga kunyica, ariko kubijyanye ni mikorere na politike Patrick Karegeya Kurijye yari amahitamo.

Icyo wenda nta n’ubwo cyari igitangaza kuri jye, twaje rero kugera kuri Kagame Paul icyo gihe amahanga yari amumereye nabi cyane ngirango yari yibagiwe kubaha amaturo, maze mbaza Umwami Kigeli V Ndahindurwa nti, mbese buriya Umwakagara Paul Kagame ntiyarakwiye kwegura akareka ubwami bukima ingoma ko amaze igihe kirekire ategeka?

Maze ansubiza ijambo ryanciye intege cyane ku buryo n’ubu iyo nditekereje numva ncitse intege zo gutekereza ibijyanye n’ubwami cyangwa se ni mitegekere kuko niba ubwami cyangwa repubulika bidashobora gukora ubushake bw’abaturage byaba bivuze ko batazi ibisobanuro byo gutegeka cyangwa kuyobora icyari cyo.

Arambwira ati: Nanjye ndiwe sinarekura ubutegetsi kuzageza igihe akaboko bazagaca!!! Ubwo maze kumva ayo magambo nabaye nkáho numiwe sinakomeza ikiganiro akomeza kuvuga yumva ntarimo kumwikiriza, maze arambaza ati Majeshi wagiye? Ndasubiza nti oya nyagasani ni network yari yabaye mbi.

Ubwo twarangije ikiganiro njya gukora ubushakashatsi bw’ubwami bugendera ku itegeko nshinga, nsanga ntaho bihuriye nibyo tumaze kuvugana. Ntangira kwibaza nimba ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga niburamuka bisubiyeho niba buzakorera abanyarwanda nkuko bwitwa cyangwa niba bizaba ari izina gusa naho ubundi abakire bagakomeza gukira na bacyene bakazakomeza gucyena.

Maze umwuka w’Ubuhanuzi uransanga urambwira uti, subira mu buhanuzi usome neza, nsubiramo ndasoma nsanga ubwami Ubuhanuzi buvuga atari ubwami bw’uRwanda gusa, ahubwo hazabaho ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo buzakorera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda. Aho numva agatima byibuze kararuhutse, ariko kandi numva ngize ubwoba bwinshi cyane ntekereza uburyo Imana izakuraho ubwami bw’Abega, igakuraho ubwami bw’Abahinduro, numva ko ibintu bitazoroha nda ruca ndurumira nsigara nkurikira Ubuhanuzi nka bandi bose.

 egretnewseditor@mail.com 

Translate »
Skip to toolbar