Raila Odinga ibye bikomeje kuba amayobera bamwe baravuga ko arwaye akaba arembye cyane,abandi bakavuga ko yaba yapfuye,bikomeje kuba ihurizo!!?
Igikuba gikomeje gucika muri gihugu cya Kenya aho ku wa (4) wicyumweru gishize Raila Odinga yaramaze gutangaza ko ku cyumweru taliki ya (5) hazaba ibirori byo kwizihiza imyaka (20) y’ishyaka rya Orange Democratic Movement (ODM) rimaze rishinzwe mu gihugu cya Kenya rikorera abaturage mu buryo bwo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwagiye bujyaho.
Ariko bucyeye bwaho abanyaKenya batunguwe no kumva yuko Raila Odinga arwariye mu bitaro bya Karen kandi ko ameze nabi aho bahise bahamukura bakamujyana kwivuriza hanze y’igihugu. Ayo makaru yatanzwe n’uwahoze ari icyegera cya William Ruto deputy president George Rigathi Gachagua amakuru abayobozi ba ODM cyane umuvugizi wiryo ishyaka rya ODM yahakanye yivuye inyuma.
Amakuru yakomeje gusakara cyane kuri za social media ko ngo yaba yanapfuye, ariko nyuma biza kumenyekana yuko yajyanywe hanze y’igihugu kandi Biravugwa yuko arwaye cyane ashobora no gupfa.
Ikibazo abantu barimo kwibaza nta bwi aribwo bwa mbere Raila Odinga arwara bakabivuga, ariko kuva ya kwifatanya na Samuei William Ruto nta bwo abanyaKenya twongeye kumukunda bitewe ni uko yatugambaniye akinjira mu butegetsi nyuma yo kutwikoreza amasafuriya kumutwe ngo tugaragaze yuko ubuzima bwahenze (cost of living) nyuma yo kwikorezwa amasafuriya haza urubyiruko rwa Gen Z bagiye gukuraho uwo yarwanyaga ati ni mureke habaho ibiganiro kandi ari we watangije iyo intambara hapfa urubyiruko rwinshi maze afata ayo amaraso ayagira ikiraro yambukiraho ajya kwifatanya na William Ruto maze adusiga mu mihanda tubura iyo tuva niyo twerekera Dukomeza kwibera mu buzima bubi naho we alimo kwinywera (WINE).
Akaba ariyo mpamvu badashaka kuvuga aho aherereye kuko abenshi kuri za social media balimo basenga ngo apfe byibuze turebe ko William Ruto yakurwaho adafite umutabara.
Birakwekwa ko yaba yarozwe kuko mukuru we Dr. Oburu Odinga amaze kuvuga ko ngo bazi neza ko William Ruto adafitiye imigambi myiza Raila Odinga ko naramuka agize icyo aba ngo igihugu ntabwo kizakomeza kumera nkuko cyari kimeze.
Umufasha we IDA Odinga nawe uyumunsi yavuze ko ngo Raila Odinga ameze neza nta kibazo ngo abalimo kuvuga ko arwaye amakuru bayahawe nande kandi batabana nawe? Ikibazo s’uko arwaye, ikibazo kuki ibirori bya gombaga kuba kucyumweru bitabaye? Ikindi kuki atalimo kuvuga ngo abantu bamenye aho yaba aherereye cyangwa ubuzima bwe tumenye uko bumeze?
Ibintu rero bikomeje kumera nabi abantu mu bashyigikiye Odinga barahangayitse cyane, naho abatamushyigikiye bakomeje gutegereza ko bamenya amakuru ye ari nako bamwe bifuza ko yashiramo umwuka kubera ubugambanyi yakoreye abaturage bifuzaga gukuraho RUTO nyuma yo gutwika intekoshinga mategeko agahita ajyamo akitambika bityo ibyari imyigaragambyo bagahinduka ubusa ahubwo abayikoraga batangira ku bashimuta no kubica umugenda.
Jyewe ubwanjye na mwandikiye ubutumwa bwa e-mail mubwira yuko naramuka yifatanije na RUTO bitazamuhira. Arwaye yaramaze gutangaza kwitandukanya na Leta ya (Broad based government/blood based government). Yewe nahamagaye (chief of staff Andrew Mondo) mubwira ko akwiye kuvugana na shebuja ko ni bakomeza umugambi wabo wo kwinjira muri Leta bita zabagwa amahoro. None nyuma y’umwuka yinjiye mu butegetsi yahise yikuramo ahubwo asa nugarutse muruhande rwa opposition.
egretnewseditor@gmail.com













